Tag Archive | "Rwanda Ngororero"

01

Abanyarwanda barasabwa kurya bazigama

Tags: , , , , , , ,


Mu rwego rwo kwizihiza ku nshuro ya 41 ku rwego rw’Isi n’inshuro ya 20 mu Rwanda kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita kubidukikije uba ku wa 5 Kamena buri mwaka, abanyarwanda barasabwa kwihaza mubiribwa ariko bakanibuka kuzigama.

Nkuko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ivuga ngo “tekereza, rya unazirikana kuzigama”, abanyarwanda baragaragarizwa ko gusesagura ibiribwa byangiza umutungo bitaretse ibidukikije akaba ariyo mpamvu basabwa gutekereza kucyabatunga ariko banazigama.

 Mubiganiro bitangwa muri iki cyumweru cyahariwe kwita kubidukikije, abakozi b’ikigo cy’igihugu cyita kubidukikije REMA baribanda kubantu baba ahantu hamwe ari benshi cyangwa ahatangirwa serivisi z’ibiribwa nko mubigo by’amashuli, amaresitora na za hoteri n’ahandi.

Mukiganiro yagiranye n’abanyeshuli bo ku ishuri rya CIC Muramba (Complementalité Intelligence Courage) kuri uyu wa mbere,tariki 3/6/2013 Bimenyimana Remy, umukozi wa REMA mu karere ka Ngororero yakanguriye abanyeshuli gufasha ababyeyi babo kudasesagura.

Abanyarwanda barasabwa kurya bazigama

Hari abateka ibiryo bakabimena bitariwe

Bimwe mubibazo abahawe ikiganiro bagaragaje ni uko muri rusange kugira ngo abaturage bihaze mubiribwa bisaba ko ibidukikije bihangirikira. Mugihe abenshi bumva kwihaza mubiribwa nko guhinga byinshi kandi kubutaka bugali bukiri bukeya mu Rwanda, Bimenyimana avuga ko atari ngombwa ko buri munyarwanda ahinga kugira ngo yihaze mubiribwa, ahubwo ashobora no gukora indi mirimo maze ibiribwa akabigura ku isoko.

Uretse kwihaza mubiribwa birinda gusesagura, abaturage baranasabwa gukomeza kwita kumigezi n’amashyamba ndetse babungabunga ubutaka bwabo dore ko akarere ka Ngororero kagizwe n’imisozi yoroshye ikunze gutwarwa n’inkangu ikanatwara ubutaka buhingwa n’abaturage.

Ngororero: Abaturage barasabwa kwirinda abatekamutwe babiba amafaranga

Ngororero: Abaturage barasabwa kwirinda abatekamutwe babiba amafaranga

Tags: , , , , , ,


Muri iki gihe mu karere ka Ngororero hadutse abantu batekera umutwe abaturage bakabaka amafaranga babeshya ko babagurisha ibyo bita imari zizabungura bakura mugihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, maze bakabatwara amafaranga yabo.

Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Ngororero ikaba isaba abaturage kudakomeza gutakaza amafaranga yabo bavunikiye babeshywa ubukire no gutanga amakuru kubantu nkabo igihe babonye bakora ibyo bikorwa.

S/SUPL Yahaya Simugaya Freud uyobora polisi yo mu karere ka Ngororero akaba avuga ko abaturage bakwiye guhaguruka bagafatanya kurwanya ubwo bujura cyangwa ubutekamutwe bubakorerwa kuko bubasubiza inyuma.

Amakuru dukesha inzego za polisi muri ako karere ni uko kugeza ubu abamaze kumenyekana ko bakorewe ubwo bujura harimo abacuruzi n’abandi bantu harimo n’abize. Amafaranga amaze kumenyekana yibwe muri ubwo buryo mugihe cy’ukwezi kumwe akaba agera kuri miliyoni 15.

Umwe mubaturage bo mu karere ka Ngororero akaba ari n’umukozi w’akarere mu murenge yemeza amakuru y’abo batekamutwe kuko hari mugenzi we uherutse kumuguza amafaranga miliyoni zirenga 2 amubwira ko yabonye imari yunguka agiye kugura maze akayamuha nawe yayatanga bakayamurya.

Abaturage bakaba basabwa kudapfusha ubusa amafaranga yabo no kugisha inama bagenzi babo igihe bagiye gukora ibikorwa bibwira ko byabaha inyungu mu rwego rwo gukumira abatekamutwe.

Dr Kagambirwa mugikorwa cyo gushyira ba demobu mubyiciro

Ngororero: Abavuye kurugerero bafite ubumuga bishimiye ubufasha bahabwa

Tags: , , , , , , , ,


Abavuye kuugerero bafite ubumuga butandukanye bo mu karere ka Ngororero barashimira komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza mubuzima busanzwe abahoze ari abasirikare ko ibitayeho mugukurikirana ibibazo byabo batewe no kuba baramugariye kurugamba.

Ibyo babidutangarije tariki 22 Gicurasi 2013, ubwo itsinda ry’abanga rishinzwe kwita kubuvuzi bwabo ryakoraga igikorwa co kubashyira mubyiciro hakurikije ubumuga bafite. Hategekimana Vedaste, umwe muri abo bafite ubumuga yadutangarije ko kuba ahabwa insimburangingo n’iyo komisiyo aribyo bituma abasha kwikorara indi mirimo imutunze, akemeza ko we ubwe ntabushobozi yari afite bwo kwigurira izo nsimburangingo.

 

Ikindi bishimira ni uko muri uko gushyirwa mubyiciro ngo bikoranwa ukuri buri muntu agashyirwa mucyiciro akwiye kubarirwa mo nkuko Rwagasore Justin nawe uri muri abo ba demobe yabidutangarije, ubu bakaba ntabantu bafite batishimiye ibyiciro bashyizwemo nkuko bikunze kugaragara mubyiciro by’ubudehe.

Tuvugana na Dogiteri Kagambirwa Emmanuel, ukuriye itsinda ry’abaganga bita kubibazo by’ubuzima bw’abavuye kurugerero bafite ubumuga, yadutangarije ko komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza mubuzima busanzwe ingabo zavuye kurugerero yitaye kubibazo byabo cyane cyane abahakuye ubumuga, bityo nabo bakaba bagomba gukora neza kugira ngo ejo hazaza habo habe heza nk’abantu barwaniye igihugu ndetse bakahamugarira.

Dr Kagambirwa mugikorwa cyo gushyira ba demobu mubyiciro

Dr Kagambirwa mugikorwa cyo gushyira ba demobu mubyiciro

Mu karere ka Ngororero ubu habarurwa abantu 51 bavuye kurugerero bakaba bafite ubumuga butandukanye bashyirwa mubyiciro 6 hakurikijwe ubumuga bwa buri wese. Uretse kwitabwaho kuri serivisi z’ubuvuzi, bakaba banahabwa amafaranga ibihumbi 50 buri kwezi bibafasha mumibereho yabo cyane cyane irebana no kwivuza.

 

Muhanga: Bamwe mubaturage barasaba abafite insina mumujyi kuzikuraho kuko ari indiri y’abajura

Muhanga: Bamwe mubaturage barasaba abafite insina mumujyi kuzikuraho kuko ari indiri y’abajura

Tags: , , , , , ,


Mugihe hamaze iminsi havugwa ubujura bukorerwa mungo kumanywa na nijoro muduce tumwe na tumwe tw’umujyi wa Muhanga, hari abaturage batangiye kwikoma bagenzi babo bafite imirima iteyemo insina rwagati mungo, bavuga ko insina zabo ari ubwihisho bw’amabandi.

Umugore witwa Mujawimana uherutse kwibwa ari nijoro avuga ko abamwibye bashobora kuba barahageze kare maze bakihisha munsina z’umuturanyi we witwa Barinaba, kuko ngo kumugoroba hari umwana wari wavuze ko yabonye umuntu yicaye muri izo nsina.

Ikindi uwo mugore anahurizaho n’abaturanyi be ni uko bahorana ubwoba ndetse no kumanywa kubera ko abajura bacunga umuntu yinjiye munzu bagatwara ibintu biri hanze bakiruka maze kubera izo nsina zishyirwa mumajwi ntibabashe no kubona aho anyuze.

Muhanga: Bamwe mubaturage barasaba abafite insina mumujyi kuzikuraho kuko ari indiri y’abajura

Insina ziri rwagati mungo ngo ni indiri y’abajura

Icyakora, ba nyiri insina nubundi zitemewe mumujyi ntibakozwa ibyo kuzikuraho kuko ngo zibafitiye akamaro. Umuyobozi w’umudugudu wa Nyarucyamo ya kabiri mukagali ka Gahogo, hamwe muhakunze kuvugwa ubwo bujura Mpabadashima Ildebland akaba atangaza ko bishoboka ko kuba abajura babona aho bihisha n’aho banyuza ibyo bibye ari kimwe mubituma badafatwa.

Mpabadashima kandi avuga ko hatanzwe amabwiriza yo gukuraho insina mumugi murwego rw’isuku ariko banyirazo bakinangira kuburyo zikigaragara henshi, hakaba hagitegerejwe icyemezo kizaturuka munzego zo hejuru.

 

 

Ngororero: Residents commended over fighting Malnutrition

Ngororero: Residents commended over fighting Malnutrition

Tags: , , , , , , , , , ,


 Ngororero: Residents commended over fighting MalnutritionThe vice mayor in charge of social welfare in Ngororero District Clothilde Nyiraneza said that people owning home gardens contribute a lot in fighting malnutrition and diseases related to it especially amongst children and expectant mothers.

“Having children who are health is because of the different teaching we gave to their parents about how to prepare nutritious meals especially with vegetables”, said Nyiraneza.

As said by the health director in the district, there are less numbers of children with malnutrition which is emphasized still in Kabaya and Muhororo hospital that had many such cases.

However though with this achievement, many of the home gardens are no longer taken care of by parents hence a call from Nyiraneza to people concerned to help maintain these gardens to fight malnutrition completely from this district.

 

 

Ngororero: Umuyobozi w’akarere yijeje abarokotse jenoside ko ibibazo bafite bigiye gukemurwa

Ngororero: Umuyobozi w’akarere yijeje abarokotse jenoside ko ibibazo bafite bigiye gukemurwa

Tags: , , , , , , , ,


Ngororero: Umuyobozi w’akarere yijeje abarokotse jenoside ko ibibazo bafite bigiye gukemurwa
Bimwe mubibazo abarokotse jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 94 bo mu karere ka Ngororero umuyobizi w’akarere Ruboneza Gedeon avuga ko bigiye kwihutishwa ni ibirebana n’imitungo cyane cyane itimukanwa, kurangiza imanza no kubakira abagituye ahantu hadatunganye.
Ruboneza avuga ko kuba hakiri ibibazo nkibyo bitarakemuka nyuma y’imyaka 19 atari uburangare ahubwo biterwa n’ubushobozi akarere gafite ndetse ibindi bikaba bigomba kunyura mumanza nazo zikaba zidahita zirangira.

Mayor Ruboneza arizeza abarokotse ko ibibazo byabo bigiye gukemurwa
Indi mbogamizi akarere gafite mukurangiza ibibazo nkibyo ni umubare munini w’abatishoboye bakeneye ubufasha, bityo bakaba bafashwa gahoro gahoro bitewe n’ubushobozi buhari.
Kubirebana no kurangiza imanza no kwishyura imitungo, Niyonsenga Jean d’Amour uhagarariye abarokotse mu karere ka Ngororero avuga ko hari abanga kwishyura iyo mitungo kandi bafite ubushobozi, bisa no guhimana.
Niyonsenga kandi, avuga ko kuba abangije imitungo batishoboye bazakoreshwa imirimo ifitiye igihugu akamaro, leta ikwiye kugira icyo izajya igenera abagombaga kwishyurwa iyo mitungo bavanye mubyinjijwe mumirimo ikorwan’abagombaga kwishyura.
Kuri iki kibazo, ubuyobozi bw’akarere ndetse n’ubwa Ibuka bakaba baremeye kubikorera ubuvugizi. Kuba hakiri ibibazo by’abacitse kwicumu bitarakemurwa ni kimwe mubyo abarokotse bavuga ko bidindiza gahunda yabo yo kwiyubaka.

 

Kuremeraabatishoboyeniintego yak operative imyumviremyiza

Ngororero: Koperative Imyumviremyiza ntivangura mu kuremera abatishoboye

Tags: , , , , , , , ,


Kuremeraabatishoboyeniintego yak operative imyumviremyiza

Kuremeraabatishoboyeniintego yak operative imyumviremyiza

Abagize Koperative imyumviremyiza ikorera mu karere ka Ngororero iharanira kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge bw’abatuye akarere ka Ngororero bavuga ko batazigera bavangura mu gufasha no kuremera abatishoboye kuko umunyarwanda wese akwiriye kubaho neza.
Iyo koperative igizwe n’abantu bacitse ku icumu rya jenoside, abagize uruhare muri jenoside bireze bakemera icyaha, inkeragutabara, urubyiruko ndetse n’abandi baturage bakomeje kugenda bagana iyo koperative.

Kuremera abatishoboye ni intego yak operative imyumviremyiza
Murwego rwo kuremera abatishoboye no kwifatanya n’ababuze ababo muri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, kuwa 11 Mata, iyo koperative yaremeye abantu 10 batandukanye, harimo 6 barokotse jenoside batishoboye ndetse n’abandi bane batishoboye ariko batari mubacitse kwicumu rya jenoside.
Abaremewe bahawe amatungo arimo ihene n’inkwavu, ndetse bahabwa ibikoresho nk’amabasi n’amasabune hamwe n’amafi yo kurya yarobwe mubyuzi by’iyo koperative. Nsanzamahoro Jean, Perezida wa Koperative Imyumviremyiza akaba avuga ko ari gahunda bihaye yo gufasha abatishoboye kandi nta vangura muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.

Abaremewe bahawe n’amafi yo kurya
Perezida wa Koperative kandi avuga ko nubwo bafite abacitse kwicumu rya jenoside batishoboye benshi, bafite n’izindi ngeri z’abaturage bafite ibibazo by’ubukene, bityo bose bakaba bakwiye gufashwa nubwo ubushobozi bwa koperative bukiri bukeya.
Perezida wa IBUKA mu karere ka Ngororero bwana Niyonsenga Jean d’Amour wari muri icyo gikorwa akaba ashimira iyo koperative ndetse anasaba abantu bose muri rusange kwita kubibazo by’abatishoboye no kuba hafi abarokotse jenoside by’umwihariko. Yanashimye cyane iyo koperative ku kuba yarubakiye inzu umukecuru wacitse kwicumu wo mu murenge wa Muhororo.
Koperative imyumviremyiza igizwe n’abanyamuryango 74 ikaba ikora ibikorwa by’ubukangurambaga muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge,

Gatumba: Umuturage wasenyewe n’interahamwe mu 1992 arasaba ubufasha mukubaka

Gatumba: Umuturage wasenyewe n’interahamwe mu 1992 arasaba ubufasha mukubaka

Tags: , , , , , ,


Umugabo witwa Namabajimana Alphred wo mudugudu wa Musagara mu kagali ka Cyome mu murenge wa Gatumba ho mu karere ka Ngororero arasaba Leta ubufasha mukubaka inzu yo gutura mo kuko iyo arimo ubu idatunganye kandi ikaba yarasenywe n’interahamwe mu 1992.

Nkuko Nambajimana abitangaza, ngo mu 1992 yahizwe n’interahamwe zari muri ako gace ziyobowe n’uwitwa Teganya Innocent wari umukozi muri sosiyete icukura amabuye y’agaciro atandukanye muri ako gace, akaba yari n’umujyanama wa komini Kibirira, ubu ni mu murenge wa Gatumba.

Gatumba: Umuturage wasenyewe n’interahamwe mu 1992 arasaba ubufasha mukubaka

Nambajimana Alphred usaba gufashwa

Interahamwe zasenyeye Nambajimana ngo zari zoherejwe na Teganya kumusaba kujya muri MRND ngo kuko bavugaga ko ari mubarwanya Leta, maze basanze adahari kuko yari yamenye umugambi wabo agahunga bahitamo kumusenyera.

Kuva ubwo, uwo mugabo aracyatuye muri iyo nzu yagerageje gusana ariko akavuga ko akeneye ubufasha kugira ngo ayubake neza kuko ntamikoro afite, dore ko ntanakazi agira kandi akaba akuze kumyaka 65.

Nubwo Nambajimana avuga ko ugusaba kwe atigeze akugeza munzego zo hejuru, yemeza ko ubuyobozi bw’inzego zibanze mu murenge wa Gatumba buzi ikibazo cye ndetse bukaba bwaranamusabiye inka yo korora muri gahunda ya girinka, dore ko izo yari afite zariwe icyo gihe.

m_Untitled

Ngororero: Biyemeje kongera umubare w’amafaranga atangwa mugaseke mugihe cy’ibiganiro byo kwibuka

Tags: , , , , , , ,


 Nkuko bisanzwe, nyuma y’ibiganiro bitangwa mugihe cyo kwibuka, ababyitabiriye batanga inkunga mugaseke nayo igakoreshwa mumirimo itandukanye ijyanye no kwibuka ndetse no gufasha abarokotse batishoboye.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Ngororero, abaturage bawo ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye biyemeje kongera umubare w’amafaranga ava muri ako gaseke kuko bafite abarokotse benshi batishoboye bakwiye kwitabwaho.

Ngororero: Biyemeje kongera umubare w’amafaranga atangwa mugaseke mugihe cy’ibiganiro byo kwibuka

Amafaranga atangwa afasha mugukemura ibibazo by’abarokotse batishoboye

 Icyemezo cyo kongera umubare w’amafaranga yatangwaga cyafatiwe munama yahuje ubuyobozi bw’umurenge n’abafatanyabikorwa bawo kuwa 11 Mata uyu mwaka wa 2013. Hanafashwe gahunda yo gusobanurira neza icyo ayo mafaranga akoreshwa kuko byagaragaye ko hari abaturage batazi igikoreshwa ayo mafaranga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngororero Etienne Habiyakare akaba avuga ko biyemeje kongera umubare w’ayo mafaranga kandi buri mwaka bakazajya basobanurira abaturage icyo amafaranga batanze yakoreshejwe murwego rwo gukorera mumucyo no kugirirwa icyizere.

Uyu muyobozi yongeraho ko atari ugusabiriza cyangwa gushyira imbaraga kubaturage kuko gutanga ari ubushake, gusa ubuyobozi bukaba bufite inshingano yo kubasobanurira ibirebana n’inkunga batanga.

m_01

Ngororero: Barasabwa kwihutira gushyira imirindankuba kumazu yabo

Tags: , , , , , , , , ,


Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero burasaba abatuye ako karere cyane cyane abafite amazu n’ibigo bihuriramo abantu benshi kwihutisha gahunda yo gushyira imirindankuba kumazu yabo.

Ibyo kwihutisha iyi gahunda bikaba bije nyuma y’uko byagaragaye ko mu Rwanda inkuba zisigaye zihitana abantu zikangiza n’ibintu cyane cyane mugihe cy’imvura nyinshi, ndetse Ngororero ikaba ifite ibiti n’amashyamba byinshi nabyo biri mubikurura inkuba.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Ngororero bwana Mazimpaka Emmanuel akaba asaba abaturage cyane cyane abafite amazu n’ibigo bihuriramo abantu benshi, nk’ibigo by’amashuli, amadini n’amatorero, amasoko, inyubako za leta nk’ibiro n’abandi kuba intangarugero muri icyo gikorwa bakirinda impanuka zaturuka kunkuba.

Ngororero: Barasabwa kwihutira gushyira imirindankuba kumazu yabo

Bamwe ntiborohewe n’ibiciro by’imirindankuba

 Nyuma y’uko abaturage bamenyeshejwe ko ibiciro by’iyo mirindankuba biri hagati y’amafaranga ibihumbi 50 n’ibihumbi 200, bamwe mubari bishimiye icyo gikorwa basanga ntabantu kugiti cyabo bashobora kuyigura.

Nkuko bamwe mubo twaganiriye ku ishyirwa mubikorwa ry’icyo cyemezo babidutangarije, ngo amikoro make ariho muri iki gihe ntiyemerera benshi kurekura amafaranga nk’ayo. Hakizimana Jean Pierre, umwe mubo twaganiriye akaba avuga ko ibiciro bamenyeshejwe bisa n’aho byagenewe abifite n’ibigo bikomeye, ariko ntihatekerezwe kubaturage kandi nabo bahura n’ingaruka ziterwa n’inkuba.

Icyakora, ngo ibiciro by’imirindankuba bigabanyijwe bigashyirwa hagati y’amafaranga ibihumbi 10 na 20, abenshi bayikoresha kandi byafasha mukwirinda.

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia