Tag Archive | "Rwanda Nyamasheke"

01

Nyamasheke: Itsinda rikurikirana imiturire y’abavanwa mu manegeka riratanga icyizere cy’uko bizakorwa uko bikwiye

Tags: , , , , ,


01Itsinda rya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) rishinzwe gukurikirana igikorwa cyo kwimura abaturage bagituye mu manegeka (High Risk Zone) riratanga icyizere cy’uko mu karere ka Nyamasheke gahunda yo kwimura abaturage basaga ku 1700 izagerwaho bitarenze ukwezi kwa Nzeri nk’uko byasabwe na Minisitiri w’Intebe.

Ibi byemejwe na Major Kisangani Sekoko wari ukuriye itsinda rikurikirana imigendekere n’intambwe iterwa mu kwimura abaturage bagituye muri High Risk Zone, ubwo kuri uyu wa 26/06/2013 yaganiraga n’inzego zishinzwe iyi gahunda mu karere ka Nyamasheke.

Itsinda rigizwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, abatekinisiye, ingabo na polisi ni bo bakurikirana imigendekere yo kuvana abaturage mu miturire y’amanegeka (High Risk Zone)

Mu karere ka Nyamasheke habarurwa imiryango isaga 1700 igituye ahantu h’amanegeka ariko ikaba igomba kwimuka bitarenze ukwezi kwa 9 mu rwego rwo kwirinda ko ubuzima bwabo bwajya mu kaga.

Iki gikorwa gisaba ko abaturage ubwabo biyimura ariko kandi hakaba hari ibyiciro by’abaturage bigaragara ko batishoboye cyane ku buryo batakwishoboza kwimuka aho batuye, byaba mu kubona ibibanza ku midugudu, kuzamura amazu ndetse no kuyasakara.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yavuze ko hari ingengo y’imari nto yafasha imiryango itishoboye yo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ku buryo bw’ikubitiro ariko hakaba hari indi miryango 555 yo mu cyiciro cya kabiri na yo itishoboye kandi ikeneye ubufasha bwo kuva mu manegeka igatura ku midugudu. Kuri aba bo, abantu batandukanye ndetse n’ibigo bakaba bagenda biyemeza icyo bakora mu rwego rwo kubaka amazu y’iyo miryango igomba kuva muri High Risk Zone.

Ikibazo cyagaragajwe kijyanye n’ubuke bw’amategura yazifashishwa mu gusakara amazu y’abazimurwa mu manegeka, abitabiriye inama bunguranye ibitekerezo ko hashakwa inzira zo kongera ubwinshi bw’amategura abumbirwa muri aka karere ku buryo yazahaza abayakeneye.

Hakizimana Bernard, umukozi muri MINALOC mu gashami gashinzwe imiturire akaba n’umwe mu bagize iri tsinda yadutangarije ko ubufatanye bugaragara mu karere ka Nyamasheke butanga icyizere cy’uko abimurwa mu miturire y’amanegeka bazabasha gutura neza. Ibi kandi Hakizimana abishingira ko akarere ka Nyamasheke kamaze gushyiraho amasite y’imidugudu azatuzwaho abava mu manegeka ndetse bamwe muri abo bakaba baratangiye kuhubaka ngo bahature.

Gahunda yatanzwe na Minisitiri w’Intebe, ni uko bitarenze ukwezi kwa Nzeri 2013 abantu bose batuye mu manegeka bagomba kuba bamaze gutuzwa neza ku midugudu birinda gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Nyamasheke: Residents support genocide survivors

Nyamasheke: Residents support genocide survivors

Tags: , , , , , , ,


Poor genocide survivors in Kagano sector in Nyamasheke district were on Thursday the 25th.April.2013 given livestock and other contributions by residents.

Six cows, 30 goats and pigs, hoes, medical insurance (Mutuelle de santé) for the economic year 2013/2013, construction materials and scholastic materials to students are the items that were given to them.

Nyamasheke: Residents  support genocide survivors

Genocide survivors receiving construction materials

 Jean Damascène Nshimiyimana, the executive secretary of Kagano sector said the livestock as well as all the materials given were collected during the commemoration week.

Nzayituriki , one of the beneficiaries hailed this activity.

“With this cow, I will be able to improve the diet of my 5 children and wife,” He said.

 Jean Ndera the coordinator of IBUKA in Kagano sector appreciated the act.

“This is a great step towards self reliance. Survivors should use sparingly all they have been given,” said Ndera.

Michel Nshimiyumukiza the coordinator of CNLG in Nyamasheke and Rusizi districts said that these presents should be held as a symbol of unity and reconciliation amongst Rwandans.

 

 

 

Nyamasheke: Abaremewe mu gihe cyo kwibuka bashyikirijwe inkunga

Nyamasheke: Abaremewe mu gihe cyo kwibuka bashyikirijwe inkunga

Tags: , , , , , , , ,


Nyamasheke: Abaremewe mu gihe cyo kwibuka bashyikirijwe inkungaAbacitse ku icumu rya jenoside bacyugarijwe n’ubukene bo mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke baremewe mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa kane, tariki ya 25/04/2013 bashyikirijwe inkunga baremewe n’abaturanyi babo.

Aba baturage bashimira babivanye ku mutima abaturanyi babatekerejeho bakabagenera amatungo n’ubundi bufasha kuko bavuga ko bizabagirira umumaro kandi bikabafasha kwigira.

Inkunga yashyikirijwe abacitse ku icumu rya jenoside bo muri uyu murenge wa Kagano ni  inka 6 n’andi matungo magufi arimo ihene zigera kuri 30 ndetse n’ingurube, amasuka yo guhinga, ubwishingizi bw’ubwisungane mu buvuzi (Mutuelle de Santé) bw’umwaka wa 2013-2014, ibikoresho by’ubwubatsi ndetse n’iby’ishuri ku banyeshuri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagano Nshimiyimana Jean Damascène, yavuze ko aya matungo ndetse n’ubu bufasha bundi byavuye mu mafaranga yakusanyijwe n’abaturage bose mu cyumweru cy’icyunamo, buri muntu agatanga uko yifite kandi bimuvuye ku mutima.

Nzayituriki Patrice wo mu mudugudu wa Ninzi mu kagari ka Ninzi ko muri uyu murenge wa Kagano, wagabiwe inka muri iyi gahunda yo kuremera abacitse ku icumu bacyugarijwe n’ubukene yashimiye abaturage bamutekerejeho bakabona ko atishoboye bakamugenera inka kandi avuga ko na we azakora ibishoboka kugira ngo iyi nka izamufashe gutera imbere bityo ashobore kwigira.

Nzayituriki ufite umugore n’abana batanu avuga ko iyi nka igiye gutuma abona ifumbire ku buryo azajya ahinga akeza mu gihe byari ingorane kugira ngo abone umusaruro kuko nta fumbire yajyaga abona mu mihingire ye.

Ndera Jean ukuriye IBUKA mu murenge wa Kagano wo mu karere ka Nyamasheke yashimiye abaturage batekereje kuremera abacitse ku icumu bacyugarijwe n’ubukene kandi asaba abacitse ku icumu baremewe kuzafata neza aya matungo bahawe kimwe n’ubundi bufasha butandukanye.

Ndera yavuze ko ubu bufasha bwo kuremera abacitse ku icumu bacyugarijwe n’ubukene bwavuye ku mutima w’abaturanyi  kandi bakabikora nta gahato maze asobanura ko ibyo ari impano ikomeye abaturanyi bageneye bagenzi babo bacitse ku icumu batishoboye. Ku bw’ibyo akaba yasabye abacitse ku icumu ko bagomba guhesha agaciro izo mpano uwaremewe agaharanira ko mu bihe bitaha na we yazaremera mugenzi we.

Nshimiyumukiza Michel uhagarariye Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) mu turere twa Nyamasheke na Rusizi, na we yashimangiye ko izi mpano zigomba gufatwa nk’ikimenyetso cy’intambwe imaze guterwa mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, anibutsa ko kuremerana ari umuco w’ubupfura kandi wahozeho aho Abanyarwanda batabaranaga mu byago, bakaremamo umuntu icyizere na we agakomera.

Nubwo iyi gahunda yakozwe ku mugaragaro, ntibivuze ko ibikorwa byo kuremera abacitse ku icumu batishoboye bihagaze kuko abantu bose bashishikarizwa gukomeza kubaba hafi, by’umwihariko muri iyi minsi ijana yo kwibuka.

 

m_Untitled

Nyamasheke: IBUKA mu karere ka Nyamasheke irishimira imigendekere yaranze gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 19

Tags: , , , , , , ,


m_UntitledUbuyobozi bwa IBUKA mu karere ka Nyamasheke buratangaza ko bwishimira uburyo habayeho imigendekere myiza ya gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ugereranyije n’indi myaka yatambutse.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Nyamasheke, Bagirishya Jean Marie Vianney, ubwo kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 13/04/2013 hasozwaga icyunamo cy’iminsi 7 cyo kwibuka ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rw’akarere ka Nyamasheke.

Ubuyobozi bwa IBUKA mu karere ka Nyamasheke bwishimira ko abaturage b’aka karere bamaze gusobanukirwa ko kwibuka ari ibya buri wese kandi bikaba byaragaragariye mu buryo abaturage bitabiriye ku bwinshi ibiganiro bigamije kwibuka byatambutse muri muri iki cyumweru cyasojwe.

Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Nyamasheke, Bagirishya Jean Marie Vianney yavuze ko gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yagenze neza mu karere ka Nyamasheke ku buryo butandukanye n’ibisanzwe.

Muri gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 19, abaturage bitabiriye ibiganiro ku bwinshi mu midugudu ndetse bagakusanya inkunga yo kuremera abacitse ku icumu rya jenoside bacyugarijwe n’ubukene, kandi byose bikaba byaragaragaye ko byakozwe bivuye ku mutima, nk’uko Bagirishya yabigaragaje.

Bagirishya avuga ko ari ibyo kwishimirwa kuko abaturage bose bo mu karere ka Nyamasheke bafashe iki cyumweru nk’icyabo, bikaba bitandukanye no mu myaka yashize kuko byagaragaraga ko hibuka abacitse ku icumu gusa cyangwa se abadafite ibyo bagirizwa.

Bagirishya yagize ati “Ibyo byose rero bigaragaza ko iki cyumweru twese twagifashe nk’icyacu. Bitandukanye na mbere, aho twajyaga kwibuka, ahanini hakagaragara abacitse ku icumu cyangwa se n’abandi badafite ibyo bagirizwa. Ariko ndagira ngo mbabwire ubungubu ko n’abakoze ibyaha bakabisabira imbabazi, twari turi kumwe muri iyi minsi.”

Bagirishya akaba ashimira abaturage kuko bagize uruhare mu kwibuka kandi bagafatanya kuremera abacitse ku icumu rya jenoside bacyugarijwe n’ubukene.

Ikindi cyishimirwa n’Umuryango IBUKA mu karere ka Nyamasheke ni uburyo ibiganiro byo muri iki cyumweru cy’icyunamo byatanzwe neza, ahanini bitangwa n’Urubyiruko rw’Intore zo ku Rugerero ndetse n’abandi bafashamyumbire nk’abarezi mu bigo by’amashuri yo muri aka karere.

Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Nyamasheke akaba yashimiye mu ruhame abatanze ibyo biganiro ubuhanga bwabaranze kuko abaturage benshi banyuzwe n’ibyo biganiro kandi bakavuga ko bishimangira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

 Ubuyobozi bwa IBUKA kandi bukaba bushimira akarere ka Nyamasheke ubuvugizi gakomeza gukora kugira ngo ibibazo by’abacitse ku icumu bibashe kubonerwa umuti.

Nyamasheke: Urubyiruko rwakoze urugendo rwo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi

Nyamasheke: Urubyiruko rwakoze urugendo rwo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi

Tags: , , , , , ,


Nyamasheke: Urubyiruko rwakoze urugendo rwo kwibuka jenoside yakorewe AbatutsiUrubyiruko rugera kuri 340 ruturutse mu mirenge itandukanye y’akarere ka Nyamasheke, tariki ya 12/04/2013 rwakoze urugendo mu mutuzo rugamije kwibuka ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Uru rubyiruko rwo mu karere ka Nyamasheke rukaba rwakanguriwe kwibuka ruharanira gukosora amakosa urundi rubyiruko rwakoze mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ahubwo urubyiruko rw’ubu rugahagurukira kubaka Igihugu kugira ngo kitazasubira aho cyavuye.

Uru rugendo rwaturutse ku Kigo cy’Urubyiruko cya Nyamasheke kiri mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Kagano rwerekeza ku rwibutso rwa jenoside rwa Nyamasheke.  Bahageze, uru rubyiruko rwashyize indabo ku mva ndetse rwunamira imibiri y’inzirakarengane zisaga ibihumbi mirongo ine na birindwi (47000) zishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Nk’uko byagaragajwe n’umwe mu bazi amateka ya jenoside I Nyamasheke, ngo imibiri myinshi ishyinguye muri uru rwibutso ni iy’Abatutsi baguye muri Kiliziya ya Paruwase Gatolika ya Nyamasheke, aho bari baje bashukwa ko bagiye kuhakirira ariko ari amayeri y’abicanyi bashakaga kubahuriza hamwe ngo babice.

Umuhuzabikorwa w’Ikigo cy’Urubyiruko cya Nyamasheke, Ndanga Janvier yavuze ko bateguye uru rugendo mu rwego rwo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ariko bikaba umwanya wo kugaragariza urubyiruko amakosa yakozwe n’urubyiruko mu gihe cya jenoside hagamijwe kuyakosora kugira ngo urubyiruko rw’ubu rwubake Igihugu bagenzi babo bashenye.

Depite Renzaho Giovani wari wifatanyije  n’uru rubyiruko yarusobanuriye ko mbere ya jenoside Abanyarwanda bari bunze ubumwe kandi bari bafite umuco mwiza ubahuza ariko ko amacakubiri yatumye habaho jenoside yakorewe Abatutsi, kandi urubyiruko rwinshi rukaba ari rwo rwabigizemo uruhare.

Depite Renzaho akaba yasabye uru rubyiruko ko uru rugendo bakoze rwaba ikimenyetso cyo kwibuka  ariko kandi rugasobanura urugendo umuntu anyuramo ava mu nzira mbi agana mu nzira nziza. Uyu mudepite akaba yasabye uru rubyiruko ko rukwiriye kwibuka ruharanira iterambere kugira ngo rubashe kwigira ari na ko ruhangana n’ingaruka za jenoside.

Uru rugendo rwo kwibuka rwateguwe n’Ikigo cy’Urubyiruko cya Nyamasheke. Uretse ibikorwa byo kwibuka muri rusange, urubyiruko rwibumbiye mu Kigo cyarwo cya Nyamasheke rwagiye rukora ibikorwa bitandukanye byo kuremera abacitse ku icumu bacyugarijwe n’ubukene.

 

 

Imihigo y’Urugo ishyizwe imbere nk’inkingi yo kuvana abaturage mu bukene

Nyamasheke: Imihigo y’Urugo ishyizwe imbere nk’inkingi yo kuvana abaturage mu bukene

Tags: , , , , ,


Imihigo y’Urugo ishyizwe imbere nk’inkingi yo kuvana abaturage mu bukene

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste aratangaza ko imihigo y’ingo mu baturage ishobora gutuma aka karere kava mu bukene karimo mu gihe abaturage baba bakorera ku ntego z’ingo zabo kandi bagaharanira kubigeraho.

Habyarimana uyobora Akarere ka Nyamasheke akaba akangurira abaturage gukorera ku ntego kuko ari byo byabavana mu bukene ubwabo ndetse n’akarere ka Nyamasheke kakazamura igipimo cy’ubukungu kariho kuko kugeza ubu kari mu turere bikigaragara ko twugarijwe n’ubukene mu gihugu.

Akarere ka Nyamasheke gashyize imbaraga muri gahunda y’imihigo y’ingo ku buryo buri rugo ruba rufite imihigo y’umwaka igaragaza icyo umwaka uzarangira rugezeho.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste atangaza ko iyi gahunda ari ingirakamaro cyane kuko iyo umuturage akorera ku ntego bituma ahora atekereza aho ava n’aho agana, bityo agatekereza icyo azageraho mu gihe yihaye.

Iyi mihigo y’ingo ikaba ishoboza umuturage kuva ku rwego rumwe agera ku rundi.

Habyarimana avuga ko kugira intego ku baturage ari byo bizashoboza abaturage b’akarere ka Nyamasheke gutera imbere kuko iyo umuntu afite icyerecyezo ari byo bimushoboza gutera imbere.

Habyarimanana agira ati “Ikigaragara rero kikaba ari uko mu by’ukuri, kugira ngo abantu batere imbere bisaba ko baba bafite icyerekezo. Bisaba mbere na mbere ko bijya mu mitwe yabo. (Umuntu) akumva yuko aho ari agomba gutera imbere, agomba kugira aho agera. Yabona akazi akavuga ati ‘aka kazi nzakoreramo amafaranga aya n’aya ku kwezi… mu gihembwe… mu mezi atandatu… nzagera ku itungo ntari mfite, nzagera ku nzu ntari mfite.’ Iyo mihigo ni yo igenda idufasha kugira ngo mu byo bagenda bakora bakorere ku ntego biteza imbere.”

Uretse imihigo ijyanye n’umwaka, akarere ka Nyamasheke karangamiye gushyiraho gahunda izatuma urugo rugira imihigo y’imyaka itatu, bityo bikaba bishobora gutuma umuturage areba kure kandi akagira icyerecyezo kirambuye cy’ibyo azageraho muri icyo gihe cy’imyaka 3. Ibi ngo bikaba bishobora gutuma umuturage ahora iteka atekereza ku cyo gukora kugira ngo agere kuri za ntego yiyemeje.

Iyi mihigo kandi izajya isuzumirwa ku rwego rw’umudugudu, bikozwe n’abayobozi mu nzego z’utugari. Iri suzuma ry’ingo rikaba rikorwa buri gihembwe, umuturage akagaragaza intambwe yateye akurikije ibyo yari yariyemeje.

Akarere ka Nyamasheke karatangaza ko ubu gashaka gutera intambwe yo gufasha abaturage gutegura gahunda y’imihigo y’ingo mu gihe cy’imyaka 3, ku buryo buri mwaka umuturage azajya asuzumwa aho ageze muri iyo gahunda ngari yihaye.

Izi gahunda zijyanye no guhiga kw’ingo bikaba byitezwe ko nta kabuza zizagira impinduka nziza mu iterambere ry’abaturage b’akarere ka Nyamasheke, by’umwihariko urwego rw’ubukungu n’imibereho yabo.

Akarere ka Nyamasheke kari mu turere bigaragara ko tugifite abaturage benshi bugarijwe n’ubukene mu gihugu.

Mu bushakashatsi bwo mu mwaka wa 2010-2011, byagaragaye ko abaturage bagera kuri 63% b’aka karere bari munsi y’umurongo w’ubukene. Ibi bituma aka karere kaza mu turere two ku isonga twugarijwe n’ubukene mu Ntara y’Iburengerazuba ndetse no mu gihugu cyose muri rusange.

Ubukene bwa Nyamasheke bushingiye ku mateka akarere kanyuzemo

Nk’uko ubuyobozi bubigaragaza, ubukene bukabije bwo mu karere ka Nyamasheke ahanini bushingira ku mateka aka karere kanyuzemo kuko mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 habereye ubwicanyi bukabije; abantu benshi barapfa, ndetse imitungo bari bafite irasahurwa.

Abandi baturage b’aka karere ka Nyamasheke gaturanye na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo barahunze ku bwinshi kandi bahungana imitungo bari bafite ubwabo ndetse n’iyo bamwe muri bo bari basahuye, bakabyambukana muri Congo (banyuze mu Kiyaga cya Kivu) kandi  “Muri abo bantu bose bahunze, nta wagize icyo agarukana”.

Nubwo byagenze gutyo ariko, nyuma y’uko jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ihagaritswe, bigaragara ko hagenda haterwa intambwe igaragara mu bikorwa bihindura ubuzima bw’abaturage b’aka karere ku buryo uko imyaka itashye abacyugarijwe n’ubukene muri aka karere bagenda bagabanuka.

Iyi mihigo y’ingo ikaba igiye kunganira gahunda zitandukanye za leta zashyizweho muri aka karere kugira ngo zifashe abaturage kwivana mu bukene, ariko na bo babigizemo uruhare.

 

Gukira no gutera imbere iyo abantu bashyize hamwe ni ibintu bishoboka-Mayor wa Nyamasheke

Gukira no gutera imbere iyo abantu bashyize hamwe ni ibintu bishoboka-Mayor wa Nyamasheke

Tags: , , , , ,


Gukira no gutera imbere iyo abantu bashyize hamwe ni ibintu bishoboka-Mayor wa NyamashekeIyo abantu bashyize hamwe, gukira no gutera imbere biba ari ibintu bishoboka vuba kandi byoroshye.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste ubwo ku wa gatanu, tariki ya 8/03/2013 yari mu kagari ka Jurwe mu murenge wa Rangiro mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Abagore ku rwego rw’aka karere.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yemeza ko iyo abantu bashyize hamwe kandi bagahuza ibitekerezo, kuri bo iterambere riba rishoboka cyane kandi ko nta cyabakoma mu nkokora mu gihe bose barangamiye iterambere ryabo.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore mu rwego rw’akarere ka Nyamasheke, abaturage batuye mu murenge wa Rangiro, by’umwihariko mu kagari ka Jurwe bagaragaje ibikorwa by’iterambere bagiye bageraho birimo ibishingiye ku buhinzi n’ubworozi.

Ubusanzwe, akarere ka Nyamasheke ni akarere k’icyaro ariko noneho uyu murenge wa Rangiro ukaba umwe mu mirenge y’icyaro cyane mu karere ka Nyamasheke. Ni mu misozi miremire ku buryo uharebye abona igice kinini kigizwe n’ishyamba. Ingendo na zo ntabwo zoroshye uretse ko imihanda igenda ikorwa ihuza imirenge yatangiye gutuma uyu murenge wa Rangiro (n’undi bituranye wa Cyato) uba nyabagendwa.

Cyakora na bwo, abantu bafite ibinyabiziga bahajya badafite gahunda yo kuharara baba bacungana n’ikirere kuko iyo imvura iguye umuhanda uhari unyerera ku buryo byagora imodoka kuwucamo. Rimwe na rimwe, iyo imvura iguye umuntu ahafite gahunda atahita ahagarika, usanga abashoferi bahita bajyana imodoka bakazigeza ahatanyerera cyane ku buryo umuntu narangiza gahunda yamujyanye agenza amaguru agasanga imodoka aho ishobora kugenda, maze agakomeza urugendo.

Nubwo uyu murenge ari icyaro, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore, tariki ya 8/03/2013, abaturage bo muri uyu murenge bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa by’ubuhinzi n’ubworozi bagezeho kandi bakavuga ko byose byaturutse mu gukorera hamwe no kugendera ku ntego.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste ashingiye ku buhamya bw’abaturage ayobora yongeye kubibutsa ko ahantu hose hari ubufatanye kandi abantu bagahuza imbaraga, byanze bikunze bagera ku iterambere kandi mu buryo butabagoye.

Habyarimana akaba yarasabye abaturage bo muri uyu murenge gukomeza kurangwa n’ubufatanye mu nzego zose ariko by’umwihariko ubufatanye buhereye mu muryango kuko ari bwo shingiro ry’iterambere iryo ari ryo ryose.

Inkeragutabara zirasabwa

Nyamasheke: Inkeragutabara zirasabwa kwihesha agaciro mu byo zikora

Tags: , , , , , , , , ,


Inkeragutabara zirasabwa

Inkeragutabara zo mu karere ka Nyamasheke zirakangurirwa kwihesha agaciro mu byo zikora zirushaho kuba intangarugero mu bikorwa byo gucunga umutekano zikorera mu baturage.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu, Bahizi Charles, ubwo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 19/02/2013 yari mu nama n’Inkeragutabara zo mu mirenge ya Bushenge, Shangi na Nyabitekeri.

Muri iyi nama yayobowe n’Umukuru w’Inkeragutabara mu Ntara y’Iburengerazuba, Colonel John Tibesigwa, Inkeragutabara zo mu karere ka Nyamasheke zashishikarijwe gukomeza ibikorwa zikora byo kurinda umutekano hirya no hino mu mirenge zibarizwamo kandi iteka zikajya zirangwa n’imyitwarire iboneye.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu, Bahizi Charles  yahaye ubutumwa izi Nkeragutabara bw’uko zikwiriye kuba intangarugero hirya no hino aho zikorera ku buryo umuturage uzibonye azisangana ikinyabupfura gikwiriye umuntu urinda umutekano, bityo bikazahesha agaciro umurimo bakora.

Inkeragutabara zo mu karere ka Nyamasheke kimwe n’ahandi ni abasirikari bahoze mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) ndetse n’abandi bitandukanyije n’Umutwe wa FDLR bagatahuka.

Uyu mutwe w’Inkeragutabara ukaba ugira uruhare mu gufatanya n’abaturage kwicungira umutekano.

Ubuyobozi mu nzego zitandukanye zikangurira Inkeragutabara ko zikwiriye kunoza umurimo zikora kandi zikagerageza kuba intangarugero kugira ngo ziheshe agaciro ubwazo ndetse zigaheshe n’umurimo zikora.

 

 

Nyamasheke

Rwanda | Nyamasheke: Gutura ku midugudu bikwiriye gushyirwamo ingufu kurushaho

Tags: , , , , , ,


NyamashekeInzego zishinzwe imiturire mu karere ka Nyamasheke ziratangaza ko gahunda yo gutura ku midugudu ikwiriye gushyirwamo imbaraga kurushaho kugira ngo abaturage barusheho kuyitabira.

Ibi byaganiriweho kuri uyu wa kabiri, tariki ya 29/01/2013 mu nama yahuje urwego rw’akarere ka Nyamasheke rushinzwe imiturire n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge igize aka karere.

Nkundineza Juvenal ushinzwe imiturire mu karere ka Nyamasheke yakanguriye abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge igize aka karere ko bakwiriye gukora ibishoboka ku buryo umuntu wese ujya gutura mu mudugudu abona ibyiza byabyo.

Ikibazo cyo gutura ku midugudu kigaragara no mu mihigo y’akarere ka Nyamasheke ku buryo cyagarutsweho no mu nama yahuje abakozi bose b’akarere ka Nyamasheke yateranye ku wa 24/01/2013.

Uru rwego rutungwa agatoki ko mu gihe cy’amezi 7 arimo kurangira mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2012-2013 rugeze ku kigero cya 60% mu gihe akarere ka Nyamasheke kahize ko uyu mwaka uzarangira abaturage batuye ku midugudu bagera kuri 70%.

Mu ngamba zishyizwe imbere n’akarere ka Nyamasheke ni ukugerageza gukangurira abaturage uburyo bwo gutura ku midugudu ku buryo byibura 2% buri kwezi bajya biyongera ku basanzwe kugira ngo amezi 5 asigaye azarangire bageze ku muhigo.

Inzego zibishinzwe zitangaza ko ikibazo cy’imyumvire kiri ku isonga mu bituma ubwitabire bwo gutura ku midugudu butazamuka cyakora  na none zikavuga ko zigomba gukora ibishoboka kugira ngo abaturage bumve ibyiza by’umudugudu ndetse bafate ingamba zo kuwuturaho.

Ikindi kibazo kibangamira ubukangurambaga bwo gutura ku midugudu mu karere ka Nyamasheke ni aho hataba hazwi igiciro runaka cy’ikibanza ku hantu hemejwe nk’umudugudu ku buryo rimwe na rimwe abaturage bashobora guhendwa cyangwa se ugasanga ibiciro biri hejuru ku buryo batakwishoboza kwigurira icyo kibanza.

Uko biri kose, ngo abaturage bagomba kwishakamo ubushobozi bwo gutura hamwe kuko ari bwo bashobora kugerwaho n’ibikorwa remezo bitandukanye birimo amashuri, amavuriro, amazi meza n’amashanyarazi ndetse n’imihanda inoza imigenderanire n’ubuhahirane; byose bigamije impinduka nziza mu buzima bwabo.

 

 

 

Inzego zose mu murenge wa Kanjongo zahagurukiye kurwanya ubuzererezi

Rwanda | Nyamasheke: Inzego zose mu murenge wa Kanjongo zahagurukiye kurwanya ubuzererezi

Tags: , , , , ,


Inzego zose mu murenge wa Kanjongo zahagurukiye kurwanya ubuzererezi

Inzego z’ubuyobozi zitandukanye mu murenge wa Kanjongo ziratangaza ko zahagurukiye kurwanya ikibazo cy’ubuzererezi gikunze kugaragara muri uyu murenge ugenda ugeramo ibikorwa by’iterambere bitandukanye.

Izi ngamba zikomeye zo kurwanya ubuzererezi zikaba zifashwe mu rwego rwo gukumira ko uyu murenge ugenda utera imbere wazaba indiri y’inzererezi mu karere ka Nyamasheke.

Umurenge wa Kanjongo wo mu karere  ka Nyamasheke ni umurenge bigaragara ko ko ari uw’Umujyi muri aka karere ka Nyamasheke, ahanini kagizwe n’ibice by’icyaro.

Ubusanzwe uyu murenge ugaragaramo centre y’ubucuruzi ya Tyazo, ukabamo Ibitaro bya Kibogora, Kaminuza ya Kibogora ndetse n’uruhurirane rw’amabanki n’ibigo by’imari, bigaragara ko agenda asanganira aka gace umunsi ku munsi.

Kuri ibi hiyongeraho umuhanda wa kaburimbo umaze kugera muri uyu murenge wa Kanjongo kandi uko bigaragara ukaba ari umuhanda nyabagendwa.

Mu karere ka Nyamasheke, nta watinya kuvuga ko uyu murenge ari wo uri ku isonga mu kugira ibikorwa by’iterambere ugereranyije n’indi mirenge yo muri aka karere k’icyaro.

Kuba ibi bikorwa by’iterambere bigenda bisanganira uyu murenge, bituma n’abaza kuhashaka imirimo biyongera. Aha kandi ni na ho abandi bantu batagira imirimo bashobora guhera bahaza kugira ngo bahashakishe imirimo nk’agace bigaragara ko kagenda kaba umujyi. Nk’uko bikunze kugaragara mu mijyi itandukanye, ahabaye umujyi hakunze kugwira n’inzererezi.

Iki kibazo cy’inzererezi kikaba giteye impungenge akarere ka Nyamasheke ku buryo kigomba gushakirwa ingamba amazi atararenga inkombe.

Mu nama yahuje umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Gatete Catherine, hamwe n’abayobozi b’utugari n’imidugudu byo mu murenge wa Kanjongo, tariki ya 11/01/2013 yabibukije ko ibikorwa by’iterambere bigenda bigera muri uyu murenge bidakwiriye kuba intandaro y’ubuzererezi ahubwo ko bakwiriye gufata iya mbere kugira ngo bakumire ko byazabaho.

Abayobozi batandukanye bo muri uyu murenge na bo bemeza ko hakwiriye gufatwa ingamba zikarishye by’umwihariko bagenzura abantu binjira muri uyu murenge batahasanzwe.

Nk’umurenge ugenda ukura mu iterambere, abayobozi basanga umuntu wajya ugaragaza ko ahafite akazi atafatwa nk’inzererezi, ariko kandi ngo bagiye gushyiraho ingamba zo kuzajya baka icyangombwa abinjiye muri uyu murenge cyerekana aho baturutse n’ikibagenza kandi kikaba kiriho umukono na kashe y’akagari bakomokaho.

Kurwanya ubuzererezi muri aka gace, ubuyobozi buvuga ko byagabanya ikibazo cy’abantu birirwa ku muhanda nta cyo bakora kandi bikaba n’inzira yo kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo muri uyu murenge kuko igice cy’inini cy’abagize izo nzererezi, ubuyobozi buvuga ko ari bo bashobora kwiba ibya rubanda.

 

 

Related sites

jaguar cars jaguar, jeep, kia