Bamwe mu batuye rwagati mu mujyi wa Ngororero bavuga ko urusaku ruturuka ku miziki iva mu ma studios, mu mazu bogoshera mo (salon de Coiffure) no mu mazu yerekanirwa mo ama filimi ruhora muri uwo mujyi rubabangamira ndetse bamwe ngo ntibasinzire.
Nyuma y’uko muri uwo mujyi hageze umuriro w’amashanyarazi mu myaka ibiri ishize, ibikorwa by’ubucuruzi bujyanye n’imyidagaduro irimo imiziki na filimi byabaye byinshi muri uyu mujyi kuburyo usanga mu mazu menshi harimo urusaku rw’imiziki.
Kuba uwo mujyi ari muto kandi ukaba utuwe mo n’abantu ngo nibyo bituma Babura umutekano, kuko bihora bibasakuriza. Umugore utuye muri uwo mujyi akaba afite n’abana batoya avuga ko badashobora kuryama ku manywa ngo basinzire, ndetse ngo niyo bari mu rugo bavuga basakuza kugira ngo bumvikane kubera urusaku rubasanga mu rugo.
Urusaku rw’ama filimi n’imiziki ngo rumara amasaha menshi kuko, amazu acuruza indirimbo atangira saa kumi n’ebyiri za mugitondo akagera nijoro mu ma saa mbiri. Abenshi usanga ngo bacungana n’ayo masaha kugira ngo bahengeke umusaya.
Kuri ubu, kugira imiziki n’amafilimi bisakuza cyane byabaye nk’iturufu ituma abantu bafite utubari bakurura abakiriya benshi cyane cyane abaturutse mu cyaro baza mu mujyi akenshi ku minsi isoko ryaremye.
Abo baturage barasaba ubuyobozi ko bwasaba abakora ubwo bucuruzi bakajya bacuranga gahoro, kandi bagakora amasaha yo kumanywa cyangwa bagahabwa igice kimwe bakorera mo ntibanyanyagire mu mujyi wose.
Abahanga mu bijyanye n’urusaku (amajwi) bavuga ko urusaku rwinshi rushobora gutera uburwayi mu matwi no mu mutwe w’abantu kuko amatwi afite ingano yarwo yihanganira kandi urwo rusaku rurengeje igipimo ntirugomba kumara umwanya munini.


