Igishushanyo cy’imbibi z’umujyi, inkengero n’icyaro muri Rwamagana
Abanyarwamagana n’abifuza kuhatura barasabwa kumenya no kwitwararika igishushanyo gishya cy’imbibi z’umujyi wa Rwamagana n’inkengero zawo kandi bakamenya amabwiriza azakurikizwa mu myubakire n’imiturire muri Rwamagana.
Iki gishushanyo cyateguwe n’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere imiturire cyahinduye hamwe na hamwe hari hasanzwe haafatwa nk’umujyi cyangwa icyaro muri Rwamagana.
Iki gishushanyo kirateganya ko umujyi wa Rwamagana uzaba ugizwe n’ahazengurutse mu ibara ry’umuhondo ku gishushanyo, hakaba ari ahitwa Byimana, Nyakabungo, Kavura, Kanywiriri, Plage, Ramba, Rusave, Kirehe, Kigega, Umuganura, Kayenzi, Busanza, Rurembo, Bigabiro, Kabeza, Biraro, Kabuye, Kamata, Cyahafi, Karutimbo na Miyange.
Muri utu duce hazubakwa inyubako zigendanye n’umujyi nyawo, kandi ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buravuga ko abatazazubahiriza bazasenyerwa nta shiti.
Ahazengurutswe n’ibara ritukura ni ahagenwe nk’inkengero z’umujyi wa Rwamagana, hakaba hagizwe n’ahitwa Cyiri, Umunini, Rwagahaya, Abakina, Akanogo, Shaburondo, Akabeza, Rubirizi, Kibare, Kingondo, Nyarugarama, Mugusha, Agatare, Karambo, Kidogo, Cyeru, Umubuga, Akagarama, Mpingu, Gahondo, Akatorero, Karuhayu, Gahonogo, Kamanga, Bacyoro, Kabuga, Bugugu, Gasharu na Cyimpima.
Kuri icyi gishushanyo imidugudu ya Akubugingo, Rugarama, Marembo, Rubona Gituza, Mugogo, Kamirindi, Kampigika na Nyamugari yari yafashwe nk’umujyi wa Kigali mu myaka ishize yakuwe mu mbibi z’umujyi wa Kigali ishyirwa mu nkengero z’umujyi zibarizwa mu Karere ka Rwamagana.
Uko imiturire izagenwa mu mujyi wa Rwamagana no mu nkengero bizagenwa n’inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana mbere y’ukwezi kwa Nzeli uyu mwaka.


