Posted on 31 August 2012
Tags: Rwanda, Rwanda habitation, Rwanda machine, Rwanda new blocks, Rwanda Ngoma

Ubuyobozi bw’ akarere ka Ngoma burakangurira abaturage bako batuye mu mbago z’uyu mujyi ndetse n’ abandi bashaka kubaka ,kwifashisha amatafari akorwa n’imashini ya hydroform.
Imashini za Hydroform zikora amatafari ahendutse kandi akomeye yemewe mu kubakisha mu mujyi wa kibungo. Mu mashini 14 aka karere kahawe na ministeri, imwe ishobora kubumba amatafari hafi 200 ku munsi.
Itafari rimwe ryakozwe n’ iyi mashini rigurishwa munsi ya amafaranga atanu y’ u Rwanda mugihe andi ahiye agura hejuru y’amafaranga 15.
Hari hashize iminsi mike abaturage batari bake bari bubakishije ibikoresho bitemewe birimo amatafari y’ inkarakara mu mujyi wa Ngoma basenyewe amazu kuko basuzuguye ubuyobozi bagakomeza kubaka.
Umuyobozi w’ akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodis ubwo yafunguraga iki gikorwa cyo gukoresha izi mashini mu murenge wa Rurenge yasabye abaturage b’ uwo murenge ndetse n’abandi muri rusange gukangukira gukoresha aya matafari .
Yabisobanuye agira ati ”Izi mashini zije hagamijwe gushakira umuti ikibazo cy’ imyubakire irambye. Itafari ryayo riri kugiciro kiza. Inkarakara si nziza ntizemewe mu mujyi wacu.”
Abaturage mubyo bavugaga bituma batubahiriza imyubakire yemewe mu mujyi wa Ngoma ,ngo byaterwaga nuko uburyo bwashobokaga bwonyine bwemewe bwari ukubakisha block sima kandi ikaba ihenze cyane.
Umwe yagize ati” Erega akenshi umuntu yubakishaga inkarakara kuko yabaga atabona amafaranga yo kubakisha block sima. Twiteguye kubaka uko biteganywa n’ amategeko y’ umujyi niba ayo amatafari adahenze .“
Akarere ka Ngoma kugeza ubu kahawe imashini 14 zibumba amatafari ava mu gitaka gishobora kuvangwa na sima bigatanga itafari rikomeye. Uretse imashini zibumba amatafari aka karere kahawe n’imashini 3 zibumba amategura.
Posted on 31 August 2012
Tags: Rwanda, Rwanda habitation, Rwanda machine, Rwanda new blocks, Rwanda Nyagatare

Mu gihe Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwahagarukiye kunoza imyubakire mu Mujyi wa Nyagatare busaba abubaka bose gukoresha amatafari ahiye kandi bakubaka nyuma yo kubihererwa uburenganzira n’akarere, amatafari yo bwoko bwa hydroform yo ngo ni yo agiye kujya yifashishwa mu masantire y’ubucuruzi aherereye mu bice by’icyaro muri ako karere.
Ayo matafari abumbwa hifashijwe imashini hifashishijwe ubutaka n’amazi make. Gukomera kw’ayo matafari ngo kukaba guturuka ku butsikamire bw’itaka n’imashini iyabumba. Ku ikubitiro, ayo matafari arimo kubumbirwa mu Kagari ka Rurenge mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare.
Ababimburiye abandi mu kwiga gukoresha imashini ibumba amatafari ya hydroform akaba ari inkeragutabara. Mujyakera Wellars, uhagarariye ibikorwa byo kuyabumba kuri site ya Rurenge, avuga ko ayo matafari akomeye kandi akaba anahendutse ugereranyije n’amatafari ya rukarakara. Yagizea ati “Iri tafari mubona iyo riva mu mashini rimeze nk’iryumye. Rirakomeye cyane kandi kuryubakisha kubera imiterere yaryo ntibigombera sima.” Imashini iy’abumba ngo ishikamiza itafari uburemere bugera kuri toni eshanu. Ibi ngo akaba ari byo baheraho bahamya ubukomere bwayo.
N’ubwo badashidikanya ku mikomerere y’amatafari ya hydroform ariko, urwego rushinzwe imyubakire mu mujyi wa Nyagatare ruvuga ko ayo abumbirwa i Rurenge azajya yubakishwa muri santire z’ubucuruzi zo mu cyaro. Rwagitari Richard, Umukozi ushinzwe kunoza imyubakire n’imitunganyirize y’imijyi mu Karere ka Nyagatare, akaba avuga ko kugira ngo bemerere ababuka mu Mujyi wa Nyagatare abashaka kuyakoresha bajya bifashisha umucanga na sima mu kuyabumba aho gukoresha itaka.
Biteganyijwe ko ngo hazubakwa inzu y’ikitegererezomu kagari ka Rurenge hakoreshejwe amatafari ya hydroform mbere y’uko abaturage batangira kuyakoresha. Abuzubaka amazu 10 ya mbere bakoresheje ayo matafari ngo bakaba bazaterwa inkunga y’isakaro na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.