Tag Archive | "Rwanda Kirehe"

01

Kirehe-Umuganda wibanze ku gusanira amazu abarokotse Jenoside

Tags: , , , , , , , ,


01Kuri uyu wa 27/04/2007 mu karere ka Kirehe hakozwe umuganda usoza ukwezi ukaba wakorewe mu kagari ka Kazizi mu murenge wa Nyamugari aho abaturage bafatanyije n’abayobozi b’akarere ka Kirehe, basaniye amazu abaturage bane bacitse ku icumu muri uyu murenge.

Ibyakozwe bikaba birimo guhoma no gusubiriza amazu, gukinga inzu n’amadirishya kurinda inzu amazi, bakaba banacukuye ubwiherero ku batabufite, gahunda ikaba yari ugufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

Mukamana Rosette ni umwe mu basaniwe utuye mu kagari ka Kazizi ho mu murenge wa Nyamugari ni umupfakazi akaba afite imyaka 43, avuga ko byamufashije kuko bari baramwubakiye ariko atazi ko bazaza bakamufasha kuyubaka neza none akaba avuga ko kuba umuganda wamufashije kuyihoma bimushimishije, akomeza avuga ko nibakomeza bakamuha na sima yo gushyira kuri iyi nzu ye bizamufasha kurushaho.

Uyu muturage warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu rwanda akaba avuga ko mu bimufasha harimo no kubona abantu bamwitayeho ibi bikaba bigaragarira mu kuba baje kumusanira inzu,akaba asaba ubufasha mu kuba umuganda wazakomeza ukamufasha no kubaka igikoni hamwe no gutunganya inzu abamo mu buryo bufatika.

Dr.Mukabaramba Alvera Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amajyamabere rusange n’imibereho myiza y’abaturage akaba yibukije abitabiriye umuganda wo gusanira abarokotse Jenoside ko bagombe gukomeza kubafasha mu yindi miganda mu rwego rwo kubafasha kugira ngo babeho mu buryo buboneye, anavuga ko ibi bizabafasha kutaba mumazu yabasenyukiyeho,akaba abasaba kuba bakomeza gukora uyu muganda buri cyumweru bafasha abarokotse Jenoside batishoboye.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Murayire Pritais yibukije abaturage ko kuba bitabiriye ari benshi umuganda wo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye ari igikorwa cyerekana ko baba babafashije mu buryo bugaragara, akaba abasaba gukomeza kubitaho babafasha kurangiza gusana amazu yabo anababwira ko akarere kabari hafi mu rwego rw’ubufatanye.

Igikorwa cy’umuganda mu karere ka Kirehe cyibanze ku gufasha abarokotse Jenoside babasanira amazu babukira n’ubwiherero bakaba basaniye abo mu murenge wa Nyamugari akagari ka Kazizi  amazu abarokotse Jenoside bane.

Red Cross gives iron sheets to displaced families

Kirehe: Red Cross gives iron sheets to displaced families

Tags: , , , , , , , ,


About 24 families in Gahara sector in Kirehe District have been given iron sheets for roofing after their houses were recently destroyed by heavy rainfall with storms, leading to a disastrous situation. Red cross Rwanda donated this on 24th.March.2013.

Red Cross gives iron sheets to displaced families

304 iron sheets were given to 24 families

 The heavy rainfall that fell on the 11th of February 20134 destroyed about 87 houses including 2 cells offices, village offices and schools in Gahara district. The ministry of Disaster Management and Refugee Affairs (MIDIMAR) interfered on the 14th.Feb.2013 and gave necessary materials to the displaced.

The Kirehe district administration with the support of Red Cross then decided to step in and give iron sheets to 24 families as well as help residents in the community work to build for those whose houses were destroyed by the rain.

Red Cross gives iron sheets to displaced families

The mayor of Kirehe district talking to the people

 Hirariya Nyirahabimana a recipient of iron sheets just like most others says she is grateful for being able to rebuild her house that was destroyed in the rain.

For Fustine Kayiranga who had tried everything to rebuild his house but failed due to financial constraints is grateful for the offer of the iron sheets and is hopeful at the prospects of having a home again.

The mayor of Kirehe district Protais Murayire reminded the displaced people who were given iron sheets to always make strong the roofs and to tie them tightly not to be taken away by strong winds.

The 24 families were given about 304 iron sheets out of 999 needed iron sheets to give all the displaced people homes. Red Cross and Kirehe district say the remaining will also be provided in time for all people to have roofs over their homes.

Abafite ubumuga baturutse mu turere twa Kirehe,Ngoma na Rwamagana bashoje amahugurwa

Abafite ubumuga baturutse mu turere twa Kirehe,Ngoma na Rwamagana bashoje amahugurwa

Tags: , , , , , ,


Abafite ubumuga baturutse mu turere twa Kirehe,Ngoma na Rwamagana bashoje amahugurwaAbafite ubumuga baturutse mu turere twa Kirehe,Ngoma na Rwamagana kuri uyu wa 01/03/2013 basoje amahugurwa  ku cyorezo cya SIDA n’imicungire y’amakoperative, akaba ari amahugurwa bari bamazemo iminsi igera kuri itanu.

Aya mahugurwa y’abafite ubumuga yitabiriwe n’abakangurambaga b’urungano ku cyorezo cya SIDA n’imicungire y’amakoperative, aho bahuguwe ku buryo bwo gukorana n’amabanki, babibutsa n’mategeko arengera abantu bafite ubumuga mu Rwanda hamwe n’ibirebana n’ amasezerano mpuzamahanga ku bantu bafite ubumuga.

Francois Xavien Karangwa, umunyamabanga nshingwabikorwa w’abafite ubumuga mu kurwanya Sida  avuga ko bashatse uburyo bahugura abafite ubumuga kwibumbira mu makoperative bakamenya amategeko abarengera, bakanamenya ubumenyi ku by’ubumuga mu buryo rusange, akaba abasaba kugenda bakaba abakangurambaga ku bandi baba basize mu rugo iwabo, akaba abibutsa ko abafite ubumuga baba bafite ubushobozi nk’abandi,akomeza avuga ko ibi bibafasha kwiteza imbere mu byo bakora byose mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Abafite ubumuga muri rusange bari bitabiriye amahugurwa bavuga ko bamenye uburyo bwo kumenya amategeko abarengera, bakaba ibi byose bavuga ko babikuye mu mahugurwa kandi ko ubu biteguye no kuba babyigisha bagenzi babo baba basize mu ngo iwabo.

Aba bafite ubumuga kandi bavuga ko bajyaga batinya kuvuga ibijyanye na virusi itera SIDA kuri ubu bakaba bamenye uburyo iyi virusi itera SIDA yandura bakaba bamenye n’uburyo bwo gukoresha agakingirizo mu rwego rwo kuyirinda, bakomeza bavuga ko kuba bamaze igihe cy’iminsi itanu bari mu mahugurwa bari kumwe byabafashije kongera kugira imbaraga zo kumva ko bafitiye akamaro umuryango nyarwanda.

Aya mahugurwa yari yahuje abafite ubumuga 30 baturutse mu turere twa Kirehe,Ngoma na Rwamagana, aho bahugurwaga ku bintu bitandukanye birimo kwirinda icyorezo cya SIDA, kumenya imicungire y’amakoperative, hamwe no kumenya amategeko arengera abantu bafite ubumugamu Rwanda.

Kirehe- Abanyeshuri bari ku rugerero barasabwa gutunganya gahunda zose uko baziyemeje

Kirehe- Abanyeshuri bari ku rugerero barasabwa gutunganya gahunda zose uko baziyemeje

Tags: , , , , , ,


Kirehe- Abanyeshuri bari ku rugerero barasabwa gutunganya gahunda zose uko baziyemejeAbanyeshuri bari ku rugerero mu murenge wa Kirehe barasabwa gukora ibyo  biyemeje  uko bigomba babikora mu buryo babitojwe, ibyo birimo kureba uko abaturage batuye uyu murenge bitabira gahunda za leta zitandukanye.

Nkuko umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Kirehe Nsengiyumva Apolinaire yabibibukije, ngo gahunda bakora ni ukureba gahunda za Leta uko zitabirwa mu baturage,bakagira n’uruhare mu kugira ibyo bahindura bigisha aba baturage hamwe n’abandi muri rusange.

Aba banyeshuri barangije amashuri yisumbuye batuye mu murenge wa Kirehe bibukijwe ko gaunda bakora zose zibafasha kumenya uko imiyoborere myiza yifashe mu murenge wa Kirehe hamwe no mu karere ka Kirehe muri rusange, bakaba basabwa kurangiza gahunda uko baziyemeje mu ngando baherutse gukora.

Aba banyeshuri bari ku rugerero mu murenge wa Kirehe bakora akazi kabo mu gitondo bakageza saa sita naho abandi bagakora kuva saa saba kugeza saa kumi n’imwe,aba banyeshuri uko ari 119 bose bavuga ko akazi bakora biyemeje kuzakarangiza neza kandi bakaba bavuga ko babona bizagirira akamaro abaturage muri rusange.

Ibikorwa aba banyeshuri bakora mu murenge birimo kureba uko abaturage bashyira mu bikorwa gahunda za Leta nko kureba niba bafite akarima k’igikoni,cyangwa se niba barwanya marariya barara mu nzitiramibu n’ibindi.

 

 

Kirehe-Abanyeshuri bari

Kirehe-Abanyeshuri bari mu ngando bafashije abatishoboye babasanira amazu

Tags: , , ,


Kirehe-Abanyeshuri bariAbanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bakoreye gahunda z’itorero mu karere ka Kirehe, barangije itorero bafashije abatishoboye mu karere ka Kirehe aho bafashije abana bane b’imfubyi bibana hamwe no kubakira umkecuru utishoboye.

Nkuko bitanganzwa n’umutoza w’abanyeshuri bari mu itorero mu karere ka Kirehe ku kigo cy’amashuri cya Rusumo High school bibumbiye mu itorero,  Mukunzi Emile ngo mu itorero aba bana bahigiye ibintu byinshi kugera naho babonye ko ari ngombwa gufasha abaturage batishoboye akaba avuga ko mu bushobozi aba bana bari bafite bafashije imiryango itishoboye aho baremeye abana b’imfubyi zibana bo mu murenge wa Kigina babaha ihene bafatanije n’umuyobozi w’ikigo cya High School  izi ngando zabereyemo Rutimirwa Frederic aho yatanze inka kuri aba bana bibana.

Ubuyobozi bw’akarere bufatanije n’ubw’ingabo nyuma yo kumva igikorwa cyakozwe cyo gusanira aba bakecuru batishoboye cyakozwe n’abana bari mu itorero bakaba bafashe gahunda yo gufasha aba bana babemerera matera eshatu zo kuryamaho hamwe no gushyira sima mu nzu izi ntore zabafashije kubaka.

Mu karere ka Kirehe hamaze gutozwa intore zigera ku bihumbi 7799 kuri ubu abanyeshuri batojwe muri uyu mwaka wa 2012 barangije umwaka w’amashuri yisumbuye bakaba ari 1135 barimo abakobwa 551 n’abahungu 674.

fac

 

Abageze mu za

Rwanda : “Abageze mu za bukuru ni igicumbi cy’umuco”Murayire

Tags: , , , , ,


Abageze mu zaKuri uyu wa 30/09/2012 mu karere ka Kirehe bizihije umunsi  w’abageze mu za bukuru,aho umuyobozi w’akarere ka Kirehe yasabye abitabiriye uyu munsi kwita ku bageze mu zabukuru babitaho mu miryango.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Murayire Protais yasabye abitabiriye uyu munsi gukomeza guha agaciro abageze mu za bukuru, aho avuga ko abageze mu za bukuru nubwo hari ibibazo bahura nabyo  ngo nabo bashoboye gufasha mu bikorwa bitandukanye, uyu muyobozi yavuze ko nk’abasheshe akanguhe aribo bashobora gukemura ibibazo bitandukanye aho yavuze ko kwirengagiza abageze mu zabukuru ari ikosa rikomeye cyane, bakaba basabaga ko byaba byiza abasheshe akanguhe bagiye bahura rimwe mu gihembwe bakungurana ibitekerezo biteza imbere akarere ka Kirehe.

Insanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti “Duheshe agaciro abageze mu zabukuru baba mu miryango” aha bakaba basabwa guha agaciro abageze mu zabukuru babafata neza mu miryango babamo,aho kubatererana kuko bashaje.

Uhagarariye abasheshe akanguhe Bizima Ananie wavuze ko afite imyaka 90, yasabye abari bateraniye aho kujya bita ku bageze mu za bukuru, aho yavuze ko bo ubwabo kuba bageze mu zabukuru bakwiye kwitabwaho,akomeza avuga ko abageze mu za bukuru ari inyangamugayo akaba asaba n’abandi kuba inyangamugayo mu byo bakora byose mu buzima bwa buri munsi.

Umunsi mpuzamahanga w’abageze mu za bukuru wemejwe n’inteko rusange y’umuryango w’abibumbye ku itariki 14/10/1990, utangira kwizihizwa mu mwaka w’2000, mu Rwanda ukaba watangiye kwizihizwa bwa mbere kuri uyu wa 30/09/2012, uyu munsi mpuzamahanga w’abageze mu za bukuru ukaba warashyizweho bitewe n’uko byari bimaze kugaragara ko mu bihugu bitari bike bafataga nabi abageze mu za bukuru aho wasangaga badafite ababitaho.

 

 

 

 

 

 

Rwanda : Kirehe-inkeragutabara zibafasha kubabikira amagare ku munsi w’isoko

Tags: , , , , , ,


Mu karere ka Kirehe ho mu ntara y’iburasirazuba inkeragutabara zibumbiye muri koperative KOKUKI zifasha abaturage mu buryo bwinshi burimo kubabikira amagare igihe baje kurema amasoko mu mugi wa Nyakarambi ho mu karere ka Kirehe.

Nkuko abaturage babitangaza ngo kuri ubu bamaze kugirira icyizere inkeragutabara zikorera mu karere ka Kirehe mu bikorwa bitandukanye kuko kugeza ubu zibafasha kwicungira umutekano w’amagare yabo igihe baje kurema isoko aho bavuga ko bagitangira bazaga bakabura aho bashyira amagare yabo, rimwe na rimwe wasangaga mbere babiba amagare yabo,

Emmanuel Habimana ni umuturage utuye mu murenge wa Musaza ho mu karere ka Kirehe avuga ko babitsa amagare yabo muri koperative yo kubungabunga umutekano muri Kirehe (KOKUKI) ikaba ari koperative y’inkeragutabara zikorera mu karere ka Kirehe,  aho akomeza avuga ko bituma hatagira umuntu ushobora kubiba amagare yabo bakabona n’uko batembera mu isoko mu buryo bworoshye amagare atababangamiye .

Ruhinduka Vedaste ni umwe mu nkeragutabara avuga ko bakora akazi ko gucunga umutekano w’abantu n’ibintu byabo aho akomeza avuga ko umuturage uje afite igare bamuca amafaranga ijana bakarimubikira kugeza atashye avuye muri gahunda ze ziba zamuzanye mu isoko.

Koperative yo kubungabunga umutekano mu karere ka Kirehe (KOKUKI) ikaba ari iy’inkeragutabara zikorera mu karere ka Kirehe aho ziba zishinzwe kubungabunga umutekano.

 

 

 

 

 

 

Kirehe-Hatanzwe inka 60 muri

Rwanda : Kirehe-Hatanzwe inka 60 muri gahunda ya Girinka ku banyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya

Tags: , , , , , , ,


Kirehe-Hatanzwe inka 60 muriKuri uyu wa 01/08/2012 akarere ka Kirehe ku bufatanye n’umushinga ushinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu karere ka Kirehe(KWAMP) batanze inka ku baturage batuye mu kagari ka Bukora mu murenge wa Nyamugari bavuye mu gihugu cya Tanzaniya mu gihe birukanwaga mu rwego rwo kubafasha muri gahunda ya Girinka.

Muri gahunda ya Girinka ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe ku bufatanye n’umushinga KWAMP biyemeje guha inka abanyarwanda banyazwe ibyabo mu gihugu cya Tanzaniya kuri ubu bakaba batuye mu kagari ka Bukora mu murenge wa Nyamugari aho kuri ubu babahaye inka zigera kuri 60, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage akaba yabasabye gufata neza inka bahawe kuko yabibukije ko nibazorora neza arizo zizajya zibafasha kuriha ubwisungane mu kwivuza zikabafasha no kurihira abana amashuri batibagiwe ko zizabafasha mu mibereho yabo ya buri munsi aho bazajya banywa amata mu rwego rwo gukomeza kugira imibereho myiza.

Umuyobozi w’umunshinga KWAMP Gasasira Janvier akaba yababwiye ko basabwa kugaburira inka zabo neza kuko ngo iyo inka utayigaburiye neza itaguha umukamo uhagije abasaba kuziha ubwatsi bwina aho yabibukije ko inka bahamwe ari nyakubahwa perezida wa Repuburika wazibahaye, Mukagashugi Marie atuye mu mudugudu wa Bukinanyana akagari ka Bukora ho mu murenge wa Nyamugari avuga ko babirukanye mu gihugu cya Tanzaniya bakabambura inka zabo ariko ko kuri ubu nabo babonye inka zigiye gukomeza kubafasha mu mibereho yabo ya buri munsi.

Kagabo André umukozi ushinzwe igikorwa cya gahunda ya Girinka ku rwego rw’igihugu yavuze ko bamaze gutanga ku rwego rw’igihugu inka zisaga ibihumbi 133 mu karere ka Kirehe hakaba hamaze gutangwa muri gahunda ya Girinka inka ibihumbi 7.091.

Inka zatanzwe kuri uyu munsi zikaba arizo mu bwoko bwa Jersey zavuye muri Afurika y’epfo inka imwe ikaba ihagaze amafaranga miliyoni 1 n’ibihumbi 200, aho muri aka karere ka Kirehe kandi bahazanye n’ihene zigera kuri 300 zizajya zikamwa.

 

 

 

 

 

 

Rwanda : Kirehe-Barakangurirwa kubaka bubahiriza metero zagenwe

Tags: , , , ,


Abatuye akarere ka Kirehe barakangurirwa kwitabira kubahiriza metero zagenwe mu gihe bagiye kubaka amazu hafi y’umuhanda aho basabwa kujya bubaka bubahirije metero 22 zagenwe.

Utugari tegera kuri dutanu nitwo dufatwa nk’umujyi aritwo Nyabikokora, kirehe, rwanteru na ruhanga n’agace gatoya ka Gahama.

Ntabyera Emmanuel umukozi ushinzwe ubutaka mu karere ka Kirehe avuga ko nta wemerewe kubaka cyangwa gusana atabisabiye uburenganzira, uyu muyobozi kandi akomeza akangurira abayobozi kwibutsa abaturage ko abaturage bagomba gusorera ubutaka batunze aho ibice bikorerwamo ubucuruzi  basora amafaranga 40 kuri mubutaka bwo guturamo busora amafaranga 20 kuri m2,akaba avuga ko abaturage bagomba kujya babikangurirwa,umuyobozi w’akarere ka Kirehe Murayire Protais avuga ko abaturage bagomba kujya bitabira kubaka bakurikije metero zemejwe kuko uzajya arenga ku itegeko akubaka bazajya babisenya akabanza kuzana ibyangombwa yahawe bimwemerera kubaka byemewe n’amategeko.

Ibi umukozi w’akarere ushinzwe ubutaka akaba yarabikanguriye abayobozi batandukanye barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, utugari hamwe n’abakuru b’imidugudu bagize akarere ka Kirehe.

 

 

 

 

Rwanda : Nyabikokora-Barwaya imirire mibi bubaka ururima tw’igikoni

Tags: , , , , ,


Mu kagari ka Nyabikokora ho mu murenge wa Kirehe mu karere ka kirehe baratangaza ko barwanya imirire mibi bahinga imboga mu turima tw’igikoni aho batuye.

Nkuko abatuye mu kagari ka Nyabikokora babitangaza, bavuga ko kuri bo ikibazo cy’imirire mibi bakirwanya batera imboga mu turima tw’igikoni aho bavuga ko kuba izuba rimeze nabi bitababuza kurya imboga mu ifunguro ryabo rya buri munsi.

Nyiramajyambere ni umuturage utuye mu kagari ka Nyabikokora avuga ko asoroma imboga bahinze ku gikoni bakaba arizo barya aho avuga ko babona izi mboga muri iki gihe cy’izuba buhira uturima tw’igikoni bityo ugasanga bahora bafite imboga.

Umukozi mu kagari ka Nyabikokora ho mu murenge wa Kirehe ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukantagwabira Marie Rose avuga ko mu kagari abereye umuyobozi barwanya imirire mibi batera imboga ku turima tw’igokoni akomeza avuga ko kuva haza gahunda ya Gira inka kuri ubu usanga nta mirire mibi irangwa muri aka kagari kuko usanga abaturage banywa amata abo girinka itarageraho ugasanga bafite inka babakamira,akaba akomeza avuga ko bagira n’igihe cyo gusobanurira abaturage ibijyanye n’indyo yuzuye mu kagari kabo.

 

 

 

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia