
AERG Impuhwe yo mu murenge wa Kansi
Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Kansi ho mu Karere ka Gisagara bavuga ko AERG bashinze nk’ihuriro ribafsha mu buzima bwabo bwa buri munsi kuko baganira bakanagirana inama, ufite ibibazo agahumurizwa kandi bashakira ibisubizo hamwe.
AERG Impuhwe yo mu murenge wa Kansi ishingwa abanyamuryango bayo ngo bifuzaga mbere na mbere aho bazajya bahurira bakaganira mu rwego rwo gukemura ibibazo bagira, gukurikirana imyitwarire n’uburere by’abana birera, kuba babona ubufasha ku buryo bworoshye. Aba banyeshuri bavuga ko bahura n’ibibazo bitandukanye birimo uubukene, ihungabana, kwigunga n’ibindi cyane cyane ku bana bibana, iyi AERG rero ikaba byibura ibafasha kubona ko batari bonyine.
Ingabire Chantal Umwe muri aba bana avuga ko mbere atajyaga yishima ngo aseke kubera kuba wenyine, agahora yumva ubuzima bubishye nta cyiza abona, ariko nyuma yinjiye muri uyu muryango abasha kubona ko atari wenyine, kandi ko hari n’abandi bafite ibibazo nk’ibye bagerageza kubaho nawe bimuha ucyizere.
MWITAKUZE Janvier ni Perezida wa AERG IMPUHWE, atangaza ko uko iminsi igenda ishira bagenda babona akamaro ko kuba muri AERG kuko ngo si ukwiyubaka mu mitima gusa kuko batangiye no kujya batekereza imishinga yazabate imbere, bakagirana inama ndetse bakiga no kwizigamira.
Ati “Uyu munsi dufite abana benshi bagiye mu makoperative y’urubyiruko atandukanye kandi ubunako afite umwete wo gukora, natwe hano ubu tugira umusanzu muto muto dutanga, uzakura dushake icyo dukora kandi unadufasha kuba twakemurira ikibazo umwe muri twe aramutse akigize”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurege wa Kansi Bwana RUTABURINGOGA Jérome, ahamagarira aba bana kuba abagabo, bagakuza ingeso nziza zizirana no kwiyandarika, bakita ku kwiha agaciro baharanira kwigira no kwiyubaka. Yabasezeranyije kandi ko umurenge uzababa hafi uko ushoboye ndetse abemerera n’inka zo korora.
AERG Impuhwe igizwe n’imiryango (familles) ine ikaba yemerewe inka 4 imwe kuri buri muryango.







