Posted on 02 May 2013
Tags: Rwanda, Rwanda Cyprien M. Ngendahimana, Rwanda eastern, Rwanda habitation, Rwanda kayonza, Rwanda modern, Rwanda province, Rwanda School, Rwanda trip, Rwanda villages, Rwanda workers
Abagize komite zishinzwe imiturire mu turere twose tw’intara y’uburasirazuba, n’abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe ubukungu bakoreye urugendo shuri mu midugudu y’icyitegererezo ya Nyagatovu mu karere ka Kayonza na Kitazigurwa mu karere ka Rwamagana.
Urwo rugendo shuri rwateguwe mu rwego rwo kureba uburyo imidugudu ya Nyagatovu na Kitazigurwa yatunganyijwe, kugira ngo hazubakwe indi midugudu mu turere mu rwego rwo kurushaho kunoza imiturire, nk’uko byavuzwe na Mugabo Emmanuel ushinzwe ubukangurambaga bw’imiturire y’icyaro muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.
Si ngombwa ko imidugudu izubakwa mu turere igomba kuba iteye kimwe n’imidugudu ya Nyagatovu na Kitazigurwa, kuko imidugudu yo mu turere izubakwa hakurikijwe imiterere ya buri karere. Ikigamijwe ngo ni ukureba uburyo imidugudu itunganywa no kureba uburyo ifasha abayituyemo kugera ku iterambere ryihuse ugereranyije n’abatuye batatanye.
Hateganyijwe izindi ngendo shuri nk’uru zizakorwa mu zindi ntara kugira ngo imiturire yo mu Rwanda irusheho kunozwa. Ibyo ngo ni byo bizatuma u Rwanda rurushaho kugera ku iterambere rirambye, bikaba na bumwe mu buryo bwo gushyira mu bikorwa intego za gahunda ya kabiri y’imbaturabukungu aho u Rwanda rushyize imbere kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Imiturire ni inkingi y’iterambere kuko imiturire myiza iteza imbere imibereho myiza y’abaturage nk’uko Mugabo Emmanuel yakomeje abishimangira. Yongereyeho ko imiturire myiza igomba kurenga kubona icumbi ryiza, ikanashingira ku buhinzi n’ubworozi n’indi myuga yihutisha iterambere ry’abaturage.
Imiturire yo mu midugudu ngo yihutisha iterambere nk’uko Enock Byabashayija ushinzwe umushinga IDP (Intergrated Development Project) wubaka iyo midugudu yombi yabisobanuriye abashinzwe imiturire n’abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe ubukungu mu ntara y’uburasirazuba.
Yavuze ko byonyine kuba bororera mu kiraro rusange bituma buzuzanya muri byose, bakabasha gukoresha ingufu za biyogazi (biogas), bakabona ifumbire ku buryo bworoshye, ariko by’umwihariko bikorohera muganga w’amatungo gukurikirana inka z’abatuye mu mudugudu bose kuko azikurikirana ziri hamwe.
Yanavuze kwimurira abaturage muri iyo midugudu bigitangira abaturage basobanuriwe neza akamaro ko gutura mu midugudu ntibabyumva neza, ku buryo byabaye nko kubinginga. Ubu ngo hari ikibazo cy’uko abaturage bose batuye mu nkengero z’iyo midugudu bifuza kuyimurirwamo nyuma yo kubona ibyiza bya yo, ariko haracyashakishwa ubushobozi nk’uko Byabashayija akomeza abivuga.
Abari mu rugendo shuri bashimye uburyo iyo midugudu iteye gusa basigarana imbogamizi y’uko bigoye kubaka umudugudu uri ku rwego rw’iya Nyagatovu na Kitazigurwa nta yindi nkunga umuntu afite.
Abaturage bimurirwa muri iyo midugudu ni abari basanzwe batuye nabi. Umuturage wubakiwe mu mudugudu asabwa kwishakira ikibanza haba mu buryo bw’ingurane y’ubutaka cyangwa akakigura mu mudugudu, ubundi akubakirwa inzu n’umushinga wa IDP.
Posted on 02 May 2013
Tags: Rwanda, Rwanda eastern, Rwanda habitation, Rwanda kayonza, Rwanda modern, Rwanda owners, Rwanda province, Rwanda villages, Rwanda workers
Abaturage batujwe mu midugudu y’icyitegererezo ya Nyagatovu mu karere ka Kayonza na Kitazigurwa mu karere ka Rwamagana bahawe ibyangombwa by’amazu ya bo ariko nta n’umwe muri bo wemerewe kugurisha inzu ye.
Iyo midugudu ituzwamo abaturage bari batuye nabi. Kugira ngo umuturage atuzwe muri umwe muri iyo midugudu asabwa kwishakira ikibanza mu mudugudu haba ku buryo bwo kugurana ubutaka n’umuntu ubufite mu mudugudu, cyangwa mu buryo bwo kubugura, nk’uko bivugwa na Enock Byabashayija ushinzwe umushinga wa IDP ari na wo wubakira abo baturage.
Byabashayija akomeza avuga ko abo baturage bahabwa ibyangomba by’amazu ya bo kugira ngo haramutse hagize umuturage ukeneye inguzanyo abe ashobora kugwatiriza iyo nzu muri banki. Yongeraho ko kuba abaturage batemerewe kugurisha izo nzu ari uko byagaragaye ko hari aho umuturage yubaga ari kubakirwa inzu mu gihe itaruzura akaba ari kuyishakira umukiriya uzayigura.
Ati “Mu mudugudu wa Kitazigurwa twagiye duhura n’ibyo bibazo ugasanga umuturage yamaze kumvikana n’umuntu uzamugurira inzu ye ndetse akanamuha n’amafaranga ya vansi (avance) kandi inzu itaruzura”
Niba umuturage yarubakiwe inzu kugira ngo atuzwe neza akarenga akayigurisha, ntacyo umushinga wa IDP waba uri gukora kandi ugamije ko abaturage batuzwa neza nk’uko Byabashayija akomeza abisobanura.
Abaturage ntibemerewe kugurisha amazu ariko bemerewe kuyagwatiriza muri banki
Ubwo abayobozi bashinzwe imiturire n’abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe ubukungu basuraga imidugudu ya Nyagatovu na Kitazigurwa tariki 29/04/2013, bibajije ukuntu babuza umuturage kugurisha inzu ye nyamara bakamuha uburenganzira bwo kuyigwatiriza muri banki.
Kwemerera umuturage kugwatiriza inzu muri banki bisa no kumwemerera kuyigurisha kuko aramutse abuze ayo kwishyura banki yahita iteza iyo nzu nk’uko umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu, Isae Habarurema yabivuze.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe ubukungu Sikubwabo Benoit, yavuze ko nta ngero z’abantu bajya gufata inguzanyo muri banki ziragaragara ku buryo izo mpungenge zabho. Yanavuze ko abaturage batujwe muri iyo midugudu bagiye babumbirwa mu matsinda ku buryo nibura buri muturage abasha kubona amafaranga 500 buri munsi, ibyo bikaba bitapfa gutuma hari uhura n’ikibazo cy’uko inzu ye yatezwa cyamunara.
Posted on 09 March 2013
Tags: Rwanda, Rwanda activities, Rwanda contribution, Rwanda county, Rwanda developing, Rwanda distribution, Rwanda intore, Rwanda kayonza, Rwanda Land, Rwanda papers
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John avuga ko ako karere kageze ku gipimo cya 80% mu gutanga ibyangombwa by’ubutaka kabikesha intore ziri ku rugerero. Mbere y’uko urugerero rw’intore rutangira, abagera kuri 52% bonyine ni bo bari bamaze kubona ibyangombwa bya bo by’ubutaka.
Gutanga ibyangombwa by’ubutaka ngo byari byaratinze, intore ziri ku rugerero zihabwa inshingano yo kubitanga mu baturage. Nyuma y’aho zifatiye izo nshingano gutanga ibyangombwa by’ubutaka byarihuse kuko izo ntore zibisangisha abaturage mu midugudu bitewe n’uko ziba zizi abaturage zikamenya n’aho batuye.
Akarere ka Kayonza gafite intore 1215 ziri ku rugerero mu mirenge itandukanye nk’uko umuyobozi wa ko abivuga.
Uretse kuba intore ziri ku rugerero zarafashije ubuyobozi bw’akarere gutanga ibyangombwa by’ubutaka, ngo hari n’ibindi bikorwa bitandukanye zakoze ku buryo byagiriye akamaro kanini abaturage. Muri byo harimo nko kuba izo ntore zarasannye zikanubakira amazu abatishoboye, ku buryo hafi muri buri kagari hasanwe amazu abiri nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kayonza akomeza abivuga.
Yongeraho ko izo ntore zanafashije akarere mu bukangurambaga butandukanye burimo gukangurira abaturage kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza no gukangurira urubyiruko kwipimisha virusi itera Sida kugira ngo rumenye uko ruhagaze.
Bamwe mu ntore ziri ku rugerero mu karere ka Kayonza bavuga ko bagenda babona ibindi bikorwa by’ingenzi bumva bakora ariko bakaba batari barahigiye kuzabigeraho.
Abakorera urugerero mu kagari ka Ryamanyoni mu murenge wa Murundi bakaba baherutse gusaba ko bakongererwa igihe cy’urugerero kugira ngo bazabashe gukora ibyo bahigiye byose, kandi babone n’umwanya wo gukora ibyo bikorwa bindi bitari mu mihigo ya bo.
Posted on 20 February 2013
Tags: Rwanda beneficiaries, Rwanda fees, Rwanda government, Rwanda kayonza, Rwanda others, Rwanda train, Rwanda Training

Umuyobozi wa Komite y’igihugu yo kurwanya Sida ku rwego rw’akarere ka Kayonza, Muhima Ruhayisha Edouard, aranenga abantu bahabwa amahugurwa kugira ngo bajye guhugura abandi ariko ntibabikore.
Mu kiganiro yagiranye n’abahagarariye amashyirahamwe y’indaya n’ababana na virusi itera SIDA mu mpera z’icyumweru gishize, Muhima yavuze ko abantu nk’abo badasangiza bagenzi babo ubumenyi bungukiye mu mahugurwa baba bahemukira leta. Avuga ko leta iba yarishyuye abantu batanga ayo mahugurwa, nyamara abayaherewe ubuntu ntibayabyaze umusaruro.
Amahugurwa menshi mu Rwanda atangirwa ubuntu, rimwe na rimwe agaherekezwa n’itike ya buri muntu mu bayitabiriye. Gusa ngo hari igihe abahuguwe batuzuza inshingano za bo zo gusangiza bagenzi ba bo ubumenyi bavanye mu mahugurwa kugira ngo bugirire akamaro Abanyarwanda bose.
Agira ati “Birababaje kuba umuntu yaba yarahawe inyigisho ku buzima bw’ababyeyi batwite, ariko akaba aturanye n’umubyeyi ukibyarira mu rugo ntanamugire inama yo kujya kubyarira kwa muganga”
Umuyobozi wa Komite y’igihugu yo ku rwanya Sida mu karere ka Kayonza yasabye abahagarariye indaya mu mirenge n’abahagararie ababana na virusi itera SIDA kuzagira umuhate wo gusangiza bagenzi ba bo ibyo bigiye muri ayo mahugurwa.
Umwe mu bari bahagarariye amashyirahamwe y’abakora uburaya mu murenge wa Rwinkwavu, Mukamuvunyi Jeanine yavuze ko agiye gusangiza bagenzi be amasomo yavanye muri ayo mahugurwa. Hari benshi mu bo bakorana uburaya batazi gusoma no kwandika ku buryo kugira ubumenyi mu bintu bitandukanye kuri bo bigorana.
Avuga ko abo bose agiye kuzabegeranya maze akabigisha uburyo bukoreshwa mu kuboneza urubyaro, uburyo bwo kwirinda Sida ndetse akazanabashishikariza kujya basaba abagabo bakira kwisiramuza nk’uko yabyigishijwe muri ayo mahugurwa.
Posted on 06 February 2013
Tags: Rwanda, Rwanda activities, Rwanda country, Rwanda developing, Rwanda intore, Rwanda kayonza, Rwanda Youth

Intore 47 ziri ku rugerero mu kagari ka Ryamanyoni mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza, zirasaba kongererwa igihe zizamara ku rugerero. Izo ntore zabibwiye abakozi b’itorero ry’igihugu ubwo bazisuraga aho zikorera ibikorwa by’urugerero mu kagari ka Ryamanyoni tariki 31/01/2013.
Biteganyijwe ko urugerero rw’intore mu gihugu hose ruzamara amezi atatu, ariko izo mu kagari ka Ryamanyoni ngo zifuza guhabwa igihe cy’inyongera nyuma y’ayo mezi atatu zigakomeza urugerero. Hari ibikorwa zatekereje gukora urugerero rwaratangiye, ariko bikaba bitari byarashyizwe mu byo zari zahigiye kuzakora zitangiye urugerero.
Ibyo bikorwa byatekerejwe nyuma bishyizwe muri gahunda y’amezi atatu y’urugerero, hari imihigo imwe izo ntore zishobora kutazabasha kwesa. Zasabye ko zakongererwa igihe kugira ngo ibikorwa bikubiye mu mihigo yazo zizabashe kubikora birangire, kandi n’ibyo bikorwa bindi zatekereje nyuma bikorwe kuko na byo ari ingirakamaro ku baturage.
By’umwihariko ngo ikibazo cy’isuku nkeya no kuba hakiri ingo nyinshi zidafite ubwiherero, ngo ni byo byatumye izo ntore zitekereza gusaba kongererwa igihe cy’urugerero.
Zifite gahunda yo kwigisha abaturage kugira isuku no kubasobanurira ingaruka mbi bashobora guterwa no kutagira ubwiherero bumeze neza, nk’uko bivugwa na Mwiseneza Jean Marie Vianney uyoboye intore zo mu murenge wa Murundi.
Mu bikorwa izo ntore zari zahize kuzageraho harimo kubakira abatishoboye, kwigisha abaturage gukora uturima tw’igikoni, no kubakorera ubukangurambaga kugira ngo bajye bishyurira igihe imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza.
Gusa ngo nyuma yo gutangira urugerero hagiye hagaragara ibindi bibazo bikomeye kandi bibangamiye ubuzima bw’abaturage, ku buryo na byo bikwiye gushakirwa ibisubizo byanze bikunze nk’uko izo ntore zibyivugira.
Izo ntore zivuga ko ibyo zabwiye abayobozi b’itorero ry’igihugu zibihagazeho nta muntu wazitegetse kubivuga. Zinavuga ko zifite ubushake bwo gufasha leta muri gahunda za leta bamwe mu baturage badakunze kwitabira kubera kudasobanukirwa n’akamaro ka zo.
Kwigisha abaturage kugira isuku, kubigisha ingaruka mbi zo kutagira ubwiherero bumeze neza, kubigisha kuboneza urubyaro no kwigisha abatazi gusoma no kwandika, ni byo izo ntore zizashyiramo imbaraga cyane mu gihe cy’inyongera zifuza kuzamara ku rugerero.
Abakozi b’itorero ry’igihugu bishimiye cyane ibitekerezo by’izo ntore, bavuga ko bitanga icyizere cy’uko intego z’urugerero n’iz’itorero ry’igihugu muri rusange zizagerwaho.
Posted on 02 February 2013
Tags: Rwanda activities, Rwanda contribution, Rwanda development, Rwanda intore, Rwanda kayonza, Rwanda people

Ibikorwa by’intore ziri ku rugerero biri kugoboka Abanyarwanda muri rusange kuko bizamura iterambere ry’igihugu ryihuta, ariko bikaba akarusho ku baturage batishoboye nk’uko bivugwa na Nyirahabimana Filomena wo mu kagari ka Ryamanyoni mu murenge wa Murundi wo mu karere ka Kayonza.
Nyirahabimana aba mu nzu y’ubukode kuko nta nzu ye bwite yagiraga nyuma yo kuvanwa muri Nyakatsi yabagamo. Tariki 31/01/2013 twasanze intore 45 ziri ku rugerero zo mu kagari ka Ryamanyoni zimwubakira inzu yo kubamo, kandi ubona ko isigaje igihe gito ikaba yuzuye.
Gukodesha iyo nzu ngo byamugoraga kuko yayishyuraga ari uko yahingiye abaturage, yabona udufaranga duke tugashirira mu kwishyura inzu agasigarana ikibazo cyo kubona ibimutunga. Yavuze ko yatunguwe no kubona izo ntore zimusanze aho acumbitse zikamubwira ko zigiye kumwubakira kandi zigakora nk’izikorera nta n’igihembo zitegereje.
Mu magambo make yuzuye amarangamutima yagize ati “Njye rwose ndumva bindeze, nabifuriza kugira imigisha y’Imana kuko urebye ahantu bansanze bakanyitaho nta gihembo bategereje, bagakorana ubushake nk’abikorera, njye rwose birandenze kuko urabona ko hari icyahindutse kuri njye”
Mu byumweru bibiri intore zimaze ku rugerero mu kagari ka Ryamanyoni, zimaze kubakira inzu umuturage umwe zinasubiriza andi mazu abiri y’abaturage batishoboye. Ziranateganya gukora ubukangurambaga ku baturage cyane cyane mu kubashishikariza kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza no kubashishikariza kugira isuku.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Ryamanyoni, Ingabire Christine, avuga intore zitegura gahunda y’icyumweru zifatanyije n’abayobozi b’akagari hakarebwa abafite ibibazo kurusha abandi bakaba ari bo bitabwaho mbere. Yongeraho ko ibikorwa byose izo ntore zibikorana umurava n’ubwitange bitewe n’uko bashimwa n’abaturage.
Intore ziri ku rugerero mu kagari ka Ryamanyoni no mu karere ka Kayonza muri rusange zashimiwe imikorere ya zo na Rugemintwaza Nepo ushinzwe gahunda z’itorero ry’igihugu mu itorero ry’igihugu. Yazisabye kujya zitegereza kandi zikandika buri kintu gishya zabonye mu bikorwa bya zo bya buri munsi kuko byazifasha guhanga udushya mu minsi ikurikiraho.
Urugerero rw’intore rwatangijwe ku mugaragaro tariki 22/01/2013 na minisitiri w’intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi. Biteganyijwe ko ruzamara amezi atatu.
Posted on 10 December 2012
Tags: Rwanda, Rwanda activities, Rwanda development, Rwanda historical, Rwanda kayonza, Rwanda marginalized, Rwanda people
The historically marginalized group of people in Kayonza district will be given small scale projects to develop them instead of them waiting on the government to support them, the vice mayor for social affairs of Kayonza district Anitha Mutesi has remarked.

Some of the historically marginalized in Kayonza district had been built modern houses to live in with electricity but most of them have spent a year without using the electricity lacking the subscription fees.
The historically marginalized particularly who were given houses in Kiyovu settlement village in Musumba cell in Nyamirama sector are being affected by this problem of not using electricity due to lack of subscription fee.

The residents of this village say that the Energy, Water and Sanitation Authority (EWSA) had given them free unites of the electricity in the beginning but were asked to pay Rwf56.000 as subscription fees but they couldn’t pay and that was the end of it as Petero Kabasha a resident explains.
The vice mayor for social affairs says that it is not possible for some residents to get electricity for free and others to pay for the same service. The district administration will help the historically marginalized to get small scale projects that can promote them economically and socially and make them independent by paying their own bills.
The program to develop and promote the vulnerable people especially the historically marginalized group in this district is already in process as apart from building houses for them, they were given goats each family. There is an official in charge of attending their problems on the daily basis to the district administration.
Posted on 09 December 2012
Tags: Rwanda activities, Rwanda development, Rwanda historical, Rwanda kayonza, Rwanda marginalized, Rwanda people

Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu karere ka Kayonza ngo bazakorerwa imishinga mito mito ibafasha kwiteza imbere, aho kugira ngo bategereze ko leta izabaha ibyo bakeneye byose nk’uko umuyobozi w’ako karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutesi Anitha abivuga.
Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bo mu karere ka Kayonza bubakiwe amazu ya kijyambere banashyirirwamo amashanyarazi, ariko hari abamaze igihe kigera ku mwaka badacana kubera ko babuze amafaranga y’ifatabuguzi.
By’umwihariko abasigajwe inyuma n’amateka bubakiwe mu mudugudu wa Kiyovu wo mu kagari ka Musumba mu murenge wa Nyamirama, ni bo bafite icyo kibazo cyo kuba badacana kandi bafite amashanyarazi mu nzu.
Abatuye muri uwo mudugudu bavuga ko ikigo cya EWSA cyari cyabahaye inite nkeya z’amashanyarazi z’ubuntu, ariko kibasaba gushaka amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 56 kugira ngo bahabwe ifatabuguzi. Ayo mafaranga ngo barayabuze, amashanyarazi y’ubuntu bari bahawe ashizemo babura icyo bakora baratuza nk’uko Kabasha Petero utuye muri uwo mudugudu abivuga.
Kugeza ubu abo basigajwe inyuma n’amateka bacana ubutadowa muri ayo mazu arimo amashanyarazi.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko bitashoboka gucanira abaturage bamwe ku buntu ngo abandi bishyure.
Ubuyobozi bw’akarere buzafasha Abasigajwe inyuma n’amateka kubona udushinga twabafasha kwizamura kugira ngo bashobore kwigurira umuriro, kuko guhora ugurira umuntu umuriro utaba umurera nk’Umunyarwanda uzubaka igihugu cy’ejo nk’uko uyu muyobozi akomeza abivuga.
Anavuga ko gahunda yo kubateza imbere yatangiye kuko uretse kuba barubakiwe banaguriwe ihene, buri rugo rukaba ruyifite. Hari n’umukozi ubakurikirana mu buzima bwa bo bwa buri munsi, ari na we ubamenyera ibibazo bafite bikagezwa mu buyobozi nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage akomeza abivuga.
Posted on 01 December 2012
Tags: Rwanda construction, Rwanda habitation, Rwanda house, Rwanda kayonza

Abubaka amazu ahuriramo abantu benshi barasabwa kuyubaka mu buryo bukurikije amabwiriza agenga imyubakire kuko ashobora guteza impanuka igihe yubatswe nabi nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John.
Abivuze nyuma y’uko urusengero rwa ADEPR Nyagatovu mu murenge wa Mukarange rwashenywe n’imvura ivanze n’umuyaga mu mpera z’ukwezi kwa cumi kwa 2012, nyuma bikaza kugaragara ko rwari rwubatse nabi.
Urwo rusengero rwari rwubakishije ibiti n’ibyondo, nyuma y’igihe rwubatse rushyirwaho urukuta rw’amatafari ndetse banashyiraho igisenge cy’ibyuma. Bamwe bavuga ko uburemere bw’igisenge cya rwo ubwacyo cyashoboraga guteza impanuka kuko cyari giteretse hejuru y’ibyondo na byo bidakomeye.
Ubwo rwasenyukaga nta muntu rwatwariye ubuzima, ariko uburyo rwasenyutse byateye impungenge abantu benshi. Bamwe mu babonye uburyo rwari rwasenyutse bemeza ko rwazize kubakwa nabi kuko nta yindi nzu mu gace ruherereyemo yigeze igira ikibazo.
Uburemere bw’igisenge bwabaye bwinshi bituma rusenyuka kuko ntaho cyari gifashe nk’uko umwe mu batuye hafi ya rwo abivuga.
Urwo rusengero rwarashenywe ku buryo aho rwari rwubatse ubu bigoye kumenya ko higeze kuba urusengero. Akarere ka Kayonza kari mu rugamba rwo gukuraho amazu yubatse mu kajagari ku buryo bamwe mu bari babujijwe kubaka mu kajagari bamaze no gusenyerwa.
By’umwihariko ku bijyanye n’insengero, umuyobozi w’akarere ka Kayonza asaba abanyamadini kubaka mu buryo bunoze. Aho kubaka ikintu kini kidashinga wakubaka gatoya ariko ukaba uzi ko gakomeye nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kayonza abivuga.
Posted on 28 November 2012
Tags: Rwanda, Rwanda kayonza, Rwanda problems, Rwanda prostitutes, Rwanda resolution
Bamwe mu bakora umwuga w’uburaya bishyurwa amafaranga make ku yo bagombaga kubona kubera ubujiji bushingiye kukutamenya gusoma, kwandika no kubara. Ibi byemezwa na Nyirakamana Sifa wakoraga umwuga w’uburaya mu karere ka Kayonza, ariko ubu akaba ari mu nzira zo kubuvamo.
Nyirakamana avuga ko amaze imyaka igera kuri itandatu akora uburaya mu karere ka Kayonza, akavuga ko hari bamwe mu ndaya baba batazi kubara. Ibyo ngo bituma rimwe na rimwe umukiriya w’indaya ayishyura amafaranga atuzuye, cyangwa akayiha menshi ntimenye umubare w’ayo igomba kumusubiza.
Agira ati “Harimo abatazi kubara, ukamuha nk’inoti ya bitanu wenda uri bumwishyure inoti y’igihumbi ntamenye ayo aribukugarurire cyangwa se akanavuga ngo ni aya ngaya anyishyuye yose kandi atari yose, ugasanga n’ubundi bibyaye cya kibazo”
Ikibazo cy’ubujiji bushingiye ku kutamenya gusoma, kwandika no kubara, ngo kiza cyiyongera ku bindi bibazo byinshi abakora uburaya bahura na byo bibangiriza ubuzima cyangwa bikaba byanabutwara.
Hari itsinda ry’abagore bagera kuri 27 bakoraga uburaya mu karere ka Kayonza ariko ubu biyemeje kubureka. Ubu bariga gusoma, kwandika no kubara, ndetse bakanakora udushinga duciriritse twabafasha kwiteza imbere bakava mu buraya. Bagira inama bagenzi ba bo bakiri mu buraya kubuvamo kugira ngo bashake ikindi cyabateza imbere kitari ugucuruza imibiri ya bo.