tariki 19/4/2013, abagize Inama Njyanama y’akarere ka Kamonyi, basuye imiryango 7 y’abapfakazi ba jenoside batuye umudugudu wa Ruseke, akagari ka Kambyeyi, mu murenge wa Nyarubaka, babaha inkunga y’ibiribwa na matola.
Buri mwaka, mu gihe cyo kwibuka, abagize Inama Njyanama bahitamo umudugudu w’abarokotse jenoside basura, bakanawufata mu mugongo bawutera inkunga.
Uwera Marie Alice, umujyanama uri komisiyo y’imibereho myiza, atangaza ko nk’abantu bazi amateka y’ibyabaye mu gihugu, Inama Njyanama yahisemo kwegera iyi miryango y’abapfakazi ba jenoside, ngo ibahumurize, inabafate mu mugongo.
Buri muryango mu yasuwe, yashyikirijwe matola, umufuka w’umuceri n’uwa Kawunga, ibiro 10 by’isukari, litiro 5 z’amavuta yo guteka n’ibahasha irimo amafaranga ibihumbi 10 (10.000 frw), yo kugura ibindi bakeneye.
Abapfakazi basuwe bishimiye icyo gikorwa, kuko ngo biberetse ko batari bonyine muri ibi bihe bikomeye bibukamo amahano bahuye na yo muri jenoside. Bavuga ko leta y’ubumwe itahwemye kubitaho kuva batuzwa mu mudugudu, kuri ubu buri wese akaba afite ubushobozi bwo kwibonera icyo akeneye.
Kayirere Odette, wavuze mu izina ry’abapfakazi basuwe, avuga ko bafashijwe kubona amacumbi, bagahabwa inka, bagafashwa kuvuzwa ndetse n’abana ba bo bakajya mu mashuri.
Mu buryo bwo kwiteza imbere abatuye uwo mudugudu bakorera mu bimina byo kugurizanya no kwizigamira amafaranga, bityo buri wese akabasha kugura icyo akeneye. Kayirere arashima insanganyamatsiko yo kwibuka y’uyu mwaka isaba abacitse ku icumu “guharanira kwigira”.
Perezida wa Ibuka ku rwego rw’akarere ka Kamonyi, Murenzi Pacifique, arashima abajyanama baje gufata mu mugongo abarokotse jenoside. Avuga ko kubegera no kubaganiriza bibafasha kudaheranwa n’agahinda no kubongera icyizere cyo kubaho.









