Posted on 09 May 2013
Tags: Rwanda, Rwanda development, Rwanda habitation, Rwanda houses, Rwanda infrastructure, Rwanda Muhanga, Rwanda Town
, Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku, kamwe mu turere dufite imijyi yatoranijwe kuzajya ku rwego rwa kabiri, atangaza ko iyi gahunda izazamura imijyi yabo ku buryo bugaragara.
Imijyi yamaze gutoramywa kugirango izamurwe ku buryo bugaragara nk’uko ubu umujyi wa Kigali uri kuzamuka, harimo umujyi w’akarere ka Huye, Muhanga, Rusizi, Rubavu, Musanze na Nyagatare.
Mutakwasuku avuga ko bishimira ko umujyi wabo nawo washyizwe kuri uru rwego kuko ngo bizazamura imibereho y’abaturage babo kuko ngo hari imirimo mishya izahangwa mu mujyi bityo ngo abenshi bakazava mu buhinzi ari benshi kuko ubutaka bwo guhingaho bwabaye buto by’umwihariko ubwo muri aka karere bukaba bukunze guhura n’ikibazo cy’inkangu kubera ubuhaname bwabwo.
Uyu mujyi nukomeza kwaguka bikaba bizafasha kandi kubona ibikorwa remezo byinshi kandi ahantu henshi muri uyu mujyi cyane ko uri mu mijyi irangwamo ibikorwa remezo bike by’umwihariko imihanda.
Uyu muyobozi yerekana ko umujyi wabo numara gukura cyangwa ngo nugenda ukura gahoro gahoro bizafasha abaturage gukura mu myumvire yabo.
Mutakwasuku avuga kandi ko icyatumye aka karere gatoramywa ari uko kamaze kwerekana ko umujyi wako uri kugenda ukura ku buryo bugaragara, ndetse banarebye uruhare rw’abikorera mu iterambere n’ubushake bw’abaturage bahatuye ndetse hakaba hanagaragara n’ubundi buryo abantu bashamikiraho kugirango hubakwe iterambere ry’umujyi.
Posted on 08 May 2013
Tags: Rwanda, Rwanda development, Rwanda habitation, Rwanda houses, Rwanda infrastructure, Rwanda Muhanga, Rwanda Town
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku, kamwe mu turere dufite imijyi yatoranijwe kuzajya ku rwego rwa kabiri, atangaza ko iyi gahunda izazamura imijyi yabo ku buryo bugaragara.
Imijyi yamaze gutoramywa kugirango izamurwe ku buryo bugaragara nk’uko ubu umujyi wa Kigali uri kuzamuka, harimo umujyi w’akarere ka Huye, Muhanga, Rusizi, Rubavu, Musanze na Nyagatare.
Mutakwasuku avuga ko bishimira ko umujyi wabo nawo washyizwe kuri uru rwego kuko ngo bizazamura imibereho y’abaturage babo kuko ngo hari imirimo mishya izahangwa mu mujyi bityo ngo abenshi bakazava mu buhinzi ari benshi kuko ubutaka bwo guhingaho bwabaye buto by’umwihariko ubwo muri aka karere bukaba bukunze guhura n’ikibazo cy’inkangu kubera ubuhaname bwabwo.
Uyu mujyi nukomeza kwaguka bikaba bizafasha kandi kubona ibikorwa remezo byinshi kandi ahantu henshi muri uyu mujyi cyane ko uri mu mijyi irangwamo ibikorwa remezo bike by’umwihariko imihanda.
Uyu muyobozi yerekana ko umujyi wabo numara gukura cyangwa ngo nugenda ukura gahoro gahoro bizafasha abaturage gukura mu myumvire yabo.
Mutakwasuku avuga kandi ko icyatumye aka karere gatoramywa ari uko kamaze kwerekana ko umujyi wako uri kugenda ukura ku buryo bugaragara, ndetse banarebye uruhare rw’abikorera mu iterambere n’ubushake bw’abaturage bahatuye ndetse hakaba hanagaragara n’ubundi buryo abantu bashamikiraho kugirango hubakwe iterambere ry’umujyi.
Posted on 03 May 2013
Tags: Rwanda, Rwanda discipline, Rwanda local defense force, Rwanda Muhanga, Rwanda Problem, Rwanda street, Rwanda traders
Bamwe mu bacuruza mu mihanda yo mu mujyi w’akarere ka Muhanga ho mu ntara y’Amajyeopfo baratangaza ko bafite ikibazo cy’abalokodifensi babambura ibicuruzwa byabo bamwe bakabyirira.
Aba bacuruzi bavuga ko nubwo bitemewe gucuruza muri ubu buryo batembereza ibicuruzwa, bahura n’abashinzwe umutekano bazwi ku izina rya ba local defense bakabambura ibyo baba baje gucuruza ku buryo bavuga ko butazwi kuko ngo babifata ntibabisubizwe ndetse ngo ntibamenye n’irengero ryabyo kuko ngo bamaze kumenya ko aribo babyirira cyangwa bakaba babigurisha ku giti cyabo.
Umugore witwa Mugorewera ukora aka kazi ko gucuruza agataro atangaza ko ahamya neza ko abalokodifensi babarira ibyabo. Ati: “tuba dufite imbuto bakazitwambura bakatubeshya ko bayiha abatishoboye ariko naje kuvumbura ko babyirira kuko bandiriye imineke njye nabihagararaho”.
Si abacuruza imboga n’imbuto bafite ikibazo gusa kuko n’abacuruza ibindi nabo bahamya ko ibyo bamburwa bitwarwa n’abalokodifensi.
Kagabo ucuruza amagi ati: “jye banyambuye amagi yanjye barayarya mbareba, nibajyende baba bafite inzara nabo bakaza kuyidutura kandi natwe tuba twatumwe na badatabuja”.
Aba bacuruzi batangaza ko bagira ikibazo cy’aba balokodifensi kuko ngo usibye kubarira ibyabo ngo banabaka ruswa kugirango babashe kubasubiza ibyabo. Utabashije kwemera gutanga iyi ruswa ngo niwe ufatirwa utwe maze bakadutwara burundu.
Benshi muri aba bacuruzi batangaza ko ubuzima bwabo bushingiye ku gucuruza agataro kuburyo ngo iyo bambuwe ibicuruzwa basubira inyuma ku buryo bugaragara.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga butangaza ko bufite gahunda yo kubaka isoko rya kijyambere mu mujyi w’aka karere kuburyo nta bacuruzi bazongere kwinubira aho bacururiza cyangwa ngo babure aho bacururiza.
Ubu buyobozi ariko bunavuga ko nta muntu wagombye kujya acururiza mu muhanda kuko ngo hari isoko riri i Nyabisindu mu mujyi w’aka karere rigenewe abacuruza imboga n’imbuto bagomba kujya bacururizamo. Nyamara aba bacuruzi bo batangaza ko batishimira iri soko kuko ritubakiye kandi rikaba riri kure y’aho bitako abakiliiya baba.
Umwaka ushize muri aka karere abalokodifensi bahawe amahugurwa, aho bagarutse ku myitwarire yabo ikunze gukemangwa n’abatari bake.
Posted on 28 April 2013
Tags: Rwanda, Rwanda FARG, Rwanda Genocide, Rwanda Muhanga, Rwanda problems, Rwanda process, Rwanda reliance, Rwanda resolution, Rwanda self, Rwanda survivors
Bamwe mu barokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 mu ntara y’Amajyepfo baratangaza ko bagihura n’ibibazo bikomeye ku buryo babona kwigira nk’ibikiri kure kuri bo.
Aba barokotse bavuga ko nubwo leta kimwe n’abandi baterankunga cyangwa abafatanyabikorwa ba leta bafasha abarotse batishoboye, ngo haracyari byinshi mu bibazo bahura nabyo bishingiye ahanini ku ngaruka za jenoside.
Murekatete umwe mu bagore batuye mu karere ka Muhanga avuga ko ubuzima bumugora kuko atigeza abona amahirwe yo kugana ishuri ngo abashe kubona ubumenyi bwamuteza imbere.
Akazi akora akaba ari ugucuruza imbuto ku gataro azenguruka mu mujyi wa Muhanga; aka kazi akaba agakora ku buryo butemewe leta itakemera.
Avuga ko nta handi yakura amikoro kuko afite umuryango umureba agomba gutunga. Nubwo jenoside yamusize ari nyakamwe mu muryango wabo yaje kunguka undi muryango kuko yashatse umugabo bakabyarana abana batatu; kuri ubu niwe wenyine ugomba kubatunga kuko umugabo we yaje kwitaba Imana mu bihe bishize.
Avuga ko imbogamizi nyamukuru bahura nayo mu kwiteza imbere ari uy’uko basigaye nta miryango bagira ngo babe bafatanya urugendo nk’abandi banyarwanda, ibi akaba ari imwe mu ntandaro yo kwiheba no kwigunga binabaviramo guhungabana.
Mukeshimana Mariya Goreti utuye mu karere ka Kamonyi ari mu kigero cy’imyaka 27, nubwo nawe yagize amahirwe yo kurokoka jenoside yakorewe abatutsi, yamutwaye abavandimwe be n’ababyeyi.
Avuga ko ihungabana n’ubukene aribyo biza ku isonga mu bizahaza ubuzima bw’abarokotse. Ku bwe ngo ihungabana riracyari ikibazo kuko nta baganga bahagije bo gufasha abarifite.
Agira ati: “abantu bafite ihungabana ni benshi cyane kandi abaganga bakaba bake n’abahari ubasanga mu bitaro byo mu mijyi ukuntu”.
Mukeshimana akomeza avuga ko abarokotse bajya bahura n’ibibazo byo gutotezwa aho batuye mu midugudu nk’aho usanga hari abajya batera amabuye ku mazu y’abarokotse jenoside cyane cyane mu gihe cy’icyunamo.
Leta y’u Rwanda ibicishije mu kigega cyayo cyo gufasha abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, FARG abarokotse bahabwa inkunga z’ingoboka zitandukanye nko kurihirwa amashuri, gufashwa kuvuzwa, bamwe burubakirwa amazu ndetse kuri ubu amwe muri yo atangiye kugenda asanwa kuko hari aho byagaragaye ko ashobora kuzagwa kubayabamo kubera gusaza.
Posted on 17 April 2013
Tags: Rwanda, Rwanda commemoration, rwanda culture, Rwanda Genocide, Rwanda messages, Rwanda Muhanga, Rwanda people, Rwanda reliance, Rwanda self
Bamwe mu batuye n’abayoboye akarere ka Muhanga baratangaza ko basanga kugirango ukwigira kw’Abanyarwanda gushinge imizi ari uko bashingira ku muco wabo.
Hari mu kiganiro n’abagororwa bo muri gereza ya Muhanga, aho umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku yagaragaje ko kugirango ukwigira kw’abanyarwanda kubashe kujya mu bikorwa neza ari uko bakwishingikiriza ku bikorwa abakurambere bifashishaga ku kwishakamo ibisubizo cyane ko akenshi wasangaga barigiraga muri biri byose.
Mutakwasuku akomeza avuga ko bimwe mu bikorwa bitandutanye byakorwaga n’abasokuruza byaratangiye gukorwa n’abanyarwanda b’u Rwanda rw’iki gihe kandi ngo bitangiye kugira ingaruka nziza mu Rwanda.
Bimwe mu byo Mutakwasuku agaragaza nk’umuti w’ibihe by’iki gihe by’umwihariko ku rugamba rwo kwigira bariho, harimo inkiko gacaca zifashishijwe ziturutse mu muco nyarwanda aho abakurambera bicaraga mu gacaca bagacoca ibibazo byabo hagati yabo.
Aha Mutakwasuku avuga ko inkiko gacaca zaburanishije abanyarwanda benshi bakoze jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Aha akomeza avuga ko izi nkiko zakemuye ibibazo zagombaga gukemura hejuru ya 80%.
Akaba yabigereranije n’uburyo bwo hanze bw’inkiko bamwe bashakaga ko bwakoreshwa ariko aho bwakoreshejwe nko mu rukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda muri Arusha ho muri Tanzaniya, rukaba rwaraburanishije abantu bake cyane bashoboka ugereranije n’abo n’intego rwari rwihaye yo kuburanisha.
Ikindi Mutakwasuku yagarutseho akaba ari “abunzi”. Uru rwego rw’abanzu rukaba rwarashyizweho mu Rwanda ruvuye mu muco nyarwanda wa cyera rukana rwaranakemuye kandi rukaba rukomeje gukemura byinshi mu bibazo by’abanyarwanda.
Aha uyu muyobozi akomeza avuga ko kuri ubu basigaye bajyira inama abanyarwanda bafitanye ibibazo ko bajya bagana abunzi bakabunga aho kujya mu nkiko zizabatwara amafaranga kandi banasoza imanza bagasa nk’aho babaye abanzi.
Avuga ko mu bunzi bafasha abantu gucoca ibibazo byabo maze bakabikemura barangiza bakunga abo bantu kuburyo bahita banabafasha gukomeza kuba inshuti.
Mutakwasuku akaba avuga ko byaba byiza abanyarwanda bakomeje gushaka ibisubizo by’ibibazo byabo mu muco wabo.
Posted on 26 January 2013
Tags: Rwanda, Rwanda EXIT, Rwanda housing, Rwanda improvement, Rwanda Muhanga, Rwanda place

Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo Munyantwali Alphonse arasaba abubatse amazu agira aho binjira hamwe ntagire aho bakunze kwita exit basohokera ko bayakosora mu rwego rwo kwirinda impanuka.
Ibi umuyobozi w’intara akaba yabisabye ashingiye ko inzu igira aho basohokera cyangwa bingirira hamwe hashobora guteza ibibazo mu gihe cy’impanuka yagwira inyubako, abantu bakabura aho basohokera mu gihe umuryango umwe wagize inkomyi.
Ibi akaba abitangaje nyuma y’uko inyubako zitanduka muri iyi minsi mike ishize zariho zibasirwa n’inkongi y’umuriro. Izo nyubako akenshi ugasanga n’izihurirwamo n’abantu benshi nk’ububyiniro n’insengero.
Imwe mu nyubako zibasiwe n’inkongi y’umuriro hakaba harimo n’inyubako iri mu mujyi wa Muhanga yaririmo akabyiniro kahuriragamo abantu benshi.
Iki kibazo Munyantwali akaba yakigarutseho nyuma yo gusura inyubako y’igorofa iri muri uyu mujyi wa Kuhanga iri kubakwa ubu ariko ikaba iri hafi kuzura ifite Umuryango umwe gusa uyinjiramo.
Iyi nyubako ikaba ari iyo banki y’abaturage ishami rya Muhanga igomba kwimukiramo bitarenze ukwezi kwa kabiri.
Aha ubuyobozi bukaba busaba nyiri iyi nyubako ko yabanza gushyiraho undi muryango mbere y’uko itangira gukorerwamo.
Si iyi nyubako gusa ifite iki kibazo kuko n’izimaze igihe kinini muri uyu mujyi zitari nkeya usanga zifite Umuryango umwe gusa kuburyo zishobora guhitana abantu benshi mu gihe zahuye n’impanuka.
Abubaka kandi kimwe n’abafite inzu bakaba basabwako batazajya bibagirwa gushaka za kizamyamoto.
Posted on 28 December 2012
Tags: Rwanda celebration, Rwanda Christmas, Rwanda Money, Rwanda Muhanga, Rwanda party
Bamwe mu batuye akarere ka Muhanga kimwe n’ahandi mu Rwanda, batangaza ko iyi minsi mikuru y’impera z’umwaka, iri gusiga imifuka yabo ntakirimo.
Noheli yizihizwa n’abantu b’ingeri zose, haba abakirisitu ubwabo ndetse na bamwe mu batari abakirisitu nk’abayisiramu nabo bifatanya na bagenzi babo mu kuyizihiza.
Buri wese ku bushobozi bwe agerageza kuyizihiza uko yifite. Mugengangabo Nocenti (Innocent) ni umusaza w’imyaka 66, afite umugore n’abana babyaranye barindwi. Mu busanzwe ni umuhinzi ufite isambu ye ariko anahingira n’abandi nyakabyizi.
Avuga ko nawe yijihije noheri ku buryo budasanzwe kuko ngo yakoreye umuryango we ibyo atari asanzwe awukorera. Mu bana barindwi afite, yasohokanyemo batanu kuko babiri bakuru bubatse ingo zabo.
Avuga ko yabajyanye ahantu batarakandagira kandi baba bafite amatsiko yo kugera ngo bahicare barebe uko hameze none ngo kubw’ibyo yakoze byose byaba byamuteye gushirirwa n’utwo yari yizigamiye
Agira ati: “kuri noheli nasokanye umuryango wanjye wose mbana nawo yaba umugore n’abana . nabajyanye mu kabari ko muri etaji kuko abenshi bari bataratondagira mu itaji ngo ngo bicare barebe televiziyo none ariko nahavuye nta n’urumiya”.
Ku bwa mugengangabo ngo kuba yarijihije noheri ku buryo burenze ubushobozi bwe ngo byaramuhungabanije ariko ngo ntacyo bimubwiye cyane kuko umuryango we wishimye.
Ibi ariko bitandukanye n’umwe mu bo twaganiriye nawe wo muri aka karere witwa Akimana uvuga ko hari imiryango azi kuri ubu ibanye nabi nyuma ya noheri kuko nyuma yo gushirirwa babuze ikibatunga.
Yagize ati: “kuri noheli abantu barishimishije birenze urugero ariko ikibabaje ni uko nyuma yayo bashiriwe kuburyo nta n’icyo kurya basigaranye none ubu baracyagagurana mu ngo zabo”.
Akimana akomeza avuga ko ku miryango nk’iyi itarabashije kurya utwo bafite neza ngo ishobora kuzagira ikibazo no kuri bonane kuko ngo bazashaka konengera kwishimisha bakaburya uko babigenza hakaba hari abahitamo kujya mu bujura kugirango babone uko bishimisha.
Kubwe akaba abona kwishimisha ku minsi mikuru nk’iyi ari byiza ariko ngo buri wese akamenya uko yakitwaye mu rugero rwe.
Umunsi mukuru wa Noheli ni umwe mu yizihizwa cyane mu Rwanda nk’igihugu gituwe ahanini n’abaturage b’abakirisitu.
Uyu munsi mukuru ukaba ukaba wizihizwa n’abakirisitu kuko baba bibika ivuka ry’umucunguzi wabo Yezu/Yesu Kirisitu.
Posted on 28 December 2012
Tags: Rwanda, Rwanda food, Rwanda Muhanga, Rwanda parties, Rwanda price
Muri iyi mimnsi mikuru y’impera z’umwaka, mu mujyi wa Muhanga hari kuvugwa ibura rya bimwe mu bicuruzwa cyane cyane inyama ariko ngo ntibyabaye nk’umwaka ushize.
Ku munsi mukuru wa Noheli wizihizwa n’abakirisitu b’isi yose bibuka ivuka ry’umucunguzi wabo Yezu Kirisitu, abantu bishimisha mu buryo butandukanye kuri uyu munsi.
Buri wese awizihiza bitewe n’ubushobozi afite, hari abahindura indyo bakarya ibyo batari basanzwe barya. Inyama ni kimwe mu bintu biza ku isonga mu kuribwa ku minsi mikuru nk’iyi.
Mu mujyi wa Muhanga ho kuri uyu munsi wa Noheli inyama benshi bakunze kwita imbonekarimwe cyanwa akaboga zari zabaye ikibazo kuko ngo zaguzwe ku buryo budasazwe.
Umwe mu bazibaga, Kibonge avuga ko abantu batangiye kugura inyama ku mugoroba bucya haba Noheli kuburyo ngo byageze kuri Noheli ubwaho abantu bazishaka babaye benshi kugeza n’ubwo hari abazibuze.
Yagize ati: “akaboga kari kabaye akaboga kuri Noheli, twabaze inka nke kandi abaguzi ari igitero!”.
Haba mu isoko rya Muhanga ndetse no mu mabagiro yandi yo muri uyu mujyi inyama ngo hari aho zabaye ikibazo cyane cyane nk’inyama zikunzwe n’abatari bake nk’imyijima n’izindi zikunzwe ngo zabonye bacye cyane.
Si inyama zabuze gusa muri uyu mujyi kuko ngo n’ibirayi byabaye bicye hamwe na hamwe kuko ngo nabyo baguzwe n’abatu batekaga amafiriti kuri uyu munsi.
Aha aba bacuruzi bakaba babona ko ku munsi wa Bonane ibintu bigomba guhinduko kuko ngo badahinduye imikorere hari byinshi bazangirika kuri uwo munsi.
Aba bacuruzi ariko batangaza ko icyashara babonye kuri iyi Noheli gitandukanye kure n’icyo babonye kuri Noheli y’umwaka ushize.
Bavuga ko kuri iyi y’uyu mwaka ibintu bitagenze neza nk’umwaka ushize kuko ngo wabonaga uyu mwaka nta mafaranga arimo ugereranije n’uwashize.
Muringa nawe ni umucuruzi agira ati: “nta mafaranga ariho nabiboneye kuri Noheli kuko hari n’abazaga kwikopeha batari bake, ibintu ntigeze mbona indi myaka”.
Ku byerekeye n’umutekano mu karere ka Muhanga by’umwihariko mu mujyi wako nta kibazo cyavutsemo kuko polisi, ingabo n’abandi bashinzwe umutekano bakajije kuwubungabunga. Aha ariko n’abaturage bari bshishikarijwe kuzirinda guteza umutekano muke.
Posted on 05 December 2012
Tags: Rwanda, Rwanda authorization, Rwanda housing, Rwanda Muhanga, Rwanda Town
Abantu bahabwa ibyangombwa byo kubaka nyuma ntibubake bakurikije amabwiriza yatanzwe n’akarere bakomeje gusenyerwa n’ubuyobozi bw’akarere mu rwego rwo kunoza imivugururire y’umujyi wa Muhanga.
Muri gahunda yo kwagura no kubaka umujyi wa Muhanga hakurikijwe uko igishushanyo mbonera cy’umujyi kibiteganya, inama njyanama y’ako karere yatanze umwanzuro ko umuntu wese ugiye kubaka asaba ibyangombwa ku rwego rw’akarere kandi akubaka akurikije uko akarere kamwemereye.

Inzu ya Munyandamutsa imaze gusenywa
Bamwe mu basaba ibyangombwa byo kubaka bagenda bagaragaza amafoto cyangwa ibishushanyo by’inyubako bashaka kubaka ahanini bafatiye ku nyubako zemerwa n’akarere nyamara bamara kubona ibyangombwa bagahindura uburyo bw’imyubakire.
Ubuyobizi bw’akarere ka Muhanga bukaba buvuga ko nubwo baba bafite ibyemezo by’akarere, abubaka kuburyo bataherewe ubutenganzira bazajya basenyerwa.
Munyandamutsa Etienne, umwe mubaherutse gusenyerwa inzu mu mudugudu wa Nyarucyamo ya II mu kagali ka Gahogo akaba yarasenyewe kubera ko yahawe uburenganzira bwo kubaka inzu yo gutura mo nyuma yamara kuyisakara agacamo imiryango yo gucururiza mo.
Nubwo ibikorwa byo gusenya inyubako nkizo bikomeje, bamwe mubatuye uyu mujyi bavuga ko ibyo bidakorerwa abantu bose ahubwo ko harimo ikimenyane na ruswa ihabwa abayobozi bo hasi kuva kurwego rw’umudugudu utemeye gutanga ibyo bamusaba agasenyerwa naho uyatanze akubaka, ariko abavuga ibyo bakaba badatanga ingero zifatika kuko ngo ruswa itangwa mu ibanga rikomeye.
Posted on 11 October 2012
Tags: Rwanda Executive Secretaries, Rwanda Muhanga, Rwanda residents

In the training that was organized by RALGA, to boost the work of the Executives in sectors, it was shown that some of them do little in visiting the people they lead.
Dr. Eliab Muhawenimana said that” there are times people have problems and need to talk to their leaders but these people sometimes never give them a chance at all”.
Some of the greatest problems that people face is the poverty that may even cause them not follow the government programmes organized for them.
One of the residents of the area said that “sometimes they really need their leaders so that they can tell them their problems even when they are in their homes”
The executives said that “it is hard sometimes for them to get to every person because of the less time they have and the amount of work they have to carry out, so going to every person’s home becomes really hard for them”.
They added on that “the only time they get to sit with the villagers is when they are in meetings and this is the time they get to listen to their problems”.
The executive secretaries were called upon to put their strength in getting close to the people since they are the ones the lead, and this still will help them do their work very well.