Komisiyo y’igihugu y’amatora binyuze mu bakorerabushake bayo yagabiye inka imiryango y’ abacitse ku icumu rya jenoside batishoboye batuye mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza tariki 5/09/2012.
Zimwe mu nka bagabiwe n’abakorerabushake ba komisiyo y’igihugu y’amatora mu karere ka Nyanza
Nk’uko Jean Pierre Nkundiye, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukingo yabivuze imiryango y’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 yahawe izo nka yatoranyijwe mu tugali twa Nkomero na Gatagara two muri uwo murenge.
Umuhango wo kubagabira inka wasojwe no gucinya umudiho
Izo nka bahawe zijyanye na gahunda ya girinka munywaranda igamije kuroza imiryango ikennye kugira ngo nayo ishobore kurwanya indwara z’imirire mibi ndetse no kubona ifumbire y’imirima yabo.
Nduwimana Pacifique ushinzwe guhuza ibikorwa bya komisiyo y’igihugu y’amatora ku rwego rw’Intara y’amajyepfo wari muri uwo muhango yishimiye ko abakorera bushake b’iyo komisiyo y’ amatora mu karere ka Nyanza barangwa n’ibikorwa byo guteza imbere abaturage.
Yakomeje avuga ko ku bw’uwo muhati wabo komisiyo y’amatora nayo yiteguye kurushaho kubegera kugira ngo bakomeze kuba umusemburo w’uburere mbonerahihugu aho bari hose mu midugudu kugeza ku rwego rw’akarere. Kabutumwa Felecita umwe muri iyo miryango yahawe inka avuga ko yiteguye kuzayigaburira no kuyivuza.
Uyu mukecuru ashimira umukuru w’igihugu Paul Kagame akavuga ko ariwe ibyiza byose u Rwanda rumaze kugeraho ariwe rubikesha cyane cyane gahunda yatangije yo koroza inka imiryango ikennye imenyerewe ku izina rya girinka munyarwanda.
Gahunda yo koroza inka iyo miryango y’abacitse ku icumu rya jenoside yaje yiyongera ku bindi bikorwa abakorerabushake ba komisiyo y’igihugu y’amatora ku rwego rw’akarere ka Nyanza bakoze birimo kubakira amazu abatishoboye, guca nyakatsi yo ku buriri no kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza.


