Tag Archive | "Rwanda One Stop Center"

Igishushanyo mbonera cyatumye ahagarikwa

Rwanda | Kamonyi: Igishushanyo mbonera cyatumye ahagarikwa kubaka

Tags: , , ,


Igishushanyo mbonera cyatumye ahagarikwaUwitwa Kanani Celestin avuga ko yarenganyijwe agahagarikwa kubaka kuko ibyangombwa yabibonye mbere yo gushyiraho igishushanyo mbonera. Nyamara akarere kavuga ko kuba atarahise yubaka akibona ibyangombwa, bimubuza uburenganzira bwo gukomeza kubaka ibyo yari ahateganyirije.

Kanani Celestin avuga ko yahawe icyangombwa cyo kubaka inzu mberabyombi mu mudugudu wa Rugazi, akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda mu kwezi kwa 6/2011. Yatangiye kubaka mu kwa 6/2012. Nyuma y’ukwezi Ubuyobozi bw’umurenge wa Runda bwamwandikiye bumusaba guhagarara kubaka buvuga ko ari mu gishanga.

Akimara guhagarikwa, yahise abimenyesha abashinzwe imyubakire mu karere kuko ari bo bari baramuhaye ibyangombwa. Itsinda ry’abatekinisiye 14 bakorera mu biro bishinzwe ubutaka n’imyubakire (One stop center) ryaramusuye.

Rwizihirwa Innocent wari ukuriye iryo tsinda, atangaza ko ubwo basuraga uwo mushinga wa Kanani tariki 27/7/2012, basanze iyo nyubako itari mu gishanga, ahubwo iri hafi y’ahateganyijwe kunyuzwa Ruhurura. Ikaba iri no mu ntambwe umunani uvuye ku muhanda wo mu mudugudu.

Iryo tsinda kandi ngo ryasanze ibiri ku gishushanyo yatanze yaka ibyangombwa atari byo yatangiye kubaka, ngo nk’aho imodoka zizajya zihagarara (Parking) hagaragara ku gishushanyo ariko ahubakwa hakaba nta mwanya uhari.

Kanani avuga ko iryo tsinda ryamusabye gutegereza ko rimwandikira indi baruwa imwemerera gusubukura umushinga we, kuko impungenge z’igishanga zari zivuyeho.

Mu ibaruwa yashyikirijwe tariki 18/9/2012, Kanani yasabwe guhindura inyubako, aho kubaka inzu mbera byombi akubaka inzu yo guturamo, kuko ako gace yubakamo katateganyirijwe ubucuruzi mu gishushanyo mbonera.

Iryo tsinda kandi ryamusabye kwimura Ruhurura akayishyira mu ntambwe 41 uvuye ku nyubako kandi agatera ubusitani bwo gufata ubutaka ku mpande za Ruhurura. Ibyo Kanani yarabikoze, ariko guhindura inyubako ngo akaba abibonamo akarengane kuko icyo gishushanyo mbonera cyagiyeho nyuma y’uko yemererwa kubaka.

Nk’uko Rwizihirwa akomeza abitangaza, ngo mu gihe Kanani atubahirije ibyo itsinda ryamusabye, ntazemererwa gukomeza kubaka. Kuko kuva igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kamonyi cyakwemerwa n’Inama Njyanama y’Akarere mu  kwa 12/2011, nta nyubako itacyubahiriza yakwemerwa.

Aragira ati “icyangombwa cyo kubaka kimara amezi 18, ariko Kanani yatangiye kubaka hasigaye amezi atandatu gusa kandi igishushanyo mbonera cyararangije kwemerwa”.

Kanani uvuga ko atishimiye iyo myanzuro y’istinda ry’abatekinisiye, ngo ategereje igisubizo cy’ibaruwa yandikiye Inama Njyanama y’Akarere tariki 26/9/2012, ayisaba kumurenganura.

Rwanda | Nyagatare : Njyanama yemeje ko hajyaho One Stop Center izajya yorohereza abagana serivisi z’ubutaka

Tags: , , , , ,


Kuri uyu wa 29 Gicurasi 2012 inama njyanama y’Akarere ka Nyagatare yateranye igamije kurebera hamwe uburyo bwo gukemura ibibazo bijyanye n’ubutaka maze yemeza ko hashyirwaho One Stop center nk’ibiro bizajya byorohereza abakeneye serivisi z’ubutaka n’imiturire.

Uretse serivisi zijyanye n’ubutaka inama njyanama yemeje ko iyi One Stop Center izajya yita no kuzindi serivisi abaturage bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi. Kamanzi Alcade, Umuyobozi wa Njyanama y’Akarere ka Nyagatare yagize ati « Ibi biro bizafasha abaturage bajyaga birirwa basiragira bashaka ibyangombwa by’ubutaka. »

Inama Njyanama yemeje kandi ko mu rwego rwo korohereza abaturage gusora konti basoreragaho yimurirwa muri Banki y’abaturage mu gihe yari isanzwe muri Ecobank kandi ifite ishami mu mujyi wa Nyagatare gusa, bityo ngo bikaba byagoraga abaturage batuye kure y’uyu mujyi batega moto baza kwishyura imisoro.

Iyi nama yanemeje mu myanya abakozi b’akarere bari barangije igihe cy’igereragezwa mu myanya y’akazi barimo. Banaganiriye kandi ku kibazo cy’abantu bubakiwe amazu na Association Bene ishyaka bifuzaga ko bagira uburenganzira burambye ariko iyi nama yanzura ko nta burenganzira bafite bwo kuba bayagurisha mu gihe batarakora ubuvugizi ngo barebe uko bafata icyemezo gihamye. Yanemeje kandi ko mu Murenge wa Katabagemu hatangira gahunda ya VUP mu gihe mu Karere ka Nyagatare yari isanzwe mu mirenge ya Rwempasha, Kiyombe, Mukama na Gutunda.


Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia