Banyamweru batangaza ko uretse uruhu rutandukanye, ntacyo abandi bantu babarusha kuko bashobora gukora imirimo bakora, akaba ari yo mpamvu bakibonamo ubushake n’ubushobozi bwo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Irakoze Valentine ukuriye umuryango wa Banyamweru witwa Black in White initiative for Peace akaba aniga mu mwaka wa gatatu mu ishami ry’icungamutungo muri Ishuri rikuru ry’Ibaruramari n’Amabanki (SFB), avuga ko ubumenyi azakura mu ishuri buzamufasha kwihangira akazi, bityo yiteze imbere, anateze imbere igihugu cyamubyaye.
Irakoze ashimangira ko uretse uruhu rutandukanye, ibiterekerezo ni bimwe nk’iby’abandi banyarwanda. Asaba ko babafata nk’abantu bafite ingufu n’ubushobozi kuko nta kindi kintu babarusha.
Uyu mukobwa w’imyaka 23 yanatangaje ko aza mu banyeshuri bambere mu ishuri yigamo, aho yimukana icyiciro cya distinction ni ukuvuga amanota 14 kuri 20. Uretse kwitwara neza mu ishuri, Irakoze akina umukino wa karate, ubu akaba ari ku cyiciro cy’ umukandara w’ibara rya marron.
Undi wavutse ari nyamweru witwa Ikinzaniye Jacqueline w’imyaka 31 wiga muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) mu mwaka wa kabiri mu ishami ry’imari, yunga mu rya mugenzi we ashimangira ko nyamweru ari umuntu nk’abandi kuko na we afite ubushobozi bwo gutsinda neza mu ishuri kimwe na bagenzi be bigana.
Ikinzaniye uvukana n’undi nyamweru mu muryango w’abana batandatu asobanura ko nyuma yo gupfusha ababyeyi bombi byabaye ngombwa ko ahagarika kwiga kugira ngo abashe kurera abavandimwe be.
Akomeza avuga ko yakoze akazi ko kudoda mu gihe cy’imyaka itandatu kamuha amafaranga yo gukemura ibibazo byo mu rugo. Ariko, yaje kukareka kubera kwiga, ahitamo gucuruza ibitenge kugira ngo abone ikimutunga ari na ko anabifatanya no kwiga muri kaminuza.
Uyu munyeshuri yemeza ko narangiza kaminuza azahita abona akazi kuko nta mpungenge zo kubuzwa amahirwe no kuba nyamweru mu gihe Leta iha abantu bose amahirwe angana kandi umuntu agahabwa akazi binyujijwe mu ipiganwa ry’akazi.
Icyizere cya Ikinzaniye gifite ishingiro kuko mu myaka ya 80 umugabo witwa Karekezi Elie Sebastien yari umukozi ari nyamweru wa Minisiteri y’umurimo n’abakozi ba Leta (MIFOTRA) yaje kwitaba Imana imbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi afite umugore n’abana bazima.
Abantu bose bavutse ari banyemweru baganiriye n’umunyamakuru wa Kigalitoday batangaza ko ababyeyi babo babafataga nk’abandi bana, bakabakunda , bakanabatoza kugira urukundo ndetse n’abavandimwe babo bikaba bityo.
Banyamweru bagiriwe icyizere n’abayobozi bakuru n’abaturage ubwabo ndetse no hanze y’u Rwanda kubera ubushobozi bagaragaza. Aha, twavuga nko mu gihugu cya Tanzaniya, mu mwaka wa 2008, Perezida wa Tanzaniya, Jakaya Mulisho Kikwete yagize umunyamweru witwa Al-Shaymaa Kwegyir umudepite.
Gusa nyuma y’imyaka ibiri, umunyamweru wa mbere witwa Salum Khalfan Barwanyi yatorewe kuba umudepite mu ntekonshingamategeko y’igihugu cya Tanzaniya. Ibi bishimangira icyizere abaturage babafitiye n’ubushobozi bababonamo.
Mu muziki, n’ubwo Salif Keita ukomoka mu gihugu cya Mali ari nyamweru ntibyamujije kuba icyamamare mu muziki ku mugabane w’Amerika ndetse n’Uburayi, aho ibitaramo bye byitabirwa n’abantu barenga ibihumbi 100.
Yashatse umugore utari nyamweru witwa Makalou Coumba bafatanya mu rugamba rwo gukorera ubuvugizi banyamweru ku isi yose babinyujije mu kigega bashinze bacyita « The Salif Keita Global Foundation ».
Ikibazo ni akato n’ivangura
Mu gihe banyamweru bagera 63 bishwe mu gihugu cya Tanzaniya, abandi 11 bakavutswa ubuzima mu gihugu cy’u Burundi bashaka ibice by’umubiri bikoreshwa mu bupfumu, mu Rwanda, ikibazo banyamweru bavuga ko bafite si umutekano kuko wizewe ahubwo ngo ni akato n’ivangura bagikorerwa na bamwe mu Banyarwanda.
Marie Clementine Dusabejambo, umuhimbyi wa filime wiyemeje gukora ubuvugizi bwa banyamweru mu Rwanda yatangarije The New Times ko ikibazo banyamweru bafite atari ubwicanyi bakorerwa mu Rwanda ahubwo ni ivangura.
Ati : « Amahirwe, mu Rwanda ikibazo cya banyamweru bafite, si ubwicanyi ahubwo ni ivangura bakorerwa nk’abana batemewe mu ishuri no mu rugo. Abantu batekereza ko banyamweru badashobora gukora ibintu byinshi. Batekereza ko badashobora kuba abahanga mu ishuri, badashobora kuba abakinnyi beza mu mikino n’ibindi bintu bibi byose bakabibatwerera. »
Irakoze Valentine ukuriye umuryango Black in White initiative for Peace avuga ko banyamweru mu Rwanda bahura n’akato kagaragarira mu muvugo zibatesha agaciro nko kubita iboro (imari) iyo batambuka mu nzira.
Umuyobozi w’umuryango uhuza ba Nyamweru asobanura ko abarezi bamwe badafata abana ba nyamweru nk’abandi bana kuko batotezwa ngo barangaza abandi bana mu ishuri bityo, bikabaviramo kureka ishuri.
Irakoze ashimangira ko abana bavutse ari ba nyamweru ba se ntibabemera kuko bavuga ko babyawe n’abazungu. Ibyo bituma bakura batemerwa na ba se bakabuzwa bumwe mu burenganzira bagenerwa n’amategeko.
Yasabye Leta ko yakongera imbaraga mu gusobanurira Abanyarwanda muri rusange ko banyamweru ari Abanyarwanda nk’abo, aho kubabona nk’abantu badasanzwe kandi na bo bafite ibyo bashoboye gukora mu muryango nyarwanda.
Indwara ya nyamweru iterwa n’iki ?
Dr Hategekimana Oswald ukora mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali asobanura ko indwara ya nyamweru iba mu tunyangingo (genes) umuntu akayigenda atabizi akaba ashobora kuyihererekanya ku bana bazamuvukaho.
Utwo tunyangingo tuba tubura umusemburo witwa melamine utuma umuntu atagira amaso, umusatsi n’uruhu by’umukara ugasanga amaso n’umusatsi bibaye umweru.
Umuntu ufite ikibazo cya melamine agira kandi ikibazo cy’izuba kuko melamine ubwayo irinda uruhu kwinjira kw’imirasi mu ruhu.