Kuri uyu wa kabiri tariki 14/05/2013, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyikije abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Karere ka Gakenke bitabiriye itorero terefone na radiyo basabye kugira ngo babashe kumenya amakuru y’igihugu no gutumanaho n’abandi.
Aulerie Sindikubwabo watanze ibyo bikoresho ahagariye MINALOC asobanura ko abasigajwe inyuma n’amateka bari mu itorero i Nkumba mu mwaka ushize bagejeje kuri Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ikibazo cyo kutamenya amakuru kubera kutagira radiyo na terefone maze abemerera kuzabibaha.
Sindikubwabo agira ati:“ abayobozi barazisuye (intore) zigaragaza ko zigira ikibazo cyo kumenya amakuru ndetse no gutumanaho n’abandi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu abemerera ko nk’intore zimaze kubona amakuru arambuye ku miyoborere myiza y’igihugu..
Ko agiye kuzabaha amaterefone na radiyo bajye babasha kumva amakuru bamenye aho igihugu kigeze baharanire no gutera imbere nk’abandi Banyarwanda bose.”
Akomeza avuga ko abasigajwe inyuma n’amateka bose bitabiriye itorero babonye radiyo na terefone, bikaba muri mu rwego rwo kubava mu cyiciro cy’abatishoboye n’izina ry’abasigajwe inyuma n’amateka bakarivaho bakaba nk’abandi Banyarwanda.
Kubera umumaro wa terefone muri iki gihe, bahuraga n’imbogamizi z’itumanaho kugira ngo bavugane n’abantu batandukanye ariko ngo birwanagaho batira abafite terefone.
Abahawe terefone na radiyo bashimangira ko uretse ikibazo cyo kumenya amakuru no kuvugana n’abandi gikemutse, ngo izabafasha gukumira ibyaha bitaraba.
Munyemana Ananie washyikirijwe terefone na radiyo agira ati: “ Ubu rwose ndishimye nta karadiyo nagiraga ngo numve amakuru, ako nari mfite kari kagashaje, nta terefone nagiraga kugira numvikane n’abandi byangoraga.
Abajijwe ku cyo terefone izamumarira asubiza ati: “ Ooo!!! (Terefone) izamfasha byinshi. Hari ubwo rimwe na rimwe nakeneraga nko kubona umuntu kugira ngo njye mu kazi ariko bikangora ngize amahirwe tuzaza tuvugana menye aho ari.
Undi wasijwe inyuma n’amateka witwa Uwizeyimana Anastase avuga atya: “ Nta radiyo nagiraga ariko ubu ngiye kumva amakuru…. Iyi terefone, umuntu ashobora gukora amanyanga nkahita mpamagara nk’ubuyobozi, nk’umuntu ashaka kugira undi nabi nkamutabariza, nkakumira icyaha kitaraba.”
Ugereranyije na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abasigajwe inyuma n’amateka, imibereho yabo yateye imbere kubera imbaraga zashyizwemo n’ubuyobozi. Bubakiwe amazu bava muri nyakatsi, borozwa inka muri gahunda ya Girinka ndetse banakangurirwa kwiteza imbere bibumbira mu makoperative.








