Tag Archive | "Rwanda Lemon juice"

m_Uko bakamura indimu

Rwanda | Uko bakamura indimu igihe nta gikoresho cyabigenewe gihari (juicer)

Tags: , , , , ,


Rwanda | Image: Gukamura indimu

Image: Gukamura indimu

Amazi y’indimu (lemon juice) wikamuriye ni yo meza kuruta ayo umuntu agura muri za alimentasiyo (alimentation).. Indimu usanga kenshi abantu bazikamurira ubwabo imuhira, bakoresheje akuma kabigenewe gacomekwa ku mashanyarazi ariko burya umuntu ashobora no gukamura indimu atagafite kandi akayikuramo amazi menshi kurushaho.

 

Yego birumvikana ko bisaba umwanya n’akazi kenshi ariko rero indimu ikamuwe n’intoki usanga igira amazi meza kurushaho

 

Uko bikorwa

 

  1. 1.    Gushyusha indimu

Gushyusha indimu bituma irushaho gutanga amazi (lemon juice) menshi, ariko ukirinda kuyishyusha cyane kuko bishobora gutuma amazi yayo ahindura uburyohe n’ibara. Fata indimu yawe uyuhate, hanyuma uyishyushye mu tuzi duke. Ushobora nanone gushyira indimu wahase mu kintu gipfundikiye ukayishushya muri micro onde. Shyusha indimu yawe akanya karinganiye kugira ngo ya mazi yayo abashe kurekurana uza kuyakamura yose . Fata indimu yawe uyikandire hejuru y’ikintu gifukuye, (isahani cyangwa isorori)

Wibuke gukuramo imbuto, cyangwa ushyireho akayunguruzo igihe urimo kuyikamura kugira ngo imbuto zisigare, kimwe n’utundu tuntu duto tuba wamanukanye n’amazi y’indimu.

 

  1. 2.    Kugaragura indimu uyikanda

Kugaragura indimu ukanayikandira mu biganza cyangwa ku meza, bifasha kuyikuramo amazi menshi nk’uko bigenda iyo umuntu yayishyuhije, ariko byo bitwara akanya gato. Fata indimu yawe uyishyire mu biganza byombi ubundi uyigaragure unayikandakande cyane. Ibi bituma indimu itandukana n’igishishwa cyayo (skin), n’amazi yayo agasohoka mu dusaho (fibers) twayo. Nurangiza kuyigaragura no kuyikanda, uyikatemo ibice bibili ubundi ukamurire ya mazi yayo mu gasahane gafukuye. Ibuka kuyungurura.

  1. 3.    Kuyungurura

Uburyo bwo kuyungurura butwara umwanya munini ariko ntiburushya. Ufata indimu zihase ukazigaragura unazikanda cyangwa se ukazishyushya mbere yo kuzishyira mu kayunguruzo kugira ngo wihutishe akazi. Fata za ndimu zawe zihase uzakatire mu kayunguruzo, ubundi akayunguruzo ugatereke hejuru y’ikintu gifukuye. Kuri za ndimu zawe ushyireho ikintu kiremereye, urugero nk’isahani y’idongo iremereye, ubundi utegereze nk’amasaha atatu.

Ushobora nawe ubwawe gutsindagira ya sahani washyize hejuru y’indimu cyangwa ukayiterekaho ikindi kintu kiremereye kurushaho. Ubwo buremere ni bwo bukomeza gukanda za ndimu zikavamo amazi akanyura mu kayunguruzo ajya muri cya kintu gifukuye. Akayunguruzo gatangira imbuto n’utundi tuntu tuba mu ndimu kugira ngo amazi yayo atazamo ibintu bimeze nk’ibicu.


 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia