Tag Archive | "Rwanda master plan"

Igishushanyo

Rwanda | Igishushanyo cy’imbibi n’imyubakire Abanyarwamagana basabwa kwitwararika

Tags: , , , ,


Igishushanyo

Igishushanyo cy’imbibi z’umujyi, inkengero n’icyaro muri Rwamagana

Abanyarwamagana n’abifuza kuhatura barasabwa kumenya no kwitwararika igishushanyo gishya cy’imbibi z’umujyi wa Rwamagana n’inkengero zawo kandi bakamenya amabwiriza azakurikizwa mu myubakire n’imiturire muri Rwamagana.

Iki gishushanyo cyateguwe n’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere imiturire cyahinduye hamwe na hamwe hari hasanzwe haafatwa nk’umujyi cyangwa icyaro muri Rwamagana.

Iki gishushanyo kirateganya ko umujyi wa Rwamagana uzaba ugizwe n’ahazengurutse mu ibara ry’umuhondo ku gishushanyo, hakaba ari ahitwa Byimana, Nyakabungo, Kavura, Kanywiriri, Plage, Ramba, Rusave, Kirehe, Kigega, Umuganura, Kayenzi, Busanza, Rurembo, Bigabiro, Kabeza, Biraro, Kabuye, Kamata, Cyahafi, Karutimbo na Miyange.

Muri utu duce hazubakwa inyubako zigendanye n’umujyi nyawo, kandi ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buravuga ko abatazazubahiriza bazasenyerwa nta shiti.

Ahazengurutswe n’ibara ritukura ni ahagenwe nk’inkengero z’umujyi wa Rwamagana, hakaba hagizwe n’ahitwa Cyiri, Umunini, Rwagahaya, Abakina, Akanogo, Shaburondo, Akabeza, Rubirizi, Kibare, Kingondo, Nyarugarama, Mugusha, Agatare, Karambo, Kidogo, Cyeru, Umubuga, Akagarama, Mpingu, Gahondo, Akatorero, Karuhayu, Gahonogo, Kamanga, Bacyoro, Kabuga, Bugugu, Gasharu na Cyimpima.

Kuri icyi gishushanyo imidugudu ya Akubugingo, Rugarama, Marembo, Rubona Gituza, Mugogo, Kamirindi, Kampigika na Nyamugari yari yafashwe nk’umujyi wa Kigali mu myaka ishize yakuwe mu mbibi z’umujyi wa Kigali ishyirwa mu nkengero z’umujyi zibarizwa mu Karere ka Rwamagana.

Uko imiturire izagenwa mu mujyi wa Rwamagana no mu nkengero bizagenwa n’inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana mbere y’ukwezi kwa Nzeli uyu mwaka.

 

I Rwamagana hemejwe

Rwanda : I Rwamagana hemejwe ko abubaka ahatemewe bazasenyerwa, uwubatse agahanwa hamwe n’umuyobozi wabirebereye

Tags: , , , , ,


Rwanda | Abubaka bose barasabwa kujya mu mijyi cyangwa mu midugudu

Abubaka bose barasabwa kujya mu mijyi cyangwa mu midugudu

Inama y’umutekano y’Akarere ka Rwamagana yateranye tariki 27/6/2012 yashyize mu majwi bamwe mu bayobozi b’ibanze barya ruswa bakareberera imyubakire idakwiye iki gihe, yemeza ko uzubaka ahatemewe azasenyerwa kandi agahanwa hamwe n’umuyobozi w’ibanze wamurebereye yubaka ahatemewe.

Ibi biraterwa n’uko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka guverinoma y’u Rwanda yatanze amabwiriza ko abagiye kubaka bose bazajya bubaka mu midugudu no mu mijyi ahateganijwe.

Abayobozi b’Imirenge itandukanye muri Rwamagana bagaragaje ko bajya batungurwa no kugera hamwe na hamwe mu Tugari n’Imidugudu bagasanga harubakwa amazu ahantu hatateganirijwe imidugudu kandi abayobozi b’ibanze begereye aho hantu batarabagaragarije ko hari umuntu wubaka ahatemewe wabananiye.

Iyi nama yatumye Abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge 14 igize Rwamagana ku bayobozi b’ibanze mu Tugari n’Imidugudu n’abaturage muri rusange kubahwitura ubwa nyuma, bakabamenyesha ko ahazongera kugaragara inyubako yubakwa ahatemewe izajya isenywa kandi nyirayo agahanwa hamwe n’umuyobozi w’ibanze umwegereye wamurebereye yubaka ntamubuze ngo anabimenyeshe inzego nkuru.


RWANDA | HUYE AHITWA MU CYARABU

RWANDA | HUYE: AHITWA MU CYARABU HABA HAGIYE KUBAKWA BIJYANYE N’UMUJYI WA HUYE

Tags: , , , , ,


RWANDA | HUYE AHITWA MU CYARABUNyuma y’uko Akarere ka Huye gafashe gahunda  yo kuvugurura  no gusukura umujyi wa Huye, hagafatwa ingamba z’uko amazu aherereye mu mujyi agomba kubakwa bigendanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Huye, ubu noneho ahazwi nka Quartier yitwa Icyarabu yari imaze igihe imeze nk’amatongo yaba igiye kubakwa bigezweho.

Iyo ukurikije amabwiriza y’imyubakire, havugwa ko amazu yo mu mijyi agomba kubakwa bigendanye n’igishushanyo mbonera cy’uwo mujyi amazu aherereyemo, kandi hagakorwa ibishoboka amazu akubakwa ku buryo burambye hatabayeho guhora bahindura imyubakire. Akarere ka Huye mu bihe byashize kafashe gahunda yo gukangurira abatuye mu mujyi wa Huye kubaka amazu agezweho, kandi amazu yo ku mihanda akaba yagombye kuba ari amazu byibuze  ifite amagorofa ashobora kurenga abiri.

Ni muri uru rwego iyi Quartier y’icyarabu yatangiye gusenywa ngo ivugururwe kimwe n’ahandi mu mujyi wa Huye.

Iyo umuntu yitegereje asanga mu mujyi wa Huye abo mu bindi bice baragiye bihutira kubaka ndetse n’abandi bakaba bari kubibwirizwa. Mu bice bitandukanye bigize umujyi wa Huye usanga amazu yubakwa kandi mu buryo bw’amagorofa ariko wagera mu Cyarabu ugasanga ho hakiri uko hari hasanzwe.

Iyo uganiriye n’abakorera mu mujyi wa Huye ku bijyanye n’impamvu iyi Quartier y’Icyarabu abantu batihutira kuyubaka bagutangariza byinshi abandi ugasanga bagerageza kwifata bakeka ko hari ikindi ugamije kubamenyaho.

Umwe mu batuye uyu mujyi akanahakorera umwuga w’ubucuruzi utifuje ko twatangaza amazina ye we aragira ati “reka nkwereke impamvu zituma abantu batitabira gukorera mu Cyarabu. Impamvu yambere Icyarabu giherereye ahantu hasa nk’aho ari inyuma y’umujyi. Ikindi aho bubakiye isoko rya kijyambere rya Huye hakaba hari n’andi mazu ari kubakwa hafi aho ngo ntibishobora gutuma abafite amafaranga bayarekura kuko batizeye kuzabona abakiriya bashobora gutuma habaho kuyagaruza”

Akomeza avuga ko umuhanda unyura hagati mu Cyarabu wangiritse nawo ushobora kuba imbogamizi mu gutuma abashoramari baza kubaka muri iki Cyarabu.

Ku bazi iyi Quartier y’Icyarabu hari ahantu hazwi ubucuruzi bukomeye mu mujyi wa Huye, ariko nyuma y’aho amazu yaho asenyewe kugeza ubu ntihabeho kwihutisha inyubako cyangwa ngo havugururwe, abatuye uyu mujyi bavuga ko bishobora gutuma ubucuruzi bwaho butongera kuba nk’ubwa mbere.Ikindi kandi ngo gukura ibikorwa mu cyarabu byatumye haba indiri y’amabandi amwe n’amwe n’abajya kuhanywera itabi bibangamira abanyeshuri ba kaminuza bacumbitse mu nyubako z’ababikira kuko ngo hariho igihe babakanga iyo batashye mu ijoro bavuye kurya mu mujyi. Ibi ngo hatabaye kwihutisha kubaka Icyarabu  bishobora korora uburara bw’insoresore usanga zicaracara ku mugoroba zigenda zinywa amatabi.

Nubwo benshi bagiye bavuga byinshi bitandukanye ku mpamvu zatumye Icyarabu kitubakwa, harimo kuvuga ko ngo abashoramari batinya gushora amafaranga mu kuhubaka kandi bashobora kutayagaruza, ibi byose MUTWARASIBO Cyprien umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere arabinyomoza avuga ko kuvugurura Icyarabu ari igitekerezo cy’abahakorega babonye ko hadakwiranye n’iterambere bagahitamo gusenya ngo bahavugurure. Mu mpamvu yagaragaje zatumye Icyarabu gitinda kubakwa ngo byatewe n’uko amazu yaho banyirayo bamwe baba mu mahanga, abandi bakaba barapfuye kandi bitaba Imana ntawe beguriye imitungo yabo, ibyo bigatuma abantu batinda kubona ibyangombwa bibaha uburenganzira bwo kubaka.

Ariko ubu ngo hari abagannye urukiko rubaheshe ibyangombwa byatuma bubaka. Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buratangaza ko kubona ibyango byo kubaka birikwihutishwa. Mu rwego rwo kuvugurura Icyarabu ubu Koperative MAGIRIRANE irenda kubona ibyango kugirango izabashe kubaka muri iyi Quartier mu buryo bugezweho.

Gusa ariko nk’Akarere uruhare rwabo ngo kugirango Icyarabu kizabashe gukora neza, bagiye gufasha gutunganya imihanda y’Icyarabu. Mu bindi byifujwe kumenyekana, n’icyatumye imihanda y’ahandi ibasha kubakwa nyamara mu Cyarabu  ntibyihutishwe,  bwana Cyiprien akaba yaragize ati “ Habanje gutangwa isoko ryo kubaka uriya muhanda hakabura umuntu uritsindira, ariko ubu biri gukemuka kuko na byo bigiye kwihuthswa”

Abacuruzi ba hano mu karere ka Huye batangaza ko icyakagombye kuba cyiza bitewe n’imiterere y’Icyarabu bahashyira Business zigendanye n’uburiro arizo Restaurant kandi zigakorera hamwe hakaba ari ahantu hazwi ko hakorerwa iyi service.


Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia