Tag Archive | "Rwanda Nyabihu"

Nyabihu: Ikibazo cy’amazu 9 y’Abacitse ku icumu kizaba cyacyemutse bitarenze umwaka utaha

Nyabihu: Ikibazo cy’amazu 9 y’Abacitse ku icumu kizaba cyacyemutse bitarenze umwaka utaha

Tags: , , , , , ,


Nyabihu: Ikibazo cy’amazu 9 y’Abacitse ku icumu kizaba cyacyemutse bitarenze umwaka utahaJuru Anastase uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyabihu avuga ko hakiri imiryango 9 itarubakirwa n’amazu 100 akeneye gusanwa

Mu karere ka Nyabihu,amazu agera kuri 420 niyo amaze kubakirwa abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye nk’uko Juru Anastase uhagarariye IBUKA muri aka karere yabidutangarije.

Uretse aya mazu 420 yubatswe,Juru avuga ko hasigaye amazu 9 agomba kubakirwa abasigaye batubakiwe ubu bakodesha abandi bakaba bacumbikiwe.

Juru avuga ko mu mazu yubakiwe abacitse ku icumu rya Jenoside,nyuma y’aho mu cyunamo cy’umwaka ushize hasanwe amazu 8,hacyiri andi mazu agera ku 100 akeneye gusanwa. Kuri we asanga amazu 9 atarubakwa aramutse yubatswe ndetse n’andi 100 akeneye gusanwa akabikorerwa,ikibazo cy’amacumbi ku bacitse ku icumu cyaba gikemutse.

 Kuri iki kibazo cy’amazu y’imiryango 9 atarubakwa,umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif akaba avuga ko mu mwaka utaha nabo bazaba bubakiwe ikibazo kigakemuka burundu. Yongeraho ko ugereranije n’ibihe byabanje ,abacitse ku icumu rya Jenoside bagenda barushaho kugira imibereho myiza cyane.

Abdoulatif,avuga ko nk’ubuyobozi, bazakomeza kubitaho kugira ngo barusheho kugira ubuzima bwiza,batere imbere kandi barusheho kwigira.

 Mu nama yateranye kuri uyu wa 30 Mata,ikibazo cy’amazu akeneye gusanwa nacyo kikaba cyaravuzweho,aho kizitabwaho ku mafaranga yabonetse ku nkunga abaturage batanze bafasha bagenzi babo bacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka.

Nyabihu: Abaturage barasabwa kugira ibyabo, ibikorwa byo gukumira Ibiza,kurengera ibidukikije no kurwanya isuri hirindwa ingaruka byateza

Nyabihu: Abaturage barasabwa kugira ibyabo, ibikorwa byo gukumira Ibiza,kurengera ibidukikije no kurwanya isuri hirindwa ingaruka byateza

Tags: , , , , , , , ,


Nyabihu: Abaturage barasabwa kugira ibyabo, ibikorwa byo gukumira Ibiza,kurengera ibidukikije no kurwanya isuri hirindwa ingaruka byatezaInkangu n’ibiza bikunze kwibasira akarere ka Nyabihu,mu kubikumira abaturage bakaba basabwa gufata iya mbere no kubigira ibyabo

Akarere ka Nyabihu ni akarere k’imisozi miremire kakaba kagizwe n’imirenge 12, harimo imirenge 8 igizwe n’imisozi ihanamye kandi  irangwa n’ubutaka  bworoshye.

Ibi bituma mu gihe cy’imvura nyinshi,byoroshye ko iyi mirenge ibamo isuri n’inkangu ku buryo byibasira ibikorwa by’abaturage birimo amazu, imyaka, amatungo ndetse na bamwe mu  baturage ubwabo bakaba bahasiga ubuzima . Ingaruka z’ibiza kandi zikaba zigera no ku bikorwa remezo nk’imihanda.

Uretse imirenge 8 igizwe n’ubutaka bworoshye,aka karere karacyafite n’imirenge 4,yo mu gice cy’amakoro, nayo ikunze kuba yakwibasirwa n’ibiza, kuko amazi amanuka muri iyo misozi ashobora kwangiza ibyo ahura nabyo.

Bitewe n’imiterere y’akarere ka Nyabihu,biroroshye ko kakwibasirwa n’ibiza. Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif,tumubajije ingamba bafata ngo bakumire ibi biza,yadutangarije ko hafashwe ingamba nyinshi kandi buri muturage akaba asabwa kubigira ibye ku buryo ingaruka ziterwa n’ibi biza zagabanuka nabyo bikagabanuka.

 Zimwe mu ngamba zafashwe n’akarere,abaturage nabo basabwa kugira izabo ni ibikorwa byokurengera ibidukikije no kurwanya isuri hirya no hino mu mirenge igize aka karere. Gutera ibiti,gucukura ibyobo bifata amazi,gufata amazi ku mazu yabo,gucukura imirwanyasuri no kurwanya isuri mu mirima yabo,kubungabunga ibiti n’ibindi bidukikije by’umwihariko zikaba ari zimwe mu ngamba zafashwe.

Uretse izo ngamba,abaturage bakaba basabwa kwirinda gutura mu duce dukunze kwibasirwa n’ibiza”high risk zone”ndetse n’abatuye ahakunze kwibasirwa bakimuka. Kugeza ubu abagera kuri 300 bakaba bamaze kwimurwa,ariko hakaba hakiri abasaga 680 bakeneye kwimurwa nk’uko Twahirwa Abdoulatif,mayor w’aka karere  yabidutangarije.

Buri muturage w’akarere ka Nyabihu,akaba ashishikarizwa kugira ingamba zafashwe ize no guharanira gufata iya mbere mu guhangana n’ingaruka ziterwa n’ibiza no kugabanya ubukana bwabyo nk’uko umuyobozi w’akarere ka Nyabihu yabigarutseho.

m_01

Nyabihu: Abaturage barashishikarizwa kurangwa n’imyitwarire myiza mu gihe cy’icyunamo kandi bakitabira gahunda zose ziteganijwe

Tags: , , , , ,


m_01

Abayobozi batandukanye bahuriye mu nama mu rwego rwo gutegura uburyo igihe cy’ icyunamo kizagenda n’imyitwarire igomba kuranga abaturage

Mu minsi iri imbere mu Rwanda turitegura kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994. Hirya no hino mu turere, bakaba bagenda bategura uko ibi bihe byo kwibuka bizagenda n’imyitwarire abaturage basabwa kugira.

Mu karere ka Nyabihu, abaturage muri rusange,abayobozi mu nzego zitandukanye, bakaba bakangurirwa kwitabira gahunda zose ziteganijwe mu  minsi y’icyunamo,harimo n’ibiganiro bitandukanye byateguwe.

By’umwihariko urubyiruko rutari munsi y’imyaka 18 rukaba rusabwa kubigaragaramo kuko usanga ahanini byitabirwa n’abakuze nk’uko byagarutsweho n’ uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyabihu Juru Anastase ndetse n’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Sahunkuye Alexandre mu nama ku gutegura Kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Abazatanga ibiganiro bakaba basabwa kubitanga mu buryo  bwiza,bwumvikana,bunoze kandi mu gihe cyagenwe bityo bagasigira umwanya abaturage,bakabaza kandi bakungurana ibitekerezo ku kiganiro kiba kimaze gutangwa.

Abazafasha muri gahunda zitandukanye nko kwita ku bahungabanye,basabwe kubyitegura ku buryo bazakora umurimo wabo neza. Abaturage muri rusange n’abanyamadini by’umwihariko bakaba basabwa kugira umuco mwiza wo gusurana muri ibi bihe bikomeye,bakegera bagenzi babo bakabahumuriza kandi bakabakomeza bakumva ko atari bonyine.

Ku birebana n’indi myitwarire,abaturage barasabwa kujya bafunga utubari mu masaha yagenwe. Utubari tukaba tuzajya dufungurwa saa kumi n’imwe z’umugoroba nyuma y’ibiganiro,tugafungwa sa moya z’umugoroba. Abaducururizamo n’abaturage bakaba basabwa kubyubahiriza.Nta makwe, imiziki, ibikorwa byo kwinezeza,imyidagaduro, kwishimisha n’ibindi byemewe mu cyunamo nk’uko byagarutsweho.

Abaturage b’akarere ka Nyabihu bakaba bashishikarizwa kugumya gufata mu mugongo Abacitse ku icumu rya Jenoside kandi bagakomeza n’umuco mwiza basanganywe wo gutanga ubufasha buzafasha bagenzi babo batishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside.

Mu karere ka Nyabihu, gutangiza icyunamo bikazakorerwa mu murenge wa Jenda naho gusoza bikazakorerwa mu murenge wa Mukamira ari naho hubatswe urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rushyinguwemo imibiri igera ku 2020.

Nyabihu: Abaturage barashishikarizwa kuzakomeza umuco mwiza basanganywe wo gufasha no kuremera bagenzi babo mu gihe cy’icyunamo

Nyabihu: Abaturage barashishikarizwa kuzakomeza umuco mwiza basanganywe wo gufasha no kuremera bagenzi babo mu gihe cy’icyunamo

Tags: , , , , ,


Nyabihu: Abaturage barashishikarizwa kuzakomeza umuco mwiza basanganywe wo gufasha no kuremera bagenzi babo mu gihe cy’icyunamoUmuyobozi w’akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif,arahamagarira abaturage b’akarere abereye umuyobozi kuzafasha kwigira bagenzi babo basizwe iheruheru na Jenoside

Mu gihe mu Rwanda twitegura kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, mu karere ka Nyabihu bavuga  ko biteguye neza, kugira ngo ibiteganijwe mu minsi y’icyunamo bizakorwe neza,nk’uko umuyobozi w’aka karere Twahirwa Abdoulatif yabidutangarije.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Twibuke Jenoside yakorewe abatutsi duharanira kwigira” ni muri urwo rwego Twahirwa Abdoulatif,ahamagarira abaturage ayobora, kuzarangwa n’umutima ufasha mu minsi y’icyunamo nk’uko ari umuco mwiza basanganywe.

Akaba abyibutsa abaturage kugira ngo muri iki gihe cy’icyunamo tugiye kwinjiramo bazaremere bagenzi babo bacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye, bityo babafashe kwigira kandi bikure mu bukene bityo nabo bizababere intandaro yo kuzafasha abandi kwigira mu bihe bizaza .

Uyu muyobozi yongeraho ko mu minsi iri imbere,mu karere ka Nyabihu bateganya no gukora igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro,imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu rwibutso rwa Mukamira ari narwo aka karere gafite. Ni muri urwo rwego ahamagarira abaturage kuzitabira iki gikorwa.

 Yongeraho ko muri uru rwibutso hashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi igera ku 2020, uyu mubare ukaba ari muto ugereranije n’abahaguye. Ari nayo mpamvu akangurira abaturage, kugumya gushaka no gutanga amakuru ku haba hari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Ibikorwa nko kubakira abacitse ku icumu basigaye batabonye amacumbi kikaba kirimbanije,aho Juru Anastase uhagarariye  IBUKA muri ako karere avuga ko iki gikorwa kigeze kure. Ibi kandi bikaba bigarukwaho na Sahunkuye Alexandre,umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyabihu.

Ayo mazu akaba ari kubakwa mu mirenge ya Bigogwe,Shyira,Mukamira,Karago na Jenda. Abacitse ku icumu batishoboye bakaba banafite imwe mu mishinga izaterwa inkunga igashyirwa mu bikorwa, ikabafasha kwiteza imbere nk’uko Juru yabidutangarije.

Nyuma yaho hagaragariye ikibazo cy'imirire mibi mu myaka

Nyuma yaho hagaragariye ikibazo cy’imirire mibi mu myaka 2 ishize abaturage n’ubuyobozi bafashe ingamba zo kuyirwanya byihuse

Tags: , , , , ,


Mu myaka ibiri ishize,mu karere ka Nyabihu hari haragaragaye  ikibazo cy’imirire mibi. Nk’uko umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri aka karere Sahunkuye Alexandre yabidutangarije,abana bagera kuri 516 bari bari mu ibara ry’umutuku,bisobanura ko bari bafite iki kibazo ku buryo bukabije. Mu rwego rwo kugikemura hari zimwe mu ngamba zafashwe ku buryo muri uyu mwaka abana 31 gusa aribo bari basigaranye icyo kibazo nabwo ku buryo budakabije.

Nyuma yaho hagaragariye ikibazo cy'imirire mibi mu myaka

Nk’uko Sahunkuye abivuga, ubuyobozi ku bufatanye n’abaturage  baragihagurukiye bafa ta ingamba zo kugikemura burundu. Zimwe mu ngamba nyamukuru zafashwe harimo kwita ku turima tw’igikoni,aho buri rugo rwasabwe kukagira kandi kameze neza. Ku bufatanye n’intore,ingo ziri mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri zikaba zarakorewe uturima tw’igikoni kandi tumeze neza.

 Hafashwe kandi icyemezo cyo gushyira ingufu cyane muri gahunda y’agashuri k’agakono k’umwana. Iyi gahunda ikaba ikorwa ku midugudu buri cyumweru,aho ababyeyi bafatanije n’umujyanama w’ubuzima bigishwa gutegura indyo nziza yuzuye bahereye kubyo babona by’ibiribwa mu ngo zabo.Kuri iyi gahunda akarere kakaba gatanga amafaranga make y’ibirungo,kakabishyikiriza ababyeyi ku midigudu hanyuma bagatunganya iyo gahunda.

Kubyara muri batisimu abana bafite ikibazo cy’imirire mibi,nayo n’indi ngamba yafashwe n’abayobozi by’umwihariko. Buri muyobozi,akaba yarafashe umwana cyangwa abana bo kwitaho bafite icyo kibazo. Icyo yabafashaga akaba ari ukuganira n’ababyeyi be,ikibazo gituma uwo mwana agira imirire mibi,akabagira inama kandi akanabaha n’ubufasha bufatika bwo gutuma icyo kibazo gikemuka.

 Bimwe mu by’abayobozi bagiye bakora harimo nko gukamishiriza abo bana amata abafasha,koroza ababyeyi babo amatungo magufi abafasha mu mirire,guha ubujyana butandukanye ingo zifite ibyo bibazo n’ibindi. Kuva icyo kibazo cyagaragara kugeza ubu,abana bagera kuri 485 bakaba baramaze gukira hakaba hasigaye gusa abana 31 nabo bakaba barimo kwitabwaho ku buryo bazakira vuba nk’uko Sahunkuye yabidutangarije. Ikigamijwe akaba ari ukurwanya imirire mibi igacika burundu ndetse n’indwara ziterwa nayo.

 Turatsinze Emmanuel,nk’umwe mu baturage b’akarere ka Nyabihu,avuga ko gahunda y’uturima tw’igikoni yafashije abaturage cyane kurwanya indwara no kurya indyo yuzuye.Ku rwe ruhande avuga ko ahanini yakundaga kugura imboga,rimwe na rimwe zanataye n’umwimereri. Ariko kugeza ubu,abona imboga ataguze,akuye hafi y’urugo,bakaziteka nta mbogamizi. Ibyo bikaba bituma iki gikorwa badapfa kwandura indwara.

 Mu Rwanda guca imirire mibi n’indwara ziterwa nayo ikaba ari imwe mu ntego ziyemejwe. Ni muri urwo rwego, abayobozi ku nzego zose uhereye ku z’ibanze,abajyanama b’ubuzima n’abaturage by’umwihariko basabwa kurwanya imirire mibi. Bakaba basabwa kwibanda ku kwita kuri gahunda y’uturima tw’igikoni aho buri rugo rusabwa kukagira ;kugira nibura  igiti cy’imbuto ziribwa,korora amatungo magufi afasha mu mirire no kwitabira ibisabwa byose bijyanye na gahunda ya Leta yo kurwanya imirire mibi.

Abimana Gasore,nyuma yo gufatanwa bule 700 z’’urumogi

Nyuma yo gufatira ibiyobyabwenge nk’urumogimu karere ka Nyabihu,umuyobozi wako yongeye gusaba abaturage kurushaho kubyirinda

Tags: , , , , ,


Abimana Gasore,nyuma yo gufatanwa bule 700 z’’urumogi

Abimana Gasore,nyuma yo gufatanwa bule 700 z’’urumogi

Mu gitondo co kuwa 27 Gashyantare, 2013 mu karere ka Nyabihu hafatiwe ikiyobyabwenge cy’urumogi, ndetse n’ibindi bikoresho bitandukanye byari byinjiye mu buryo  bwa forode mu Rwanda. Bikaba byafashwe na Police y’akarere ka Nyabihu, station ya Mukamira.  Abimana Gasore niwe wafatanywe urumogi, ububule 700. Gasore avuga ko yari agiye kurucuruza I Kigali mu rwego rwo gushaka imibereho.

Gasore avuga ko yavutse mu mwaka w’ 1998, akaba mwene Nzamwitakuze Patrice na Nyirandeze Albertine,batuye mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu.

Gasore  yongeraho  ko nta wundi bakorana mu bucuruzi bw’iki kiyobyabwenge cy’urumogi ,ahubwo ko arugura muri Congo kuko ruhaba rwinshi. Urwo yafatanywe avuga ko ari bule 700 ,akaba yari agiye kurucuruza mu mujyi wa Kigali mu rwego rwo gushaka imibereho. Kugeza ubu akaba acumbikiwe kuri Station ya Police ya Mukamira.

Uretse urumogi bule 700, ibindi bikoresho byafashwe byinjijwe ku buryo bwa forode, harimo amavuta yo kwisiga y’ubwoko butandukanye,ibitenge, sauce tomates ndetse n’amacupa y’inzoga ya likeri ya Red Label. Ahanini ukaba usanga ari abagore bakunze gufatanwa ibyinjizwa mu Rwanda mu buryo butemewe nk’ibyo bafatiwe  muri aka karere,  kuko uretse urumogi,ibindi byari bifitwe n’abagore.

 

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif,avuga ko iyo abantu bafatanywe ibiyobwabwenge nk’urumogi bashyikirizwa ubutabera bugakora akazi kabwo. Naho ku bindi bicuruzwa bikoreshwa mu Rwanda, bigashyikirizwa Rwanda Revenue hanyuma ba nyirabyo bagakurikiza ibyo  ibasaba.

Uyu muyobozi kandi yaboneyeho kugira inama abaturage yo kwirinda ibiyobyabwenge aho biva bikagera,bakabirinda na bagenzi babo ndetse bakanabikumira,buri wese akaba ijisho rya mugenzi we.

Ibiyobyabwenge na forode,bikaba bidindiza iterambere ry’u Rwanda ari nayo mpamvu buri wese asabwa kubyirinda,kubirinda abandi no kubikumira aho biva bikagera mu rwego rwo kubaka u Rwanda ruzira ibiyobyabwenge.

 

 

Juru Anastase, ushinzwe

Nyabihu: genocide survivors doing better than before – IBUKA

Tags: , , , ,


The social and general wellbeing of the 1994 genocide against Tutsi survivors in Nyabihu District has evolved significantly for the better that the survivors are now set to participate in development projects and leave the worst part of their lives in the past. Anastase Juru IBUKA Coordinator in the District has confirmed.

Juru Anastase, ushinzwe IBUKA mu karere ka Nyabihu avuga ko imibereho y’abacitse ku icumu igenda irushaho kuba myiza. Kuri ubu icyo bashyize imbere n’ugushyira mu bikorwa imishinga izabafasha kwiteza imbere kurushaho

Anastase Juru the coordinator of IBUKA in Nyabihu District

The many problems that affected genocide survivors are being solved one after the other and now they can live a normal life like all other residents of Nyabihu district.

Most of the genocide survivors have accommodation and others, their houses are under construction. 30 houses are under construction in Nyabihu district specifically for genocide survivors who had no decent houses and they will be distributed to them before April 2013.

“Nyabihu district has always supported the genocide survivors and recently they built a house for genocide orphans who were living on their own. The district provides them food and other basic necessities an achievement that is worth the praise by genocide survivors” says Anastase Juru.

Concerning the vulnerable and poor genocide survivors especially the elderly with no families, Juru says they are in negotiations with FARG which will determine people to be given the beneficiary funds to support them in their daily lives.

Genocide survivors in Nyabihu district have about 26 projects meant to develop them that are funded by FARG; each team has about Rwf1million that will be used to realize its project.

Anastase Juru is sure that after the initiation of these projects, genocide survivors will lead good lives and will be able to provide for their families and attain long lasting development.

 

Nyabihu: Imibereho y’Abacitse ku icumu rya Jenoside igenda irushaho kuba myiza ugereranije na mbere

Nyabihu: Imibereho y’Abacitse ku icumu rya Jenoside igenda irushaho kuba myiza ugereranije na mbere

Tags: , , , , ,


Juru Anastase, ushinzwe IBUKA mu karere ka Nyabihu avuga ko imibereho y’abacitse ku icumu igenda irushaho kuba myiza. Kuri ubu icyo bashyize imbere n’ugushyira mu bikorwa imishinga izabafasha kwiteza imbere kurushaho

Juru Anastase, ushinzwe IBUKA mu karere ka Nyabihu avuga ko imibereho y’abacitse ku icumu igenda irushaho kuba myiza. Kuri ubu icyo bashyize imbere n’ugushyira mu bikorwa imishinga izabafasha kwiteza imbere kurushaho

Imibereho y’abacitse ku icumu iragenda irushaho kuba myiza ugereranije n’ibihe byabanje nk’uko uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyabihu Juru Anastase abivuga. Ibi akaba abishingira ku bibazo bitandukanye bari bafite bigenda bikemuka nk’uko Juru abigarukaho

Kuba benshi mu bacitse ku icumu bamaze kubona aho baba bose ndetse n’abatarahabona habo,amazu yabo akaba agiye kuzura neza,ubu noneho muri uyu mwaka barimo gutekereza ku mishinga yabazamura bakiteza imbere nk’uko Juru yabidutangarije. Avuga ko kubari basigaye batarabona amacumbi, ubu batangiye kubaka amazu 30 ku buryo Juru yizera ko ukwezi kwa kane kuzarangira barayatashye.

Nubwo mu karere ka Nyabihu hakiri abana b’imfubyi za Jenoside zibana zikenera byinshi byazifasha mu buzima bwazo,nyuma y’aho aba bana bubakiwe inzu yabo yo kubamo,Juru avuga ko ari igikorwa gishimishije cyane bakorewe. Yongeraho ko yishimira uburyo akarere ka Nyabihu gafasha aba bana mu kubaho kabashakira ibibatunga,kakabitaho, nacyo kikaba ari igikorwa asanga ari icyo gushimira ubuyobozi cyane.

Ku birebana n’abandi bacitse ku icumu batishoboye, n’abakecuru n’abasaza b’inshike,Juru avuga ko muri iyi minsi bavuganye n’abantu bo muri FARG bavugana ko bazaza bakaba bafatanya mu kugena abantu bashobora gusubizwa ku nkunga y’ingoboka ngo ibe nayo yabafasha mu mibereho yabo.

Muri rusange ku bijyanye n’ imibereho y’abacitse ku icumu rya Jenoside, uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyabihu Juru Anastase akaba avuga ko igenda irushaho kuba myiza ugereranije n’ibihe byabanje kuko bitaweho mu buryo bushimishije.

Ni muri urwo rwego abacitse ku icumu rya Jenoside, ubu bafite imishinga igera kuri 26 bagiye kuzashyira mu bikorwa mu rwego rwo kwiteza imbere. Iyi mishinga bakaba barayitewemo inkunga na FARG buri tsinda rikaba rifite amafaranga miliyoni 1 azabafasha gushira mu bikorwa umushinga waryo.

Juru akaba yizera ko nyuma y’ishyirwamubikorwa ry’iyi mishinga,bazarushaho kwiteza imbere no kuzamura imibereho yabo kuko bazaba bafite ibyo bakora bibabashisha kubona ubushobozi,bakizigamira bakarushaho kugera ku iterambere rirambye.

 

 

 

Gushyiraho amakoperative y’urubyiruko ni kimwe mu bikorwa

Rwanda : Gushyiraho amakoperative y’urubyiruko ni kimwe mu bikorwa byitaweho mu mwaka wa 2012 mu karere ka Nyabihu

Tags: , , ,


Gushyiraho amakoperative y’urubyiruko ni kimwe mu bikorwa

Gushyiraho amakoperative y’urubyiruko byutaweho mu mwaka wa 2012 kugira ngo azarufashe kugera ku iterambere: Murwanashyaka Bosco,umuco na sport ushinzwe urubyiruko mu karere ka Nyabihu

Mu mwaka wa 2012,urwego rw’urubyiruko mu karere ka Nyabihu rwitaweho cyane kugira ngo rutezwe imbere nk’ejo hazaza h’u Rwanda. Kimwe mu byakozwe n’ugushinga amakoperative atandukanye mu tugari aharanira iterambere ry’urubyiruko nk’uko ushinzwe urubyiruko,umuco na sport Murwanashyaka Bosco abivuga,

Mu mirenge 12  igabanijemo utugari 73 mu karere ka Nyabihu,hiyemejwe gushyirwamo Koperative y’urubyiruko y’intangarugero muri buri kagari nk’uko Murwanshyaka abivuga. Gusa kugeza ubu ngo mu tugari tumwe hasanzwemo amakoperative.

Amakoperative 3 gusa akaba ariyo yahanzwe anafite ubuzima gatozi. Murwanashyaka avuga ko andi nayo yashyizweho,gusa ko bisaba inzira ndende yo kwigisha abaturage ibya koperative ndetse n’ibisabwa ngo abe yujuje ibyangombwa. Kugeza ubu, amakoperative 3 akaba yarabonye ibyangombwa byose naho andi muyashyizweho akaba agishakishakisha ibyangombwa ngo agire ubuzima gatozi. Gusa yongeraho ko mu kwezi kwa 6 umwaka utaha azaba yarabonye ibyangombwa.

Amakoperative nk’inzira y’iterambere ku Banyarwanda ndetse no ku rubyiruko by’umwihariko,yitabiriye gushyirwaho mu karere ka Nyabihu,kugira ngo binyuze muri yo urubyiruko rwungurane ibitekerezo byubaka,maze rugera ku iterambere rirambye. Iyi akaba ariyo mpamvu urubyiruko rw’akarere ka Nyabihu rusabwa kwitabira amakoperative nk’inzira izarufasha kwiteza imbere rugateza imbere n’igihugu.

 

Venerable people

Nyabihu: Venerable people commend useful projects in 2012

Tags: , ,


Venerable peopleThe historically marginalized in Nyabihu district have been presented with life changing projects, especially having houses constructed for them in Kanebwe village in Rubavu where those evacuated from Gishwati wilderness remarked the work as “valuable”

The social activities to support the vulnerable in different classes in Nyabihu district were achieved at 100 percent and even some projects which were not planned but achieved as Francois Rwamucyo the officer for social affairs in the district said.

Among the many vulnerable and poor groups of people that were supported, there are about 205 families of the historically marginalized in Nyabihu district and all these families have decent accommodation as Rwamucyo explained.

In the year 2012, 52 families of the historically marginalized group were given houses for accommodation. 15 houses were built in Rambura sector, 9 houses in Muringa sector and 28 houses were built in Kamembe sector in Rubavu district where they found land after failing to get some in Nyabihu district.

In this year that is yet to end 2012, the historically marginalized were given land to farm in order to fight poverty. Apart from getting houses for accommodation, 4 cooperatives were formed for the historically marginalized, given 8 hectares of land for farming in Bigogwe and Mukamira sectors as well as farming tools like hoes and others.

The historically marginalized produced Irish potatoes of which they sell and get some of theior basic needs, get enough for their family consumption and stay with the seeds for the next farming season.

Though a lot was done for the vulnerable group of people in 2012, a lot more are in store for them in the coming year 2013 to develop them in social and economic spheres.

Rwamucyo went on to explain that people with disabilities, the 1994 genocide against Tutsi survivors will be supported in their projects for them to attain lasting development. Every person is supposed to play a role in this program for their personal or general development of the county.

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

jaguar cars jaguar, jeep, kia