Nk’uko tubikesha urubuga rwa interineti NotreMonde.net habaho ubwoko bubiri bw’imirire y’ibikomoka ku nsina. Habaho imineke iribwa nka deseri cyangwa ikaribwa nk’ibyo kurya bya mu gitondo “Petit dejeuner”ndetse n’ibitoki biterwa bitekwa mu ngo bikaribwa nk’ibiryo bisanzwe.
Ibyiza by’imineke ndetse n’ibitoki bitekwa
Ubusanzwe imbuto muri rusange zifite akamaro ko kurinda indwara umubiri w’umuntu. Ariko nk’uko tubikesha urubuga rwa interineti NotreMonde.net uriye imbuto cyane akunze kutarwara indwara ya Kanseri muri rusange. Ariko ku bushakashatsi bwakorewe ku bagore bo mu Busuwisi 6100 0 bwerekanye ko umuneke ari wo mu mbuto nyinshi zageragejwe,ufite ubushobozi ntagereranywa bwo kurinda iyi ndwara ya kanseri. Abagabo n’abagore bakaba bafite amahirwe amwe yo kutarwara iyi ndwara igihe bakunze gukoresha uru rubuto.
Ubushakashatsi kandi bwakozwe bwerekanye ko kurya ibitoki birinda cyane ibyuka na Acide nyinyi zakwangiza igifu. Ubu bushakashatsi bukaba bwarakorewe ku bantu ndetse no ku bisimba. Ubushakashatsi bwerekanye ko ibitoki bihingwa mu gihugu cya Thailande byo mu bwoko bwa “Palo na Hom” bifite ubushobozi buhambaye bwo kurinda indwara nk’izi ku mbeba. Ngo kurya ibitoki rero ku buryo bwiza,ni bumwe mu buryo bwo kwirinda indwara z’igifu.
Ubushakashatsi kandi bwakorewe muri Bangladesh,bwerekanye ko kurya ibitoki bishobora kurwanya indwara ya diyare y’akarande“diarrhée chronique” ku bana. Mu buryo bumwe,kuvanga igitoki n’umuceri bishobora kugabanya diyare ku bana. Ikindi kandi kurya ½ cy’igitoki kidahiye kugeza ku bitoki 3 ku munsi bishobora kugira uruhare mu kugabanya diyare yaba iy’igihe gito cyangwa iy’akarange ku mwana nk’uko urubuga rwa Internet NotreMonde.net rukomeza rubyerekana. Ibyo byose ariko bikongerwaho kujyana umwana kwa muganga bakamufasha.
Kurya ibitoki kandi n’imineke,bigabanya indwara z’umutima n’imitsi y’amaraso. Kurya ibitoki cyane,ni ukuvuga ibitoki 3 cyangwa garama 400 ku biryo bishobora kugabanya ibyo bita “radicaux libres” bitari byiza ku mubiri,nyuma y’amasaha 2 umaze kurya. Ibi kandi binagabanya ibinure bibi ku mubiri” LDL-cholestérol” cyangwa se “Mauvais cholesterol” bikunze gutera indwara z’umutima n’imitsi.
Kurya ibitoki kitari imineke kandi birinda indwara ya Diyabete yo mu bwoko bwa 2. Ibyo bigaterwa nuko bigira” amidon”ubwoko bw’isukari” ikomeye ifite akamaro kanini mu kugabanya umubyibuho ukabije ku bawufite. Ikindi kandi iyi sukari yo mu gitoki igirira akamaro kanini uturemangingo tw’umubiri “cellures” kuri insuline. Iyi amidon kandi iba mu gitoki kitari imineke,ituma habaho kudakorwa cyane kwa insuline mu mubiri kandi ikarinda n’isukari nyinshi mu maraso “glycemie” “taux de sucre dans le sang” ku batarwaye Diabete yo mu bwoko bwa 2 cyangwa ku bayirwaye.
Ibyiza biba mu bitoki ndetse no mu mineke akaba ari byinshi cyane bifasha mu kurinda umubiri w’umuntu indwara zitandukanye. Akaba ari ngombwa ko abantu bagomba kubifata kugira ngo birinde,ariko nanone bakiyambaza abaganga kugira ngo bamenye neza uburyo babikoresha n’uko babikeneye.








