Amashuri y’ababyeyi b’urumuri yashyizwe hirya no hino mu turere twa Nyamasheke yafashije ababyeyi mu kwita ku mikurire y’abana babo no kunoza imirire.
Ababyeyi bigira mu ishuri ryo mu mudugudu wa Gitanga mu Kagari ka Mubumbano, Umurenge wa Kagano bashimangira ko ryabagiriye akamaro kanini.
NYIRANEZA Beatrice, umwe muri abo babyeyi, ahamya ko yasobanukiwe neza n’akamaro k’akarima k’igikoni ari uko aje muri iri shuri kuko kabonekamo ibiribwa by’ingenzi bakenera mu gutegura ibiryo by’abana. Yasanze indyo yuzuye igizwe n’ibiryo asanzwe ategura ariko atabitegura neza. Bimwe muri byo ni igitoki, soya, ibishyimbo, ibijumba,injanga, imbuto n’imboga basarura muri twa turima tw’igikoni.
Yavuze kandi ko abana baje mu ishuri biga kurya kuko hari abana banga kurya, bityo bakiga no gusangira bishimye. Ikindi kibafasha ni uburyo bwo gukora isuku ku biribwa by’abana, ibikoresho bariramo no kubakarabya bagiye kurya. Ibyo bikaba bizatuma n’indwara zimenyerewe z’abana zirimo inzoka n’impiswi zigabanuka.
Muri iri shuri bakora umunsi umwe mu cyumweru maze ababyeyi bakajya gushyira mu bikorwa ibyo bize. Bakora mu gitondo kuko ibiryo bya mu gitondo ari byiza ku bana kuko iyo biteguwe nimugoroba hari ubwo abana banga kurya.
Ubusanzwe iyo abana batangiye muri aya mashuri bahabwa ibinini by’inzoka bita mebendazole kandi bakabibaha buri mezi atatu.
Nk’uko twabitangarijwe na KAYITEGERE Martina uyobora iri shuri ryo gutegura indyo yuzuye, yavuze ko ubwo batangiraga muri Gashyantare umwaka wa 2011, bakiriye abana benshi bari mu ibara ry’umuhondo bagaragarwaho n’imirire mibi. Nyuma y’amasomo abayeyi bagiye bahabwa bagategurira hamwe ibiribwa, abana bose bazamutse mu ibara ry’icyatsi rigaragaza ubuzima bwiza. Ubu bari mu cyiciro cya gatatu kandi baharanira ko nta mwana uzongera kugaragarwaho n’ikimenyetso cy’imirire mibi.
KAYITEGERE kandi yavuze ko hari abana bagaragaza imirire mibi bitewe n’uko bavutse ari benshi cyangwa ari indahekana. Ni yo mpamvu mu nyigisho batanga mu mashuri nk’aya harimo n’ayo kuboneza urubyaro, bakabagira inama cyangwa bakajya ku Kigo Nderabuzima kugira ngo babisobanurirwe neza byaba ngombwa bakabaha n’ibikoresho byo kubafasha kuboneza urubyaro.
Mu mwaka wa 2010, ubwo hagaragaraga abana bafite imikurire mibi kubera ko badahabwa indyo yuzuye, hashyizweho gahunda yo gutangiza amashuri y’ababyeyi b’urumuri muri buri mudugudu kugira ngo ababyeyi bahurire hamwe bigishwe uburyo bwo gutegura indyo yuzuye no kwita ku buzima bw’umwana muri rusange.