Tag Archive | "Rwanda Market"

Barifuza kubakirwa isoko rijyanye n’igihe

Rwanda | Mugera: Barifuza kubakirwa isoko rijyanye n’igihe

Tags: , , , ,


Barifuza kubakirwa isoko rijyanye n’igihe

Iyo imvura iguye ibicuruzwa birangirika

Abakorera mu isoko riremera mu Kagari ka Mugera, Umurenge wa Gatsibo mu Karere ka Gatsibo, baratangaza ko gukorera mu isoko ritubakiye bibabangamiye bagasaba inzego zibishinzwe kububakira isoko rijyanye n’igihe.

Muri bo hari abacururiza ku dutanda dukoze mu biti batwikiriza amahema igihe cy’imvura cyangwa izuba, abandi ibicuruzwa bakabitandika hasi.

Abo twaganiriye nabo ubwo twageraga muri uwo Murenge bavuga ko mu gihe cy’imvura gukora banyagirwa bidindiza akazi, ndetse n’ibicuruzwa bikahangirikira.

Bavuga ko bifuza ko inzego zibifitiye ububasha zabafasha gukorera ahantu hakwiriye, kuko ngo bakwa imisoro.

Mu gushaka kumenya neza imiterere y’icyo kibazo, twegereye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsibo Nyakana Oswald, adutangariza ko iryo soko rigiye kubakwa. Yagize ati “Umushinga uri gusuzumwa ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo turizera ko bitarenze Kamena 2013 imirimo y’ubwubatsi izaba yatangiye.”

Abaturage batuye hafi y’iri soko bavuga ko rimaze kwaguka ugereranyije n’uko ryatangiye.

Abacuruzi basaba kongererwa abashinzwe umutekano kubera abajura

Rwanda | Ngoma: Abacuruzi basaba kongererwa abashinzwe umutekano kubera abajura

Tags: , , , ,


Abacuruzi  basaba kongererwa abashinzwe umutekano kubera abajura

Abacururiza mu isoko rikuru  ry’akarere ka Ngoma,barasaba ko bakongererwa abashinzwe umutekano muri iri soko kuko abajura bagenda bakaza umurego.

 

Abavuga ko bibasiwe cyane ni abacururiza hasi aho ngo  umujura afata ibicuruzwa akiruka maze za local defense force kuko harimo ebyiri zonyine zamwirukankana akazicika.

 

Umucuruzikazi ucuruza ibirayi we abona muri iri soko hakagombye kujya harindwa n’inkeragutabara.Icyi gitekerezo agihuriyeho n’abandi bakorera muri iri soko nkuko bagiye babidutangariza.

 

Yagize ati”Aba balokodifense  usanga iyo umuntu yibye akiruka baza bavuga ngo arabacitse cyangwa yaba atorokanye agakapu ugasanga baje bazanye agakapu karimo ubusa  gusa  ibindi byibwe ukibaza  uko uwari wibye yabacitse.

 

Isoko rya Kibungo rifite urwinjiriro rumwe gusa ,usanga abantu iyo binjira muri iri soko baba babyigana bityo abajura bikaborohera kubakora mu mifuka bakabiba.

 

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Ngoma,Muzungu Gerard avuga kuri icyi cyifuzo cyuko abalokodifense basimbuzwa  inkeragutabara yavuze ko bigiye gusuzumwa  maze byaba ngombwa bikigirwa munama y’ umutekano ikaba ariyo ifata umwanzuro.

 

Yabisobanuye agira ati”tuzakorana nabacuruzi nibabona ari ngombwa inkeragutabara ari ngombwa tuzabijyana byigweho ariko ndibaza ko bizaganirwaho munama y’ umutekano bigafatirwa umwanzuro.”

 

Si ubwambere havugwa ubujura muri iri soko kuko hari hashize iminsi havugwa  ubujura bwo mu mifuka aho ngo hari abajura bagiye bafatwa baturutse muyindi migi baje kwiba ku munsi w’ isoko.

 

 

 

kigali Today12

Rwanda | kigali: Today’s Kimironko market, consumers’ point of interest

Tags: , , , ,


This is how some foodstuffs, vegetables and friuts were being sold at Kimironko market one of the most visited markets in Kigali city when newspeople paid visit on 29th.Aug.2012.

Vegetables:

  • Onions were sold at Rwf 400 per Kilogram, while carrots were at Rwf400 per Kirogram

  • Tomatoes were sold at Rwf500 per Kilogram

  • Peas were sold at Rwf1000 per Kilogram

Fruits:

  • Sweet bananas were ranging from Rwf400 – 800 per cluster

  • Pineapples at Rwf400 per each

  • Oranges were sold at Rwf800 per kilogram

  • Pawpaws were  ranging fromRwf 300- 800 each depending on the size

 

 

  • Apples and most other variouties of fruits were sold at Rwf300 each

 

 

Other kind of foodstuffs:

  • Fresh Bananas were sold at Rwf120 per Kilogram

  • Irish potatoes were sold at Rwf250 per kilogram

  • Sweet potatoes were sold at Rwf200 per Kilogram

  • Cassava were also sold at Rwf200 per kilogram

  • Pumpkins were sold at Rwf2000 per each cassava

 

According to Numerous consumers who depend on Kimironko Market as shopping point, Prices are a bit higher these days; but the market is more favorable to clients of all types compared to several other markets around Kigali City.

 

Rwanda : Kirehe-inkeragutabara zibafasha kubabikira amagare ku munsi w’isoko

Tags: , , , , , ,


Mu karere ka Kirehe ho mu ntara y’iburasirazuba inkeragutabara zibumbiye muri koperative KOKUKI zifasha abaturage mu buryo bwinshi burimo kubabikira amagare igihe baje kurema amasoko mu mugi wa Nyakarambi ho mu karere ka Kirehe.

Nkuko abaturage babitangaza ngo kuri ubu bamaze kugirira icyizere inkeragutabara zikorera mu karere ka Kirehe mu bikorwa bitandukanye kuko kugeza ubu zibafasha kwicungira umutekano w’amagare yabo igihe baje kurema isoko aho bavuga ko bagitangira bazaga bakabura aho bashyira amagare yabo, rimwe na rimwe wasangaga mbere babiba amagare yabo,

Emmanuel Habimana ni umuturage utuye mu murenge wa Musaza ho mu karere ka Kirehe avuga ko babitsa amagare yabo muri koperative yo kubungabunga umutekano muri Kirehe (KOKUKI) ikaba ari koperative y’inkeragutabara zikorera mu karere ka Kirehe,  aho akomeza avuga ko bituma hatagira umuntu ushobora kubiba amagare yabo bakabona n’uko batembera mu isoko mu buryo bworoshye amagare atababangamiye .

Ruhinduka Vedaste ni umwe mu nkeragutabara avuga ko bakora akazi ko gucunga umutekano w’abantu n’ibintu byabo aho akomeza avuga ko umuturage uje afite igare bamuca amafaranga ijana bakarimubikira kugeza atashye avuye muri gahunda ze ziba zamuzanye mu isoko.

Koperative yo kubungabunga umutekano mu karere ka Kirehe (KOKUKI) ikaba ari iy’inkeragutabara zikorera mu karere ka Kirehe aho ziba zishinzwe kubungabunga umutekano.

 

 

 

 

 

 

Rwanda | Gatsibo: ubwitabire bw’amasoko busaba kongera ubunini bwayo

Tags: , , , ,


Nubwo akarere ka Gatsibo kishimira kubakira abaturage amasoko yaho

bashobora kugurishiriza umusaruro batishwe n’izuba, ubwinshi

bw’abaturage biyongera mu kwitabira gukorera mu masoko busaba ko

amasoko yubatswe yakongerwa ubunini.

 

Isoko rwa Rwagitima ryubatswe n’ abaturage badafite aho bikinga

imvura ariko kubera ubwinshi bw’abaturage bavuga ko ridahagije kuko abarijyamo n’abaremera hanze bangana. Impamvu ngo ni ubuto bwaryo, nubwo abandi bavuga ko kubaka isoko byajyanye no kuzamura ibiciro kubashaka kuricururizamo.

 

Ubu abaturage bacuruza imyenda hamwe n’imyaka baremera isoko

hanze kandi bavuga ko bifuza ko ryaguka kuko riremwa n’abantu

bavuye imihanda yose bityo rikaba ritagombye kuba iry’umurenge

n’akarere kandi rihahirwamo n’izindi ntara.

 

Iki kibazo cyakunze kuvugisha abacuruzi batishimira kunyagirwa

n’akajagari, ubuyobozi butangaza ko nubwo budafite gahunda ya vuba yo

guhita ryagura amasoko yubatse kubera ko abayagana ari benshi ngo

ikigiye gukurikiraho ni ukongera iminsi y’amasoko kugira ngo nibura

bafashe abaturage guhaha mu minsi itandukanye bo kujya bahahurira

umunsi umwe maze babe benshi.

 

Isoko rya Rwagitima rirema kuwa gatatu, ubu ubuyobozi bw’akarere

butanagza ko rizajya rirema no ku cyumweru kugira ngo abantu bashobore

kubona iminsi itandukanye yo guhaha. Cyane ko abakozi bashaka

kurihahiramo kandi ribonekamo ibicuruzwa byinshi mu minsi y’akazi

abakozi batoroherwa no guhaha ariko umunsi w’icyiruhuko bazashobora

guhaha kandi bigabanye umubyigano w’abarigana nkuko byatangajwe

n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Habarurema Isae

 

Sylidio Sebuharara

Ibitoki bituruka mu Burasirazuba

Rwanda | Kamonyi: Ibitoki bituruka mu Burasirazuba ni byo byiganje ku masoko

Tags: , , , , ,


Ibitoki bituruka mu Burasirazuba

Mu masoko atandukanye y’akarere ka Kamonyi, ibitoki bituruka mu Ntara y’Iburasirazuba biragura amafaranga  make. Ari abacuruzi n’abagura bakaba bemeza ko biri kugurwa cyane kuko ibindi bihingwa bihenze.

Abarema amasoko baritabira kugura ibitoki kuko ari byo bihendutse ugereranyije n’ibindi biribwa. Nyiramatama Yuriyana twasanze mu isoko rya Nkoto kuri uyu wa 25/7/2012, avuga ko ibyo kurya bindi biri mu isoko bihenze cyane.

Igitoki kiragura amafaranga 90 ku kilo mu gihe ibirayi bigura 200frw ku kilo. Nyiramatama aragira ati “ nk’ubu nazanye 2000frw mu isoko, havuyemo ibiro 20 by’igitoki hasigara ayo ngura umunyu. Ubwo se hari aho bihuriye no kugura ibiro 10 by’ibirayi?”

Ibyo bitoki bigura 90frw ariko ni ibyaturutse mu ntara y’Iburasirazuba, kuko ibyazanywe n’abaturage byo bigurwa hagati ya 120frw na 130frw. Mu gihe ibyo bya make bifite abaguzi benshi, abaturage bazanye ibitoki basaruye mu mirima ya bo nta baguzi bari kubona.

Abacuruzi bo bemeza ko ibitoki by’i Burasirazuba   biri kugurwa cyane ugereranyije n’ibindi biribwa. Mukamana Marie usanzwe ucuruza ibitoki n’ibirayi mu masoko atandukanye yo muri Kamonyi, avuga ko muri iyi minsi ubucuruzi bw’ibirayi yabaye abuhagaritse kuko nta baguzi byabonaga bigatuma atunguka vuba.

Avuga ko kuba abantu benshi bagura ibitoki, ku munsi bwira acuruje ibitoki bigera ku ijana (bisaga ibiro 2000). Ibitoki acuruza kuri 90frw ngo baba babiranguye muri Rwagitima ho mu karere Gatsibo, Intara y’Iburasirazuba, ku 40frw. Kuba bigurwa cyane, bakaba bajya kurangura inshuro ebyiri mu cyumweru, bakoresha imodoka.

Ibindi biribwa byari mu isoko rya Nkoto birahenze, ibijumba ni 120frw ku kilo, ibirayi 200frw ku kilo, imyumbati y’ubugari 200frw ku kilo, naho umuceri ni 700frw ku kilo.

 

 

 

 

 

Abacururiza mu isoko rya Rwamagana barinubira ko umutekano w’ibicuruzwa byabo utitaweho

Rwanda : Abacururiza mu isoko rya Rwamagana barinubira ko umutekano w’ibicuruzwa byabo utitaweho

Tags: , , , ,


Abacururiza mu isoko rya Rwamagana barinubira ko umutekano w’ibicuruzwa byabo utitaweho

Abacuruza barifuza ko Akarere ka Rwamagana kabafasha kujya bafunga aho hasi basiga ibicuruzwa iyo batashye

Abacururiza mu isoko rikuru rya Rwamagana barinubira ko uko iryo soko ryubatswe biha icyuho abajura bashobora kwiba mu mudendezo iyo abacuruzi batashye kuko aho babika ibicuruzwa byabo hadafungwa.

Abacuruzi baravuga ko Akarere kanze ko bafatanya ngo bahafungishe uko bikwiye bacururize ahari umutekano. Abafite mu mufuka ngo bakoresha amafaranga yabo bakubakisha ibirinda aho bakorera. Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana aravuga ariko ko Akarere ubwako kazashaka amafaranga hakubakwa neza mu gihe cya vuba.

Ikibazo cy’umutekano w’ibicururizwa mu isoko rikuru rya Rwamagana riri mu Kigabiro kivugwa cyane cyane n’abacuruza ibiribwa, imyambaro n’ubuconsho, bavuga ko uko iryo soko riteye bibateza igihombo batajya babasha kubara. Uyu mugore ati «Uko ureba aha hantu ntabwo ushobora kwizera umutekano w’ibyo uhabitse kuko ubishaka wese yakoramo. Ntako tutagize mu manama yose dukorana n’abayobozi ngo bahafunge ariko bahora batubwira gutegereza. »

Uyu twise M.C. kuko atashakaga gutangaza amazina ye ngo bamwibye inshuro eshatu aza agasanga bamutwaye ijerekani yuzuye amavuta. Yaje gushaka umuzamu wihariye ariko nawe akajya amwishisha kuko yabonaga n’ubundi hari ibicuruzwa bimwe abura ntasobanukirwe.

Bagenzi be baje kumubwira ko abaye afite amafaranga ye yashaka abafundi bakamufungira igitara cye akajya abikamo ibyo ashatse. Uyu yarabikoresheje, akoresha urugi rukomeye n’isima n’umucanga byamutwaye ibihumbi bikabakaba 40.

Abakuru b’isoko ariko ngo bamubwiye ko bitemewe n’ubuyobozi bw’Akarere, ndetse ngo igihe azava mu isoko azasabwa gusenya ibyo yashyizeho, ibishobora kwimurwa no gukoreshwa ahandi abijyane. Avuga ko byamuhenze, ariko ngo byibura ataha yizeye umutekano.

Uyu mukobwa we ngo yaje gutahura ko iyo atashye kare agiye mu ishuri bagenzi be bacururizaga ku bitara byegeranye n’icye bajya bamwiba kuko bikoreramo nta mususu, dore ko uwababona wese atapfa gukeka ko bari kwiba mugenzi wabo. Nawe ngo yahise ashaka umufundi, afunga neza aho abika ibicuruzwa bye iyo atashye.

Avuga ariko ko atumva impamvu abayobozi b’Akarere batemera kumusubiza amafaranga ibihumbi 31 yatanze afungisha ububiko bw’aho akodesha n’Akarere kuko ari Akarere kabaye gafunga neza aho gakodesha abacuruzi. Ati « Bakabaye bansubiza amafaranga nahakoresheje yose, bakayampa icyarimwe cyangwa se bakajya bayakata ku mafaranga y’ubukode ntanga buri kwezi. Ariko ntibabikozwa. »

Kagoyire Mariam bita maman Zawo ukuriye abacururiza muri iryo soko avuga ko hari abacuruzi bagenzi be bajya bamubwira ko bibwe, ariko bakabura ibimenyetso kuko nta cyagaragaza ko umuntu yibwe igihe atabika ahafunze ngo agaragaze ko hari abahafunguye ku ngufu, basenye cyangwa baciye inzugi. Uyu ati « Ni koko dufite abararira isoko ryose muri rusange, ariko hari benshi bajya baza kunganyira ko babuze bimwe mu bicuruzwa byabo, nkabura icyo nabamarira. Niba byibwa n’abararira isoko twatashye, niba byibwa na bamwe muri bagenzi bacu cyangwa abandi bajura ntiwabimenya igihe cyose ducururiza ahadafungwa. »

Abacuruzi bifuje guteranya amafaranga ngo bafatanye n’Akarere gufunga ahakwiye muri iryo soko, ariko ngo abo babwira bakora ku Karere bavunira ibiti mu matwi. Deodatus Ngabonziza ushinzwe ibikorwaremezo i Rwamagana yatubwiye ko ubuyobozi bw’Akarere busanga iryo soko rizasanirwa rimwe, hagakemurwa n’ibindi bibazo byose by’inyubako byose iryo soko rifite.

Bwana Uwimana Nehemie uyobora Akarere ka Rwamagana aravuga ko kuvugurura iryo soko byashyizwe muri gahunda y’ibikorwa byihutirwa i Rwamagana, ariko ngo bizakorwa ari uko Akarere kabonye amafaranga ahagije kandi ngo kayategereje ku baterankunga banyuranye kuko ubushobozi bw’Akarere budashobora kubaka iryo soko.

Rwanda | Huye Ababunza ibicuruzwa

Rwanda | Huye: Ababunza ibicuruzwa mu mugi bahawe aho gukorera bananirwa kuhaguma

Tags: , , , , ,


Hashize amezi agera kuri abiri ababunza ibicuruzwa mu mugi wa Butare batijwe aho kuba bakorera mu gihe isoko rindi bashobora kuzabonamo ibibanza riri kubakwa, ariko n’ubwo aha hantu bagombaga kuhakorera nta misoro bishyuzwa, ntibabura kuhava bakongera gucuruza bagendagenda nk’uko babimenyereye.

Rwanda | Huye Ababunza ibicuruzwaAho bahawe ikibanza cyo gukoreramo ni ahitwa mu Rwabayanga, inyuma y’ahahoze isoko rya kera. Uretse abacuruza imyenda n’inkweto, na bo bakeya cyane, abandi bamaze kubaka aho bazajya bakorera, maze nyuma y’igihe gito bisubirira mu muhanda, ngo babitewe no kutabona icyashara.

Musabyimana Olive, ni umwe mu bacuruza imbuto bagendagenda mu mugi wa Butare. Yagize ati “hano tuhaza mu gitondo, ariko iyo bumaze gucya tubona nta mafaranga turabona, turemera tukishora mu muhanda, n’ubwo abalocal defense batatworoheye kuko batwambura ibicuruzwa byacu maze inyungu twari twiteze ikavamo igihombo”.

Mugenzi we witwa Mukamana Clementine we acuruza imyenda. We yirirwa aho mu Rwabayanga ategereje abaguzi, ariko iyo bigeze saaa kumi n’imwe na we ngo arahava akajya gushakisha amafaranga mu mugi. Yagize ati “nirirwa hano kuko mfite umwana mutoya nkaba ntakwirirwa mukwepakwepana abalocal defense, ariko na none bitageze nimugoroba ngo njye kuzunguza imyenda mu mugi ntabwo mu rugo twabaho”.

Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Huye, Niwemugeni Christine, avuga ko aba babunza ibicuruzwa bemeye bagahama hamwe abantu bagera aho bakamenya aho babashakira. Ngo impamvu bataza kubashaka ni ukubera ko batemeye kuhahama. Ngo ni yo mpamvu rero batazigera bareka gusaba abashinzwe umutekano gufasha mu gikorwa cyo gutuma aba bacuruzi bemera gucururiza ahantu hazwi.

 

GISAGARA ABACURURIZA

RWANDA : GISAGARA: ABACURURIZA MU ISOKO RYA NYARUTEJA BARASABA KO RYAGURWA.

Tags: , , , ,


Rwanda | Hari abagicururiza ibiribwa hasi

Hari abagicururiza ibiribwa hasi

Abacuririza mu isoko rya Nyaruteja riherereye mu murenge wa Nyanza, barasaba ko ryagurwa kuko badafite umwanya wo gucururizamo, bagasanga iyagurwa ry’ iryo soko kandi rizatuma bacuruza ibintu bifite isuku. Ku ruhande rw’ umurenge wa Nyanza, ubuyobozi butangaza ko imirimo yo kwagura iryo soko yateganyijwe bakaba bategereje ko akarere ka Gisagara kabigiramo uruhare.

Abaturage  bacururiza muri iryo soko rya Nyaruteja, ntibahisha ibyifuzo byabo by’ uko isoko bubakiwe ryakwagurwa kuko ahubatse hakoreshwa n’ abacuruzi b’ imyenda gusa, bamwe muri aba bacuruzi bashyira ibicuruzwa byabo hasi ku mifuka kugirango babone uko bacuruza ibiribwa birimo : inyanya, ibirayi, imyumbati, imboga z’ amashu byose biba biri hasi ku buryo umuntu atabura kugira impungenge  z’ isuku y’ ibyo biribwa, ibi kandi nibyo bigaragara ku bacuruza amafu atandukanye kuko imifuka  irimo ayo mafu iba irangaye kandi iteretse hasi.

Bamwe mu bacururiza muri iryo soko bavuga ko batangazwa no kubona bishyuzwa amafaranga y’ umusoro, ay’ikibanza, ipatanti, ariko bo ntibubakirwe  aho gukorera hatunganye.

“Ni ikibazo rwose kutagira aho umuntu akorera hagaragara kandi hari isuku ikwiye, ibaze nko kuba ucuruje ibintu biribwa ukabirambika hasi? Kandi ntidusibe gusabwa imisoro twe batatwubakira”  NYIRANEZA umucuruzi w’imboga.

Mu gushaka kumenya uko iki kibazo kizacyemuka, twegereye ubuyobozi bw’ umurenge wa Nyanza, maze UWIMANA Jean Bosco umunyamabanga nshingwa bikorwa w’ uyu murenge atangaza ko icyo kibazo bacyizi, ko isoko ryarangiye ari igice cya mbere bakaba bateganya kuzongera kubaka ikindi gice ngo ariko biri mu maboko y’akarere ka Gisagara.

Naho ku kibazo cy’amazi ataboneka ngo akoreshwe  aho ku isoko, ndetse n’ikigega cy’ amazi cyubatswe kuri iryo soko kikaba kidashobora kugeramo amazi y’ imvura, hakaba n’ ibyobo byagombaga gufata amazi byasibamye ku buryo imvura iguye ari nyishi yakwangiza iryo soko, umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Nyanza, yatangaje ko byatewe n’uko isoko ryubatswe ntirirangire akemeza ko byose bizatungana igice cya kabiri cyaryo cyuzuye.

Igice cya mbere cy’isoko cyatwaye amafaranga y’ u Rwanda asaga miliyoni 350.  Iri soko rya Nyaruteja rikaba ricururizwamo cyane n’ abanyarwanda hamwe n’ abarundi, dore ko icyo gihugu kiri kuri km zitarenga 8 uvuye aho mu isoko rya Nyaruteja.


Rwanda : Ngororero Abakora

Rwanda | Ngororero: Abakora mu mirimo y’ububazi bakwiye kwambara byabugenewe

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , ,


Ahantu henshi mu Rwanda cyane cyane mu mijyi y’uturere ndetse no mu masoko ahari n’amabagiro usanga abakora umurimo wo kubaga amatungo bambaye imyambaro yabugenewe (igisurubeti n’inkweto zo mu bwoko ba bote) byera kandi bikagaragaramo isuku ndetse abandujwe n’amaraso kubera akazi bagatandukana n’abashobora kwanduzwa nayo bitewe n’izindi mpamvu.

Rwanda : Ngororero AbakoraAbakora Akaka kazi bo mu mujyi wa Ngororero usanga biyambariye imyenda ndetse n’inkweto bisanzwe ndetse bamwe imyenda bakoranye ako kazi ugasanga baracyayambaye na nyuma yako nko mu bubari n’ahandi.

N’ubwo umuntu ahamya ko yabivuze yigiza nkana cyangwa abizi, kuri uyu wa gatatu umukecuru wari waje kurema isoko yabonye umusore wambaye imyenda iriho amaraso maze amubaza icyo yabaye undi amusubiza ko ari akazi.

Twegereye abakora uyu murimo maze nabo batubwira ko impamvu batagira imyambaro yabugenewe ari uko batagira akazi gahoraho kuko ngo hari igihe umukoresha (mu mvugo ya boss) ngo akoresha umuntu bwacya agakoresha undi bityo bagasanga baguze imyambaro yabahenda kandi badafite akazi gahoraho. Gusa nabo bavuga ko basanga bikwiye ko kuba bisize amaraso bakwiye gutandukanywa n’abanyarugomo.

Umwe mu bacuruza inyama z’amatungo mu mujyi wa Ngororero bwana Rukundo Oswald twabajije kuri iki kibazo yadutangarije ko hari amabwiriza bahawe yo kwambara iyo myambaro ariko bakaba bategereje kuzabikora batangiye gukorera mu ibagiro ritunganye ryubatswe muri uyu mujyi gusa naryo rikaba ryibazwaho impamvu ridatangira gukoreshwa.

Ubuyobozi bwo kuri iki kibazo buvuga ko rwiyemezamirimo witwa Nyirishema Felix wubatse iryo bagiro atararimurika, bigatuma gutangira kurikoreramo bidindira.

Mu gushaka kumenya impamvu uyu rwiyemezamirimo atamurika iri bagiro, twasanze amaze igihe kinini arwariye mu bitaro bya Kigali atabasha kuboneka.

Mu gihe rero usanga ba nyir’amatungo (abacuruza inyama) ari bo gusa bambara iyo myambaro kandi ahanini bo batanegera inyama, abantu bibaza niba kuba nta bagiro rigezweho riraboneka bivuga kutubahiriza amategeko agenga umwuga.


Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia