Tag Archive | "Rwanda Nyamasheke"

m_Nyamasheke Kwegera

Nyamasheke: Kwegera abana b’imfubyi bibongerera icyizere cyo kubaho no gutera imbere

Tags: , ,


Kwegera abana b’imfubyi bibongerera icyizere cyo kubaho no gutera imbereKuba hari abantu begera urubyiruko, by’umwihariko ku rwagize ibyago byo kubura ababyeyi rukiri ruto, bituma rwongera kugira icyizere cyo kubaho kandi rukumva ko rutari rwonyine ahubwo ko hari abarutekereza.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa kane, tariki ya 20/12/2012 n’urubyiruko rugizwe n’abana b’imfubyi barera abavandimwe babo bo mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke, ubwo bari mu muhugurwa yo kubongerera ubushobozi bateguriwe n’Umuryango “Strive Foundation/Rwanda).

Uru rubyiruko rwo mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke rugizwe n’abana b’imfubyi usanga barera abavandimwe babo. Bibumbiye muri Koperative “KOHARU” bisobanura” Koperative Haguruka Ruharambuga” mu magambo arambuye.

Mu bana birera bo muri izi mfubyi, bamwe biga mu mashuri atandukanye, harimo abanza n’ayisumbuye.

Uru rubyiruko rutangaza ko nyuma yo kubura ababyeyi mu bihe bitandukanye rwumvaga rwigunze kandi rukumva ko nta wurwitayeho.

Nyuma y’uko Umuryango “Strive Foundation/Rwanda” ubegereye ukabaha ubufasha bw’ibanze ndetse ukabahugura ku buryo bw’imibereho n’iterambere, uru rubyiruko rutangaza ko rwisubije icyizere cyo kubaho kandi rukaba rurangamiye iterambere.

Nyirarekeraho Adelphine, ni Umuyobozi wungirije wa Koperative KOHARU. Ubwo yari mu mahugurwa y’iminsi 4 agamije kubongerera ubushobozi we na bagenzi be, yavuze ko ashimira uyu muryango kuko wabafashije byinshi ugatuma bava mu bwigunge.

Ruzibiza Leopold, umukozi mu muryango “Strive Foundation” ufite abana b’imfubyi mu nshingano ze yabwiye uru rubyiruko ko inkunga “Strive” ibatera idahagije, ari nay o mpamvu baba babateguriye ayo mahugurwa kugira ngo bayahereho biyubakemo icyizere cy’ahazaza habo.

Mu bikorwa bitandukanye uyu muryango Strive Foundation Rwanda uteramo inkunga abana b’imfubyi harimo ubufasha bw’ibanze bujyanye n’uburezi ndetse n’ubuvuzi, ariko hakiyongeraho kubaka ubushobozi bushingiye ku mahugurwa n’ibiganiro kuko ngo bituma uru rubyiruko rw’imfubyi rutumva ko ruri rwonyine, ahubwo rukaronka imbaraga n’ibitekerezo biruganisha ku iterambere nyaryo kandi rijyana na gahunda z’igihugu.

 

 

Nyamasheke Abakoze amaterasi batishoboye

Rwanda | Nyamasheke: Abakoze amaterasi batishoboye barunganiwe bahabwa inka

Tags: , , , , ,


Nyamasheke Abakoze amaterasi batishoboye

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Ushinzwe imibereho myiza muri nyamasheke

Abaturage batishoboye bo mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke babashije gukora amaterasi y’indinganire, kuri uyu wa kabiri, tariki ya 20 Ugushyingo, 2012 bahawe inka zo kubunganira kubona ifumbire. Iki gikorwa kikaba cyabereye ku biro by’umurenge wa Bushekeri muri aka karere ka Nyamasheke.

Inka zatanzwe kuri aba baturage ni 34 bagenewe n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke.

Igikorwa cyo gutanga izi nka cyayobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeri, Munyankindi Eloi wasabye aba baturage kuzafata neza izi nka bahawe kugira ngo zizabashe kubaho neza kandi zibahe umusaruro.

Uyu muyobozi akaba yabibukije ko izo nka zigomba kwitabwaho kandi bagaharanira ko na bo bazaziturira bagenzi babo batarabasha kubona inka.

Munyankindi yaboneyeho umwanya wo gusaba abaturage bo muri uyu murenge kurushaho kugira umuco wo korozanya kuko utuma abaturage batera imbere kandi ukongera ubusane. Ku bw’ibyo, buri wese akaba ahamagarirwa kugira iki gikorwa icye ku buryo abaturage bose bo mu murenge wa Bushekeri bazabasha korora itungo ribateza imbere, haba ku ifumbire ndetse n’undi musaruro warikomokaho.

Abaturage bahawe izi nka batangaje ko babyishimiye kandi bemeza ko zizabagirira umumaro kuko bagiye kubona ifumbire bazashyira mu materasi, bityo bakayabyaza umusaruro ushimishije.

 

 

Rwanda peopleNyamasheke Abagenerwa

Rwanda | Nyamasheke: Abagenerwa inkunga y’ingoboka barasabwa kuyikoresha neza

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda    peopleNyamasheke AbagenerwaAbageze mu zabukuru batishoboye bo mu murenge wa Shangi mu karere ka Nyamasheke batoranyijwe kuzahabwa inkunga y’ingoboka barasabwa kuzayikoresha neza kugira ngo ibashoboze kwiteza imbere kandi bazagire amasaziro meza.

Ibi aba bakecuru n’abasaza bo mu murenge wa Shangi babisabwe kuri uyu wa kane, tariki ya 25 Ukwakira, 2012 n’umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Gatete Catherine wababwiye ko iyo nkunga bagenerwa ari iyo kubafasha kwiteza imbere kandi bakaba bakwiriye kuyibyaza umusaruro uzatuma bakomeza kwiteza imbere ntibahore bateze amaso.

Madame Gatete yabwiye aba baturage ko iyo nkunga bayigenewe na Perezida wa Repubulika, Kagame Paul, bityo bakaba bakwiririye kumushimira ari uko biteje imbere bakagira amasaziro meza.

Gatete yabwiye abo baturage bageze mu zabukuru ko icyo Perezida wa Repubulika akorera abo baturage ari nko kubakiriza  mu ziko, bityo bakaba bagomba guhora baharanira ko uwo muriro abacaniye utazima.

Gatete Catherine yabibukije ko bakwiriye gutekereza umushinga bazakoresha ayo mafaranga ukazatuma biteza imbere ubudasubira inyuma.

Mukabideri Mariana w’imyaka 67 atuye mu mudugudu wa Gasumo, akagari ka Mataba mu Murenge wa Shangi. Avuga ko nabona iyi nkunga azayiguramo itungo ku buryo rizamuha ifumbire, bityo akazajya afumbira imirima ye ikera neza, bikabasha kumuteza imbere.

Basoze Gratien w’imyaka 75, na we ni umuturage ugeze mu zabukuru ufite ubumuga bw’ingingo. Atuye mu mudugudu wa Busanati, akagari ka Burimba mu Murenge wa Shangi. Avuga ko nabona iyi nkunga azayiguramo itungo kandi akarifata neza ku buryo rizatuma agira amasaziro meza.

Abatishoboye bagenerwa amafaranga y’inkunga y’ingoboka basabwa kuyakoresha neza, birinda kuyasesagura cyangwa kuyakoresha ibidakwiriye, nk’aho bamwe na bamwe usanga bayajyana mu kabari kandi bagakwiriye guharanira ko yababera umusemburo wo kwiteza imbere.

Nk’uko aya mafaranga adahora atangwa, ni byiza ko aba baturage bafata inshingano yo kuyabyaza umusaruro uzahora ubatunze kuruta guhora bategereje inkunga.

Nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa shangi, Kamali Aimé Fabien, ngo uyu murenge ubarurwamo imiryango izagenerwa inkunga y’ingoboka igera kuri 252. Iyi miryango ikaba yiganjemo abageze mu zabukuru batishoboye ndetse n’indi miryango bigaragara ko itishoboye kandi idashobora gukora, by’umwihariko imiryango y’abana bato b’abanyeshuri.

 

Abageze mu zabukuru barasabwa

Rwanda | Nyamasheke: Abageze mu zabukuru barasabwa kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Tags: , , , , , ,


Abageze mu zabukuru barasabwaKuri iki cyumweru tariki ya 30/09/2012, mu murenge wa Bushenge wo mu karere ka Nyamasheke habereye umuhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe kuzirikana abageze mu zabukuru, uyu munsi ku rwego rw’igihugu ukaba wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Duheshe agaciro abageze mu zabukuru, baba mu muryango”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Bahizi Charles, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yasabye abageze mu zabukuru kumva ko bakwiye gukora batekereza kuri ejo hazaza habo, ngo kuko iyo umuntu ashaje bitavuga ko agomba gusabiriza, ahubwo ngo agomba gukora abandi bakamwunganira aho ananiriwe.

Abasheshe akanguhe basabwe kuba abajyanama muri gahunda zitandukanye no mu gihe hagiye gufatwa umwanzuro runaka bashingiye ku bunararibonye bafite, ngo kuko inama zabo zikenewe mu kubaka igihugu.

Abasheshe akanguhe bitabiriye uyu muhango kandi basabwe guhuriza hamwe imbaraga zabo muri koperative ngo bakore bagane mu iterambere ry’igihugu.

Ku ruhande rw’abasheshe akanguhe, Pasiteri Rukirumurame Joseph ubahagarariye mu murenge wa Bushenge yashimiye leta ibyo yabagejejeho, anavuga ko uruhare basabwa mu guteza imbere igihugu bazarutanga binyuze muri gahunda zitandukanye za leta zo kwikura mu bukene n’izindi.

Banaboneyeho n’umwanya wo gusaba ubuyobozi bw’akarere kurushaho kubaba hafi maze inzego zihagarariye abageze mu zabukuru zigashakirwa amahugurwa ngo zibashe guhagararira abandi zifite ubumenyi buhagije kandi zigahabwa ingufu ku nzego zose, abasaza badafite ingufu zo gukora kandi batarabashije kugira akazi ngo bahabwe amafaranga ya pansiyo bakitabwaho byumwihariko.

Abaturage bataragera mu zabukuru basabwe kwita kuri aba bageze mu zabukuru ngo babashajishe neza, kandi bakirinda amagambo abasesereza.

 

 

 

 

 

Rwanda | Nyamasheke Amashuri

Rwanda | Nyamasheke: Amashuri y’ababyeyi b’urumuri yafashije ababyeyi mu kwita ku mikurire y’abana.

Tags: , , , , ,


Rwanda | Nyamasheke AmashuriAmashuri y’ababyeyi b’urumuri yashyizwe hirya no hino mu turere twa Nyamasheke yafashije ababyeyi mu kwita ku mikurire y’abana babo no kunoza imirire.

Ababyeyi bigira mu ishuri ryo mu mudugudu wa Gitanga mu Kagari ka Mubumbano, Umurenge wa Kagano bashimangira ko ryabagiriye akamaro kanini.

NYIRANEZA Beatrice, umwe muri abo babyeyi, ahamya ko yasobanukiwe neza n’akamaro k’akarima k’igikoni ari uko aje muri iri shuri kuko kabonekamo ibiribwa by’ingenzi bakenera mu gutegura ibiryo by’abana. Yasanze indyo yuzuye igizwe n’ibiryo asanzwe ategura ariko atabitegura neza. Bimwe muri byo ni igitoki, soya, ibishyimbo, ibijumba,injanga, imbuto n’imboga basarura muri twa turima tw’igikoni.

Yavuze kandi ko abana baje mu ishuri  biga kurya kuko hari abana banga kurya, bityo bakiga no gusangira bishimye. Ikindi kibafasha ni uburyo bwo gukora isuku ku biribwa by’abana, ibikoresho bariramo no kubakarabya bagiye kurya. Ibyo bikaba bizatuma n’indwara zimenyerewe z’abana zirimo inzoka n’impiswi zigabanuka.

Muri iri shuri bakora umunsi umwe mu cyumweru maze ababyeyi bakajya gushyira mu bikorwa ibyo bize. Bakora mu gitondo kuko ibiryo bya mu gitondo ari byiza ku bana kuko iyo biteguwe nimugoroba hari ubwo abana banga kurya.

Ubusanzwe iyo abana batangiye muri aya mashuri bahabwa ibinini by’inzoka bita mebendazole kandi bakabibaha buri mezi atatu.

Nk’uko twabitangarijwe na KAYITEGERE Martina uyobora iri shuri ryo gutegura indyo yuzuye, yavuze ko ubwo batangiraga muri Gashyantare umwaka wa 2011, bakiriye abana benshi bari mu ibara ry’umuhondo bagaragarwaho n’imirire mibi. Nyuma y’amasomo abayeyi bagiye bahabwa bagategurira hamwe ibiribwa, abana bose bazamutse mu ibara ry’icyatsi rigaragaza ubuzima bwiza. Ubu bari mu cyiciro cya gatatu kandi baharanira ko nta mwana uzongera kugaragarwaho n’ikimenyetso cy’imirire mibi.

KAYITEGERE kandi yavuze ko hari abana bagaragaza imirire mibi bitewe n’uko bavutse ari benshi cyangwa ari indahekana. Ni yo mpamvu mu nyigisho batanga mu mashuri nk’aya harimo n’ayo kuboneza urubyaro, bakabagira inama cyangwa bakajya ku Kigo Nderabuzima kugira ngo babisobanurirwe neza byaba ngombwa bakabaha n’ibikoresho byo kubafasha kuboneza urubyaro.

Mu mwaka wa 2010, ubwo hagaragaraga abana bafite imikurire mibi kubera ko badahabwa indyo yuzuye, hashyizweho gahunda yo gutangiza amashuri y’ababyeyi b’urumuri muri buri mudugudu kugira ngo ababyeyi bahurire hamwe bigishwe uburyo bwo gutegura indyo yuzuye no kwita ku buzima bw’umwana muri rusange.

 

Rwanda | Nyamasheke: Urubura rwibasiye amazu n’imyaka y’abaturage mu murenge wa Karengera.

Tags: , , , , , ,


Kuri uyu wa kabiri tariki ya 25/09/2012, mu murenge wa Karengera, mu kagari ka Miko, mu tugari twa Nyabwinshi na Kabisheshe, imvura ivanze n’urubura yaguye mu masaha ya saa munani n’igice z’amanywa (14h30) maze yangiza amazu asaga 50 n’imyaka itandukanye y’abaturage.

Amakuru dukesha umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karengera, Niyitegeka Jérôme, ngo amazu 53 niyo yangiritse ku gisenge kubera urubura rwayaguyeho.

Akomeza atangaza ko uru rubura rwangije imyaka y’abaturage ariyo urutoki rungana na hegitari 26, imyumbati ku buso bungana na hegitari 38, amatunda ahinze ku buso bwa hegitari 16 n’imboga ziri ku buso bwa hegitari 30.

Hangiritse kandi ibigori biri kuri hegitari 25, ibishyimbo ku buso bwa hegitari 32, icyayi kiri ku buso bwa hegitari 21, hegitari 20 z’ibijumba n’ibiti bya Avoka bigera kuri 300.

Nyuma y’ibi biza, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karengera yasuye abaturage maze arabihanganisha.

 

 

 

 

 

Rwanda | Nyamasheke Abaturage

Rwanda : Nyamasheke: Abaturage bahawe inka zo kubafasha kubyaza umusaruro amaterasi bakorewe.

Tags: , , , , , ,


Rwanda | Nyamasheke AbaturageKuri uyu wa kane tariki ya 30/08/2012, abaturage bo mu murenge wa Rangiro n’abo mu murenge wa Mahembe yo mu karere ka Nyamasheke bagera kuri 95 bahawe inka mu rwego rwo kubafasha kubyaza umusaruro amaterasi bakorewe muri gahunda ya VUP (Vision 2020 umurenge program).

Ubwo twageraga aho abaturage b’umurenge wa Rangiro 50 bahererwaga izo nka, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge, Twagirayezu Zacharie, yavuze ko mu rwego rwo guhitamo abo baturage bagiye bareba ku bakorewe amaterasi ndinganire ku buso bunini badafite amatungo bakaba aribo baheraho.

Yongeyeho ko muri abo bahawe inka buri wese agiye afite mugenzi we azoroza kugira ngo n’abandi batabashije korozwa ku ikubitiro bazabashe kuzibonaho.

Twagirayezu yasobanuriye aba baturage ko leta yahisemo kubaha ifumbire ku buryo burambye ariko nabo bakaba basabwa kugaragaza umusaruro bayibyaje baha agaciro amaterasi ndinganire bakorewe. Yabasobanuriye ko ayo bakorewe ari ikitegererezo, bakaba nabo basabwa kugerageza kuyigana barwanya isuri aho batabashije gukorerwa.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere mu karere, Bahizi Charles, yunze mu ry’umuyobozi w’umurenge wa Rangiro asaba aba baturage kuzafata neza izo nka ngo zizatange umusaruro zitegerejweho.

Yavuze ko ubusanzwe amaterasi yajyaga akorwa ariko ntatange umusaruro ukwiye ubuyobozi bukaba bushaka ko ibyo bicika burundu.

Bahizi yababwiye ko izi nka atari zo zonyine zizabyaza umusaruro amaterasi ahubwo zije kubunganira, bakaba bagomba gukora ibishoboka byose bagakorera imirima yabo bityo imyaka ihinzwemo ugasanga igaragara neza kandi igatanga umusaruro.

Yabasabye kandi gushigikira gahunda za leta zose muri rusange kuko ziba zigamije kubateza imbere.

Ku ruhande rw’abahawe inka, Nyiragaruka Cecile, yavuze ko iyi nka ahawe ije gukemura byinshi kuko ubusanzwe yajyaga abona ifumbire ari uko ayiguze, bikaba byamutwaraga amafaranga ibihumbi 10 ku gihembwe cy’ihinga.

Yavuze ko ashimira leta y’ubumwe ibashije kumuha ifumbire ku buryo burambye akaba atandukanye no kuyigura.

Ubusanzwe abakorerwaga amaterasi bahabwaga ifumbire ugasanga bayihawe nk’igihembwe kimwe cyangwa bibiri gusa, ubu hakaba harafashwe ingamba zo kujya babaha inka bikaba no mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya girinka.

 

Rwanda | Nyamasheke constructors

Rwanda | Nyamasheke: constructors trained on new way of making bricks and tiles

Tags: , , , , , , , , , ,


The selected constructors from Kanjongo sector in Nyamasheke district are in training on how to make bricks and tiles from sand and cement using machines and this is meant to play a role in quick settling people in settlement villages.

Rwanda | Nyamasheke constructorsShaban Mbyayingabo a trainer said that bricks made in this way are harder than usual bricks used in the villages locally known as Rukarara and it can be used after 5 days of being laid. He asked all constructors to come and learn from them about making such bricks which are even cheaper depending on where they are made which is between 28 and 35 francs.

Distributing these bricks and tiles everywhere is an objective in the program of settling people well in settlement villages as Théogène Nkaka a worker in village settlements department in the ministry of Local governments.

Charles Bahizi The vice mayor for finance and economic development in Nyamasheke district asked those who attended this training to follow their lessons attentively so as to make use of it and to care about the machines they are using for them to last a long period of time. To built using these bricks does not necessitate using cement or soil in the putting together bricks as they hold each other by putting them above together.

After this training, the trainees will build an exemplary house which will be given to a vulnerable person in Kanjongo sector. MINALOC has also agreed to support the first 10 people who will show the need to live in this village settlement by giving them sand and cement to make tiles for roofing.

 

Nyamashek Abafundi bari guhugurwa ku kubumba amatafari n’amategura mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Rwanda | Nyamasheke: Abafundi bari guhugurwa ku kubumba amatafari n’amategura mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Nyamashek Abafundi bari guhugurwa ku kubumba amatafari n’amategura mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Abafundi batoranijwe mu bandi bo mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke bari guhugurwa ku buryo bwo kubumba amatafari n’amategura mu gitaka n’umucanga na sima bakoresheje imashini, aya matafari akaba ategerejweho kugira uruhare mu kwihutisha gahunda yo gutuza abaturage ku midugudu.

Mbyayingabo Shabani, umwarimu uri kwigisha aba bafundi yatangaje ko iri tafari ribumbwa muri ubu buryo riba rikomeye kurusha asanzwe yukabishwa mu giturage azwi ku izina ry’inkarakara, rikaba rishobora gukoreshwa nyuma y’iminsi itanu ribumbwe.

Yasabye abafundi batandukanye kubegera bakabigiraho maze nabo bakazabasha gukoresha iri koranabuhanga.

Yongeyeho ko rihendutse kuko usanga rigura amafaranga ari hagati ya 28 na 35 bitewe n’aho akorewe.

Gukwirakwiza aya matafari n’amategura hirya no hino ngo ni imwe mu ngamba zo kwihutisha gahunda yo gutuza abaturage ku midugudu nk’uko byatangwajwe na Nkaka Théogène, umukozi mu ishami ry’imiturire mu cyaro muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’amajyambere, Bahizi Charles, yasabye abari muri aya mahugurwa kuyakurikira neza bashyizeho umwete kugira ngo bazabashe kuyabyaza umusaruro.

Yabasabye kandi gufata neza ibikoresho bazaba bari gukoresha kugira ngo bizabashe gukoreshwa igihe kinini.

Aya matafari kuyubakisha ntibisaba gukoresha Sima cyangwa ibyondo kuko agiye afite utuntu twinjiranamo, bakaba bagenda bayagerekeranya gusa.

Nyuma y’aya mahugurwa kandi, abahuguwe bagomba no kubaka inzu imwe y’ikitegererezo igahabwa umuntu umwe utishoboye wo mu murenge wa Kanjongo.

Minaloc yemeye kandi kuzafasha abantu icumi ba mbere bazagira ubushake bwo gutura muri uyu mudugudu ibaha sima n’umucanga byo kubumbamo amategura yo gusakara.

cy’urubyiruko cya Nyamasheke (NYFC)

Rwanda | Nyamasheke: Urubyiruko rwasaniye umugore utishoboye inzu ye yari yarangiritse.

Tags: , , , , , ,


cy’urubyiruko cya Nyamasheke (NYFC)

Mu muganda rusange ngarukakwezi wabaye tariki ya 28/07/2012, urubyiruko rukorera mu mahuriro atandukanye yo ku kigo cy’urubyiruko cya Nyamasheke (NYFC) ku bufatanye n’abakozi b’icyo kigo bafashije umukecuru utishoboye bamusanira inzu ye nyuma y’uko yari yarasenyutse.

Umukecuru wafashijwe muri uyu muganda ni uwitwa Kamagaju uzwi ku izina rya Karizabajeni, akaba afite uburwayi bw’igicuri bukunze kumufata ku buryo yahiye ahantu henshi ku mubiri we kubera igicuri kigenda kimutura mu muriro, ubu akaba atunzwe no gusabiriza.

Ubusanzwe Kamagaju yari afite inzu y’ibyumba bibiri n’uruganiriro rumwe ariko icyumba kimwe kikaba cyaraguye. Uru rubyiruko rukoresheje imbaraga zarwo rwakuyeho ayo matafari yari yarasenyutse maze rutunganya icyumba kimwe n’uruganiriro rwari rusigaye ngo asigare aribyo aba akoresha.

Gukora umuganda no gufasha abatishoboye ngo ni bimwe mu byo NYFC yigisha urubyiruko muri gahunda yo kurukundisha igihugu no kugira uruhare mu kucyubaka nk’uko umuhuzabikorwa wa NYFC, Ndanga Janvier abitangaza.

Akomeza avuga ko urubyiruko rwahisemo kuzajya rukora umuganda ukwarwo maze rugafasha umwe mu batishoboye mu mirimo y’amaboko. Uyu muganda wo gufasha abatishoboye ngo uzajya uba buri kwezi, gusa ngo urubyiruko rwifuza ko wajya uba kabiri mu kwezi kugira ngo batange umusanzu ugaragara mu kubaka igihugu, ubuyobozi bwa NYFC bukaba buri kwiga uburyo byazashyirwa mu bikorwa.

Gusa ngo kubera ikibazo cy’amikoro, batangiriye ku baturage batuye hafi y’iki kigo hanyuma indi mirenge ikazagerwaho nyuma igihe hazaba harabonetse uburyo bwo kuhagera.

Ndanga atanga ubutumwa ku rubyiruko avuga ko rusabwa kureba aho igihugu kigana rukagira uruhare mu kucyubaka dore ko ari rwo rwinshi kandi rufite n’imbaraga zo gukora. Akomeza avuga ko urubyiruko rudakoze ngo ruteze iguhugu imbere ntaho cyagera.

Asaba kandi ababyeyi kureka abana nyuma yo gukora imirimo yo mu rugo bakagana ikigo cy’urubyiruko kuko aribo kigenewe kandi kikaba kinatanga inyigisho zirebana no kurinda ubuzima bwabo ku bana bose bitewe n’icyiciro barimo kandi kikanabatoza gukora.

Nyuma y’igikorwa cy’umuganda urubyiruko rwanahawe ibiganiro ku masomo agamije kubaha ubumenyi mu buryo bwo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina na Sida, gutwara inda zitateguwe, ibiyobyabwenge n’ibindi bishobora kubangiriza ubuzima.


 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia