Tag Archive | "Rwanda Life"

Agace kanini ka Gitisi kagizwe n’imisozi y’amabuye

Ruhango: Akazi ko guhonda amabuye karabatunze ariko imvune bakuramo ni nyinshi

Tags: , , , , , , ,


Agace kanini ka Gitisi kagizwe n’imisozi y’amabuye

Agace kanini ka Gitisi kagizwe n’imisozi y’amabuye

Abaturage batuye mu mudugudu wa Nyarunyinya mu kagari ka Gitisi umurenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango, batunzwe n’umwuga wo guhonda amabuye. Gusa ngo nubwo uyu mwuga ubatunze ntibawishimiye na gato.

Muri uyu mudugudu harimo abagikora umwuga w’ubuhinzi ariko abenshi guhinga barabihagaritse ahubwo bayoboka umwuga wo guhonda amabuye, ndetse n’abagikora ubuhinzi iyo bahinguye bongeraho guhonda amabuye.

 

Bamwe mu baturage twasanze muri aka kazi ko guhonda amabuye, bavuga ko gukora akazi ko guhonda amabuye ari amaburakindi, ngo bagize amahirwe babona ubundi buryo bwo gukora nk’uko byavuzwe na Mugenzi Ephron.

Mushimiyimana Eva  umugore w’imyaka 25 nawe atunzwe no guhonda amabuye, avuga ko atazi mu gihe cy’imyaka nk’itanu iri imbere uko azaba ameze kuko ngo buri gihe iyo avuye muri aka kazi ataha ababara agatuza, aka kazi ngo akaba akamazemo imyaka itatu yose agakora nyamara ngo nta n’ikintu arageraho gifatika.

Nyiraminani Veronica nawe ni umudamu w’imyaka 20, ubwo twamusanganga mu kazi ke, yari kumwe n’umwana w’uruhinja rumuririra mu mugongo. Ati “none se ntaje guhonda aya mabuye, urabona uyu mwana namutungishiki ko se twananiranywe,”

Abakora uyu mwuga bavuga ko bahura n’ingaruka nyinshi

Abakora uyu mwuga bavuga ko bahura n’ingaruka nyinshi

Abakora uyu mwuga bose wo guhonda amabuye bose, iyo ubabajije amafaranga binjiza ku munsi, bakubwira ko batayazi ngo kuko hari n’igihe bakubita mu mezi atatu batarabona ubagurira. Ndetse ngo hari n’igihe bemera guhendwa bitewe n’ubukene.

Bati “hari igihe imodoka ishobora kuba ipakirirwa ibihumbi 25, ariko kubera ko nta bakiriya dupfa kubona, hari igihe haza umuntu akaba yapakirira imodoka ibihumbi 15. Ubwo se ayo mafaranga mu mezi atatu kandi mugomba kuyagabana, yakumarira iki?”

Gusa nanone ikibababaza cyane, ngo ni uko usanga muri izi mvune zose iyo bagize amahirwe bakabona umukiriya ubagurira, usanga imodoka bayikatwaho ibihumbi 3 by’umusoro.

 

Ruhango : Abarokotse Jenoside barasaba gufashwa kubona imibiri y’ababo ngo ishyingurwe mu cyubahiro

Ruhango : Abarokotse Jenoside barasaba gufashwa kubona imibiri y’ababo ngo ishyingurwe mu cyubahiro

Tags: , , , , , , , , ,


Ruhango : Abarokotse Jenoside barasaba gufashwa kubona imibiri y’ababo ngo ishyingurwe mu cyubahiro

Abarokotse jenoside ngo babazwa n’imyaka 19 batarashyingura ababo mu cyubahiro

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994 bo mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango, barasaba abanyarwanda bose by’umwihariko abireze bakemera ibyaha ko bajya batanga amakuru y’ahaba haherereye imibiri y’ababo bishwe muri jenoside.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Bweramana bwo buvuga ko bukomeje gahunda yo gukangurira abaturage gutanga amakuru y’aho baba bazi ko imibiri iherereye nayo igashyingurwa mu cyubahiro.

Abafite ababo bari baje gushakisha imibiri y’ababo bavuga ko bakibangamiwe nuko mu myaka 19 itambutse bitaboroheye kubona amakuru yaho imibiri yababo yaba iherereye kugirango ishyingurwe mu cyubahiro mugihe kandi ngo iyo bazi ko ababo bashyinguwe mucyubahiro bibaruhura imitima.

Bityo bagasaba inzego bireba ko bafashwa gutangarizwa aho imibiri y’ababo iherereye maze igashyingurwa mu cyubahiro.

Nyuma yo kumva ibyifuzo by’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994, twegereye ubuyobozi bw’umurenge wa Bweramana, maze Muhawenimana Eric ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri uyu murenge avuga ko hakiriho abantu bimana amakuru. cyakora ngo hariho gahunda y’ubukangurambaga mu gutanga amakuru yahazwi ko hari imibiri maze igashyingurwa mu cyubahiro.

Kimwe n’ahandi mu Rwanda hose mu gihe cyo kwibuka  jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994, usanga hirya no hino hariho ibikorwa byo gushakisha imibiri ndetse no kuyishyingura mu cyubahiro.

Muri uyu murenge wa Bweramana hakaba hamaze kuboneka imibiri igera kuri 12 biteganyijwe ko izashyingurwa mu cyubahiro tariki ya 13/04/2013.

 

 

m_Untitled

Kamonyi: Amazu 2000 yubakiwe abarokotse jenoside akeneye gusanwa

Tags: , , , , , , ,


m_Untitled Bimwe mu bibazo byugarije abarokotse jenoside, harimo icy’imiturire kuko amazu bubakiwe yatangiye kwangirika. Mu karere ka Kamonyi, hari amazu 2000 afite icyo kibazo, ku ikubitiro hakaba hagiye gusanywa 190.

Mu midugudu ituwemo n’abarokotse jenoside ya korewe abatutsi muri mata 1994, amwe mu mazu yatangiye kwangirika. Bamwe muri bene yo batangaza uko kwangirika biterwa n’uko ayo mazu yubatswe nabi, akubakishwa ibikoresho bidakomeye ndetse amwe muri yo bakayahabwa ataruzura.

Imwe mu midugudu igaragaramo ikibazo cy’amazu yubatse nabi, ni umudugudu wa Nyamugari mu murenge wa Gacurabwenge, ahari amazu yubatswe na TPIR (Urukiko mpanabyaha ku Rwanda) ndetse n’izubatswe na TIG (abakora imirimo Nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro).

Ayo mazu 36 ngo yubatswe mu mwaka wa 2000 no mu wa 2008, ariko uyarebye usanga ashaje cyane. Umucanga bashyizeho waromotse, isima yo hasi yavuyemo kuko bayishyize ku itaka, imvura iragwa igacengera mu musingi kuko ukozwe n’amatafari ya rukarakara.

Abandi bataka ikibazo cy’imiturire, ni abatuye mu mudugudu w’Icyizere wo mu murenge wa Musambira. Abo na bo bavuga ko amazu babamo bayubakiwe na Croix Rouge y’u Rwanda mu mwaka wa 1997, Banki Nkuru y’u Rwanda  (BNR), ikayabavugururira muri 2008; ariko amenshi muri yo ngo arava kuko bayacanamo kubera kutagira igikoni.

Bongeraho ko inkunga ya BNR yagarukiye ku kubasigira amarangi no kubaterera karabasasu ku mazu, ibyo bigatuma abayabona bibwira ko ari mazima kandi imbere yarashize.

Umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwera Marie Alice, atangaza ko ibibazo byo gusana amazu y’abarokotse jenoside biri mu maboko ya FARG (Ikigega cya Leta gitera inkunga abacitse ku icumu batishoboye), ikaba yarabaruye amazu agera ku 2000 agomba gusanwa mu karere kose.

Ayo mazu akaba azasanwa mu byiciro, mu cya mbere FARG ikaba yarohereje amafaranga yo gusana amazu 190. Amazina y’abagomba gusanirwa akaba agenwa na FARG.

m_Untitled

Gakenke: Abacitse ku icumu barashimirwa ko basabwe byinshi bakemera kubitanga

Tags: , , , , , , ,


Gakenke: Abacitse ku icumu barashimirwa ko basabwe byinshi bakemera kubitanga

UntitledGuverineri Bosenibamwe arashima abacitse ku icumu kubera kubabarira no kubana n’ababahekuye.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé arashima abacitse ku icumu kuko bemeye gutanga imbabazi no kubana n’abantu babahekuye ababo mu gihe cya Jenoside  mu 1994.

Ibi uyu muyobozi yabitangarije mu Murenge wa Janja, Akarere ka Gakenke,  kuri uyu wa gatandatu tariki 13/04/2013 mu muhango wo gusoza icyumweru cyahariwe icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Avuga ko nyuma ya Jenoside, Leta yasabye abacitse ku icumu ibintu byinshi bemera kubitanga n’umutima mwiza kugira ngo Leta ibashe kunga Abanyarwanda.

Agira ati: “ Reka dushimire abacitse ku icumu, mwabaye intwari, mwagaragaje urukundo, mwisubije icyubahiro. Leta yabasabye ibigoye cyane, ibasaba kugira ngo Gacaca ibashe kugera ku nshingano zayo, kugira uruhare rugaragara muri Gacaca.

 Mwatanze amakuru, gahunda za Leta zo kunga Abanyarwanda zigerwaho. Twabasabye kwigomwa byinshi mukabana n’ababahekuye… tubasaba gutanga imbabazi ibyo nabyo mwarabyemeye, imbabazi murazitanga… ni sacrifice (igitambo)  igoye ku mwana w’umuntu…”

Guverineri  Bosenibamwe  yemeza  ko ubumwe n’ubwiyunge bugenda bushinga imizi mu Banyarwanda.  Bigaragarira mu myumvire y’abaturage bitabira ku bwinshi kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no gufasha abarokotse Jenoside.

Gakenke: Abacitse ku icumu barashimirwa ko basabwe byinshi bakemera kubitanga

Abaturage bagize igikorwa cyo kwibuka Jenoside icyabo.

 Umubare w’abaturage bitabira ibikorwa byo kwibuka Jenoside mu karere warazamutse cyane ugereranyije n’imyaka yatambutse; nk’uko   Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deo abishimangira.

Nzamwita akomeza avuga  ko mu gihe mu tundi turere habonetse abaturage batoteza  mu bikorwa no mu mvugo abacitse ku icumu rya Jenoside, mu karere ayobora  ngo  icyunamo  kirangira neza,  nta muturage n’umwe ugaragayeho ibikorwa nk’ibyo.

Abaturage bifatanyije n’abacitse ku icumu mu kwibuka ababo bishwe muri Jenoside, bababa hafi babasura ndetse banabatera inkunga. Urugero nko mu Murenge wa Janja hasorejwe icyunamo hatanzwe toni 4 z’ibigori, ibiro 200 by’ibishyimbo n’amafaranga agera ku bihumbi 300.

Nsengimana Alfred, wari uhagarariye Ibuka  yasabye ko hashyirwa ibimenyetso by’urwibutso ahantu hiciwe Abatutsi  nko ku Ruzi rwa Nyabarongo no ku cyahoze ari Sous-Prefegitura ya Busengo. Yibukije ko hari abantu babahishe muri Jenoside birengagije ingaruka zirimo no kwicwa n’inkoramaraso,  bityo ngo bagomba gutumirwa mu muhango wo kwibuka bakabishimirwa.

Gakenke: Abacitse ku icumu barashimirwa ko basabwe byinshi bakemera kubitanga

Guverineri Bosenibamwe ashyira indabo ku Rwibutso rwa Janja.

 Abayobozi n’abaturage bakoze urugendo rwo kwibuka inzirakarengane  banashyira indabo ku Rwibutso rwa Janja  rushyinguyemo imibiri 473.

 

One of the genocide survivors’ accommodations

Kamonyi: 2000 houses in deplorable state to be reconstructed

Tags: , , , , , , ,


Some of the many problems and issues affecting the 1994 genocide survivors include poor or lack of accommodation. For genocide survivors in Kamonyi district, about 2000 houses need to be reconstructed with 190 houses of them to be started on as soon as possible.

One of the genocide survivors’ accommodations

One of the genocide survivors’ accommodations

In the villages where genocide survivors were settled, some of the houses are in deplorable state especially because they were built poorly without good equipment and some were given out without being completed.

Nyamugari village in Gacurabwenge sector is one of the villages with such houses in ramshackle state with houses that were built by TPIR (the International Tribunal Court) as well TIG Program.

The 36 houses were built in 2000 and others in 2008 but they are so old with eroded sand on the houses, the cement on the floor worn off, with rain shaking off the foundation of the houses.

Houses in deplorable conditions

Houses in deplorable conditions

Genocide survivors in Icyizere village in Musambira sector with the houses that were built by the Red Cross organization in 1997 are calling out for help to renovate these houses that are in a sorry state. Bank of Rwanda had renovated them in 2008 but some are in that state because they use them for cooking for lack of the kitchens.

Marie Alice Uwera the vice mayor for social affairs in Kamonyi district says the issues of renovating and reconstructing the houses for genocide survivors is the concern of FARG. About 2000 houses n the whole district need to be reconstructed by FARG and this has to be done as soon as possible.

These houses will be reconstructed in intervals and 190 houses will be reconstructed at the beginning and FARG has already sent the money for this project.

 

Rwanda commemorates 19 year after the 1994 genocide against Tutsis

Ruhango genocide survivors search for bodies of loved ones

Tags: , , , , , , ,


The survivors of the 1994 genocide against Tutsis in Bweramana sector in Ruhango district ask all Rwandans especially genocide perpetrators who accepted their crimes and asked for forgiveness to give information on the whereabouts of where they buried the bodies of their victims to be laid to their final resting places.

The management of Bweramana sector says they are still carrying out the sensitization program to give information on the whereabouts of genocide victims’ bodies to be buried in respects like all genocide victims.

Rwanda commemorates 19 year after the 1994 genocide against Tutsis

Rwanda commemorates 19 year after the 1994 genocide against Tutsis

People who their loved ones and families members who were the victims of the 1994 genocide that annihilated more than 1 million Tutsis who have not yet found their bodies say it bothers them that after 19 years, they haven’t buried the bodies of their people.

Burying the bodies of the genocide victims gives closure and peace of mind to their family members. This is the reason why residents of Bweramana sector are pleading to anyone who has information on the whereabouts of genocide victims to make it known and be put to rest.

Eric Muhawenimana the social affairs official in Bweramana sector says people still have a tendency to withhold such kind of information especially avoiding to implicate themselves in certain cases.

“There is however a sensitization program going on to encourage people to give such information on the whereabouts of genocide victims’ bodies to be buried in respects to their final resting places” says Muhawenimana.

Like everywhere in Rwanda, the search for genocide victims’ bodies and laying them to rest in genocide memorial sites happens during the commemoration periods. In Bweramana sector, only 12 bodies of the genocide victims were found and will be buried respectfully on this Saturday 13th.April.2013.

 

Burera: Bushongo Island still sluggish in Development

Burera: Bushongo Island still sluggish in Development

Tags: , , , , ,


Some of the youth residing on Bushongo Island on Lake Burera in Rugarama sector in Burera District say that their lack of development is mostly due to lack of transportation facilities at this island.

If by chance the youth can move over to the inland away from this island, they can do trade and develop themselves which is not so easy on the island as one of them Bonavanture Sebatware explains.

Burera: Bushongo Island still sluggish in Development

Bushongo islanders listening to their leaders

“I would like to trade but I cannot manage it here on the island. Transporting goods from the other side to this island needs me to have a boat, a lifesaving suit which I don’t have” says Sebwatare.

The Marine Police that operates in Lake Burera has a law that a boat without an engine cannot carry more than 3 people and the 3 have to be putting on lifesaving jackets. This law makes life difficult for the islanders as whoever goes against it is fined with Rwf20.000.

“Apart from complications one can pass through to get to do something like trade, getting customers at this island is not possible and that would be ultimate loss” says Maniraguha. “Islanders like buying their goods off the island and with their small number, trading here would not be successful.”

The youth on this island usually do farming and with good climate, they produce enough and sell them off the island and live on that.  They say for them to do any other kind of business, they need to do so out of the island which is much more difficult.

Burera: Bushongo Island still sluggish in Development

Bushongo Island from a distance

Bushonga Island is in Burera district with about 10 hectares. It is resided by 68 families with 386 people in Rurembo cell and Rugarama sector.

There are no infrastructure on this island, for medical services, water, electricity and other services; they access that after an hour’s journey through the water to the neighboring area.

Rugarama sector as well as Burera district administrations is planning on soliciting investors to buy this area for investment and expropriate these families.

Bushongo Islanders say they have heard this story of being expropriated for a long time and they no longer believe it.

 

Burera: Bahamya ko batatera imbere mu gihe bagituye mu mazi

Burera: Bahamya ko batatera imbere mu gihe bagituye mu mazi

Tags: , , , , ,


Burera: Bahamya ko batatera imbere mu gihe bagituye mu mazi

Rumwe mu rubyiruko rutuye ku kirwa cya Bushongo, kiri mu kiyaga cya Burera, mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera, ruvuga ko gutura kuri icyo kirwa bituma badatera imbere kuko ubwikorezi ndetse n’imigenderanire yaho igoye.

Uru rubyiruko ruvuga ko gutura mu mazi bibabangamira kuburyo baramutse babonye uburyo bajya gutura hakurya y’ikiyaga cya Burera bakora ubucuruzi bagatera imbere kurushaho nk’uko Sebatware Bonavanture abisobanura.

Agira ati “Ubu nkanjye nakabaye nkora nk’umucuruzi ariko kubera ko kubivana hasi(hakurya y’ikiyaga) nkabizana ino ngira ubwoba bwo kugira ngo nahura na Polisi, nta “jilet” ngira, nta bwato ngira wenda  ngo ndambuka ngera iriya hasi. Ubwo nibwo bwoba tuza kugira.”

Polisi Marine ikorera mu kiyaga cya Burera yashyize ho itegeko ko ubwato butagira moteri bugomba gutwara abantu batarenze batatu. Abo bantu kandi bakaba bose bambaye “jilet” (umwambaro ubarinda kuba barohama baramutse bakoze impanuka).

Urubyiruko ndetse n’abandi bantu batuye ku kirwa cya Bushongo ruvuga ko iryo tegeko Polisi yabashyiriye ho ribagoye cyane kuko iyo ibafashe barirenze ho ibaca amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20.

Undi musore twaganiriye witwa Maniraguha avuga ko gutura ku kirwa cya Bushongo ntaho bibageza kuko iyo umuntu atekereje gukora umushinga nk’uw’ubucuruzi awureka kuko aba abona nta bakiriya ashobora kubona.

Agira ati “Ubu se waba ufite miliyoni aho utayicuruje ngo ubone ayandi, ubwo miliyoni  wayibika?”. Akomeza avuga ko adashobora gufungura butike kuko abantu batuye kuri icyo kirwa ari bake kandi bakaba badahahirana. Ngo bajya guhahira hakurya y’ikiyaga.  

Urubyiruko rwo ku kirwa cya Bushongo twaganiriye ruvuga ko ikiruteza imbere ari ubuhinzi. Ruhamya ko iyo ikirere cyagenze neza beza cyane. Ngo iyo bejeje bajya kubigurisha mu masoko ari hakurya y’ikiyaga kuko kuri icyo kirwa nta soko rihaba.

Urwo rubyiruko ruvuga ko kandi indi “business” yose batekereza gukora byaba ngombwa ko bayikorera  hakurya y’ikiyaga, uburyo bavuga ko bwabagora cyane kubera kwambuka ikiyaga.

Kwimurwa

Ikirwa cya Bushonga kiri mu kiyaga cya Burera rwagati, kingana na Hegitari (Ha) 10. Gituwe n’imiryango 68 igizwe n’abaturage 386. Iyo miryango iri mu kagari ka Rurembo ko mu murenge wa Rugarama.

Nta bikorwa remezo bigaragara kuri icyo kirwa. Ivuriro, amazi meza, amashanyarazi ndetse n’izindi serivisi bakenera, babigera ho bakoresheje igihe kirenga ku isaha imwe bari mu mazi, bakoresheje ubwato bw’ingashya.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rugarama ndetse n’ubw’akarere ka Burera muri rusange bufite gahunda yo gushaka abashoramari bakagurira iyo miryango ubundi ikimurwa ikajya gutuzwa mu midugudu hakurya y’ikiyaga.

Abanyabushongo ariko bo bavuga ko ubwo buyobozi bwahereye kera bubibabwira ariko ngo baratekegeje baraheba. 

   

Rwanda | Ngoma Ababyeyi

Rwanda | Ngoma: Ababyeyi baturiye ibiyaga barasabwa kutohereza abana bato bonyine kuvoma ku biyaga

Tags: , , , , ,


Rwanda | Ngoma AbabyeyiUmuyobozi w’ akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise arasaba ababyeyi kutohereza abana bato bonyine kuvoma mu biyaga ndetse n’ abahakorera imirimo yabo kwitwararika bakambara amakoti ababuza kurohama mu rwego rwo kwirinda umubare w’imfu zo mu biyaga zigenda ziyongera.

 

Kuva uyu mwaka watangira abantu bagera kuri 15 bamaze gusiga ubuzima mu biyaga bya Sake na Mugesera.Muri abo Bantu harimo n’ abana babaga bagiye kuvoma bonyine maze bagerayo bagatangira gukinira mu mazi ngo baroga.

 

Imirenge ifite iki kibazo n’ imirenge ikora kuri ibyo biyaga akaba ari Rukumberi,Sake na Mugesera.

 

Nkuko byatangajwe n’ umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugesera Jean Damascene Bizumuremyi,ngo kuva mu kwezi kwa Karindwi  mu murenge we hashyizweho itegeko ribuza umwana wese uri munsi y’ imyaka 15 kujya kuvoma wenyine ku kiyaga ,ndetse bikanakurikiranwa imfu z’abagwamo zaragabanutse.

 

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma  yavuze ko ubuzima bw’umuntu ari ikintu kidakinishwa kandi ngo  ababyeyi bazarenga ku nshingano zabo  bazajya babihanirwa.

 

Yagize ati”Babyeyi ntimugakinishe ubuzima yaba ubw’abana banyu cyangwa abandi.Birabujijwe kohereza umwana wenyine ku mugezi. imfu 15 ni nyinshi. Ntamunyarwanda ukwiye gupfa ku mpamvu nk’izi z’uburangare bw’ ababyeyi.”

 

Ubuyobozi bwa Police mu karere ka Ngoma buherutse gutangaza ko imfu z’ abantu bagwa mu biyaga bya Sake na Mugesera ziteye ikibazo kuko ziyongera cyane. Uretse abana bagwagamo ngo hari n’ abarobyi cyangwa abandi bajyanagamo bagiye bicwa n’ibi biyaga.

 

Mukashema Desange ahol adodera imyenda mu nkambi.

Rwanda : Mu nkambi ya Kigeme ubuzima burakomeje.

Tags: , , , ,


Nyuma y’igihe gisaga amezi abiri impunzi z’Abanyekongo zigeze mu nkambi ya Kigeme, bamwe muri izi mpunzi batangiye gushakisha uburyo bwo kwirwanaho kugira ngo ubuzima bukomeze.

Mukashema Desange ahol adodera imyenda mu nkambi.

Mukashema Desange ahol adodera imyenda mu nkambi.

Kugeza ubu iyi nkambi ya Kigeme iherereye mu karere ka Nyamagabe imaze kugeramo impunzi zahunze imirwano iri kubera mu burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo zisaga ibihumbi 13. Gusa n’ubwo ubuzima bw’inkambi butoroshye zimwe mu mpunzi ziri muri iyi nkambi zigaragaza ko zitigeze zicika intege.

Mukashema Desange, umwe mu mpunzi zageza bwa mbere mu nkambi ya Kigeme, ubu yatangiye umwuga wo kudoda imyenda akoresheje imashini yakodesheje mu baturage baturiye inkambi ya Kigeme.

Mukashema avuga ko kuva yatangira kudoda ubuzima bwe mu nkambi bwahindutse kuko abasha kwigurira bimwe mu bikoresho akenera mu buzima bwe bwa buri munsi.Yagize ati “ ubu mbasha kwigurira agasabune, akunyu n’utundi tuntu dukenerwa mu buzima.”

Ubusanzwe ishami ry’Umuryango w’ Abibumbye ryita ku mpunzi riha impunzi ziri mu nkambi ya Kigeme ibiribwa. Gusa izi mpunzi zivuga ko ibi biribwa biba bidahagije ku buryo byatunga umuntu byonyine, ikaba ariyo mpamvu impunzi zigomba kwigurira ibindi biribwa ziba zikenera.

Mukeshimana Olive, w’imyaka 20 nawe afite akameza acururizaho ibirirwa  hamwe n’ibikoresho bitandukanye nk’amasabune, ibibiriti n’ibindi.

Mukeshimana wari usanzwe acuruza mbere yo guhunga, avuga ko akigera mu nkambi yiyemeje kugira ikintu acuruza kugira ngo abone icyo azajya agaburira umwana we w’imyaka 5.

Yagize ati “ gucuruza birantunze njye n’umwana wanjye.Tukigera hano ntiyaryaga [umwana we] kuberako  ibiryo HCR iduha byari byaramunaniye ariko ubu mbasha kumugurira ibindi akaneye ubuzima bugakomeza.”

Bimwe mu bicururizwa mu nkambi.

Bimwe mu bicururizwa mu nkambi.

Mukeshimana kandi avuga ko yamaze kwiyandikisha mu bagomba gukomeza amashuri ye kuko yahunze atararanggiza kwiga.Ibi kandi ngo ntibizamubuza gukomeza gukora ubucuruzi bwe.

Inkambi ya Kigeme ibarizwamo impunzi zisaga ibihumbi 13.

Inkambi ya Kigeme ibarizwamo impunzi zisaga ibihumbi 13.

Abantu nka Mukashema na bagenzi be bafite icyo bakora mu nkambi bibinjiriza amafaranga bemeza ko amafaranga bakura mu byo bakora ariyo atuma birwanaho ndetse n’ubuzima bwabo bugakomeza. N’ubwo icyo bifuza kurusha ibindi ari uko intambara zashira iwabo bagataha, bemeza ko mu gihe bitarashoboka bafite icyizere cyo kubaho.

 

 

 

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia