Tag Archive | "Rwanda infrastructures"

Ngororero Abashyira ibikorwa birambye kumuhanda2

Rwanda | Ngororero: Abashyira ibikorwa birambye kumuhanda batubahirije amabwiriza bafatiwe ingamba

Tags: , , ,


Nyuma y’uko itegeko rirebana n’imyubakire ku muhanda wa kaburimbo ryemeje ko nta muntu wemerewe kubaka cyangwa gushyira igikorwa kirambye hafi y’umuhanda wa kaburimbo, nyamara  mu karere ka Ngororero hakaba hakigaragara abubaka amazu kuri ubwo buryo, Bigenimana Emmanuel, perezida w’inama njyanama y’akarere avuga ko abo bantu bazajya basabwa kwisenyera.

Ngororero Abashyira ibikorwa birambye kumuhanda

Ibikorwa biramba bijya kuri metero 20 uvuye kumurongo w’umweru

 

 

 

 

 

 

 

Nkuko uyu muyobozi abivuga, ngo hari abantu bavunira ibiti mumatwi maze bagakomeza kubaka kandi baramaze kumenyeshwa ibyo amategeko ateganya. Bigenimana avuga ko iyo bene abo bantu bafashwe bitwara akarere amafaranga yo gusenya ibyo bikorwa.

Kugirango bakure uwo mutwaro wo kwishyura amafaranga kukarere, Bigenimana yadutangarije ko inama njyanama yemeje ko abazajya bafatwa bubatse kuri ubwo buryo bazajya bacibwa amafaranga kuva kubihumbi 30 kuzamura bitewe n’icyo yubatse maze akaba ariyo ahabwa abasenya izo nyubako.

Ngororero Abashyira ibikorwa birambye kumuhanda2

Hamwe muhari kubakwa hatubahirijwe metero 20

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Itegeko riteganya ko ibikorwa nk’ibyo ku muhanda wa kaburimbo bitajya imbere ya metero 20 uvuye ku murongo w’umweru uri hagati mu muhanda. nubwo abaturage bashaririwe n’iki cyemezo, hari abibaza impamvu abifite barimo kuzamura amazu manini kumuhanda akarere kabireba ndetse ari nako kabahaye ibibanza, maze bakibaza niba itegeko ritabareba bose.

Uretse ibyo hari n’abavuga ko itegeko ridasobanura neza ibirebana n’abasanzwe bafite ibikorwa byabo imbere y’izo metero mbere y’uko itegeko risohoka bityo bikaba bibateye impungenge ko bshobora kuzarenganywa kuko ntabarura ry’ibyo bikorwa ryigeze rikorwa.

Rwanda Umwe mu midugudu yo mu murenge wa Ngororero

Rwanda | Ngororero: Abaturage bazakomeza gutuzwa mu midugudu

Tags: , , , ,


Rwanda Umwe mu midugudu yo mu murenge wa Ngororero

Umwe mu midugudu yo mu murenge wa Ngororero

Gutura mu miduguni ni kimwe mu bisubizo bizatuma Leta ibasha kwegereza abaturage iterambere, nkuko abayobozi badahwema kubibwira abaturage ari nako babashishikariza kwegera abandi mu midugudu.

Nubwo hakiri abagitsimbarara bavuga ko badashaka kuva aho bita kuri gakondo yabo, abandi bamaze kujya mu midugudu ubu barayiririmba kubera ibyiza bamaze kuhabonera, birimo gutura ku muhamda, kugira amazi n’amashanyarazi, kwegerezwa ivuriro n’amashuli n’ibindi.

Ikindi kigaragara mu karere ka Ngororero ni uko imyubakire y’abaturage aho bari batuye mu byaro usanga atari myiza, kuko abenshi babaga mu mazu adasukuye, ariko ku midugudu hakaba hagaragara amazu meza adateye ikibazo n’imbogamizi ku baturage.

Abaturage bakaba bashishikarizwa kwegera abandi, bakava mu mabanga y’imisozi hakiri kare, dore ko bene aha ari naho hakunze kurangwa impanuka zirimo iriduka ry’imisozi. Abaturage bagituye mu byaro bya bonyine akaba aribo bazakomeza no kugira ikibazo cyo kutabona ibikorwa remezo, kuko nko muri iki gihe birimo kwegerezwa abatuye hamwe mu midugudu no mu mijyi.

Gusa abaturage bamwe usanga binubira ingendo bakora bajya gukora mu masambu yabo baba barasize mu byaro bari batuye mo, ariko iyi mvune y’urugendo ikaba ntaho ihuriye n’ibyiza basanze mu midugudu nkuko Nteziryayo Thomas utuye mu mudugudu wa Kidundu abihamya. Uyu mugabo uvuga ko akora urugendo rw’ikilometero ajya guhinga, mugihe mbere yari atuye rwagati mwisambu ye, avuga ko nubwo akora urwo rugendo ajya guhinga no gushaka ubwatsi bw’amatungo, ngo atari yarigeze arota na rimwe gutura mu nzu irimo umuriro w’amashanyarazi, ndetse ngo abana be bakaba biga hafi.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bukomeje gahunda yo gushishikariza abaturage kujya gutura mu midugudu ntawe uhutajwe ahubwo hakoreshejwe ubuhamya bw’abamaze kwitabira iyi gahunda.

   

 

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia