Tag Archive | "Rwanda own house"

ISHYIRAHAMWE DUHOZANYE RYIYUBAKIYE IKIGO CY’AMAHUGURWA

RWANDA | GISAGARA: ISHYIRAHAMWE DUHOZANYE RYIYUBAKIYE IKIGO CY’AMAHUGURWA

Tags: , , , , , ,


Ikigo cy’amahugurwa cyubatwe n’ishyirahamwe ry’abapfakazi barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, DUHOZANYE, rikorera mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara.Iki kigocyubatswe kubufatanye n’ikigega cya leta gitera inkunga abarokotse jenoside batishoboye, FARG.

ISHYIRAHAMWE DUHOZANYE RYIYUBAKIYE IKIGO CY’AMAHUGURWA

Ishyirahamwe DUHOZANYE, ryashinzwe mu mwaka w’1994 Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi. Ritangira r igizwe n’abanyamuryango b’abapfakazi barokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye. Intego yabo yari ukugira ngo birememo icyizere cyo kongera kubaho no kurera abana b’imfubyi. Binyuze mu mishinga iciriritse ibyara inyungu, abanyamuryango b’iri shyirahamwe Duhozanye bamaze kwigeza ku bikorwa byinshi by’indashyikirwa birimo iby’ubucuruzi,ubuhinzi,ubworozi n’ubukorikori.

Kugeza ubu Duhozanye ntikibarirwa mu bagenerwabikorwa b’ikigega FARG, ahubwo ni umunyamuryango w’iki kigega. Kubera urwego aba banyamuryango bagezeho bagaragaza ibikorwa bifatika, ngo bashobora no kuzuza zimwe mu nshingano z’ikigega FARG. Akaba ariyo mpamvu FARG yifashisha iri shyirahamwe ngo n’andi makoperative y’abacitse ku icumu rya Jenoside  agire byinshi yigira kubikorwa byaryo.

Nyamara ngo nta rindi banga iri shyirahamwe ryakoresheje ngo birememo ikizere, ngo ni uko abanyamuryango baryo batangiye bafite ukwiyemeza , bafite intego y’aho bifuza kugera. Madamu MUKARUTAMU DAFOROZA, umuyobozi wa Duhozanye ati : “Dushinga iri shyirahamwe twari dufite intego, icyo twifuzaga kwari ukongera kubaho. Iyo ufite ubushake, icyo ushaka ukigeraho”.

Iki kigo kigifungurwa cyaraherewemo amahugurwa abagenerwabikorwa ba FARG bahagarariye abandi  mu makoperative y’abatishoboye baturutse mu turere 12 mu mpera z’uyu mwaka utambutse. Bahuguwe ku kubirebana no gukora imishinga ibyara inyungu , by’umwihariko iyerekeye ubuhinzi n’ubworozi.Amakoperative ahabwa inkunga, ngo ntibivuga ko iyo nkunga ari iyo kwikenura no gukemura ibibazo byabo mu ngo. Umuyobozi wa FARG Ruberangeyo Theophile asaba abahabwa inkunga kuyikoresha icyo yagenewe, akanibutsa ko abanyereje umutungo wa FARG bamwe batangiye gushyikirizwa ubutabera, kandi n’abataragerwaho biri mu nzira.

DUHOZANYE ifite ibikorwa byinshi byo gufasha abatishoboye igenda igabamo amashami. Akaba ari rimwe mu mashyirahamwe arangwa n’ibikorwa bifatika mu karere ka Gisagara.

Ishyirahamwe DUHOZANYE, ibarirwamo abanyamuryango barenga ibihumbi  bitatu (3000). Ubu yibarutse koperative yitwa DUHOZANYE LIMITED yiganjemo abana barerewe muri iri shyirahamwe,bakiga bakarangiza amashuri yabo.

Iki kigo cy’amahugurwa cyubatswe na DUHOZANYE gishobora kwakira abantu basaga 100.

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia