Posted on 05 August 2012
Tags: abaturage, Habiyambere, Kagame, kandi, Mugabo, ngo, Ngororero, Perezida, Rwanda development, Rwanda Kagame, Rwanda Ngororero, Rwanda people, Rwanda president, uyu, yahawe
Umugabo witwa Habiyambere Gerard utuye mu murenge wa Hindiro mu karere ka Ngororero aravuga ko azitura Perezida Kagame kuko ngo yamuteye ishaba atigeze agira mu buzima bwe. Ibi ngo byaturutse kunka uyu mugabo yahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika ubwe, ubwo yasuraga abaturage b’akarere ka Ngororero kuwa 15 Gashyantare 2012.
Kuri ubu, iyo ugeze mu rugo rw’uwo mugabo ufite umugore n’abana umunani ubundi utaragiraga amatungo mu rugo rwe akaba yarahereye kuyo yahawe na Perezida, uhasanga inka 3 zirimo iyo yahawe hamwe n’inyana yayo ndetse hakaba n’indi yahashye ngo amaze kubona ko korora ari ingirakamaro, akagira kandi intama 2 n’ihene imwe.

Amatungo ya Habiyambere
Nkuko uyu mugabo abitangaza, ngo yatangiye kumvira Perezida Kagame ubwo yavugaga kuri radiyo ko abaturage bakwiye kuva ahantu h’imibande bakajya mu midugudu bakegerezwa ibikorwa remezo, maze Habiyambere afata iyambere asaba ikibanza maze afatanyije n’abana be biyubakira inzu kandi ari abakene gusa ngo bakaba baragiye babona inkunga zitandukanye.
Nyuma yo kubona atanze abandi kubaka mu mudugudu, ndetse agahabwa inka na Perezida, nibwo yiyumvisemo ko nawe agomba kugira icyo yigezaho maze akorera amafaranga nawe yigurira inka n’andi matungo yavuzwe haruguru ariko byose ngo akaba yarabitewe na Kagame wamufunguriye amarembo.
Uretse kwitura Perezida nawe yoroza abandi, Habiyambere ngo ubu yatangiye gahunda yo gushishikariza abaturage batuye mu mibande kumwegera kugirango bifatanye bahabwe n’umuriro w’amashanyarazi kandi iyi gahunda akaba ayigejeje kure.
Ubwo bwitange bwo gukangurira abaturage kujya mu midugudu ndetse n’ibikorwa by’uyu mugabo bigaragaza imbaraga z’ibitekerezo ngo nibyo byatumye n’abaturage bamwizera none kuri ubu bakaba baramugize umukuru w’umududgudu atuyemo, ibintu ubundi ngo atari yarigeze arota kubera ubukene bwe.
Abazi uyu mugabo barimo n’abayobozi mumurenge atuyemo bahamya ko ari umuntu ufite gahunda z’ejo hazaza heza kandi agashaka kugendana n’abandi baturage.
Posted on 14 February 2012
Tags: Rwanda, Rwanda Kagame, Rwanda Muhanga, Rwanda Mutakwasuku, Rwanda population
Mu gihe abaturage bo mu karere ka Muhanga bari bamaze igihe binubira ibiciro by’imisoro ku butaka byashyizweho, inama njyanama muri aka karere yafashe ibyemezo byo kubimanura kuri uyu wa kane tariki ya 9 Gashyantare 2012.
Mu busanzwe aka karere kakaba kari karagennye ibiciro by’ubutaka gashingiye ku biteganywa n’iteka rya Minisitiri rigenga ubutaka. Iri teka rikaba ritanga ibiciro ku butaka ndetse n’ibipimo byabyo, aho buri karere gashobora gufata ibiciro gashatse bitewe n’uko akarera kifashe mu bukungu.
Akarere ka Muhanga mu biciro kari karafashe bikaba byiganjemo ibiri ku kigereranyo cyo hagati ndetse hari n’aho usanga biri ku kigereranyo cyo hejuru.
Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Muhanga, Antoine Sebarinda avuga ko nyuma y’uko bigaragaye ko abaturage batishimiye na busa ibi biciro, inama nyamana yajyennye ko ibi biciro byajya ku kugipimo cyo hasi kigenwa n’iteka rya minisitiri rigenga ubutaka.
Ibiciro bayamanuwe hose, ingero ni nk’ibiciro byo ku dusantere aho metero kare imwe yasoreshwaga amafaranga ari hagari y’amafaranga 3 n’4, aka karere kakaba karafashe igiciro cyo hejuru kingana n’amafaranga ane kuri metero kare; aha hakaba hafashwe igiciro cyo hasi cy’amafaranga 3 ku imetero kare.
Ibibanza byo guturwaho biteganijwe ko bisora amafaranga ari hagati ya 20 na 60 kuri metero kare imwe’ akarere ka Muhanga kakaba karafashe amafaranga 30 ariko ubu akaba yamanuwe kugera kuri 20.
Bimwe mu biciro byanzwe n’umukuru w’igihugu
Mu gusobanurira bamwe mu bajyanana bari bitabiriye inama y’inama nyanama, umwe mu bajyanama akaba n’umuyobozi w’akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku yavuze ko hari ibiciro uburere n’imijyi byatanze, umukuru w’igihugu Paul Kagame akabyanga kuko byagwishagamo abaturage.
Avuga ko muri ibyo Perezida Kagame yanze birimo ibyo akarere ka Muhanga kari katanze ko ikibanza cyo mu mujyi wacyo kizajya gikodesha amafaranga ibihumbi 10 kuri metero kare naho mu mujyi wa Kigali bagize amafaranga ibihumbi 20 kuri metero kare ariko umukuru w’igihugu aza kubimanuza kugeza ubwo mu mujyi wa Muhanga bageze ku mafaranga 1500 kuri metero kare.
Ibi ngo akaba yarabikoze kuko ntacyo ubutaka bwari kuba bumariye abaturege mu gihe bwakodeshejwe amafaranga asumbye ubushobozi bwabo.
Biteganijwe ko ibiciro bizagenda bihinduka buri mwaka bikazamurwa. Uku kumanura ibi biciro ngo bikaba biri mu rwego rwo kugirango abaturage babanze babyumve.