Posted on 09 May 2013
Tags: Rwanda, Rwanda development, Rwanda habitation, Rwanda houses, Rwanda infrastructure, Rwanda Muhanga, Rwanda Town
, Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku, kamwe mu turere dufite imijyi yatoranijwe kuzajya ku rwego rwa kabiri, atangaza ko iyi gahunda izazamura imijyi yabo ku buryo bugaragara.
Imijyi yamaze gutoramywa kugirango izamurwe ku buryo bugaragara nk’uko ubu umujyi wa Kigali uri kuzamuka, harimo umujyi w’akarere ka Huye, Muhanga, Rusizi, Rubavu, Musanze na Nyagatare.
Mutakwasuku avuga ko bishimira ko umujyi wabo nawo washyizwe kuri uru rwego kuko ngo bizazamura imibereho y’abaturage babo kuko ngo hari imirimo mishya izahangwa mu mujyi bityo ngo abenshi bakazava mu buhinzi ari benshi kuko ubutaka bwo guhingaho bwabaye buto by’umwihariko ubwo muri aka karere bukaba bukunze guhura n’ikibazo cy’inkangu kubera ubuhaname bwabwo.
Uyu mujyi nukomeza kwaguka bikaba bizafasha kandi kubona ibikorwa remezo byinshi kandi ahantu henshi muri uyu mujyi cyane ko uri mu mijyi irangwamo ibikorwa remezo bike by’umwihariko imihanda.
Uyu muyobozi yerekana ko umujyi wabo numara gukura cyangwa ngo nugenda ukura gahoro gahoro bizafasha abaturage gukura mu myumvire yabo.
Mutakwasuku avuga kandi ko icyatumye aka karere gatoramywa ari uko kamaze kwerekana ko umujyi wako uri kugenda ukura ku buryo bugaragara, ndetse banarebye uruhare rw’abikorera mu iterambere n’ubushake bw’abaturage bahatuye ndetse hakaba hanagaragara n’ubundi buryo abantu bashamikiraho kugirango hubakwe iterambere ry’umujyi.
Posted on 08 May 2013
Tags: Rwanda, Rwanda development, Rwanda habitation, Rwanda houses, Rwanda infrastructure, Rwanda Muhanga, Rwanda Town
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku, kamwe mu turere dufite imijyi yatoranijwe kuzajya ku rwego rwa kabiri, atangaza ko iyi gahunda izazamura imijyi yabo ku buryo bugaragara.
Imijyi yamaze gutoramywa kugirango izamurwe ku buryo bugaragara nk’uko ubu umujyi wa Kigali uri kuzamuka, harimo umujyi w’akarere ka Huye, Muhanga, Rusizi, Rubavu, Musanze na Nyagatare.
Mutakwasuku avuga ko bishimira ko umujyi wabo nawo washyizwe kuri uru rwego kuko ngo bizazamura imibereho y’abaturage babo kuko ngo hari imirimo mishya izahangwa mu mujyi bityo ngo abenshi bakazava mu buhinzi ari benshi kuko ubutaka bwo guhingaho bwabaye buto by’umwihariko ubwo muri aka karere bukaba bukunze guhura n’ikibazo cy’inkangu kubera ubuhaname bwabwo.
Uyu mujyi nukomeza kwaguka bikaba bizafasha kandi kubona ibikorwa remezo byinshi kandi ahantu henshi muri uyu mujyi cyane ko uri mu mijyi irangwamo ibikorwa remezo bike by’umwihariko imihanda.
Uyu muyobozi yerekana ko umujyi wabo numara gukura cyangwa ngo nugenda ukura gahoro gahoro bizafasha abaturage gukura mu myumvire yabo.
Mutakwasuku avuga kandi ko icyatumye aka karere gatoramywa ari uko kamaze kwerekana ko umujyi wako uri kugenda ukura ku buryo bugaragara, ndetse banarebye uruhare rw’abikorera mu iterambere n’ubushake bw’abaturage bahatuye ndetse hakaba hanagaragara n’ubundi buryo abantu bashamikiraho kugirango hubakwe iterambere ry’umujyi.
Posted on 04 March 2013
Tags: Rwanda, Rwanda activities, Rwanda country, Rwanda developing, Rwanda infrastructure, Rwanda Rubavu, Rwanda Youth

Youths in the field
About 90 youths from Nyanza cell Busasamana sector, Nyanza district started making bricks that they will use to construct a house for an elderly vulnerable woman who has not been having any place to stay.
These youths said that they were going to raise this house to the roof point, and later will get help from the district leadership.
“We work for four days per week and no one misses or comes late yet it’s a volunteer thing”, said one of the youths in the field
All this activities are intended on help find solutions to existing problems that can be dealt with by area residents.
The house these youths are planning to build for the elderly woman called Evaliste Maniraguha will be worth Rwf3million, and she was selected for this because she did not have where to stay, and she does not even have any children.
Maniraguha who is to get the house appreciated the work done by these youths saying that these are great activities that will help people like her get some place to stay.
“From the different sectors in Nyanza these youths have continued carrying out such activities which is very interesting”, said Florence Kubwimana in charge of such activities in the district.
They have been able to prevent soil erosion, educate people on how to read and write among others”, added on Kubwimana.
In this district there are about 1000 youths doing such activities in the different sectors of the district.
Posted on 27 February 2013
Tags: featured, Rwanda, Rwanda activities, Rwanda country, Rwanda developing, Rwanda infrastructure, Rwanda Rubavu, Rwanda Youth
Mu karere ka Nyanza abanyeshuli barangije amashuli yisumbuye ubu bari mu mirimo yo ku rugerero mu mirenge itandukanye igize ako karere barayigerereye.

Ibikorwa byo ku rugerero babikora bazi neza ko bifitiye igihugu akamaro
Urubyiruko rugera kuri 90 rukorera mu kagali ka Nyanza ko mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza batangiye kubumba amatafari agenewe kubaka inzu y’umwe mu bantu batishoboye bo muri ako gace.
Abo banyeshuli bavuga ko iyo nzu bageneye umuntu utishoboye bazayubaka kugeza mu isakaro hanyuma ubuyobozi bw’umurenge bukaza mu gikorwa cyo kubunganira mu byo badashoboye.
Umwe muri abo bakanyeshuli avuga ko bakora iminsi 4 mu cyumweru kandi muri bo nta muntu ukunze kubura cyangwa ngo aze yakererewe nta mpamvu kuko isaha biyemeje igera bose bahageze. Ati: “ Ibi bitandukanye n’ibyo bamwe bavuga ko tuba twaje badushyizeho agahato”
Ibyo bikorwa bakora bigamije kwigira ndetse no kwishakira ibisubizo by’ibibazo basanga nabo ubwabo bashobora kubyikemurira nk’uko bakomeza babivuga.
Inzu bateganya kubakira umusaza witwa Maniraguha Evaliste utuye mu kagali ka Nyanza izaba ifite agaciro ka Miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.
Impamvu yatumwe uwo musaza atoranwa mu bandi ngo yubakirwe ngo n’uko yahoze atagira aho aba byongeye nta mwana n’umugore agira ahubwo yarasigaye ari nyakamwe aho araye uyu munsi ejo wagaruka ntuhamubone nk’uko Maniragaba Elysé umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako kagali abivuga.
Agira ati: “ Uyu musaza yari ifite imibereho mibi itamworoheye nicyo cyatumye tumushyira ku rutonde rw’abagomba kubakirwa mu bikorwa by’urugerero none dore imirimo barayigerereye”
Ku ruhande rw’uyu musaza we avuga ko iyo abonye urwo rubyiruko rwahuye rurimo kumwubakira biba ari ibintu bimushishije agira ati: “ Hari ubwo nanjye nyuzamo nkaza nkabicara iruhande tugakora tuganira nkumva ntandukanye n’irungu”
Hirya no hino mu mirenge itandukanye igize akarere ka Nyanza ibikorwa byo ku rugerero birakorwa kandi ibyo bimaze kugeraho birashimishije nk’uko Kubwimana Florence umukozi w’akarere ka Nyanza ushinzwe guhuza ibyo bikorwa nawe abivuga.
Agira ati: “ Hari abiyemeje kurwanya isuri abandi biyemeza kwigisha abantu bakuze gusoma no kwandika byose birimo kugenda neza ku buryo mu mezi atatu ari imbere hari ibizaba bimaze kugerwaho bifatika”
Mu karere ka Nyanza abanyeshuli bari mu mirimo yo ku rugerero bagera ku 1000 bakaba bakora imirimo itandukanye mu mirenge igize ako karere ifite aho ihuriye n’ibikorwa byo gufasha abatishoboye babubakirwa amacumbi, gukangurira abantu kwirinda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA n’ibindi bikorwa by’amajyambere.
Posted on 16 February 2013
Tags: Rwanda BURERA, Rwanda combination, Rwanda electricity, Rwanda habitation, Rwanda infrastructure
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera burakomeza gushishikariza abaturage batuye muri ako karere gutura mu midugudu kugira ngo mashyarazi bifuza akomeze kubagera ho bose kandi mu buryo buhendutse.
Ubu buyobozi butangaza ibi mu gihe hari abaturage bo mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Burera basaba bivuye inyuma ubwo buyobozi ko bwabageza ho amashanyarazi nabo bakabasha kugera ku iterambere ryihuse.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwo busaba abanyaburera muri rusange gutura neza kugira ngo amashanyarazi bifuza abagereho neza nk’uko Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere abisobanura.
Agra ati “Amashanyarazi ajyana n’imiturire myiza…ntabwo tuzayakurura(amashanyarazi) ngo tuyajyane muri ka kabande umuntu atuye mo. Ni ukuvuga ngo birajyana n’uko abantu batura mu midugudu.
“Imiturire myiza niyo ituma amashanyarazi adahenda. Naho niba umuntu atuye ukwe undi agatura ukwe ntabwo bizakunda. Uwo (utuye ukwe) tuzamusaba ahubwo ko yegera abandi.”
Yongera ho ko ariko kugira ngo amashanyarazi agere ku baturage biterwa n’amafaranga yagenewe icyo gikorwa akarere kaba gafite, cyangwa se n’abaturage ubwabo, kubera ko baba bayashonje bakishyira hamwe bakayizanira aho batuye.
Zaraduhaye akomeza yizeza abanyaburera batari bagezwa ho amashanyarazi ko hari gahunda akarere ka Burera gafite yo kuyabageza ho.
Umuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko abanyaburera bamaze kugezwa ho amashanyarazi bagera kuri 7,9 ku ijana. Mu mihigo y’umwaka wa 2012-2013 hateganyijwe ko uwo mubare uziyongera ukagera kuri 12,1.
Ubwo buyobozi kandi busaba abanyaburera bamaze kugezwa ho amashanyarazi, kuyakoresha uko bikwiye kugira ngo abongerere umusaruro mubyo bakora byose.
Posted on 13 December 2012
Tags: Rwanda Advocacy, Rwanda grave yard, Rwanda infrastructure, Rwanda people, Rwanda Rubavu, Rwanda Water

Abaturage bo mu kagali ka Busigali mu Murenge wa Cyanzarwe akarere ka Rubavu barasaba ko bagenerwa amazi meza bagashobora kurwanya umwanda n’indwara ziwukomokaho.
Abaturage bakaba babitangaza nyuma y’uko umushinga wari usanzwe ugezaho amazi meza Aquavirunga yari yaragiranye amasezerano n’akarere ka Rubavu ibahakaniye kongera kubaha amazi kuva mu kwezi kwa munani 2012.
Bamwe mubatuye muri aka kagari babitangaza ni abantu bakuze bavuga ko badafite ubushobozi bwo gukorera amafaranga ngo bashobore kwigurira amazi, bakavuga ko ingaruka zo kubura amazi meza ari umwanda ubugariza.
Abaturage bo mu kagari ka Busigali banavuga ko kutagira irimbi bashyinuramo bibagora bagasaba ko bishobotse inzego z’ubuyobozi zababa hafi maze bakabona aho bashyingura.
Abaturage batuye akagari ka Busigali ni bamwe mubakuwe mu ishyamba rya Gishwati no mu nkengero zaryo batuzwa ahitwa Kanembwe, bamwe muri aba baturage ntibishoboye harimo n’ basigajwe inyuma n’amateka badafite ubushobozi biganjemo abasaza n’abakecuru batagishoboye no kwicira inshuro.

Nubwo abaturage bavuga ko babuze amazi meza, bacyeneye kwegerwa n’abajyanama b’ubuzima bakabereka uburyo bakwiye kugirira isuku ingo zabo no gutegura amazi no kugirira isuku aho batuye kuko usanga abenshi baba bagaragaraho umwanda.
Ikibazo cy’amazi n’abatishoboye mu kagari ka Busigali, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nyirasafari Rusine Rachel avuga ko kizwi ariko hategurwa ko uyu murenge washyirwa muri VUP ukaba wafasha abaturage guhindura imibereho mu iterambere no kubona amazi meza, avuga kandi ko ikibazo abaturage bavuga ko bacyeneye irimbi nacyo kizwi ariko hagishakishwa aho ryashyirwa.
Nyirasafari avuga ko abajyanama b’ubuzima bakwiye kwegera abaturage hamwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu kubafasha kwigirira isuku hamwe no kugira imibereho myiza cyane ko benshi mubajyanama n’abayobozi b’ibinzego z’ibanze bafite ubumenyi bwo gufasha abaturage.
Posted on 09 December 2012
Tags: Rwanda Advocacy, Rwanda handicaps, Rwanda infrastructure, Rwanda Ngororero, Rwanda Problem

Some handicapped people cannot climb stairs at working areas
Handicapped people in Ngororero district have called upon the leadership of the district to help them overcome infrastructure problems they face when walking at their job areas.
These people face many challenges at their places of work especially the lame people who say that sometimes they cannot carry out their jobs properly because they cannot move to other places with stairs.
They gave an example of the market which has no access for them and therefore hinders their progress at work
Theodette Abayisenga from the handicapped home in the district said that “they realize these problems and were working on them, explaining to them that there are those that they cannot solve that need a hand from the district”.
For the blind people the problem they face is not being able to use mobile telephone and internet, which still affects their daily activities.
The head of social welfare of the people in the district Violette Mudahogora said that “these problems will be solved and this will be done through collaboration of the district and the leaders of the handicapped, calling on the National commission of the handicapped to also find ways of solving such problems.
Posted on 07 December 2012
Tags: Rwanda habitation, Rwanda housing, Rwanda infrastructure, Rwanda Rusizi, Rwanda sites, Rwanda village
Hagamijwe kurushaho gukomeza kunoza gahunda y’ imiturire mu karere ka Rusizi,ubu mu kagari ka Ryankana ahitwa ku Kibangira,hateganyjwe ko mu ntangiriro z’umwaka utaha hazatuzwa imiryango isaga igihumbi na magana atanu (1.500).
Iyi gahunda yo gutuza iyo miryango isaga igihumbi na magana atanu aho kuri site ya Kibangira mu kagari ka Ryankana mu murenge wa Bugarama, izaba kandi iri no mu rwego rwo gutabara bamwe mu basenyewe n’ibiza by’imvura byakunze kwibasira uwo murenge, GATETE Donasiyani umukozi w’akarere ka Rusizi ushinzwe ipima n’ibipimo nk’uko yabitangaje ngo ibi bizatuma kandi ubuso busanzwe buhingwaho umuceri bwiyongera kuko aho abo baturage bazava hazajya ibikorwa by’ubuhinzi.
Biteganyijwe ko iyo site yo guturwamo ya Kibangira izaba ari icyitegererezo,aha ikizitabwaho cyane nk’uko ubuyobozi bukomeza bubitangaza akaba ari ibikorwa remezo by’umwihariko nk’imihanda, umuriro w’amashanyarazi n’amazi meza, mu butumwa bundi batanga by’umwihariko ku babona ko aho batuye hari mu hibasirwa n’ibiza akaba ari ukwiyumvisha ko iyo gahunda yo kwimuka ibareba by’umwihariko,GATERA Egide ni umunyamabanganshingwabikorwa w’uwo murenge wa Bugarama,aha na we ngo asanga iki cyemezo cyafashwe kije ari igisubizo kuri bimwe mu bibazo bahuraga na byo bishingiye ku miturire.
Ku basanzwe bahatuye na bo ngo basanga hari byinshi bazungukira muri uko kwegerezwa indi miryango,aha mu byifuzo byabo akaba ari uko byakihutishwa ibyo bikorwa remezo bijejwe by’umwihariko amazi meza,cyane ko basanzwe bavoma umugezi munini utemba hafi aho witwa Rubyiro,amazi yawo yakunze gutungwa agatoki ko ari mabi,uku kwegerezwa ibyo bikorwa aba bahatuye na bo bakaba batangaza ko babyishimiye.
Iyo site ya Kibangira iri mu kagari ka Ryankana mu murenge wa Bugarama,biteganyijwe ko icyo gikorwa cyo kurangiza kuhatunganya neza bityo ngo abantu babe batangira kuhafata ibibanza,ngo ntibizarenza ukwezi kwa gatandatu umwaka utaha.
Posted on 06 December 2012
Tags: Rwanda Advocacy, Rwanda handicaps, Rwanda infrastructure, Rwanda Ngororero, Rwanda Problem
Nubwo abafite ubumuga bo mu karere ka ngororero bishimira ko batera intambwe mukwivana mubukene n’ihezwa, barasaba ubuyobozi bw’akarere kubafasha gukemura imbogamizi bahura nazo mu mirimo itandukanye akenshi usanga zishingiye kubintu bakenera buri munsi.
Kimwe mubibangamiye abafite ubumuga mu murenge wa Ngororero n’indi bihana imbibe ni nk’uko abafite ubumuga bw’ingingo nko kugenda batabasha kurema isoko rya Ngororero kubera ukuntu riteye kandi ibikorerwa mo babikenera nk’abandi.

Ngiyo imiterere y’imbere mu isoko rya ngororero
Umukozi ushinzwe kwita ku bikorwa by’ihuriro ry’abafite ubumuga mu karere ka Ngororero Abayisenga Theodette akaba avuga ko abafite ubumuga bagerageza gukemura ibibazo byabo uko bashoboye ariko hakaba n’ibyo badafitiye ubushobozi bakaba basaba ubuvugizi bw’akarere.
Mubindi bagaragaza nk’imbogamizi ikomeye mu mirimo yabo ni uburyo bwo gukora ingendo bitewe n’imiterere y’imodoka zikoreshwa, itumanaho rya terefoni mobile na interineti bitorohera abafite ubumuga bwo kutabona n’ibindi.

Rifite amabaraza menshi kandi maremare
Mudahogora Violette, umukozi w’akarere ka Ngororero ushinzwe imibereho myiza y’abaturage akaba atangaza ko ibibazo by’abafite ubumuga bigiye kwitabwaho, maze uko hagenda hakorwa ibikorwa bishya bigahuzwa n’ubushobozi bw’abafite ubumuga.
Gusa anavuga ko urwego rw’abafite ubumuga ku rwego rw’igihugu narwo rukwiye gushaka ibisubizo by’ibibazo bimwe na bimwe nk’insimbura cyangwa inyunganira mubiri zishobora gutuma abanyamuryango babo babasha gukoresha ibintu buhari ubu, dore ko kubihindura bishobora kuzafata igihe kinini.
Posted on 24 October 2012
Tags: Rwanda, Rwanda facilities, Rwanda Gisagara, Rwanda habitation, Rwanda infrastructure, Rwanda programs, Rwanda village
Inzego zishinzwe imiturire mu karere ka Gisagara ziremeza ko abaturage bose bamaze gusobanukirwa na gahunda yo gutura ku mudugudu ku bw’ibisobanuro bahawe, aho bahamagarirwa kwegera aho bazabasha kugerwaho n’ibikorwa by’iterambere. Ibi bakabyemeza bashingiye ku mibare bafite aho babona ko bazasoza uyu mwaka ntawe ugituye nabi.
Akarere ka Gisagara karavuga ko binyuze mu nyigisho n’ibiganiro kagiye kagenera abaturage bako kuri gahunda y’imiturire myiza, kemeza ko abaturage bose baba bamaze kumva icyiza cyo gutura ku mudugudu n’ubwo atariko bose bamaze kurangiza gutura kuri iyi midugudu bitewe n’uko batabonera ubushobozi rimwe.
MUSAFIRI Jean Pierre umukuru w’ibiro by’ubutaka mu karere ka Gisagara, aravuga ko iyi gahunda yamaze kumvikana ku baturage bose ndetse ko bayigeze kure n’ubwo bitagiye byoroha cyane cyane nk’igihe abaturage bamwe babaga bagomba kubanza kubona ababagurira amasambu yabo ari muri ibyo bikombe kugirango babone uburyo bwo kujya kubaka ku mudugudu.
Bwana MUSAFIRI aragira ati: “Iyi gahunda twarayisobanuye cyane mu baturage, bigaragara ko bamaze kuyumva banayigize iyabo, hakurikije uko bagenda babona ubushobozi kandi ubona ko bagenda bitabira kuva mu mibande n’ibikombe bari batuyemo. Hari kandi na gahunda akarere kihaye ko gutuza abantu ku mudugudu, aho twihaye ko tuzatuzayo abagera kuri 74% none uyu munsi tukaba tugeze kuri 68%”.
Gusa ariko nk’uko Bwana MUSAFIRI abivuga, ngo ntibavuga ko batagenda bahuriramo n’utubazo tumwe na tumwe cyane ko abaturage bagomba kubanza bakubaka kugirango babone aho baba, bisabako rero hari ababanza kugurisha aho bari bari.
Aragira ati: “Utubazo two ntitwabura iyo ari ukongera bakubaka, ndetse hakanabaho ko hagomba kubanza bakabona ibibanza ku mudugudu, abadafite amafaranga bakabanza kuguranisha cyangwa kugurisha amasambu y’aho bari batuye mu bikombe. Ibyo rero ntibiba byoroshye ariko tubafasha kumvikana n’ababaha ibibanza aho ku mudugudu bamara kuhabona bagatangira kubaka. Abatishoboye nabo, barimo abakecuru, inshike, abafite ubumuga turabafasha bakubakirwa binyuze mu miganda ”.
Aka karere ka Gisagara karatangaza ko nta kibisubije inyuma imiryango yose igera kuri 1222 yari ituye nabi kiyemeje gutuza ku mudugudu, yose izaba imaze gutura neza mu mpera z’uyu mwaka.