Tag Archive | "Rwanda Karongi"

Uyu mwana bakunze kwita sagatwa afite imyaka 13 ariko ntiwabimenya Amaze imyaka irenga ibili yarataye iwabo

Rwanda | KARONGI: Ikibazo cy’abana b’inzererezi kibaye karande

Tags: , , , , ,


Uyu mwana bakunze kwita sagatwa afite imyaka 13 ariko ntiwabimenya  Amaze imyaka irenga ibili yarataye iwabo

Uyu mwana bakunze kwita sagatwa afite imyaka 13 ariko ntiwabimenya
Amaze imyaka irenga ibili yarataye iwabo

Uko umujyi wa Kibuye ugenda ukura ni ko abana b’inzererezi bagenda barushaho kuwugaragaramo, ariko ubuyobozi buravuga ko iki kibazo buzakigaho kuri uyu wa kabili mu nama yaguye y’umutekano y’akarere ka Karongi kuko nabwo bwemera ko gikabije.

Abana b’inzererezi n’ubwo bataraba benshi mujyi wa Kibuye, usanga bateye ikibazo kubera ko basabiriza abahisi n’abagenzi bigatuma abantu bahagenda binuba. Hari n’igihe bo ubwabo birwanira ugasanga bateje umutekano muke w’aho bari.

Inzererezi zikunze kwibanda ahategerwa imodoka zijya cyangwa ziva Kigali (Impala & Capital) kuko ari ho hakunze guhurira abantu benshi barimo n’abanyamahanga bigatuma abantu binuba kuko babatesha umutwe babiruka inyuma babaka amafaranga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura aho umujyi wa Kibuye ubarizwa (Niyonsaba Cyriaque) yavuze ko ejo kuwa kabili (05-02-2013) iki kibazo kiri ku murongo w’ibizigirwa mu nama y’umutekano yaguye y’akarere.

Abana b’inzererezi bemeye kuganira natwe bavuga ko bataye iwabo kubera ubukene. Umwe muri bo bakunze kwita Sagatwa kubera ko akomoka ku bahejwe inyuma n’amateka, nta se afite ariko afite nyina n’abavandimwe.

Se akiriho bajyaga bazererana mu mujyi bavuza iningiri bakanaririmba, bacinya n’akadiho (intwatwa) bakabasha gukorera amafaranga. Ariko aho se atabarukiye, nko mu myaka ibili ishize, uwo Sagatwa w’imyaka 13 y’amavuko – nubwo utayimukekera -  yahise yibera inzererezi na n’ubu.

Amaze imyaka ibili yibera mu mujyi n’abandi bagenzi be batanu badatana. Usanga kenshi birarira mu mazu ataruzura, bwacya bakirirwa bazerera umujyi basaba umuhisi n’umugenzi. Ubuzima bwabo muri rusange ni nk’ubw’inyoni yaritse ku nzira kuko nk’uko babyivugira, hari igihe bamara n’iminsi itatu nta giceri babonye.

Kuryama nabyo ni ubufindo dore ko barara ku makarito bakiyorosa amagunira mu gihe abandi bana bo mu kigero cyabo baba bari iwabo baryamye heza bariye, kandi bakajya no kwiga. Iyo ubabajije bakubwira ko badashobora gusubira iwabo kuko ngo iyo bagezeyo abafite ba se barabirukankana n’inkoni ngo nibasubire iyo baturutse.

Umwe muri bagenzi ba sagatwa avuga ko yabanaga na sekuru na nyirakuru kuva se yakwitaba Imana kandi nyina nta bushobozi afite bwo ku murera n’abandi bavandimwe be. We ngo yahunze kwa sekuru kubera ko bakunda gusinda bataha bakamukubita.

Iyo usesenguye usanga ari ikibazo ahanini kireba ababyeyi, kubera ko mu karere ka Karongi hakiri ikibazo cyo kutaringaniza imbyaro n’ubwo ubuyobozi budasiba kubibakangurira.

Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bwagerageje no kubaka ikigo cyakira bene abo bana bakitabwaho, ababyeyi nabo bagahugurwa, bakagirwa n’inama, uwo basanze atishoboye akamenyekana agafashwa n’abana batiga bakajyanwa mu mashuli.

Ikibabaje ariko nuko hari amakuru avuga ko mu minsi ishize hari abana 40 batorotse icyo kigo bakongera bagasubira mu muhanda. Iyo ubabajije bakubwira ko mu muhanda ari ho heza kuko babona amafaranga yo kugura ibyo batabona iwabo cyangwa muri icyo kigo. Ibyo bavuga batabona iwabo nta bindi ni amandazi, capati, ibyasigaye mu maresitora abibahera ubuntu, ndetse n’itabi kuri bamwe.

Nubwo abo mu mujyi wa Kibuye benshi bakiri bato, ariko iyo ubasanze barwana hagati yabo ubona biteye impungenge kuko nta n’umuntu ubasha kubakiranura ngo bemere. Ntibatinya no guterana amabuye kandi bakayatera batishinze ababari iruhande wagira ngo ugiye gukomakoma bakaguhindukirana.

Ni ikibazo cy’ingorabahizi kuko niba abana badashaka gusubizwa iwabo kandi bakanatoroka ikigo cyabubakiwe, leta iracyafite akazi katoroshye dore ko mu mijyi myinshi yitwa ko yateye imbere ntaho inzererezi zitaba. Henshi ndetse baba ari abantu bakuru bakora ubugizi bwa nabi batega abantu n’ibyuma bakacuza utwabo n’ushatse kwirwanaho akaba yahasiga ubuzima. Igihe kirageze ngo ubuyobozi bushakishe umuti urambye w’ikibazo amazi atararenga inkombe.


 

 

 

KARONGI orphans to be given full

Rwanda | KARONGI: orphans to be given full ownership of their houses in Nyenyeri village

Tags: , , , , ,


Karongi District Administration and Ibuka officials have assured the orphans of the 1994 genocide against Tutsis living in Nyenyeri village in Rubengera sector that houses they live in are theirs and they will soon get Title deed

KARONGI orphans to be given full

 These orphans have been worried about the ownership of the houses they were given by the district administration in the village and even some were contemplating on selling the houses.  They were however assured of their ownership of these houses during the environment protection community work near this area by the district administration.

The community work was prepared by the National Human Rights Commission during its visit to these orphans in the week for human rights that precedes its 64th anniversary for international law that punishes and prevents genocide. This commission contributed Rwf1.6million for renovation of these houses.

Isaac Habarugira the director of IBUKA in Karongi district and Johnson Rurangwa the officer for social affairs in the district asked these orphans to rest assured that these are their houses and all they have to wait is for an agreement with the district agreeing to the fact that they will not sell these houses once given all the necessary documents and full ownership. Habarugira asked the youth to always renovate their houses in case they can and not to wait for the government to do everything for them.

Johnson Rurangwa who is in charge of good governance in Karongi district said that there are still many houses for genocide survivors that need to be renovated and many others are to be built for genocide survivors who are still homeless. He explained that the district knows and understands this problem of lack of accommodation for many but they will solve it as soon as they get means.

 

 

Akarere ka Karongi kijeje impfubyi za jenoside zo mudugudu w’i Nyenyeri ko amazu babamo ari ayabo

Rwanda | KARONGI: Akarere ka Karongi kijeje impfubyi za jenoside zo mudugudu w’i Nyenyeri ko amazu babamo ari ayabo

Tags: , , , , , ,


Akarere ka Karongi kijeje impfubyi za jenoside zo mudugudu w’i Nyenyeri ko amazu babamo ari ayabo

Rurangwa Johnson ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Karongi

avuga ko hakiri abacitse ku icumu benshi badafite aho baba

 

Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi na IBUKA bwijeje impfubyi zacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi ziba mu mudugudu w’i Nyenyeri mu murenge wa Rubengera, ko amazu babamo ari ayabo igisigaye ari ugukora amasezerano yo kuyabegurira.

Abana bibana mu mudugudu w’i Nyenyeri mu murenge wa Rubengera akarere ka Karongi, bari bamaze iminsi bafite impungenge ko amazu akarere kabubakiye atari ayabo, bigatuma hari n’abari baratangiye kugira igitekerezo cyo kuyagurisha.

Izi mpungenge ariko abana bazimazwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Karongi na IBUKA, ubwo bari mu gikorwa cyo gukora umuganda wo gusigasira ubutaka batuyeho.

Igikorwa cyateguwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yari yasuye abo bana mu rwego rw’icyumweru cyahariwe uburenganzira bwa muntu, kibanziriza isabukuru ya 64 y’amasezerano mpuzamahanga akumira kandi ahana icyaha cya jenoside. Komisiyo yanabateye inkunga ya 1.650.000 yo kubasanira amazu.

Uhagarariye IBUKA mu karere ka Karongi Habarugira Isaac na Rurangwa Johnson ushinzwe imiyoborere myiza, basabye abo bana bibana gushyira umutima hamwe, kuko amazu babamo ari ayabo, igisigaye gusa n’ugutunganya amasezerano bagomba kuzagirana n’akarere bemera ko nibayegurirwa batazayagurisha. Habarugira yanasabye abo bana ko igihe hari ubashije kubona ubushobozi yajya agerageza akisanira inzu igihe bibaye ngombwa kuko batagomba kumva ko leta izahora ibakemurira ibibazo byose.

Iyi nkuru abana bayakiriye neza nk’uko byemezwa na Muhayimana René. Asanga koko bikwiye kuzagera igihe bacuka na bo bagakora iyo bwabaga bakaba abagabo bashobora kwikemurira bimwe mu bibazo bikunze kugora impfubyi.

Rurangwa Johnson ushinzwe imiyoborere myiza muri Karongi, avuga ko hakiri amazu menshi y’abacitse ku icumu batishoboye akeneye gusanwa no kubaka andi kuko hakiri abacitse ku icumu benshi badafite amacumbi. Yasobanuye ko akarere kabizi kandi gafite muri gahunda kubakira abatarabona amacumbi nubwo ubushobozi bukiri buke, ariko icyizere ngo kirahari ko bizashyira bikagerwaho ku bufatanye.


 

 

 

Rwanda : Rhineland Palatinate donates cows to Karongi residents

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Residents of Trier – Saarburg commune in the German province of Rhineland Palatinate have donated 20 cows to residents of Rugabano sector in Karongi district as part of the continued friendship that exists between residents from both communities.

The cows were donated to needy families in Karongi district, this October 24, and aimed at contributing to the one cow per family “Girinka” program which was initiated by President Paul Kagame.

The gift of a cow is a very big symbol of friendship in Rwandan culture and The representative of Rhineland Palatinate, Uwe Mayer, said that the German residents likewise give value to the cow, which is why they choose to show their support with donation of cows on top of the already existing support in other sectors.

Mayer said that they also choose to support the “Girinka” cow program since its plays a significant role in the fight against poverty in the rural communities. He also stated that this support was an extra mile made to strengthen the good long lasting relationship between the two communities.

Karongi district Mayor, Bernard Kayumba said that the donation will improve the welfare of residents and apparently contribute to the district strategies of poverty eradication in the long run.

Benefiting residents hailed their German counterparts for the support and pledged to use the animals profitably and share the offspring’s amongst each other.

 

 

KARONGI Mu Murenge 2

Rwanda | KARONGI: Mu Murenge Wa Rugabano Ikibazo Cy’Ingurane Bagiteye Umugongo

Tags: , , , ,


Rwanda | Abaturage bari mu muganda wo kubakira mugenzi wabo

Abaturage bari mu muganda wo kubakira mugenzi wabo

 

Mu kagari ka Mucyimba, umurenge wa Rugabano, akarere ka Karongi, umuturage witwa Bazambanza Ildephonse yafashe iya mbere abera abandi urugero yiyubakira inzu mu kibanza yakatiwe n’ubuyobozi ahagomba kubakwa Umidugudu. Ibi kandi yabikoze yiyumvikaniye n’umuturanyi amuha ingurane batagombye gutegereza ubuyobozi.

Mu murenge wa Rugabano kimwe n’ahandi henshi mu karere ka Karongi abaturage batari bake batuye ahantu hahanamye kubera imisozi miremire. Abandi batuye mu tubande kuburyo abarenga 6600 bagomba kwimurwa bagatuzwa bundi bushya ahakaswe ibibanza by’imidugudu.

Bazambanza Ildephonse nawe yari umwe mu bari batuye nabi, ariko yasanze ntampamvu yo kugora ubuyobozi ngo buze kumwubakira kandi bwaranamuhaye ikibanza. Ni ko kwiyemeza gushyiraho ake yumvikana n’uwo bagombaga kugurana, amuha ingurane ubundi atangira kwiyubakira inzu:

“Mu kwezi kwa gatandatu nahise mfata isuka ndasiza, inzu ndayubaka. Yego sindayuzuza neza ariko nyirimo ubu ntago nkiri mu mukokwe. Na mbere narimbifite muri gahunda kubera ibikuku byicaraga bingwaho, abaturage bakampa imiganda, noneho ndavuga nti ubwo bavuze kujya ku midugudu, numvikana n’umuturage turagurana mpita mfatiraho ntagira kwiyubakira”

Umuyobozi w’akarere ka Karongi Kayumba Bernard, avuga ko ari intambwe nziza cyane muri iyi gahunda yo gutuza abaturage mu midugudu:

“Ikintu nabonye gishimishije mu murenge wa Rubano nuko ikibazo cy’ingurane bagikemuke. Nta muntu ubifiteho ikibazo kuko bamaze kumvikanisha abaturage, ufite isambu aho yaratuye agurana na wawundi ku mudugudu. Akenshi ni cyo gikunze kuba urwitwazo ariko igishimishije hano abaturage barabyikemuriye”

Rwanda | Umuyobozi w’akarere ka Karongi Kayumba Bernard arashima  abaturage ba Rugabano ko bumvise akamaro ko kwikemurira  ikibazo cy’ingurane

Umuyobozi w’akarere ka Karongi Kayumba Bernard arashima
abaturage ba Rugabano ko bumvise akamaro ko kwikemurira
ikibazo cy’ingurane

Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bwashimye umurenge wa Rugabano kuba ufite umubare munini w’ibibanza byamaze gukatwa kandi n’amazu akaba yaratangiye kuzamurwa. Ibibanza byakaswe ni 1013, 730 byaratanzwe, amazu 118 ari kuri fondasiyo, 90 yatangiye kuzamurwa, 42 ageze ku madirishya, 33 batangiye kuyashyiramo inkuta, 19 ageze ku gisenge, 17 arimo gushyirwaho isakaro, 12 yararangiye, naho ane yamaze kujyamo ba nyirayo.

Biteganyijwe ko kuya 30/03/2013 imiryango 3200 izaba yaramaze gutuzwa mu midugudu muri Rugabano. Muri Karongi yose ni imiryango 6690.

 

RUTSIRO-KARONGI KOBIMURU IFITE ICYOKEZO GITEMBERA 1

Rwanda | RUTSIRO-KARONGI: KOBIMURU IFITE ICYOKEZO GITEMBERA

Tags: , , , ,


Koperative y’Abahinzi b’Ibirayi ba Mukura na Rubengera mu turere twa Rutsiro na Rubengera (KOBIMURU) ifite icyocyezo kigenda gicuruza byeri, fanta, brochette n’ibirayi mu nzira kandi kikabona abakiriya.

RUTSIRO-KARONGI  KOBIMURU IFITE ICYOKEZO GITEMBERA

 

 

 

 

 

Abagenzi baje gufata ka brochette k’inyama n’ibirayi ku cyokezo gitembera

Iyo koperative ihuriweho n’abahinzi/borozi bo mu mirenge ibiri ari yo Mukura mu karere ka Rutsiro na Rubengera mu karere ka Karongi. Nk’uko bisobanurwa n’umunyamabanga wa KOBIMURU Iyakaremye Wensislas, nta gihe kinini bamaze bagize igitekerezo cyo gushyiraho icyokezo gitembera, kandi ngo ni igitekerezo bagize mu rwego rwo kunganira ibikorwa basanzwe bakora by’ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo barusheho kwinjiza agafaranga nk’uko akomeza abivuga: “Icyokezo twagitangiye kuya 15 Gicurasi 2012,

urumva ko dusa n’aho ari bwo tugitangira. Ariko turabona bigenda neza. Iyo twacuruje neza, ku munsi ihene yose irashira”

Si brochette gusa bacuruza. Bakaranga n’ibirayi nabyo bakabitanga ku mishito y’ibiti. Byeri na Fanta na byo biba bihari kandi ugasanga biranywebwa ku bwinshi n’ubwo ibiciro biba byiyongereyeho amafaranga 50.

RUTSIRO-KARONGI  KOBIMURU IFITE ICYOKEZO GITEMBERA 1

Bamwe mu baturage bari baje kwica inyota n’isari ni abari baje mu imurika bikorwa ry’umushinga LWH/RSSP wa Minagri, iyo koperative nayo ikaba yari yaje kumurika ibikorwa byayo iboneraho no kuzana icyokezo cyayo. Abakiliya bayo bavuga ko ari igitekerezo cyiza cyane kubera ko iyo habaye ibirori nk’ibyo akenshi usanga birangira bitinze, bityo abantu ntibabashe gufata amafunguro ya sasita.

Isoko ryabo ahanini ni nk’igihe habaye ibirori bitandukanye, aho usanga hahuriye abantu benshi hagira ufatwa n’isari cyangwa inyota icyokezo cya KOBIMURU kikamuramira. Ariko ubusanzwe ngo banakorera iwabo iyo mu misozi nk’uko utundi tubari ducuruza inyama n’ibyo kunywa.

m_KARONGI Kurandura umwuga w’uburaya burundu ntibishoboka

Rwanda | KARONGI: Kurandura umwuga w’uburaya burundu ntibishoboka

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


m_KARONGI Kurandura umwuga w’uburaya burundu ntibishoboka

Ifoto: Bamwe mu baretse umwuga w'uburaya muri Karongi

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na Faith Victory Association buratangaza ko kureka umwuga w’uburaya burundu bidashoboka na buhoro. Umwe mubakoze ubwo bushakashatsi Rurenge Alain, akaba n’umwarimu mu ishuli rikuru ry’ubuvuzi (KHI) yasobanuye ko umwuga w’uburaya ari wo mwuga wabayeho mbere y’indi, kandi ko no muri bibiliya buvugwamo. Igishoboka ahubwo ngo ni ukugabanya ingaruka buteza.

Ibi ni ibyasobanuwe kuri uyu wa 13/6/2012 mu nama yabereye ku cyicaro cy’Intara y’Iburengerazuba, inama yari igamije kugaragaza ibyavuye mu bushakashatsi bwa Faith Victory Association ifatanyije na RBC-IHDP (CNLS yak era), Global Fund na Rwanda National Ethic Committee. Ubwo bushakashatsi bwakozwe ku bantu 1500 bakora umwuga w’uburaya bagendeye ku mibereho, ubuzima, ihohoterwa n’uburenganzira bwabo mu turere twose  tugize Intara y’Iburengerazuba. Abantu 1345 ni bo bashoboye gusubiza ibibazo bishingiye kuri izo ngingo 4.

 

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara Jabo Paul yashimye Faith Victory Assocition igitekerezo yagize cyo gukora ubushakashatsi no kuza kubugeza kubo bureba barimo abayobozi ndetse na bamwe mu bakora cyangwa baretse umwuga w’uburaya dore ko nabo bari batumiwe muri iyo nama. Nk’uko ubushakashatsi bwabigaragaje, Intara y’Iburengerazuba iza ku mwanya wa 2 mu kugira abakora uburaya benshi mu Rwanda, ibanzirizwa n’Intara y’Amajyepfo. Ikibabaje kandi nk’uko Jabo akomeza abivuga, Uburengerazuba buza ku mwanya wa mbere mu bukene, igakurikirwa n’Amajyepfo.

Ubushakashatsi bwanashyize ahagaragara bimwe mu bibazo bikomeye abakora uburaya bahura na byo harimo ihohoterwa, gukubitwa n’abakiliya babo, kwandura SIDA, gufungwa n’inzego z’umutekano rimwe na rimwe bakanamburwa ibyabo.

Abaretse umwuga w’uburaya bo mu karere ka Karongi bari batumiwe mu nama bashimye cyane kuba baratumiwe bagahabwa umwanya wo kuvuga icyo batekereza. Uwitwa Nyirarukundo Immaculée ubu usigaye akora umurimo wo gucuruza isambaza yatangarije Kigali Today ko nubwo atarabasha kwiteza imbere ku buryo bugaragara ariko byibuze afite ubuzima bumuhesha icyubahiro kurusha mbere akiri indaya:

“Mbere nkikora uburaya narasuzugurwaga cyane ugasanga abagabo barankubitira mu kabari cyangwa no mu rugo iwanjye kandi mfite abana bikabababaza. Ubu kuva aho ntangiye gucuruza isambaza mbasha gutunga urugo, nkanarihira musaza wanjye amafaranga y’ishuli kubera ko nta babyeyi dusigaranye”

Nyirarukundo yongeraho ko afite n’ikibanza ariko cyamunaniye kucyubaka kubera amikoro akiri make. Iki kibazo agisangiye n’abandi bagenzi be bavuga ko imwe mu mpamvu ituma ntacyo bageraho ari ukubera ko bahabwa akato, n’ugize icyo ashaka kwikorera bagakomeza kumubonamo uburaya bityo bigatuma bacika intege.

Nyuma yo ku murika ubwo bushakashatsi, ubuyobozi bw’Intara, abashinzwe umutekano, abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage ndetse n’abaretse umwuga w’uburaya bafashe imyanzuro ko inzego zose zirebwa n’ikibazo zigiye guhaguruka zigatahiriza umugozi umwe, abakora uburaya bagashishikarizwa kubuvamo bagatekereza ibindi byo gukora kuko nk’uko Jabo Paul yasoje abivuga, ntibagomba kumva ko bagomba kubeshwaho n’impuhwe z’abandi kandi leta ntizigera ivuga ngo igiye gushyiraho ingengo y’imari yo gufasha abantu kuva mu buraya, ahubwo bo ubwabo bagomba kubyibwiriza bagashaka ukundi babaho, leta ikaza ibunganira.


m_KARONGI Ubuyobozi

Rwanda | KARONGI: Ubuyobozi bw’akarere bufite gahunda yo gusana amazu y’impfubyi za jenoside

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda |  Photo: Imwe mu mazu yo mu mudugudu wo ku Nyenyeri, Rubengera

Photo: Imwe mu mazu yo mu mudugudu wo ku Nyenyeri, Rubengera

Mu karere ka Karongi, amwe mu mazu yubakiwe impfubyi, abapfakazi, n’abandi basizwe iheruheru na jenoside yakorewe Abatusti muri Mata 1994 arashaje ku buryo akeneye gusanwa, andi nayo arashaje cyane byo gusenywa akongera akubakwa bundi bushya.

Ibi byasobanuwe n’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage MUKABALISA SIMBI Dative ubwo yari ari mu kiganiro n’abanyamakuru, nyuma yo kwitabira igikorwa cyo gushyikiriza inkunga impfubyi za jenoside zo mu mudugudu wo ku nyenyeri, igikorwa cyakozwe n’abakozi ba Call Center ya MTN.

Uhagarariye izo mpfubyi Nsabimana Felicien, ubwo yashimiraga MTN yari imaze kubagezaho inkunga y’ibikoresho by’ibanze uko ari abana 47, yavuze muri make ubuzima babayemo nk’impfubyi zirera, agaragaraza ko kimwe mu bibazo bibagoye cyane ari amazu yabo agenda yangirika bakabura ubushobozi bwo kuyasana.

Izi mpungenge ariko bazimazwe n’umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Karongi MUKABALISA SIMBI Dative. Yasobanuye ko akarere kazi icyo kibazo, avuga ko giterwa n’uko menshi muri ayo mazu yubatswe nyuma ya jenoside (1997), yubakwa ikitaraganya (huti huti) kubera ikibazo cy’ingorabahizi cy’abacitse ku icumu batagiraga aho bakinga umusaya nyuma.

Nk’uko Vice Mayor MUKABALISA akomeza abisobanura, hirya no hino muri Karongi hagiye hari amazu yubakiwe abacitse ku icumu amwe usanga yarashaje cyane ku buryo bisaba kuyasenya akongera kubakwa bundi bushya, ariko hagiye harimo ayubatswe vuba usanga harimo make akeneye gusanwa byoroheje. Akarere ariko kabijeje ko gafite gahunda ndende yo gutangira kureba agomba gusanwa agasanwa, abafite ashaje cyane bakubakirwa andi.

Umudugudu w’impfubyi za jenoside zirera mu murenge wa Rubengera aho bita ku Nyenyeri, wubatswe n’akarere mu 2007, amazu yawo usanga agikomeye, usibye gusa kugenda ahomoka abashoboye bakisanira.


 

KARONGI Call Center ya MTN

Rwanda | KARONGI: Call Center ya MTN yateye inkunga ya milioni ebyili imfubyi za jenoside zo mu murenge wa Rubengera

Tags: , , , , , , ,



Inkumi n’abasore bakora muri Call Center ya MTN Rwandacell, baherekejwe na Munyampundu Norman ukuriye ibikorwa byo kwita ku bakiliya, kuri tariki 27/4/2012 basuye impfubyi za jenoside mu mudugudu wo ku Nyenyeri, mu murenge wa Rubengera babashyiriye inkunga y’ibikoresho byo mu rugo bihwanye na 2.000.000 Frw. Ni mu gikorwa bise One Agent One Orphan (Umukozi Umwe iMpfubyi Imwe).

Rwanda Ibikoresho byatanzwe bihwanye na 2.000.000 Frw

Photo: Ibikoresho byatanzwe bihwanye na 2.000.000 Frw

Ibikoresho byatanzwe birimo ibiribwa, amasabune, amabesani, ibyo kwiyorosa n’ibindi by’ibanze bikenerwa mu buzima bwa buri munsi. Iki gikorwa ntangarugero ni igitekerezo cyagizwe n’umwe mu bakozi ba Call Center ya MTN John James Ukwigize, akigeza ku buyobozi bwa MTN buragishyigikira dore ko n’ubusanzwe MTN ikora ibikorwa byo gufasha abatishoboye hirya no hino mu Rwanda.

Bagenzi ba Ukwigize nabo bari aho, bacyikiriye neza igitekerezo cye, bishyira hamwe bakusanya inkunga uko bashoboye, n’ubuyobozi bwa MTN burabafasha babona 2.000.000 Frw. 60% byatanzwe n’abakozi ba Call Center ubwabo. Igikorwa One Agent One Orphan (Umukozi Umwe Impfubyi Imwe), nk’uko bakise bagitangiye umwaka ushize. Mbere yo kugira aho bajya gufasha barabanza bakavugana n’abahagarariye abacitse ku icumu (ARG) bakababwira ahari impfubyi zibabaye cyane kurusha izindi akaba ari ho bajya gufasha.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Karongi, MUKABALISA SIMBI Dative wari uherekeje abakozi ba MTN yashimye cyane abakozi ba Call Center ya MTN muri aya magambo: “Ibi ntago mwabikoze kubera ko murusha abandi ubushobozi, ahubwo n’umutima mwiza…murabizi ko guverinoma yonyine itakwishoboza gukemura ibibazo byose biri mu gihugu, iyo mukora ibintu byiza nk’ibi muba muyifishije cyane”.

Munyampundu Norman ushinzwe ibikorwa byo kwita ku bakiliya ba MTN (Senior Manager, Customer Operations) yavuze ko gahunda bafite ari iyo kwagura kiriya gikorwa kikava ku rwego rwa Call Center ya MTN, kikagera henshi mu banyarwanda, kugeza ubwo buri muturarwanda ushoboye yumva ko ari inshingano kugira umwana w’impfubyi yitaho kandi bikava no ku rwego rwo kubafashisha ibituma baramuka gusa ahubwo bakagera ku rwego rw’ubuzima bubereye umuntu.

Munyampundu Norman: “Ni yo mpamvu mbijeje kuzabakorera ubuvugizi, abafite ibyo bize tukabashakira akazi, abandi bakigishwa kwikorera. Twiyemeje rero kudahagararira aha, ahubwo tuzakorana n’ubuyobozi budufashe kujya dushyikirana namwe, kugira ngo tujye tumenya uko mubayeho, ariko namwe mushyireho akanyu, abiga mwihate mu ishuli kugira muzabe abagabo”

KARONGI Call Center ya MTN

 

 

 

Uwavuze mu izina ry’abana bibana ari nawe ubakuriye, Nsabimana Felicien, yashimiye cyane abakozi ba MTN kiriya gikorwa cy’umutima mwiza babagaragarije. Umudugudu wo ku nyenyeri mu murenge wa Rubengera, ugizwe n’ibice bibili, birimo imiryango 31 y’impfubyi za jenoside. Bose hamwe ni abana 47.  Harimo 2 barangije muri kaminuza, 8 bikigamo, 8 bari mu mashuli yisumbuye (secondaire), hari n’abarangije amashuli y’imyuga.

Mbere yo kujya gusura abana, abashyitsi babanje kunamira abazize jenoside bashyinguye ku rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 rwubatse mu murenge wa Rubengera.

 


KARONGI Abaturage barasaba

Rwanda | KARONGI: Abaturage barasaba kujya bamenyeshwa ibintu mbere y igihe

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


KARONGI Abaturage barasaba

Inama mu isoko

Abaturage bacururiza mu isoko rya Kibuye, mu Karere ka Karongi baranenga ubuyobozi bw’isoko kuba butajya bubagezaho ku gihe ibyemezo biba byafashwe bibareba. 

Ubwo bari mu nama tariki 21/02/2012 n’ubuyobozi bw’umurenge wa Bwishyura, inama yari igamije kubibutsa ko bagomba gutanga umusanzu wo kubaka amashuli y’imyaka 12 y’uburezi bw’ibanze, cyakora byagaragaye ko inama yaje isa n’itunguye abaturage kandi ubuyobozi bw’umurenge bwari bwarayimenyesheje komite y’isoko hasigaye icyumweru ngo ibe.

Abacuruzi wasangaga batemeranya n’ibyo babwirwaga kuko babasabaga ko bagomba kuba bamaze gukusanya umusanzu wabo mu minsi 2 gusa. Icyo abacuruzi batemeranywagaho n’ubuyobozi bw’Umurenge ngo ni uko bwaje bubabwira ko isoko rigomba gushaka mu minsi ibili gusa 100.000 FRW by’umusanzu wo kubaka amashuli, abacuruzi nabo bakabaza impamvu baza guturwa ibintu hejuru batarabanje guteguzwa.

Kuri iki kibazo naganiriye na vice perezida wa komite y’isoko bwana Mudaheranwa Jean de Dieu, avuga ko yemera ikosa ku ruhande rwa komite kubera ko ngo perezida wa komite yari yaragejejweho urwandiko rusaba iyo nama hasigaye icyumweru, nawe akaba yaragombaga kubimenyesha abacururiza mu isoko hasigaye nibura iminsi ine.

Ikindi abacuruzi batabashaga gusobanukirwa neza ni ukuntu basabwaga gutanga umusanzu kandi ngo no mu tugari babamo bari barawutanze. Aha nanone ugasanga ari uko batari barabisobanuriwe mbere kuko isoko rifatwa nka cellule spécialisé (Akagari kihariye) nk’uko vice perezida waryo Mudaheranwa yabisobanuye. “Abacuruzi bari kurushaho gusobanukirwa n’ibyo ubuyobozi bwabasabaga iyo baza kuba barabonye umwanya uhagije wo gusobanurirwa”.

Inama yabaye ndende kuburyo batari biteze, ariko yarangiye babashije kumvikana ko abacuruzi bagiye kwishakamo 40.000 FRW bitarenze iminsi 2 uhereye ku itariki ya 21/02, ntibyaba 100.000 nk’uko mbere baribabisabwe ariko habayeho kwibeshya kuko ibihumbi 100 byakwa utugari dusanzwe. Ubuyobozi bw’umurenge na komite y’isoko basoje inama bemeranyijwe ko abaturage bagomba kujya bagezwaho gahunda mbere byaba ngombwa bakayijyaho impaka hato ngo batazagaragara nk’abatemera gahunda za leta kandi biterwa n’uko baba batuwe ibintu hejuru.


Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia