Tag Archive | "Rwanda musanze"

Musanze - Hari abanga kwimuka mu bice byakwibasirwa n’ibiza bagirango bazishyurwe

Musanze – Hari abanga kwimuka mu bice byakwibasirwa n’ibiza bagirango bazishyurwe

Tags: , , ,


Musanze - Hari abanga kwimuka mu bice byakwibasirwa n’ibiza bagirango bazishyurwe

Bamwe mu batuye akarere ka Musanze, baba banga kwimuka mu bice bishobora kwibasirwa ku buryo bworoshye n’ibiza (Hi risk zone), bakeka ko bazishyurwa kugirango bahave, cyane ko haba ari mu masambu yabo barazwe n’ababyeyi.
Ibi bikaba ari ibivugwa n’umuyobozi w’akarere ka Musanze, nyuma yo kubona ko hari umubare munini w’abantu bagituye muri bene utwo duce, nyamara gahunda yo kubatuza neza imaze igihe iriho.
Mpembyemungu Winifrida, umuyobozi w’akarere ka Musanze, avuga ko kugeza ubu hari imiryango igera kuri 428 igituye ahantu hashobora kwibasirwa cyane n’ibiza. Cyakora ngo barateganya kuganira n’inzego z’ibanze ngo haboneke umubare nyawo w’abakeneye gutuzwa.
Ati: “Hari ikibazo cy’abantu banga kwimuka, kugirango bazimurwe ari uko bahawe amafaranga. Ibi bituma hari umubare munini w’abagituye aha hantu, gusa turi gushakira umuti iki kibazo”.
Umwe mu miti y’iki kibazo, harimo kuganira n’abayobozi ku midugudu no kutugari, kugirango bagaragaze neza abagituye aho hantu ku mpamvu zumvikana. Iyi gahunda niyo yaganiriweho n’abayobozi batandukanye kuri uyu wa gatatu tariki 15/05/2013 mu murenge wa Kinigi akarere ka Musanze.
Nko mu murenge wa Kinigi, byagaragaye ko mu miryango 48 yari kurutonde, 18 gusa ariyo ifite impamvu zumvikana. Bityo hakaba hari ikizere cy’uko imibare izagabanuka bituma n’uburyo bwo gukemura iki kibazo bwihuta.

Musanze – Imiryango 15 yibasiwe n’ibizayashyikirijweisakaro

Musanze – Imiryango 15 yibasiwe n’ibizayashyikirijweisakaro

Tags: , , , , , ,


Musanze – Imiryango 15 yibasiwe n’ibizayashyikirijweisakaroImiryango 15  yo mu murengewaMusanzeakarere ka Musanze ho mu ntara y’Amajyaruguru, kuriuyuwakabiritariki 02/04/2013 yashyikirijweamabatikugirangobabashegusakarainyubakobubakiwe, nyumayogukurwa mu gacekagaragaza ko kakwibasirwacyane n’ibiza.

Nk’ukobyasobanuwe na bamwe mu bahaweamabati, ngobamwe muri bobaribarasenyewe n’imvuranyinshi, ndetsebamaraigihebafiteubuzimabukomeyebwokutagiraahobahengekaumusayahizewe. Gusangokuriuyumunsiibyishimo ni byose.

FelicienRwansiutuye mu kagali ka Garuka,umurengewaMusanze, umuduguduGacinyiro, avuga ko batangiyekwishimaubwobamenyeshwaga ko bazahabwaamabati. None ubwobayashyikirijwe, inzozizahindutseimpamo.

Ntirenganya Laurencewariwarasenyewe n’ibiza, yavuze ko ashimishijwe n’ukoagiyekongeraakabonainzuyeakava mu icumbi. Ati : «Ibiza byarajebiransenyera.Ubwonarindahoncumbitse, none ndigushimiraleta y’ubumweifatanyije na croix rougebaduhayeamabati ».

Ntirenganya Martin Umukozi mu karere ka Musanzeushinzweimiberehomyiza y’abaturage no kurengeraabatishoboye, yavuze ko abaturagebavanywe mu gicekitizewebatuzwaahantuhariumutekanousesuye.

Ati : «Imiryangoigerakuri 15 yariituyeahantuhameze nabi,byatumyeyibasirwa n’ibiza. Iyimiryangoreroyubakiweahandi muri site yitwaumutuzo. Ni site yateguweiriahantuhezakugirangotubarindeizongoranezokwangirizwa n’ibiza».

MukabarisaFélicité, umuhuzabikorwawa Croix Rouge mu karere ka Musanze na Burera, yavuze ko burimuryangowahaweamabati 30 kandibasabwakurangwa n’isuku mu nyubakozabonshya, hagamijwekwirindaindwarazikomokakuisukunke.

Yongeye ho ko biteguyegufashaababahaweamazu mu bijyanye n’isuku, cyane ko uyumuryangoufiteabakorerabushakeguherakurwegorw’umudugudu, bazagirauruharerunini mu kubungabungaisuku n’isukura.

Musanze - Barasabwa

Musanze – Barasabwa gufata neza inka 36 bahawe

Tags: , , , , , ,


Musanze - BarasabwaAbagize amakoperative 12 y’ababana n’ubwandu bwa SIDA, abatishoboye n’abandi bakozweho na SIDA, kuri uyu wa mbere tariki 25/03/2013 bashyikirijwe inka 36 mu murenge wa Rwaza akarere ka Musanze, mu rwego rwa gahunda yo koroza buri munyarwanda.

Izi nka z’inzungu ku kigero cya 50%, ngo zije gufasha abaturage kwivana mu bukene zibaha ifumbire ndetse n’amata, cyakora abahawe inka basabwe gusaranganya na bagenzi babo bataragerwaho, nk’uko byavuzwe n’umuyobozi w’akarere ka Musanze Mpembyemungu Winifrida.

Ati: “Kugirango izi nka zizabageze ku iterambere, murasabwa kuzifata neza, kandi ntimuzabure guha bagenzi banyu batarahabwa inka agafumbire, kuko umuntu muhuriye muri koperative muba muhuriye kuri byinshi”.

Ruhanamirindi Samir,umuyobozi w’ umuryango uharanira iterambere mu bwuzuzanye, watanze izi nka ku nkunga ya Global Fund, yagargaje ko abahawe izi nka babonye ubushobozi bwo gusezerera ubukene, bakarushaho kandi kuzifata neza kugirango zikomeze kwiyongera.

Inka  36 zatanzwe mu kiciro cya gatatu zitumye zose hamwe zimaze gutangwa n’uyu mushinga ziba inka 127, mu makoperative 12, aho buri yose if ite abanyamuryango 20.

 

 

Musanze – Ibibazo by’abacitse

Musanze – Ibibazo by’abacitse ku icumu bisigaye bigiye gukemurwa mbere y’uko icyunamo gitangira

Tags: , , , , , , ,


Musanze – Ibibazo by’abacitse

Umuyobozi w’akarere ka Musanze aravuga ko inama zose zizakorwa mbere y’uko icyunamo cy’uyu mwaka gitangira, zizibanda mu gushakira ibisubizo no kugenzura ishyirwa mubikorwa ry’imyanzuro, igamije gukemura bimwe mu bibazo byaba bisigaye, n’ubwo yemeza ko muri rusange ubuzima bw’abacitse ku icumu mu karere ayobora bumeze neza.

Ubwo hategurwaga imigendekere ya gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 19 muri aka karere kuri uyu wa gatatu tariki 27/02/2013, hemejwe ko umunsi wo gutangiza icyunamo wa tariki 07/04/2013 uzabera ku rwibutso rwo mu murenge wa Busogo, naho umugoroba wo kwibuka ukabera kuri stade ubworoherane.

Samvura Epimaque, uhagarariye Ibuka mu karere ka Musanze, yavuze ko inama zo gutegura igikorwa cyo kwibuka zibaye kare ari ingirakamo, kuko zituma gahunda zose zijyanye no kwibuka zitungana.

Mpembyemungu Winifrida, umuyobozi w’akarere ka Musanze, avuga ko muri rusange, imibereho y’abacitse ku icumu bo mu karere ka Musanze imeze neza, yongeraho ko inama zose zizakorwa mbere y’uko icyunamo gitangira zizajya zinakemura bimwe mu bibazo byabo bisigaye.

Muri iyi nama kandi, haganiriwe ku bijyanye n’imikoreshereze y’inkunga yakusanyijwe mu cyunamo cy’umwaka ushize, umugoroba wo kwibuka n’aho uzabera, gahunda z’ibiganiro n’aho bizajya bibera, no gushyiraho itsinda ritegura ibizakenerwa maze bikagezwa ku mirenga bizaberamo mbere, nizo ngingo nyamukuru zaganiriweho.

 

 

Guverineri Bosenibamwe arasaba ababyeyi guca burundu bwaki

Guverineri Bosenibamwe arasaba ababyeyi guca burundu bwaki

Tags: , , , , , , , , ,


Guverineri Bosenibamwe arasaba ababyeyi guca burundu bwakiGuverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, arasaba ababyeyi bo mu murenge wa Muko akarere ka Musanze guca burundu indwara ya Bwaki, bihatira kugabura indyo yuzuye.

Nyuma yo kwifatanya n’abatuye uyu murenge mu muganda kuri uyu wa kabiri tariki 12/02/2013, wabereye mu nkombe z’umugezi wa Susa, uzwiho kuzura ukangiza imyaka n’imirima y’abaturage mu gihe cy’imvura, Guverineri Bosenibamwe yasabye abatuye uyu mudugudu gutura mu midugudu ndetse no kuzigama muri Sacco, ababyeyi abakangurira kugaburira abana indyo yuzuye, hagamijwe guhashya bwaki.

Uyu muyobozi kandi yanasuye abagize koperative Hugukirwa,itubura imbuto z’insina abasaba kongera umubare w’izo  batubura kugirango zibashe kugera kuri benshi bazikeneye. Abatuye uyu murenge bagaragarije Guverineri Bosenibamwe ko mu murenge wabo hagaragara ibimenyetso byinshi by’imiyoborere myiza, nko kuba umurenge wabo waravuye mu mirenge ikennye cyane ubu ukaba wifashe neza mu bukungu.

Aba baturage kandi banasangije Guverineri Bosenibamwe ku myaka bejeje nk’ikimenyetso cy’umutekano uhamye, uturuka ku miyoborere myiza, yatumye bahinga none ubu bakaba bejeje. Aba baturage basabwe kandi gushyira ingufu zabo mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu, rihera mu midugudu aho batuye, rigasakara mu gihugu hose.

Uyu muganda wakorewe mu murenge wa Muko, akarere ka Musanze, ni kimwe mu bikorwa biri kuranga ukwezi kw’imiyoborere myiza.

 

 

Abafatanyabikorwa mu iterambere rya Musanze bari kugaragaza ibyo bakora

Abafatanyabikorwa mu iterambere rya Musanze bari kugaragaza ibyo bakora

Tags: , , , , , , ,


Abafatanyabikorwa mu iterambere rya Musanze bari kugaragaza ibyo bakora

Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Musanze, kuri uyu wa kane tariki 07/02/2013 batangije umunsi w’imurikabirwa, ugamije kugaragariza abaturage ndetse n’abayobozi ibyo bakora, kugirango babe babaha ibitekerezo bituma barushaho gukora neza.

Nk’uko byatangajwe na Pasiteri Gabriel Rutikanga perezida w’ihuriro ry ‘abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Musanze (JADF), yavuze ko nk’abafatanyabikorwa, baba basanzwe bahura n’abo bakorana gusa, igihe nk’iki cyagera, buri wese akabasha kugaragarizwa ibikorwa, akagira icyo abivugaho.

Ati: “Uyu munsi utuma buri muturage yisanga ku bafatanyabikorwa akababaza ibyo bakora, akerekwa imigambi bafite, ndetse akabinenga cyangwa se akabishima, ibyo tukabyubakiraho kugirango dushobore kunoza ibyo tuzakora umwaka utaha”.

Nyirasafari Sawulia, ubarizwa muri koperative Abanyamurava, ikorera mu murenge wa Cyuve, avuga ko iki gikorwa kizatuma ibikorwa byabo birimo gukora amasabune y’ubwoko butandukanye ndetse no guhinga ibihumyo, birushaho kumenyekana, ndetse n’aho bakorera hakamenywa na benshi.

Kabagamba Deogratias, umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Amajyaruguru, avuga ko nk’intara bashima iki gikorwa cy’abafatanyabikorwa, kuko gihuza abikorera ndetse n’abagenerwa bikorwa, ndetse n’abikorera b’uburyo butandukanye bakabasha guhura.

Atanga ubutumwa ku batuye akarere ka Musanze ko baza kwihera ijisho ibiri kumurikwa, muri iki gikorwa kizamara iminsi ibiri, kuko hahuriye ibigo bitandukanye ku buryo umuntu yabonamo ahamwungura ubumenyi, bakaba bategura imikoranire na nyuma y’iyi minsi ibiri.

Ati: “abatuye Musanze bagerageza bakaza bakareba, hari ibikorwa byinshi bijyanye n’ubuzima, amabanki, amashuri makuru, n’abandi benshi, ku buryo hari ushobora kuba yibaza ati iki gkorwa hehe, atari ahazi. Ageze hano yabona amakuru meza kandi bikamufasha”.

Abari kumurika, harimo abari mu itsinda ryitwa iry’imiyoborere myiza n’ubutabera, itsinda ry’ubukungu nk’amabanki, amahoteri, abakora ibijyanye en’ubuhinzi, hakaza itsinda ry’imibereho myiza nk’amashuri, ibitaro, n’abandi.

Musanze igiye gusaba ko hapimwa ubuziranenge bw’inzoga z’inkorano zihaboneka

Tags: , , , ,


Ubuyobozi bw’akarere bw’akarere ka Musanze, buravuga ko mu rwego rwo kurwanya no guca burundu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, bagiye kuzasaba ababishinzwe bakabarebera ubuziranenge bw’izo nzoga, kuko zifatirwe imyanzuro.

Ibi bikaba byatangajwe kuri uyu wa kabiri tariki 05/02/0213, na Mpembyemungu Winifrida, umuyobozi w’akarere ka Musanze, ubwo hateranaga inama y’umutekano yahuje ubuyobozi b w’akarere, n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, inzego z’umutekano nka polisi n’ingabo.

Imwe mu myanzuro yavuye muri iyi nama ni ukongera ingufu mu kurinda umutekano harwanywa ibiyobyabwenge, nk’inzoga z’inkorana zigenda ziboneka muri aka karere, dore ko zijya ziba intandaro y’amakimbirane yo mu miryango.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Mpembyemungu Winifrida, yavuze ko hemejwe ko hazegerwa ababishinzwe, maze bakagaragaza ubuziranenge bw’izi nzoga.

Ati: “Hari inzoga z’inkorano zigenda ziboneka hirya no hino. Tuzasaba ababishinzwe kuza kuturebera ubuziranenge bw’izo nzoga z’inkorano zigenda zikorwa”.

Yavuze kandi ko nyuma y’uko habonetse umugabo wahitanye uwo bashakanye mu murenge wa Gacaca, hafashwe ingamba  yo kuganiriza abaturage ku bijyanye no kubaha ubuzima bw’umuntu, bakikunda ari nako bakunda igihugu cyabo.

Zimwe mu nzoga z’inkorano zikunze kuboneka muri Musanze, harimo nka African gin bakunze kwita akaginga, ituruka hanze ifunze mu macupa, iyitwa akayuki n’izindi.

Rwanda : Masoro – abaturage barasaba ko ubwiherero bari kubakirwa bwakosorwa

Rwanda : Masoro – abaturage barasaba ko ubwiherero bari kubakirwa bwakosorwa

Tags: , , , , ,


Abatuye umudugudugu wa Masoro mu murenge wa Kimonyi akarere ka Musanze barasaba ko ibibazo birimo ubwiherero buri kubakwa nabi, kutagira amazi meza, ndetse n’amazu yabo adahomye byabonerwa umuti kuko bibangamiye imibereho myiza yabo.

Bamwe muri aba baturage bavuga ko ikibazo cy’amazi meza, n’amazu batujwemo nyuma yo kuvanwa muri nyakatsi adahomye, bigatuma imbeho ibazahaza, bikanaviramo bamwe cyane abana kurwara indwara ziterwa n’ubukonje.

Aba baturage basaba ko ibibazo byabo byashyirwa mu byihutirwa ubuyobozi buri gushakira ibisubizo, kuko ngo bibangamiye imibereho myiza yabo, ndetse n’iterambere ryabo rikaba ritashoboka.

Nsabimana Mark, umuyobozi ushinzwe kurengera abatishoboye mu murenge wa Kimonyi, avuga ko bari gukora urutonde rw’amazu adahomye kugirango barebe uburyo bahomerwa, naho ubwiherero bugiye kubakwa hakoreshejwe ciment aho kuba igitaka nk’uko byarimo bikorwa.

Niragire Noel, ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu murenge wa Kimonyi, we yavuze ku kibazo cyo gutoranya abatishoboye bikemangwa na bamwe mu baturage, avuga ko ibyo bibatunguye gusa ngo bagiye kubikorera isesengura, ngo nihaba harimo amakosa bikosorwe.

m_Bavuga ko kuvukisha abana

Rwanda : Bavuga ko kuvukisha abana bane byabazaniye iterambere mu mudugudu

Tags: , , , , ,


m_Bavuga ko kuvukisha abanaAbatuye umudugudu wa Kivumu akagali ka Kigombe umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, baravuga ko kuvukisha abana bane mu mudugudu wabo byatumye ibikorwa bitandukanye by’iterambere bitangira kubageraho.

Aba baturage bavuga ko aba bana bataravuka nta muyobozi wari wagakandagira mu mudugudu wabo, none ubu abayobozi ku nzego zose bakaba basigaye babasura, babazaniye impano nyinshi nk’inka, ibikoresho byo kuryamira n’ibindi.

Ibi kandi byemezwa n’umuyobozi w’uyu mudugudu Sengaramba Etienne, wemeza ko abaturanyi bacyumva ko uyu mubyeyi azabyara abana bane, batekereje ko bidashoboka ko bazabaho.

Ati: “Akimara kubyara, abantu baribajije bati uriya mubyeyi w’umukene ubyaye bane kandi bakavuka badashyitse bazabasha kubaho?”

Yongeraho ko kuri ubu, abaturanyi bamaze kubona ko aba bana bazabaho, ndetse ahubwo ko ari umugisha umudugudu wabo wabonye, kuko ubu hamaze kugira inka ya kijyambere ikamwa litiro zigera ku 10 buri munsi, ndetse bakaba biteguye ko n’ibindi bikorwa by’iterambere bizahita bikurikiraho.

Musanze - Guhomera

Rwanda : Musanze – Guhomera abavuye muri nyakatsi ni kimwe mu bizakorwa muri gahunda y’urugerero

Tags: , , , , , , ,


Musanze - Guhomera

Mu gihe urugerero rusigaye iminsi mike rugatangira, ubuyobozi bushinzwe uburere mboneragihugu muri Musanze buravuga ko hazakorwa ibikorwa bitandukanye birimo no guhomera abavanywe muri nyakatsi batuye mu zone y’ibirunga izwiho kutagira igitaka cyo guhoma.

Nk’uko byatangajwe kuri uyu wa mbere tariki 14/1/2013 na Butunge Pascal, umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’uburere mboneragihugu mu karere ka Musanze, ngo ibikorwa birimo kurwanya isuri, gukora isuku, kurwanya imirire mibi, guhoma amazu n’ibindi.

Tariki 17/01/2013 nibwo urugerero ruzatangira, intore zireba gahunda zizakorwa, uko bizakorwa, maze tariki 21 bagatangira ibikorwa, biteguye neza.

Muri iki gikorwa kandi hazakorwa igikorwa cy’ubukangurambaga, kubarura abatazi gusoma no kwandika, ndetse n’indi mirimo ifitiye igihugu akamaro.

Igikorwa cy’urugerero kizamara amezi atatu, aho abanyeshuri bazakorera mu kagali hafi y’iwabo,rukazakorerwa mu midugudu n’utugali, nyuma abazarangiza bahabwe inyemezabushobozi.

Urugerero ruteganyijwe gutangira tariki 17/01/2013 mu turere, naho tariki 21/01/2013, urugerero rutangire ku rwego rw’igihugu.

 

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia