Tag Archive | "Rwanda Nyagatare"

NYAGATARE GUTANGA AMAKURU BIZAGABANYA IBIYOBBYABWENGE

NYAGATARE GUTANGA AMAKURU BIZAGABANYA IBIYOBBYABWENGE

Tags: , , , , , , , , , , ,


NYAGATARE GUTANGA AMAKURU BIZAGABANYA IBIYOBBYABWENGENYAGATARE- Gutanga amakuru ku biyobyabwenge mu nzego zibakuriye ni kimwe mu bikangurirwa abayobozi b’inzego z’utugari n’imidugudu by’umwihariko mu mirenge ihana imbibe n’igihugu cya Uganda.

Ibi byahuriweho n’ubuyobozi bwa Police n’akarere ka Nyagatare kuri uyu wa 8/5/2013 mu gikorwa cyo kumena ibiyobyabwenge byafatiwe mu mirenge itandukanye y’aka karere.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare ngo ibiyobyabwenge ni byo biza imbere mu mpamvu z’uguhungabana k’umutekano.

Gusa ariko ngo uruhare rwa buri rwego kugeza ku muturage ni rwo rukenewe kugira ngo iki kibazo gicyemuke. Ibi ni ibitangwazwa na Atuhe Sabiti Fred umuyobozi w’aka karere, anashingiye ku ngaruka bigira haba ku mutekano, ubukungu n’ubuzima bw’abaturage.

Icyakora hagamijwe gucyemura iki kibazo ku buryo burambye hatangiye ibiganiro hagati y’u Rwanda na Uganda, kuko kugeza ubu imwe mu mbogamizi ziri ku rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge ari uko muri iki gihugu hari inzoga zitabarwa mu ibiyobyabwenge kandi ari ho byinhsi bituruka.

Ubuyobozi bwa Police mu karere ka Nyagatare butangaza ko mu gukumira ukwinjira kw’ibiyobyabwenge mu karere ka Nyagatare ingamba zikaze zikwiye gufatwa mu mirenge ihana imbibi n’igihugu cya Uganda by’umwihariko ahantu bigaragara ko bigoye kugenzura ibyinjira mu Rwanda.

Ni byo byasobanuwe na Superitendant Eric Mutsinzi umuyobozi wa police mu karere ka Nyagatare.

Ibiyobyabwenge byamenwe ni litiro 180 za kanyanga y’insukano na toni 2 n’ibiro 900 za Chief warage n’izindi nzoga zo mu masachet kimwe n’ibiro bibiri by’urumogi.

 

UMUCO WO GUFASHANYA BO NGO BAWUTANGIYE KARE.

Tags: , , , , , , ,


NYAGATARE-Umuganda ufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi Magana atatu niwo wakozwe n’abanyeshuri 206 b’umwaka wa 6 w’amashuri abanza mu rwunge rw’amashuri rwa Rurenge mu murenge wa rukomo ho mu karere ka Nyagatare.

Mu bikorwa bakoreye mugenzi wabo utishoboye harimo gukurungira inzu, gukorera urutoki, banamuterera imbuto y’ibishyimbo. Abayobozi b’inzego z’ibanze bo batangaza ko aba bana babakoreye ibyo bakagombye gukora.

Uko aba banyeshuri bakoreraga urutoki, abandi bateraga imbuto y’ibishyimbo baguze mu mafaranga bakusanyije, bihuzwa n’umuganda wo guhoma inzu ibyo bita gukurungira. Aba bana bavuga ko uyu muganda bawukoze bashyira mu bikorwa indangagaciro za Kinyarwanda batojwe zirimo no gufasha abatishoboye.

Mukecuru Mukantambara Claudine nyirakuru wa Nsabimana Evariste wigana n’aba bana mu mwaka wa 6 w’amashiri abanza kuri GS Rurenge, ashima uru rubyiruko rwatanze umwanya n’imbaraga muri uyu muganda.

“Sinabona icyo nakwitura aba bana, gusa igikorwa nkiki bakoreye mugenzi wabo ntakiguzi abahaye n’ikigaragaza uburere n’umuco w’urukundo bibaranga.”

Kabera Jean Damascene umuyobozi w’umudugudu wa Kabeza wabereyemo uyu muganda, avuga ko uyu muryango wari kuri gahunda y’abagomba kubakirwa.

Uyu muganda ukaba uje kunganira ubuyobozi muri gahunda zo guharanira imibereho myiza y’abaturage.

Umwe mu banyeshuri b’umwaka wa 6 w’amashuri abanza ku rwunge rw’amashuri rwa Rurenge, Emmanuel Kalisa yatangaje ko babikora babikunze, kuko bishimira ko mugenzi wabo yabaho neza.

“Impamvu idutera gukora ibi bikorwa ni ukugirango twese tujye tubana dufite ubuzima bwiza.”

Karagirwa Theoneste umwe mu barezi bari baherekeje aba bana muri uyu muganda, yatangaje ko bashyimishijwe n’igitekerezo cyaturutse mu banyeshuri babo, bityo ngo bikaba ari umuco mwiza. Ngo iyi gahunda yiyongera ku masomo, nayo izabafasha kuba abenegihugu beza.

Residents buoyant as Govt plans to light up villages

Tags:


NYAGATARE: The government of Rwanda on Tuesday unveiled a new plan to light villages countrywide, singling out solar panels and mini-grids to drive the process.

The government had set out an ambitious national electrification plan to extend power to at least 70 per cent of the population by 2017.

However, a study conducted by the Ministry of Infrastructure indicated that with the current pace of national electrification, only 33 per cent of Rwandans who live within the grid reach would have electricity by 2017.

The plan indicates that government will have to spend US$17.6 million (Rwf11.1bn) for fully subsided 22,990 biogas digesters for the poorest families while US$2.1 million (Rwf1.3bn) would be spent on loans for 76580 biogas digesters.

Speaking to different local residents in Nyagatare sector of Eastern Province, they all welcome the move by the government to light up the whole country.

Geraldine Nyinawumuntu, a resident of Bweya village, Ryeru cell of Rwempasha sector in Nyagatare district could not wait to hear news on the national radio that government plans to light up all villages in the country, including her house in this remote area of the district.

The seemingly happy mother of seven, dressed in her traditional attire as she cleaned her small house located in the middle side of Bweya village, welcomed the news in jubilation.

In an exclusive interview, Nyinawumuntu expressed her excitement: “I am a regular listener of Radio Rwanda especially when it’s news hours. That’s why I woke up in the same mood and switched on my small radio to hear the news that our government unveiled plans to extend electricity to every village in the country. I am 69-years-old now and of all these years I have never lived in a house with electricity. We have been rejecting our local leaders’ promises that this village will soon be rollout out with electricity but today marks the journey of their dream come true. I can now hope that soon my new World of living in a lit up house is near,” said Nyinawumuntu as excitement filled her face.

Like other neighbours in the area, electrification rollout across the country will contribute to the welfare of the community.

According to Eaugene Ruberangabo, another resident, electricity in villages “Will bring many development opportunities to us. Once accessed in our village, I am ready to start up a Saloon that will   earn me good income.”

Claver Nsabimana, a primary teacher in the area said that the new electricity plan will improve education standards and Children performance in class as they will get extra time for revision at home.

“Normally pupils have to undergo revision once they go back home from school and this has been a problem due to lack of electricity in their homes. They have been suffering a lot during exams,” he observed.

The plan, according to state Minister in Charge of Energy, Emma-Francoise Isumbingabo will see government putting reasonable subsidies on solar panels as well as support for private sector development of mini-grids in addition to extending the grid throughout the country, where they came up with a plan to have 100 per cent of Rwandans access electricity through delivery of 100,000 biogas digesters that are fully subsidized to the poorest families in categories 1 and 2 as per Ubudehe classification.

NYAGATARE: JADF KU MIRENGE YITEZWEHO UMUSARURO UFATIKA

Tags: , , , , ,


NYAGATARE: Gusangira amakuru no kunganirana mu mikorere igamije iterambere ry’umuturage nibwo butumwa bwahawe amahuriro y’abafayanyabikorwa ku rwego rw’imirenge kuri uyu wa 27 Gashyantare,2013 mu mahugurwa y’umunsi umwe yari agamije kubaka ubushobozi bwa JADF ku mirenge.

Imirenge nayo nk’urwego rwegereye abaturage yishimye izi mbaraga zongererwa uru rwego.

JADF ni urwego rwashyizweho n’ibwiriza rya minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu mu mwaka wa 2007 rukaba rwaratangiriye ku karere. Nk’uko bitangazwa na Hakizamungu Thomas umunyamabanga uhoraho wa JADF mu karere ka Nyagatare, hagamijwe gushimangira ihame ryo kwegera abaturage no kuzamura uruhare rwabo mu bibakorerwa, ubu JADF ku rwego rw’umurenge igomba guhabwa imbaraga.

Ku mirenge ngo uru rwego ku murenge nirukora neza bizatanga umusaruro ufatika kandi ukazasuzumirwa ku muturage.

Ibi ni ibitangazwa na Gakuru James umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurege wa Rwempasha, wemeza ko umurenge ari wo ugiye kujya utanga umurongo ngenderwaho w’abafatanyabikorwa.

Mu butumwa buhabwa na Kobucyeye Frank umujyanama wa RALGA mu turere dutanu mu ntara y’uburasirazuba nyuma yo gutanga ikiganiro muri aya mahugurwa, arakangurira JADF z’imirenge guhana amakuru no kunganirana mu mikorere ni imwe mu nkingi zizatuma JADF mu mirenge zibyara umusaruro.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare we yashimangiye ko Jadf ku mirenge igomba kurangwa n’imikorere mishya kandi yumvikanweho n’abaturage, akaba yatangaje ko ibikorwa byabo bizabyara umusaruro ufatika nibarushaho gukora igenemigambi rishingiye ku byifuzo by’abaturage.

Mayor Atuhe Sabiti Fred avuga ko nk’akarere bifuza kujya babona raporo y’ibikorwa mu mirenge ikaba yashingirwaho hakorwa igenzura kimwe n’uko rishobora gukorwa mbere y’uko izi raporo zigezwa mu karere kugira ngo harebwe niba ibyo bemereye umuturage bimugeraho, ahari ingorane akarere kagatanga ubwunganizi.

 

 

MU KARERE KA NYAGATARE GAHUNDA Y’URUGERERO IRATANGA UMUSARURO USHIMISHIJE

Tags: , , , , ,


 

 

NYAGATARE: Gukorana umurava n’ubwitange ibikorwa byose biteganijwe kuzakorwa mu gihe cy’urugerero, ni kimwe mu bizafasha igihugu kuzamuka. Ibi nibyo bisabwa intore ziri ku rugerero mu murenge wa Mimuri, ho mu karere ka Nyagatare.

Muhinda Augustin ushinzwe irangamimerere muri uyu murenge, ashima cyane umusaruro izi ntore zimaze gutanga cyane cyane mu gusobanurira abaturage gahunda zitandukanye za Leta.

Izi ntore ziri kurugerero mu murenge wa Mimuli ho mu karere ka Nyagatare, ni izituruka hirya no hino mu tugali twose tugize uyu murenge.

Ubwo twazisuraga, yasanze zimaze gukora umuganda wo gukora isuku ku rwunge rw’amashuri rwa Cyabayaga.

Uretse ibikorwa bigirira akamaro abaturage, izi ntore nazo ngo zungukira ku rugerero byinshi birimo  n’imibanire myiza. Mu buhamya bwe Hakizimana Charles umwe mu ntore ziri ku rugerero avuga ko gahunda y’urugerero ibafasha kumenyerana n’abantu batandukanye, kandi  ngo iyo babakanguriye gahunda zibafitiye akamaro bakazumva nabo bumva ko hari icyo bafashije igihugu.

Bamwe mu baturage bagezweho n’ibikorwa by’urugerero mu murenge wa Mimuri bivugira ko urugerero ari ingirakamaro mu buryo bwose.

Tumusiime Robert wo mu kagari ka Rugari, umudugudu wa Rebero, yabwiye Kigali Today ko abanyeshuri bari muri gahunda y’urugerero mu murenge wa Mimuri bafashije umuryango we ibikorwa byo gusarura ibigori dore ko ngo umubyeyi wabo yari arwaye cyane.

Ibi ngo bikaba byarabafashije kutajya mu myenda y’abari kubibasarurira ku mafaranga.

Ashimangira akamaro k’urugerero, Muhinda Augustin ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Mimuri, we yemeza ko umurenge ubyungukiramo ndetse n’abaturage badasigaye, akaba yaranaboneyeho gusaba aba banyeshuri gukomeza umurava n’ubwitange bagaragaje kuva batangira

Mu murenge wa Mimuri urubyiruko rugera kuri 62 nirwo rwitabiriye gahunda y’urugerero, bimwe mu bikorwa bamaze gukora harimo ikusanyamakuru ku bigendanye n’abamaze kwitabira mituelle de santé, abasigaye, ndetse n’ubukungurambaga ku batarayitabira.

Hari ugukangurira urubyiruko kureka ibiyobyabwenge, kwitabira umurenge Sacco, gukora imiganda itandukanye n’ibindi. Urugerero rw’intore zirangiza amashuri yisumbuye rwatangiye taliki ya 21 Mutarama 2013 bikaba biteganijwe ko ruzamara igihe kingana n’amezi atatu.

 

 

 

 

 

RWANDA : KUGIRWA UMUYOBOZI WA KOPERATIVE NTIBIVUZE KO IBAYE IYAWE

Tags: , , , ,


Nyagatare: Kutiharira ubuyobozi, kwegera abanyamuryango no kuvumvikana nabo nibyo nkomoko y’iterambere rya koperative.

Iyi ni inama yagiriwe abayobozi b’amakoperative muri rusange akorera mu murenge wa Musheli ni nyuma y’inama yahuje ubuyobozi bw’uyu murenge n’ubwa koperative y’abatwara abantu n’ibintu kuri moto STMCM yasoje uwari umuyobozi wayo yegujwe by’agateganyo kugeza ku wa 30 uku kwezi ubwo hazaterana inama rusange y’abanyamuryango ari nabwo agomba kuba yamaze kwishyura abo abereyemo ideni.

Ideni Kwizera Adrien wari umuyobozi wa koperative Safe Taxi Moto Musheli nawe yiyemerera kwishyura abereyemo abanyamuryango bamutumaga kubagurira moto ni amafaranga y’urwanda 549,600. Mu nama yo kuwa 14 Mutarama,2013 yahuje ubuyobozi bw’iyi koperative n’ubwa STRAMORWA ku rwego rw’intara  yashoje nayo imweguje yari yijeje kwishyura abo abereyemo umwenda bitarenze kuwa 18 mutarama,2013  kuko yivugiraga ko ayo mafaranga ari kuri konti ye muri banki.

Ibi ariko ntiyabyubahirije kuko ngo hari abamwishyuje kenshi. Ruhumuriza Theogene wamuhaye avanse kuri moto y’ibihumbi 150 avuga ko yamwishyuje kenshi ariko agahora amubwira ko aribuyamuhe none ubu ngo nta n’icyizere cyo kuyabona agifite.

Uretse aya mafaranga yishyuzwa atari yishyura ngo na nyuma yo guhagarikwa by’agateganyo ntiyabyemeye kuko yaje guhamagaza inama rusange y’abanyamuryango yagombaga guterana kuri uyu wa 24 Mutarama yaje gusubikwa n’ubuyobozi bw’umurenge ahubwo buhamagaza komite bakoranaga kugira ngo baganire kuri icyo kibazo.

Nyuma y’ibiganiro byarimo n’abayobora STRAMORWA mu karere ka Nyagatare ndetse n’intara hafashwe umwanzuro nanone wo guhagarika by’agateganyo Kwizera Adrien ku buyobozi bwa koperative kugeza kuwa 30 Mutarama, aribwo hazaterana inama rusange y’abanyamuryango ikaba ariyo izafata icyemezo cyo kumusubiza ikizere agakomeza kuyobora cyangwa agasimbuzwa undi.

Gusa ariko nanone ngo agomba kugeza icyo gihe yamaze kwishyura abanyamuryango amafaranga yabo. Habumugisha Denis ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Musheli avuga ko ubundi umuyobozi wa koperative agomba gufatanya n’abo ayoborana naho ikindi akegera abanyamuryango kuko aribo ba nyiri koperative. Uyu muyobozi agira inama abayobora amakoperative kumva ko kugirwa umuyobozi bitabaha uburenganzira bwo kuyigira iyabo ku giti cyabo.

Uku kweguzwa kwe ariko hari abanyamuryango kutashimishije kuko ngo atariwe wariye koperative wenyine dore ko n’abo bafatanije kuyobora nabo hari amafaranga bishyuzwa na koperative.

Uretse amafaranga y’abanyamuryango Kwizera Adrien yemera ko yakoresheje ngo hari n’ikirarane mu kwishyura inguzanyo ya moto ya koperative kingana n’ibihumbi bisaga 200.

Rwabalinda Aloys uyobora sendika STRAMORWA mu ntara y’uburasirazuba, safe Taxi Moto ya Musheli ikoreramo avuga ko hari n’andi mafaranga asaga miliyoni 2 n’igice yabikijwe kuri konti itari iya koperative kandi akaba yaragombaga kwishyurwa banki ya KCB kuko ariyo yabahaye inguzanyo zaguzwe moto zigurizwa abanyamuryango.

 

 

Rwanda : Handicapped people trained in Nyagatare

Tags: , ,


During the one day training of the handicapped people, they were called upon to participate in democracy through casting their votes.

This was a call from the electoral commission of Rwanda were Christophe Mugire concerned with elections in Nyagatare and Gatsibo called upon these people to educate other handicapped about what they had learnt from the training, and also educate them on why they should always participate in elections.

This training was given to the handicapped that represent others at the district, and the different sectors in the district of Nyagatare were they were told different things concerning good democracy and governance.

They were taught about things that show that a country has good democracy were the people have good governance, culture and dignity.

The participants in the training said that “they had benefitted a lot from it, like how elections are conducted, adding on that they were ready to go and educate others about the teachings”.

Jean Damascene Habimana from Mumuli sector said that “the teachings will help him in the different elections conducted in the country”.

Esther Ntakirutimana from Musheri sector said that “such trainings should even go to the cell level to help the handicapped know more about democracy through elections without any hindrances”.

Mugire called on the handicapped to try and give the information acquired from the training to their fellows around them.

This training carried out around the country involved about 45 handicapped people from Nyagatare representing other handicapped people at the district and the different sectors in the district

 

 

RWANDA : AERG UMUTARA POLYTECHNIC BABUMBIYE AMATAFARI ABANA BIMPFUBYI

Tags: , , , , , , , , ,


NYAGATARE:Gufata umwana wese nkuwawe cyane cyane abana b’imfubyi n’inshingano ya buri munyarwanda wese.

Ibi nibyavuzwe na Kayitaramirwa Grace uhagarariye ibuka mu rwego rw’akarere ka Nyagatare, mu gikorwa cy’urukundo cyakozwe n’abanyeshuri bagize umuryango AERG ya kaminuza y’Umutara Polytechnic n’ishuri rikuru ry’ububyaza n’ubuforomo rya Nyagatare aho babumbiraga amatafari abana b’imfubyi bane mu rwego rwo kubashakira amacumbi mu murenge wa Tabagwe ho mukarere ka Nyagatare.

 Uru rubyiruko rugize umuryango AERG ya kaminuza y’Umutara Polytechnic  n’ishuri rikuru ry’ububyaza n’ubuforomo rya Nyagatare bahuriye muri iki gikorwa cyo kubumbira amatafari abana bane b’imfubyi bavukana bakaba barerwa n’umubyeyi Murasira Innocent wabafashe nkabe nyuma yo kubura ababyeyi babo bombi.

Kayitaramirwa Grace uhagarariye ibuka mu rwego rw’akarere ka Nyagatare yasabye buri munyarwanda  kwita k’umwana wese nk’uwe cyane cyane abana b’imfubyi kuko bakeneye kwitabwaho.

Yavuze ko ubufubyi bushobora kuba kuri buri muntu wese biryo bikaba bikwiye ko kurera aban b’imfubyi byakagombye kuba inshingano yaburi wese.

Umuhuzabikorwa wa AERG muri kaminuza Umutara Polytechnic n’ishuri rikuru ry’ububyaza n’ubuforomo rya Nyagatare, Gahenda Innocent  yatangaje ko akamaro k’umuntu si icyo yimariye ahubwo nicyo amariye abandi kuko ar’ibye bwite n’inshingano ze akaba ariyo mpamvu batanze imbaraga zabo mugufasha abo bana b’imfubyi.

Naho uwaje ahagarariye umurenge wa Tabagwe ho mu karere ka Nyagatare aho icyo gikorwa cyabereye yashimye cyane umubyeyi Murasira Innocent anasaba abandi babyeyi kugera ikirenge mu cy’uyu mubyeyi, anongeraho kandi ko bagiye kububakira vuba bishoboka ayo matafari atarangirika.

Karasira Innocent we avugako yari aturanye n’ababyeyi babo, nyuma bamaze kwitaba Imana afata iya mbere mu kubarera kuko yabonagako ntahandi bagana.

Naho umwe muri abo bana arashimira cyane umuryango AERG ,Umurenge wa Tabagwe, ndetse n’umubyeyi ubarera.

AERG ni Umuryango w’abanyeshuri barokotse genocide yakorewe abatutsi mu mwaka 1994 bakaba babumbye amatafari 3804, naho  abana b’imfubyi babumbiwe ayo  amatafari ni abana bane bava inda imwe aribo Byukusenge Chantal, Gahongayire Jeanette, Mutijima Emmanuel na Karigirwa Allen.

 

 

 

Abaturage ntibavuga rumwe

Rwanda | Nyagatare: Abaturage ntibavuga rumwe n’ubuyobozi ku kubabuza guhinga mu mujyi

Tags: , , , , , ,


Abaturage ntibavuga rumwe

Mu gihe Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare bwiyama abaturage batuye mu Mujyi wa Nyagatare bubabuza kuwuhingamo, bamwe mu baturage batsimbaraye ku myaka yabo bavuga ko batazigera bahagarara ku guhinga kuko ngo basanga bimwe mu bihingwa bahahinga ntacyo bitwaye ku isura y’umujyi.

Ugeze mu Mujyi wa Nyagatare usanga hirya no hino imyaka mu bibanza byaba ibituwemo ndetse n’ibitubatse. Bamwe mu baturage bakaba bavuga ko amabwiriza ababuza guhinga mu mujyi bayazi nyamara ariko bakaba basanga hari imyaka itabangamiye umujyi. Umwe muri bo yagize ati “Nk’amashu ntacyo ubundi aba atwaye umujyi. Ahubwo uyasanze mu murima uba ubona bisa neza.”

Mu gihe hari abavuga ko bahingaga mu mujyi imyaka baba bumva ntacyo yangiza ku isura yawo, hari abandi bavuga ko batareka guhinga mu mujyi kuko ntahandi bagira bahinga. Umwe mu bagore wari urimo guhinga yagize ati “ Ubu ahangaha ndahahinga hakera ibishyimbo bintungira abandi. Barambuza kuhahinga banzangaburira abana ko ntahandi ngira! Ngaho bazaze banyereke ahandi mpinga.”

Gusa hari abandi usanga babikora kubera gutsimbarara bavuga ko ubuhinzi ari bwo bubatunze bityo bakavuga ko ntawababuza guhinga aho bita mu mirima yabo ngo bamwemerere. Umwe muri bo yagize ati “Guhinga ni ko kazi katubeshejeho, Abanyarwanda tubeshejweho no guhinga! Aha hantu hava imyaka myinshi yantungira abana kuvuga ngo nzahatere indabyo byo sinabikora.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, Mushabe Claudien, we avuga ko ubuyobozi butazigera bwihanganira kubona imyaka mu mujyi. Agira ati “Amabwirizan twarayabahaye kandi twabiyamye kenshi ko tudashaka imyaka mu mujyi. Ntawe tuzigera turandurira imyaka ariko icyo nzi cyo bazayirandurira.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyagatare ari na wo urimo Umujyi wa Nyagatare bukaba ku busanzwe bwaratanze amabwiriza busaba abantu bafite ibibanza bidatuwe kubyububaka abatabishoboye bakabisukura bateramo ibyatsi bya pasiparumu cyangwa indabyo mu rwego rwo gutunganya umujyi ukajyana n’icyerekezo cy’igihugu. Mushabe Claudien akaba yibutsa ko amategeko ateganya ko no kubusanzwe udakoresheje ikibanza icyo yagiherewe ashobora kucyamburwaho uburenganzira.

 

 

 

 

 

Tabagwe: Arwanya imirire mibi mu baturanyi kubera gahunda ya “Gira inka mujyanama”

Rwanda | Tabagwe: Arwanya imirire mibi mu baturanyi kubera gahunda ya “Gira inka mujyanama”

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Tabagwe: Arwanya imirire mibi mu baturanyi kubera gahunda ya “Gira inka mujyanama”

Umusaza wo mu kigero cy’imyaka nka 60 witwa Habiyakare François Xavier, umujyanama w’ubuzima mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare, aratangaza ko kubera inka yakuye muri gahunda ya “Gira inka mujyanama” kuri ubu akamira abaturanyi mu rwego rwo kurwanya imirire mibi kandi na we ngo ikaba imaze kumufasha kwiteza imbere.

Uyu musaza avuga ko koperative yamuhaye inka ihaka, kuri ubu ngo ikaba ikamwa litiro 10 z’amata ku munsi. Akomeza avuga ko muri izo l 10 agurishaho ebyeri gusa andi akifashishwa muri gahunda yo kurwanya imirire mibi mu baturanyi.

Mu buhamya yatanze, ubwo abajyanama b’ubuzima ba Tabagwe bari mu birori byo kwishimira ibyo bamaze kugeraho kuri uyu wa 31/08/2012, Habiyakare akaba yatanze urugero rw’umubyeyi utishoboye uherutse kwibaruka umwana akaba yaramwemereye litiro imwe y’amata ku munsi.

Kubera ko akama litiro eashanu mu gitondo akongera gukama izindi eshanu ku mugoroba, akomeza avuga ko amata akama mu gitondo yayahariye abana bamuzanira ubwatsi. Ati “bazana ubwatsi bagacyura amata nta kindi kiguzi.” Ayo akama ku mugoraba ngo ni yo akuramo litiro 2 agurisha kugera ngo akemure utubazo two mu rugo n’aho andi bakayanwa dore ko afite umuryango munini w’abantu umunani.

Icyo yishimira kurusha byose ariko ngo akaba ari uko umuryango wo ufite ubuzima buzira umuze abikesheje iyo nka. Yagize ati “Kubera ko mfite umuryango w’abantu umunani, niushyuye ibihumbi 24 bya mutual. Byose mbikesha inka nahawe.”

Uretse gukamira abaturanyi no gushingana umuryango mu bwisungane mu kwivuza, uyu musaza anavuga ko iyo nka yamwongereye cyane umusaruro w’ubuhinzi. Avuga ko akarima yari afite ahinga keragamo umufuka umwe w’ibigori none kubera ifumbire ituruka ku nka yakuye muri “Gira inka mujyanama”, ubu ngo yeza imifuka itanu y’ibigori. Ati “Ubu gahunda mfite n’ugukomeza gufata iyi nka neza ikampa amafaranga yo gukora utundu dushinga twanteza imbere.”

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia