Posted on 13 June 2013
Tags: Rwanda, Rwanda contracts, Rwanda leaders, Rwanda local, Rwanda people, rwanda performance, Rwanda Rubavu, Rwanda unity

Ibikorwa by’imihigo bigiye kuzajya bikurikiranwa n’ abatuye akarere n’abagakoreramo
Mu nama yahuje ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu gutegura ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo ya 2012-2013 hamwe no gutegura imihigo ya 2013-2014, umuyobozi w’akarere ka Rubavu Sheikh Bahame yatangarije inzego z’ubuyobozi bw’ibanze ko imihigo igihe kujya ishyirwa mu bikorwa kandi igakurikiranwa na buri wese.
Sheikh bahame avuga ko buri muturage agomba kujya agira ahanditse imihigo ye k’uburyo ayibajijwe yayigaragaraza kuruta uko yari isanzwe ihigwa n’ubuyobozi akaba aribwo buyihigura, ahereye ku bikorwa bikorerwa mu tugari n’imirenge, avuga ko nubwo byakorwa n’akarere ariko aho bikorerwa ngo bafite inshingano zo kuba babizi ndetse babikurikirana.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu avuga ko umuturage n’umuyobozi bazajya bagaragaza uruhare rwabo mu mihigo byiyongeraho uruhare rw’abafatanyabikorwa mu gukurikirana uko imihigo ishyirwa mu bikorwa cyane ko hari n’ibikorwa byinshi batera inkunga bagomba no gukurikirana uko bishyirwa mu bikorwa no kubahiriza igihe kiba kigenwe.
Nk’umwe mu mihigo akarere ka Rubavu katarashobora gushyira mu bikorwa kandi kari kahize, ni urimo kubaka ikibuga cy’imikino (gymnasium) nanubu uyu muhigo nturashobora kugerwaho, undi muhigo wari uhangayikishije akarere ni uwo kubona televisiyo zo gushyira mu tugari.
Ubwo intara yazaga gukora igenzura ry’imihigo mu kwezi kwa Gicurasi hari hamaze kuboneka televisiyo 8 muri televisiyo zirenga 80 zigomba gushyirwa mu tugari, cyakora ngo umurenge wa Rubavu umaze kubona television 7 zo gushyira mu tugari twawo.
Posted on 10 May 2013
Tags: Rwanda, Rwanda against, Rwanda Drugs, Rwanda fighting, Rwanda keeping, Rwanda leaders, Rwanda local, Rwanda Nyagatare, Rwanda partnership, Rwanda people, Rwanda programs, Rwanda Security
NYAGATARE- Gutanga amakuru ku biyobyabwenge mu nzego zibakuriye ni kimwe mu bikangurirwa abayobozi b’inzego z’utugari n’imidugudu by’umwihariko mu mirenge ihana imbibe n’igihugu cya Uganda.
Ibi byahuriweho n’ubuyobozi bwa Police n’akarere ka Nyagatare kuri uyu wa 8/5/2013 mu gikorwa cyo kumena ibiyobyabwenge byafatiwe mu mirenge itandukanye y’aka karere.
Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare ngo ibiyobyabwenge ni byo biza imbere mu mpamvu z’uguhungabana k’umutekano.
Gusa ariko ngo uruhare rwa buri rwego kugeza ku muturage ni rwo rukenewe kugira ngo iki kibazo gicyemuke. Ibi ni ibitangwazwa na Atuhe Sabiti Fred umuyobozi w’aka karere, anashingiye ku ngaruka bigira haba ku mutekano, ubukungu n’ubuzima bw’abaturage.
Icyakora hagamijwe gucyemura iki kibazo ku buryo burambye hatangiye ibiganiro hagati y’u Rwanda na Uganda, kuko kugeza ubu imwe mu mbogamizi ziri ku rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge ari uko muri iki gihugu hari inzoga zitabarwa mu ibiyobyabwenge kandi ari ho byinhsi bituruka.
Ubuyobozi bwa Police mu karere ka Nyagatare butangaza ko mu gukumira ukwinjira kw’ibiyobyabwenge mu karere ka Nyagatare ingamba zikaze zikwiye gufatwa mu mirenge ihana imbibi n’igihugu cya Uganda by’umwihariko ahantu bigaragara ko bigoye kugenzura ibyinjira mu Rwanda.
Ni byo byasobanuwe na Superitendant Eric Mutsinzi umuyobozi wa police mu karere ka Nyagatare.
Ibiyobyabwenge byamenwe ni litiro 180 za kanyanga y’insukano na toni 2 n’ibiro 900 za Chief warage n’izindi nzoga zo mu masachet kimwe n’ibiro bibiri by’urumogi.
Posted on 26 March 2013
Tags: Rwanda, Rwanda development, Rwanda leaders, Rwanda Ngororero, Rwanda partnership, Rwanda people, Rwanda unity
Abayobozi, abaturage n’abashinzwe umutekano mu karere ka Ngororero bihaye ingamba zo kongera imbaraga mugukorera hamwe kugira ngo barusheho kuzamura ubukungu bw’akarere n’abagatuye ariko binyuze mubufatanye bita amashyiga y’iterambere.
Nkuko bakunze kubigarukaho kenshi mu karere ka Ngororero ngo umuturage, umuyobozi n’umutekano ni amashyiga atatu y’iterambere kuburyo havuyemo na rimwe ntaterambere ryagerwaho.
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon akaba asaba buri wese kwiyumva muri ubwo bumwe maze akazana umusanzu we, kuko iyo hagize ucika intege, agereranywa n’ishyiga ryahengamye maze ibiteretseho bikameneka, ngo nabo iyo hagize uba ikigande ntacyo bageraho kuko amashyiga 2 adashyigikira inkono.

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero arasaba ubufatanye
Muri urwo rwego, abanyengororero bose bakaba basabwa gutanga umusanzu wabo. Ubuyobozi nabwo bwiyemeje kubahuza bubasanga aho batuye mumirenge ndetse no hanze y’akarere kugira ngo basobanurirwe gahunda z’akarere nabo babigiremo uruhare.
Nyuma yo gusura abaturage mumirenge yose igize akarere, kuri uyu wa 24 Werurwe 2013, ubuyobozi bw’akarere bukaba bugiye gukomeza icyo gikorwa buhuza abagakomokamo batuye mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Rutsiro ndetse na Musanze, bakazahurira mumujyi wa Gisenyi kugira ngo barebe icyo bakora muguteza akarere imbere.
Uretse abatuye muturere twavuzwe, ngo nabandi bashaka gutanga ibitekerezo bazakirwa kandi gahunda ikazakomeza no mutundi turere. Nyuma y’uko perezida wa repubulika akomeje kwemerera akarere ka Ngororero inyongera y’amafaranga kungengo y’imari yagenewe akarere muri gahunda yo kwihutisha iterambere, abakavukamo n’abagatuye nabo barashaka gushyiraho akabo ngo bagere kuri byinshi kandi vuba.
Posted on 09 March 2013
Tags: Rwanda, Rwanda development, Rwanda from, Rwanda Help, Rwanda leaders, Rwanda poor, Rwanda program, Rwanda Western Province, Rwanda women
Ku munsi mpuzamahanga w’umugore, inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’intara y’Iburengerazuba yageneye buri karere ko muri iyo ntara ibihumbi ijana byo kugura amatungo magufi yahawe abagore batishoboye. Abahawe ayo matungo bo mu murenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro bayishimiye kuko ngo azabafasha kurwanya indwara zituruka ku mirire mibi.
Mu karere ka Rutsiro ayo mafaranga yaguzwe ihene eshanu zahawe abagore batanu.
Umwe muri abo bagore bahawe ihene yitwa Uwizeyimana Epifaniya akaba atuye mu kagari ka Nkira, mu murenge wa Boneza mu kagari ka Rutsiro. Avuga ko izamuha ifumbire yo guhingisha imboga.
Yagize ati : “Mu rugo ubundi nabagaho mu buryo bw’ubukene none ngize amahirwe bampaye agahene, kazampa ifumbire mpinge imboga abana banjye babeho neza”.
Uwizeyimana arubatse akaba afite umugabo n’abana batatu. Ubusanzwe ngo nta tungo urugo rwabo rwari rufite kuko amafaranga babonaga bayikenuzaga mu bindi.
Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu nama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’intara y’Iburengerazuba, madame Marine Nyambo wifatanyije n’abagore bo mu karere ka Rutsiro kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, akaba ari na we washyikirije izo hene abagore batishoboye bo mu murenge wa Boneza, yavuze ko kuba batanze ihene byatewe n’ubushobozi bwabonetse.
Ati : “Ntabwo twavuga ngo iri tungo rirahagije kugira ngo rizamure umudamu, ariko burya n’agato kava ku iguye. Iyo umuntu gufasha agufashisha icyo afite, hagize ikindi kigenda kiboneka abantu bakomeza gufashanya hagamijwe kuzamura abagore bakiri hasi”.
Igikorwa cyo koroza abagore batishoboye cyatekerejwe na komite nyobozi y’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’intara y’Iburengerazuba, nyuma yo kubona ko hari abagore bagifite amikoro macye kugira ngo na bo babashe kwiteza imbere, bityo abagore batishoboye bo muri buri karere bagenda bagenerwa ibihumbi ijana byo kuguramo amatungo magufi.
Posted on 09 March 2013
Tags: Rwanda, Rwanda development, Rwanda from, Rwanda Gakenke, Rwanda Help, Rwanda leaders, Rwanda poor, Rwanda program, Rwanda women

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye aganira n’umugore agiye gufasha kwiteza imbere.
Mu rwego rwo guteza imbere abagore batishoboye ngo na bo bagere ku rwego nk’urw’abandi, buri muyobozi n’undi muntu wishoboye wo mu Karere ka Gakenke yafashe umugore utishoboye agomba gufasha kugira ngo atere imbere.
Iyi gahunda yatangijwe ku mugaragaro, kuri uyu wa gatanu tariki 08/03/2013 mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wabereye mu Murenge wa Kivuruga, Akarere ka Gakenke.
Mu gaseke harimo utupapuro twanditseho amazina y’abagore batishoboye, buri muyobozi agatambuka akajya imbere agatora agapapuro kamwe, izina ry’umugore atomboye akaba amubereye umubyeyi bise wo muri batisimu, utombowe agatambuka bagasuhuzanya maze bakibwirana.
Nk’uko Mukagacinya Immaculee, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Abagore ku rwego rw’Akarere ka Gakenke abisobanura, ngo iyo gahunda igamije kuzamura imibereho y’abagore batishoboye, babagira inama zabafasha kwiteza imbere kandi bakaba bafite n’inshingano zo kubakurikiranira hafi igihe cyose kugira ngo bave mu bukene.
Mukagacinya yakomeje avuga ko inama z’abo bantu bafatwa nk’ababyeyi bo muri batisimu zikenewe kuko ngo hari imwe mu miryango irwaza bwaki mu gihe ari yo yeza kurusha iyindi kubera kubura ababagira inama zabafasha kurya indyo yuzuye.
Uretse kubagira inama, abo bayobozi bafite kandi inshingano zo gukura abo bagore mu bukene baboroza amatungo yabaha amafaranga n’ifumbire yo guhinga bakeza bityo bakazamura imiryango yabo.
Nyuma yo kubona umugore azafasha, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Imena Evode avuga ko azamukurikiranira hafi kandi inshingano zo kumufasha gutera imbere akazazigeraho.
Gahunda nk’iyi yabaye mu mirenge yose igize akarere ikazafasha kugabanya umubare w’abagore batishoboye bo muri ako karere.
Posted on 04 March 2013
Tags: Rwanda, Rwanda beet, Rwanda Gisagara, Rwanda leaders, Rwanda local, Rwanda meeting, Rwanda Security, Rwanda traders
Gucururiza inzoga mu kajagari ni kimwe mu byongera ikorwa ry’inzoga z’inkorano. Ibi ni ibyibukijwe abapimyi b’inzoga bakorera mu karere ka Gisagara, bakangurirwa n’umuyobozi w’akarere bwana Leandre Karekezi gukorera mu makoperative.
Umuyobozi w’akarere ka Gisagara bwana Leandre Karekezi mu nama yagiranye n’abapimyi b’urwagwa bo muri aka karere yabasabye ko bagerageza gukorera mu makoperative, kandi bakagira ibikoresho byabugenewe kandi byiza kuko hari abo usanga batanga inzoga mu macupa babonye, aya heinken, ayavuyemo amazi…, bigatuma nta cyizere bagirirwa n’ababagana ndetsebikanatuma bamwe bakora ibiyobyabwenge baboneraho kuko ntakibatandukanya n’abakora inzima.
Abantu benshi, cyane cyane abaturuka mu mijyi nta cyizere bakigirira inzoga y’ibitoki izwi ku izina ry’Urwagwa, kuko hadutse benshi bayigana bagashyiramo imvange z’ibintu byishi kugirango itubuke, bimwe muri byo bikaba byangiza ubuzima bw’abantu ariyo mpamvu zitwa ibiyobyabwenge. Nk’uko Pascal Rurangwa umuturage wo mu karere ka Huye ukunze gukora ibiraka by’ubwubatsi mu karere ka Gisagara abivuga, ngo yirinda kunywa inzoga aho abonye cyane muri aka karere kuko hakunze gukorerwa ibiyobyabwenge.
Bimenyimana Ernest umwe mu ba pimyi avuga ko koko ibyo babwiwe ari byo, ko hari abakora ibiyobyabwenge bagashuka abantu ko nabo inzoga zabo ari nzima, umuntu utabizi akaba atabasha kubitandukanya rimwe na rimwe bitewe n’uko koko abakora inzima nta mwihariko bafite.
Ati “Birakwiye ko duhindura imikorere, tukavugurura ibyo dukoresha kandi tugakoresha isuku nyinshi kugirango ntitwangize ubuzima bw’abantu kandi nanone kugirango turusheho kugirirwa icyizere no guca ibiyobyabwenge”
Ubuyobozi bw’aka karere bwaboneyeho busaba aba bapimyi kwitabira guhinga urutoki ku butaka buhuje kugira ngo babone ibitoki byo kwengamo inzoga y’umwimerere. Bwana Leandre Karekezi umuyobozi w’akarere yabagiriye inama yo kwegeranya ubushobozi bafite bagashinga urwengero rumwe ku rwego rw’akarere ku buryo nako ngo kashyiramo amafaranga y’umugabane maze hagapimwa inzoga imwe mu karere kose.
Ikindi aba bapimyi bahamagariwe ni ugucunga umutekano w’aho bakorera, bagatanga amakuru y’abantu babona bateza umutekano muke, kuko ngo hashize iminsi mu mirenge yegereye igihu cy’u Burundi hagaragara ikibazo cy’ubusambo bukoresheje imbunda kandi ababikora bikavugwa ko ari abarundi.
Posted on 14 February 2013
Tags: Rwanda, Rwanda Advocacy, Rwanda leaders, Rwanda local, Rwanda Ngororero, Rwanda people, Rwanda problems, Rwanda resolution
Munama yahuje guverineri w’intara y’Iburengerazuba Kabahizi Celestin, abaturage n’abayobozi bo mu murenge wa Ngororero mu karere ka Ngororero, guverineri Kabahizi yihanangirije abayobozi b’inzego z’ibanze kutongera kwishyuza amafaranga ya MUSA (Mutuelle de Sante), hakoreshejwe ingufu zidateganywa n’amategeko.

Guverineri kabahizi yihanangirije abayobozi kudahutaza abaturage
Muri iyo nama abaturage bo mu murenge wa Ngororero bafashe ijambo maze babwira umuyobozi w’intara ko abayobozi babo baza kubaka amafaranga y’ubwisungane mukwivuza bayabura cyangwa basanze ba nyir’urugo badahari bagatwara amatungo yabo kubayafite.
Abenshi muri abo baturage bavuga ko bafiriwe amatungo ngo ntiyari ayabo ahubwo ni ayo baragijwe, kuburyo banyirayo bajya kuyagombora batanze amafaranga ngo yitwa ay’umushumba, kandi batarabaragije.
Guverineri kabahizi akaba yabwiye abayobozi b’akarere n’abandi bakorana munzego zo hasi ko ibyo bitemewe, hakaba hagomba gukoreshwa uburyo buteganywa n’itegeko rigenda ubwisungane mukwivuza.
Abayobozi bo mumirenge, utugari n’imidugudu nabo bakaba bagaragaza impungenge z’uko hari abaturage banga gutanga amafaranga kubushake ndetse hakaba n’abagandisha abandi muri iyo gahunda. Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba akaba yasabye abo bayobozi kwifashisha amategeko, asaba n’abaturage kwishyura ubwisungane mukwivuza kuko aribo bifitiye inyungu.
Posted on 14 February 2013
Tags: Rwanda, Rwanda children, Rwanda leaders, Rwanda local, Rwanda meeting, Rwanda nyamagabe, Rwanda Problem, Rwanda resolution, Rwanda street
With the increase of children in streets of Nyamagabe district especially in Nyamagabe town that is in Gasaka sector, the district administration and concerned organizations are set to end this issue and take children back to their homes and families.
A meeting bringing together the district administrators, church leaders, Kigeme Refugee camp and NGOs that care for children convened on Tuesday the 12th.Feb.2013 to discuss every one’s role in keeping children away from streets.

Making the list of children on the streets and the reasons to why they abandoned their homes are the immediate factors to be determined to be able to take the street children back to their families explains Emile Byiringiro the vice mayor for social affairs in Nyamagabe district.
“We will sensitize all people and especially parents of street children immediately after identifying them and reasons why they ran away and then find solutions to each and everyone’s problems” says Byiringiro.
This meeting also decided on sensitizing people to stop giving alms to the street children and also to stop giving them work to do like making them carry things to be paid which makes them feel that staying on the streets is better than being at home because they have money. The sensitization begins on Wednesday the 13th.Feb in Nyamagabe market.
A team to learn thoroughly on how to get the street children out of streets, to be taken back to schools and to make them live according to their rights was elected in this meeting.
“For this issue to be resolved, it necessitates the participation of every individual and organization to play their role especially teachers, parents, families, NGOs, local authorities” explained Emile Byiringiro.
According to Lambert Hategekimana a worker for National Children Council who was in attendance of this meeting, all concerned individuals, councils and organizations should do the necessary to give security and stability to children to make them stay where they are supposed to be instead of running to streets.
Hategekimana said that children who start begging on streets may become thieves when they grow up with the habit to get money they did not work for. It is good to get them off the streets when they are still young for them to have a better life in future.
Posted on 21 January 2013
Tags: Rwanda CLADHO, Rwanda development, Rwanda Kamonyi, Rwanda leaders, Rwanda local, Rwanda meeting, Rwanda people, Rwanda planning
The Rwandan Collective of Leagues and Associations for the Defense of Human Rights (CLADHO) has trained the advisory of civil society on the implementation of economic budget for them to bridge the gap between local people and their leaders.
“The action plan based on the wishes and needs of local people brings about long lasting development in the country.” This was said by Alexis Nkurunziza a worker of CLADHO in the department of communications on economic budget during the training for the advisors of 12 sectors in Kamonyi district and people’s representatives.
In the 2days training that ended on the 16th.Jan.2012, Nkurunziza said that in presentations that CLADHO had with local people showed that a large number of people do not know that they should participate in the implementation of action plans and to follow on the actions that were achieved.
Lack of involvement in the make and implementation of action plans have already led to waste of a lot of governments money into projects that people don’t participate in. examples of such projects that were not participated in included the parking lot of Kicukiro built in Nyanza of which people do not use and Kirengeri market in Ruhango district which is not used as prior planned.
Nkurunziza reminded the sectors’’ advisors and all people’s representatives to bridge local people and their leaders and this will be done through the constant dialogues with local people to know what they need more urgently than others who will in turn inform the leaders of the priorities set to be put in action plan that will be funded by the economic budget.
The advisors of different sectors who attended this training sais that people who represent local people know very well that action plan of the district is based on people’s needs but limited by low financial capabilities of the district to fulfill all the needs, this is the reason action plans are prepared by technicians after which local people confirm it or deny it.
A pastor of ADEPR church who presented the civil society said that the reason to why local people don’t fully participate in the making and implementation of action plans is because their leaders do not encourage them to participate and reminded leaders to always remember that local people should be the center of the actions done for them.
Posted on 21 January 2013
Tags: Rwanda aid, Rwanda family with 4 kids, Rwanda leaders, Rwanda musanze, Rwanda support, v people
Abatuye umudugudu wa Kivumu akagali ka Kigombe umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, baravuga ko kuvukisha abana bane mu mudugudu wabo byatumye ibikorwa bitandukanye by’iterambere bitangira kubageraho.
Aba baturage bavuga ko aba bana bataravuka nta muyobozi wari wagakandagira mu mudugudu wabo, none ubu abayobozi ku nzego zose bakaba basigaye babasura, babazaniye impano nyinshi nk’inka, ibikoresho byo kuryamira n’ibindi.
Ibi kandi byemezwa n’umuyobozi w’uyu mudugudu Sengaramba Etienne, wemeza ko abaturanyi bacyumva ko uyu mubyeyi azabyara abana bane, batekereje ko bidashoboka ko bazabaho.
Ati: “Akimara kubyara, abantu baribajije bati uriya mubyeyi w’umukene ubyaye bane kandi bakavuka badashyitse bazabasha kubaho?”
Yongeraho ko kuri ubu, abaturanyi bamaze kubona ko aba bana bazabaho, ndetse ahubwo ko ari umugisha umudugudu wabo wabonye, kuko ubu hamaze kugira inka ya kijyambere ikamwa litiro zigera ku 10 buri munsi, ndetse bakaba biteguye ko n’ibindi bikorwa by’iterambere bizahita bikurikiraho.