Abayobozi b’inzego zitandukanye bo mu karere ka Rusizi barasabwa kuganira kumihigo y’umwaka utaha wa 2013-2014 kuko ngo ikizaba gitegurwa hakiri kare, ibi ngo bituma habaho kudahuzagurika bitewe na hutihuti kubera kurwana n’igihe, kuko hari ubwo abatari bake baba bitwaza ko batahawe umwanya wo kwitegura neza, kandi ataribyo, ni muri urwo rwego muri iyi nama abayobozi basabwe kwitegura neza ibyo bazahiga umwaka utaha kuko imihigo y’uyu mwaka iri kugana kumusozo.
Umunyamabanganshingwabikorwa w’intara y’uburengerazuba Jabo Paul mu nama yamuhuje n’abayobozi b’inzego z’ibanze, ku ikubitiro yasabye abayobozi kuvugurura umujyi w’akarere ka Rusizi kuko uri mumijyi 5 y’igihugu izaba icyitegererezo mu Rwanda, ni muri urwo rwego basabwe guca akajagari kawugaragaramo cyane cyane imihanda idakoze neza ,imyubakire idahwitse, kutagira amahoteri n’ibindi.
umunyamabanganshingwabikorwa w’intara yiburengerazuba kandi yasabye aba bayobozi kugira ubisitani nibura bugera kuri 6 kuburyo buzajya bwitabirwa na bamukerarugendo ndetse n’undi wese akajya yifuza kugera mu mujyi w’aka karere kuko niba igihugu cyarashyize kurutonde uyu mujyi wa Rusizi kuba muri 5 ikomeye mu Rwanda ngo ntibigomba kujenjekwa ni muri urwo rwego basabwe kugira icyo batangira gukora hakiri kare.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yasabye abayobozi b’imirenge kugira uruhare rufatika muri iri genamigambi, akaba yijeje ko umurenge uzaba uwambere mu cyiciro cya mbere uzahabwa inkunga y’ishimwe ishimishije mu rwego rwo kubashimira no kubatera imbaraga zo gukomereza kuwuvugurura, kuko mubyifuzo harimo ko uyumujyi wazaba mpuzamahanga ukagera kukigero cy’inyenyeri 5
Abayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama bemeye ko bagiye gutangira gukora ibyo basabwe cyane cyane ko ngo biri no munshingano zabo guhindura isura y’uyu mujyi ukaba mwiza dore ko ngo aka karere karamutse gahinduye isura karushaho gutera imbere kubera bamukerarugendo bagahoramo.







