Tag Archive | "Rwanda Ngororero"

Ngororero: Abigisha mumasomero y’abakuze bahuguwe kuburyo bushya bwo kwigisha

Ngororero: Abigisha mumasomero y’abakuze bahuguwe kuburyo bushya bwo kwigisha

Tags: , , , , , , , ,


Abakorerabushake bigisha abantu bakuze batagize amahirwe yo kujya mumashuli bo mu karere ka Ngororero bashishikajwe no kumenya uburyo (Methodologie) nyabwo bakoresha mu kwigisha bene icyo cyiciro cy’abantu.

Muri iki gihe, bamwe muri abo bakorerabushake bakaba baratangiye guhabwa amahugurwa mugutanga izo nyigisho kuko ubusanzwe ngo buri wese yigishaga bitewe n’uko abizi cyangwa abishoboye.

Ngororero: Abigisha mumasomero y’abakuze bahuguwe kuburyo bushya bwo kwigisha
Abahuguwe nabo bahugura abandi mumatsi mato mato

Ku ikubitiro, abakorerabushake 3 mu karere kose bakaba barahawe amahugurwa kuburyo bukwiye bwo kwigisha abakuze, nabo bahabwa ubutumwa bwo guhugura bagenzi babo bakorana mu karere no mimirenge.

Munyengabo Patrice, umwe mubahawe ayo mahugurwa ahagarariye akarere akaba avuga ko ubusanzwe abantu bitabira icyo gikorwa cy’ubwitange usanga ari abahoze ari abarimu cyangwa abakoraga indi mirimo bakaza kuyihagarika kumpamvu zitandukanye, bityo buri wese akaba yirwanagaho mu kwigisha.

Kuba bagiye kwigisha kuburyo bumwe ngo bizafasha kwihutisha gahunda y’amasomo atangwa ndetse no gukora amasuzumabumenyi kuburyo bumwe. Mu karere ka Ngororero hagaragara abantu benshi bakuze batazi gusoma kwandika no kubara, akaba ariyo mpamvu imishinga, amadini ndetse n’inzego z’ubuyobozi bwa Leta bahagurukiye kwigisha binyuze mumasomero y’abakuze.

Ngororero: Ihuriro ry’abanyeshuri biga muri za Kaminuza ryaremeye abatishoboye 20 nyuma y’umuganda ryakoreye mu murenge wa Ngororero

Ngororero: Ihuriro ry’abanyeshuri biga muri za Kaminuza ryaremeye abatishoboye 20 nyuma y’umuganda ryakoreye mu murenge wa Ngororero

Tags: , , , , , , , ,


m_2Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 13/3/2013, itsinda ry’abanyeshuri bo muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) bagera kuri 60 bari bahagarayiye bagenzi babo bibumbiye mu ihuriro  ry’abanyeshuri biga muri za kaminuza z’u Rwanda bagabiye abatishoboye bo mu murenge wa Ngororero ihene 20.

Icyo gikorwa cy’urukundo kikaba cyaraherekeje ikindi cyo kwifatanya n’intore zo kurugerero mumuganda, aho batunganije site y’umudugudu wa Murambi mu kagali ka Kazabe mumurenge wa Ngororero bakora umuhanda ku burebure bwa 1300m  ufite agaciro ka miliyoni 1n’ibihumbi 300. Nyuma y’umuganda bagiranye ibiganiro n’abaturage n’urubyiruko.

 Baganira n’abaturage, Uwamwiza Gloria yatanze ikiganiro ku Gukunda igihugu agira ati “gukunda igihugu ni ukucyitangira uharanira icyagiteza imbere”. Mugenzi we MUPENZI Immaculee yaganiriye  ku bubi bw’ibiyobyabwenge by’umwihariko mu rubyiruko abasobanurira ko ibiyobyabwenge bimunga imbaraga z’igihugu kandi bigasubiza inyuma ubukungu bwacyo.

Ihene abo banyeshuli bo muri ULK batanze zifite agaciro k’ibihumbi 400 yakusanyijwe n’abanyeshuli. Nyirankesha Konsolata ni umwe mu bahawe  ihene. Yasazwe n’ibyishimo ahobera umukobwa w’umunyeshuri wayimushyikirije maze avuga ko avuye mubwigunge kuko amatungo asusurutsa murugo.

Ngororero: Ihuriro ry’abanyeshuri biga muri za Kaminuza ryaremeye abatishoboye 20 nyuma y’umuganda ryakoreye mu murenge wa Ngororero    Mw’ijambo rye umuyobozi ushinzwe abanyeshuri muri ULK Hategekimana John yagize ati “ubumenyi abanyeshuri bahabwa muri za kaminuza bugomba guhindura imibereho y’abaturage”. Aha akaba yarashimangiye ko kwiga bitavuga gukena ko ahubwo abanyeshuli babishatse bagera kuri byinshi kubera gushyirahamwe.

Umukozi w’akarere ushinzwe imiyoborere myiza Musabeyezu Charlotte wari uhagarariye umuyobozi w’akarere yashimiye umuryango wa ULK kuri uwo musanzu ukomeye wo kubaka igihugu. Maze anavuga ko umuhanda bahanze mu kagari ka Kazabe uzitirirwa AGE ULK.

Ihurirory’abiga muri za kaminuza rigendera ku nsanganyamatsiko igira iti:” One goal, one passion-Build our future” bivuga ngo “Intego imwe , ubushake bumwe twiyubakira ejo  hazaza heza”. Urwo rubyiruko rw’abanyeshuri rwaje ruherekejwe  na  Ntabwoba Fancois Xavier perezida wa  w’Ihuriro ry’abanyeshuri biga muri kaminuza ya ULK (AGEULK) akaba  anashinzwe imyidagaduro, ,umuco n’imikino  muri kaminuza z’Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba EAC. ULK ikaba iri hafi gusinya amasezerano y’umubano  ushingiye  k’ubufatanye hagati y’akarere ka Ngororero n’urubyiruko rwa Kaminuza yigenga ya Kigali.

Ngororero: Kuzirikana abantu bahishe abandi muri jenoside byabangamiwe no kutagira urutonde rw’abemejwe na IBUKA

Tags: , , , , , , ,


Mugihe  kuri uyu wa 6 Werurwe 2013, u Rwanda rwizihije umunsi wo kuzirikana abantu bahishe abandi muri jenoside zabaye zemewe n’Umuryango w’Abibumbye, mu karere ka Ngororero babangamiwe no kuba badafite urutonde rwemewe rw’abantu bagaragaye ko bahisha abatutsi muri jenoside yabakorewe muri Mata 1994.

Nubwo abatuye aka karere badasanzwe bamenyereye uyu munsi ndetse akaba ari ubwa mbere wizihijwe, bamwe bavuga ko icyo gikorwa ari ingirakamaro kuko hari n’abahasize ubuzima baharanira kurokora bagenzi babo, bityo bakaba bakwiye kwibukwa.

Niyonsenga Jean D’Amour, perezida wa IBUKA mu karere ka Ngororero yadutangarije ko abacitse kwicumu bafite ubushake bwo kwifatanya n’abandi mukuzirikana abo bantu, ariko bakaba badafite urutonde rw’abantu bafatwa muri urwo rwego kuko bemezwa na IBUKA kurwego rw’Iguhugu.

Gusa, Niyonsenga avuga ko mu karere ka Ngororero higeze kuba ubushakashatsi kubantu bahishe abandi bwakozwe na Ibuka ifatanyije n’abarimu bigisha muri kaminuza y’i Butare ariko bakaba batarigeze bahabwa ibyabuvuyemo, kuburyo kwemeza ko umuntu yarokoye abandi bitoroshye, kandi mukubazirikana bakwiye guhera kub’iwabo.

Nubwo mu karere ka Ngororero hatangiye ubwicanyi cyera ndetse hakaba haranageragerejwe jenoside, ngo hari n’abaturage babaye intwari bahisha abahigwaga kuva mu 1973 ndetse na mbere yaho.

 

m_01

Ngororero: poor community call for special support

Tags: , , , , ,


Ngororero: poor community call for special support

Alphonse Munyanzira talking of the problems experienced by the community

The historically marginalized community in Ngororero District need special support for the under development experienced by their family members says Boniface Munyanzira a leader to this group.

Though Rwandan is on a quick wheel to development as well as Ngororero district, Munyanzira says that the pigmies in COPORWA (the cooperative for Potters in Rwanda) that he presents are still far from development.

 Children of the pigmies commonly referred to as Historically Marginalized or locally as ‘Abasangwabutaka’ do not get access to education as other residents. This is mainly due to the poor situation of the pigmies who cannot provide for themselves and unfortunately all of them were never included on the list to be supported by the government.

Children of the pigmies manage to get basic education from the free Universal Education System but cannot attain more than this due to their poverty. Munyanzira says he even presented this issue to the Ministry of Local Governments (MINALOC) but no solution has been provided yet.

Munyanzira wants the government to give special support to the pigmy society for them to be able to solve their own problems and be able to join the rest of the Rwandans in the development of their country.

The Management of Ngororero district say they do not discriminate in supporting the needy and the local people make the list of those that need to be supported and the district has no capacities of providing special support.

Ngororero: Abashigajwe inyuma n’amateka barasaba guhabwa ubufasha bw’umwihariko

Ngororero: Abashigajwe inyuma n’amateka barasaba guhabwa ubufasha bw’umwihariko

Tags: , , , , ,


Ngororero: Abashigajwe inyuma n’amateka barasaba guhabwa ubufasha bw’umwiharikoUmuyobozi w’abo amateka agaragaza ko basigaje inyuma bazwi kwizina ry’Abasangwabutaka, bwana Munyanzira Boniface arasaba ubuyobozi bw’akarere kubaha ubufasha bw’umwihariko kubera gusigara inyuma gukabije kukigaragara mubanyamuryango ayoboye.

Nubwo munyanzira ashima iterambere ry’u Rwanda n’iry’akarere ka Ngororero by’umwihariko, avuga ko abasangwabutaka ahagarariye mu karere ka Ngororero no munama y’igihugu yabo COPORWA (Cooperative des Potiers du Rwanda) bigaragara ko bakiri inyuma mu iterambere.

Ahanini, Munyanzira avuga ko abana babo basigara inyuma mubirebana n’uburezi ahanini bitewe n’uko abenshi mubanyamuryango ayoboye batishoboye kandi bose bakaba batarabashije gushyirwa kurutonde rw’abafashwa na Leta.

Munyanzira arasaba ko abasangwabutaka bahabwa ubufasha bwihariye

Uretse kuba abana babo ngo biga amashuli y’ibanze kubuntu, ngo iyo bakeneye kwiga amashuli ya kaminuza ntibababishobora kubera amikoro, ndetse akavuga ko icyo kibazo yanakigejeje muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu MINALOC, ariko akaba atarabona igisubizo.

Kubwe, munyanzira arasaba leta kubaha ubufasha bw’umwihariko kugira ngo nabo babashe gukemura ibibazo bafite maze bafatanye n’abandi baturage mwiterambere ry’igihugu. Ubuyobozi bw’akarere bwo buvuga ko mugufasha abaturage ntanumwe burobanura, kandi ko abaturage ubwabo aribo bashyira abakene kurutonde bityo bakaba ntabundi bushobozi akarere gafite bwo gutanga ubufasha bwihariye.

Ngororero: Abayobozi b’inzego z’ibanze bihanangirijwe kutongera kwishyuza amafaranga y’ubwisungane kungufu

Ngororero: Abayobozi b’inzego z’ibanze bihanangirijwe kutongera kwishyuza amafaranga y’ubwisungane kungufu

Tags: , , , , , , ,


Munama yahuje guverineri w’intara y’Iburengerazuba Kabahizi Celestin, abaturage n’abayobozi bo mu murenge wa Ngororero mu karere ka Ngororero, guverineri Kabahizi yihanangirije abayobozi b’inzego z’ibanze kutongera kwishyuza amafaranga ya MUSA (Mutuelle de Sante), hakoreshejwe ingufu zidateganywa n’amategeko.

 

Ngororero: Abayobozi b’inzego z’ibanze bihanangirijwe kutongera kwishyuza amafaranga y’ubwisungane kungufu


Guverineri kabahizi yihanangirije abayobozi kudahutaza abaturage

Muri iyo nama abaturage bo mu murenge wa Ngororero bafashe ijambo maze babwira umuyobozi w’intara ko abayobozi babo baza kubaka amafaranga y’ubwisungane mukwivuza bayabura cyangwa basanze ba nyir’urugo badahari bagatwara amatungo yabo kubayafite.

Abenshi muri abo baturage bavuga ko bafiriwe amatungo ngo ntiyari ayabo ahubwo ni ayo baragijwe, kuburyo banyirayo bajya kuyagombora batanze amafaranga ngo yitwa ay’umushumba, kandi batarabaragije.

Guverineri kabahizi akaba yabwiye abayobozi b’akarere n’abandi bakorana munzego zo hasi ko ibyo bitemewe, hakaba hagomba gukoreshwa uburyo buteganywa n’itegeko rigenda ubwisungane mukwivuza.

Abayobozi bo mumirenge, utugari n’imidugudu nabo bakaba bagaragaza impungenge z’uko hari abaturage banga gutanga amafaranga kubushake ndetse hakaba n’abagandisha abandi muri iyo gahunda. Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba akaba yasabye abo bayobozi kwifashisha amategeko, asaba n’abaturage kwishyura ubwisungane mukwivuza kuko aribo bifitiye inyungu.

 

 

Minisitiri Mitari mu karere ka Ngororero

Rwanda | Ngororero: Intore nizifashishwe muri gahunda zose z’akarere (Minisitiri Mitari)

Tags: , , , , , ,


Minisitiri w’Umuco na Siporo Protais MITARI akaba ari nawe mujyanama w’akarere ka Ngororero muri Guverinoma asanga kwifashisha intore mu bikorwa byose akarere gafite muri iyi minsi byabafasha kwihutisha izo gahunda kandi bigakorwa neza.

Ibi minisitiri Mitari abishingira kumurava, ubushake, ubwitange no gukunda igihugu izo ntore zirimo kugaragaza mubikorwa by’urugerero zatangiye, kandi zikaba zigera kubaturage benshi kuko ari naho zituye mu midugudu.

Minisitiri Mitari mu karere ka Ngororero

Minisitiri Mitari mu karere ka Ngororero

Agira inama umuyobozi w’akarere bwana Gedeon Ruboneza ari kumwe n’abandi bayobozi ndetse n’abaturage, minisitiri Mitari yavuze ko aho yanyuze hose haba mu karere ka Ngororero ndetse no mutundi turere, asanga intore zifite ubushake na gahunda yo kuzarangiza urugerero zitanze umusaruro ufatika, kandi intego yazo ngo ni ukwiyubakira amateka meza.

Gusa, ubuyobozi bukanasabwa kudatekereza ko intore zizakora ibyananiranye gusa, no kurangwa no gufatanya nazo muguhitamo icyakorwa. Abasore n’inkumi bari kurugerero bagaragaje zimwe mumpungenge zifite maze zisobanurirwa ko Leta ibizi kandi ibitekereza, ariko ko hagize ugira ikibazo cyihutirwa yakigeza kubayobozi bamwegereye.

Abatekereza ko intore zikora imirimo y’amaboko gusa ndetse abadashyigikiye iyo gahunda bakabyita uburetwa cyangwa TIG, minisitiri Mitari yabatanzeho ubutumwa bwo guhinduka no kudatekereza ikibi kumurimo utanga umusaruro. Yagize ati “izi ntore turazituma kwigisha no gufasha abaturage. Ni abantu bize kandi bahawe amasomo atandukanye. Nonese wafata umuntu wanga ukamutuma mubaturage bawe! Leta yacu ntamunyarwanda numwe yanga kandi gahunda y’urugerero ni gahunda yo gukunda igihugu”.

Kuri ubu, bamwe mu bayobozi b’imirenge barahamya ko ibikorwa by’urugerero byatangiye kugaragaza impinduka nziza muduce izo ntore zikorera mo, kuburyo biteze byinshi kuri uru rugerero kandi bakaba bazakurikiza inama zose zafasha mumigendekere myiza yarwo.

 

 

 

Isuku Hakorwa iki ngo turinde

Rwanda | Isuku: Hakorwa iki ngo turinde abana kwirirwa bashaka udukoresho mu myanda

Tags: , , ,


Ingeso yo kwirirwa mu myanda bashakamo ibintu bitandukanye nk’amacupa ya parasitiki (plastic) ibikoresho by’ibyuma bizwi ku izina ry’ Injyamani ndetse n’utundi tuntu utaretse n’ibiribwa byajugunywe ikomeje kugenda ikura hirya no hino cyane cyane kubana bakiri bato.

Kuri ubu, iyo ngeso yo kwirirwa mumyanda ikaba isa n’iyabaye umuco kubana ndetse n’abanyeshuli ngo baba bashakisha aho bakura amafaranga nyamara bahakura ingaruka zikomeye zirimo indwara zitandukanye.

Isuku Hakorwa iki ngo turindeNyamara umuti wafasha guca iyo ngeso itajyanye n’igihe abana b’abanyarwanda bagezemo usanga waboneka mungo cyangwa mubigo bitandukanye harimo n’amasoko. Kuri ubu, hari ba rwiyemezamirimo batwara imyanda kuburyo bwizewe kandi bakayijyana ahantu hizewe yamaze no kuvangurwa kuburyo abatuye mumijyi bayobotse abo bantu byaba igisubizo.

Ikindi ni uko ibigo binini bikwiye kugira gahunda yo gufata imyanda yabyo no nkuko bikorwa mubitaro n’ibigonderabuzima, cyangwase bakubakira neza ahantu bayimena kuburyo umuntu adapfa kuhinjira, ariko ibi usanga byarananiranye cyane cyane mumasoko.

Ababyeyi n’abandi bantu bakuru batuye mumijyi aho iyi ngeso igaragara kurusha mucyaro, bagombye kujya babaza abana babo aho bakuye ibikoresho bazanye cyangwa amafaranga igihe babigurishije, kandi ingeso abantu bakuru bafite yo gutanga uducupa tw’amazi kubana bato batubasabye nayo igahagarara naho ubundi ingamba Leta yafashe yo kugabanya indwara ziterwa n’umwanda yakomeza kubangamirwa.

Ngororero Abaturage bafatanyije n’intore3

Rwanda | Ngororero: Abaturage bafatanyije n’intore ziri kurugerero mubikorwa by’amaboko

Tags: , , , , , ,


 Mu rwego rwo gutangiza kumugaragaro gahunda y’urugerero mu karere ka Ngororero, kuri uyu wa 22 Mutarama 2013, abaturage b’ingeri zitandukanye bifatanyije n’intore ziri kurugerero mu gukora imirimo y’amaboko mu murenge wa Ngorororero.

Nkuko umuyobozi w’akarere bwana gedeon Ruboneza nawe wari muri icyo gikorwa yabitangaje, ni murwego rwo kwereka urwo rubyiruko ko abayobozi, abakozi batandukanye ndetse n’ababyeyi, abavandimwe n’inshuti babashyigikiye mubikorwa batangiye.

Ngororero Abaturage bafatanyije n’intore

 

 

 

 

 

 

 

 

Mugutangiza urugerero mu karere ka Ngororero, minisitiri Mitari Protais, wari n’umushyitsi mukuru akaba yavuze ko Leta kimwe n’abaturage bategereje umusaruro mwiza w’ibikorwa, inyigisho ndetse n’umuco kuri urwo rubyiruko maze arusaba gukorana umurava muri byose ndetse arwizeza ko Leta yateguye neza imikorerwe y’urugerero kandi izakomeza kubafasha.

Ngororero Abaturage bafatanyije n’intore2

Intore zo kurugerero zigaragaza imbogamizi zituma zidakora ibikorwa byabo neza, minisitiri yabasabye ko ahagaragaye ikibazo bazajya begera ubuyobozi bubegereye maze bagashaka umuti w’ikibazo kuko ibisubizo biri muribo no mubushake bwa Leta.

Ngororero Abaturage bafatanyije n’intore3

Minisitiri Mitari niwe watangije ibikorwa by’urugerero

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Mugikorwa cyakozwe, izo ntore n’abaturage bahanze umuhanda mushya ahantu hareshya na metero 600, batungana na metero 900 z’umuhanda uteri umeze neza ndetse batera ingemwe z’ibiti 392 murwego rwo kurwanya isuri mumirima y’abaturage, byose byahawe agaciro ka miliyoni 1 n’ibihumbi 200. Tubamenyeshe ko mumwaka ushize mu Rwanda hatojwe intore zo kurugerero ibihumbi 40.

 

Abacukura imyobo ahantu hagendwa bakwiye kujya bayitwikira3

Rwanda : Abacukura imyobo ahantu hagendwa bakwiye kujya bayitwikira

Tags: , , , , ,


Hirya no hino cyane cyane mu mijyi usanga hafi y’ingo z’abaturage hari ibyobo bihacukuye kandi bidatwikiriye bishobora guteza impanuka kubantu cyangwa ikindi kintu cyanyura aho ngaho.

Ibyo byarushijeho kwiyongera muri iyi minsi aho ubuyobozi bwa Leta bwagishyize imbaraga mugusaba  abaturage gufata amazi aturuka kunzu no kubindi bikorwa byabo aho gutemba ngo yangize ubutaka n’ibindi bintu.

Abacukura imyobo ahantu hagendwa bakwiye kujya bayitwikira

Umwobo uri munsi y’inzira abantu banyuramo

Umugabo umwe utuye mu karere ka Muhanga aherutse kuvunikira mucyobo gicukuye ahitwa kuri cercle mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza hafi y’agahanda kagana i Gatagara ubwo yashakaga kugama izuba munsi y’igiti maze uko yakagisanze agwa mumwobo ariko yirwanaho ntiyamanukiramo wese, gusa ahavunikira urutugu.

Iyo ugenda mu duce dutuwe mu mujyi wa Muhanga naho uhasanga imyobo nkiyo banyirayo bacukura ubundi bagatwikirizaho uduti twanyirarureshwa ndetse hamwe ugasanga barashyizeho imitumba, bakarenzaho itaka cyangwa bakanarireka kandi ari ahantu ubona ko hanyurwa n’abantu.

Abacukura imyobo ahantu hagendwa bakwiye kujya bayitwikira2Abacukura imyobo ahantu hagendwa bakwiye kujya bayitwikira3

Hari abashyiraho utuntu twa nyirarureshwa kandi ari kunzira

Umubyeyi wo mu kagali ka gahogo mu murenge wa Nyamabuye ho mu karere ka Muhanga ufite umwana wiga ku ishuri ry’incuke ryitiriwe Mutagatifu Karorina riri ahitwa kuri sipesiyari (special) akaba yaratubwiye ko bibasaba guherekeza abana kubera inzira bacamo zicukuyeho ibyobo, kandi nyamara baturiye ishuli ndetse harimo n’abana batangiye gukura, ariko impungenge zikaba ari zose kubera iyo myobo.

Abantu bacukura imyobo nkiyo bakwiye no kuyipfundikira kuburyo bukomeye butatera impanuka cyangwase mugihe batarabikora hagashyirwa ikimenyetso cyereka umuntu ko aho hantu yahagirira ingorane.

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia