Posted on 23 November 2012
Tags: Rwanda, Rwanda Music, Rwanda Ngororero, Rwanda Noise, Rwanda people, Rwanda Problem
Bamwe mu batuye rwagati mu mujyi wa Ngororero bavuga ko urusaku ruturuka ku miziki iva mu ma studios, mu mazu bogoshera mo (salon de Coiffure) no mu mazu yerekanirwa mo ama filimi ruhora muri uwo mujyi rubabangamira ndetse bamwe ngo ntibasinzire.
Nyuma y’uko muri uwo mujyi hageze umuriro w’amashanyarazi mu myaka ibiri ishize, ibikorwa by’ubucuruzi bujyanye n’imyidagaduro irimo imiziki na filimi byabaye byinshi muri uyu mujyi kuburyo usanga mu mazu menshi harimo urusaku rw’imiziki.

Imwe munzu zicuruza indirimbo mu mujyi wa Ngororero
Kuba uwo mujyi ari muto kandi ukaba utuwe mo n’abantu ngo nibyo bituma Babura umutekano, kuko bihora bibasakuriza. Umugore utuye muri uwo mujyi akaba afite n’abana batoya avuga ko badashobora kuryama ku manywa ngo basinzire, ndetse ngo niyo bari mu rugo bavuga basakuza kugira ngo bumvikane kubera urusaku rubasanga mu rugo.

Aberekana ama filimi bashyira indangururamajwi hanze rwagati mungo
Urusaku rw’ama filimi n’imiziki ngo rumara amasaha menshi kuko, amazu acuruza indirimbo atangira saa kumi n’ebyiri za mugitondo akagera nijoro mu ma saa mbiri. Abenshi usanga ngo bacungana n’ayo masaha kugira ngo bahengeke umusaya.
Kuri ubu, kugira imiziki n’amafilimi bisakuza cyane byabaye nk’iturufu ituma abantu bafite utubari bakurura abakiriya benshi cyane cyane abaturutse mu cyaro baza mu mujyi akenshi ku minsi isoko ryaremye.
Abo baturage barasaba ubuyobozi ko bwasaba abakora ubwo bucuruzi bakajya bacuranga gahoro, kandi bagakora amasaha yo kumanywa cyangwa bagahabwa igice kimwe bakorera mo ntibanyanyagire mu mujyi wose.
Abahanga mu bijyanye n’urusaku (amajwi) bavuga ko urusaku rwinshi rushobora gutera uburwayi mu matwi no mu mutwe w’abantu kuko amatwi afite ingano yarwo yihanganira kandi urwo rusaku rurengeje igipimo ntirugomba kumara umwanya munini.
Posted on 23 May 2012
Tags: , Rwanda, Rwanda Music, Rwanda Noise, Rwanda Rubavu, Rwanda Security
Abaturage bo mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba barasaba abashinzwe umutekano gushyiraho ingamba zo kurwanya imiziki yo mu tubari no mu macumbi irara icuranga kuko ibangamiye umudendezo wabo.
Uduce turangwamo imiziki nk’uko abaturage babivuga ni mu mudugudu w’Ubumwe mu Kagali ka Kivumu n’umudugudu wa Nyakabungo mu Kagali ka Bugoyi mu murenge wa Gisenyi. Mu tubari dushyirwamo amajwi kubuza umutekano abaturanyi batwo harimo Carribana, New Jolie Bouteille, Happiness, Havana n’utundi.
Maritha Mukakamali atuye mu mudugudu wa Nyakabungo avuga ko aturanye n’utubari dutatu, kamwe imbere y’urugo, akandi ibumoso akandi iburyo. Mukakamali avuga ko ba nyir’utubari bacuranga kuva saa ine z’amanywa bwanira bigakomeza. Yagize ati “hari igihe mbyuka nkicara kuko mba ntabasha gusinzira mu masaha ya saa munani z’ijoro.”
Julienne Byimana na we ashimangira ko utubari twegereye ingo z’abantu dukabya kuvogera uburenganzira bwabo. Byimana avuga ko hafi ya buri joro ahamagara inkeragutabara ngo zibasabire utubari baturanye duhagarike imiziki ariko iyo zigiye barongera bagacuranga. Yagize ati “umenya baba banadusuzuguye kuko ntibyumvikana ukuntu umuntu akubwira kabiri gatatu ngo umubabarire asinzire ukanga!”
Aba bategarugori bakaba basaba ko hajyaho ibihano by’utubari turenza saa ine za nijoro tuvuza imiziki, byaba ngombwa bakanatwimura kuko usanga ngo hari uturi mu ngo z’abantu banahatuye bitewe n’inyungu za nyir’amazu.
Nyir’akabari kari mu mudugudu wa Nyakabungo utarashatse kwivuga amazina we ngo ntiyari azi ko hari abo radiyo ibangamira, kuri we ngo ni kimwe mu bikurura abakiriya muri Gisenyi. Yagize ati “wari wabona se akabari katagira ingoma kweli?”
Uyu mugabo akaba yaremeye ko mu minsi y’akazi imiziki yahagarikwa kare ariko akanasaba ko inzego zibishinzwe ko zabemerera bagacuraga mu minsi ya wikendi (weekend) kugera mu gitondo.
Ku ruhande rw’ubuyobozi ngo nta tegeko ryemerera utubari gucuranga kugeza mu gitondo, n’ababyemerewe ni ababa barubatse amazu ku buryo amajwi adasohoka inyuma nk’uko Sheikh Bahame Hassan yabitangaje. Sheikh Bahame akaba yihanangiriza ba nyir’utubari ko nta tegeko rihari rigena iminsi yo gucuranga kugeza mu gitondo. Yagize ati “ntabwo twakwemera ko bakora ku nyungu zabo abaturage bakabura ibitotsi.”
Umujyi wa Gisenyi ubamo utubari nibura tubiri mu mudugudu umwe. Raporo yashyizwe ahagaragara na Polisi y’igihugu yerekana ko amazu yo gucumbika n’utubari biza muri bimwe mu biteza umutekano muke kuko ibyinshi nta n’ibyangombwa biba bifite.