Ababyeyi barakangurirwa kwita ku burezi mbonezamikurire (Early childhood development) bashingiye ku bikoresho bashobora kwibonera n’ubushobozi bwabo bwite ndetse bakanashyigikirwa n’ubuyobozi bw’ibanze.
Iyi gahunda nshya izakorera mu turere 10 harimo n’Akarere ka Gakenke izaterwa inkunga n’Ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye wita ku bana (UNICEF). Inkunga izatangwa izibanda ahanini ku mahugurwa no gutanga ibikoresho by’ibanze.
Uburezi mbonezamikurire bugomba gukorerwa mu buri mudugudu cyangwa akagali, bukeneye inzu abana bato bari hagati y’imyaka ibiri n’iatatu bazaza bahuriramo, bakagira n’umuntu wo kubitaho ndetse n’ibyo kubatunga ku manywa.
Ubwo yaganiraga n’abakozi bashinzwe uburezi mu mirenge kuri uyu wa gatatu tariki 13/03/2013, umukozi wa UNICEF yavuze ko ibijyanye n’ubwo burezi biri mu maboko y’ababyeyi ubwabo n’ubuyobozi bw’ibanze.
Aha, avuga ko ababyeyi ari bo bagomba kwishakamo ubushobozi bahanga imishinga ibyara inyungu UNICEF ishobora guterwa inkunga ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukabunganira binyujijwe mu gahunda zitandukanye.
Ati: “Twabafasha bakaba batekereza n’umushinga ubyara inyungu uhuriweho n’ababyeyi n’abo barezi bo mu burezi mbonezamikurire, umuntu (UNICEF) yawushyigikira bakazamura ya ntwererano yo gutanga mu burezi mbonezamikurire.
Abantu bakishakamo ubushobozi ariko ibyari byo byose bakabona inkunga. Gahunda zo mu mirenge nka za girinka, ubudehe zizamura abaturage zishobora no kuzamura uburezi mbonezamikurire.”
Uburezi mbonezamikurire bufite uruhare runini mu mikurire y’umwana kuko abana baba bari hamwe bakabona umwanya wo gukina, gusabana ndetse bakanabona ifunguro ryuzuye. Ngo ibi bikangura ubwenge bw’umwana ku gipimo cya 80% kandi bikaba n’umwanya wo kwiga imico myiza akurana.
Iyo gahunda yatangiye hamwe na hamwe mu turere ariko ababyeyi bagira ikibazo cy’ibikoresho n’amikoro. Rwagatare Babou, ushinzwe uburezi mu murenge wa Muyongwe asanga bitagombye kuba imbogamizi, ababyeyi bagomba gukoresha amikoro bafite n’ibikoresho bashobora kubona hafi yabo.
Yagize ati: “…twahera ku bikoresho biboneka hariya iwacu byatuma umwana akina n’iyo ari ugukina karere (umupira), niba ari guheka nibisabe guheka ibipupe bikoze mu bintu bihenze…”
UNICEF igiye gutangiza amashuri abiri y’uburezi mbonezamikurire y’intangarugero mu karere n’ababyeyi bakazayigiraho bagashinga ayabo muri buri kagali cyangwa umudugudu. Iyi gahunda izafasha kandi ababyeyi kubona umwanya wo gukorera imiryango yabo mu gihe bakoreshaga umwanya munini barimo kwita kuri abo bana.









