Posted on 03 January 2013
Tags: Rwanda, Rwanda loans, Rwanda Ngororero, Rwanda payment, Rwanda people, Rwanda problems, Rwanda VUP
Nyuma y’umurenge wa Muhororo, abaturage bahawe inguzanyo bo mu mirenge ya kageyo na Ndaro yo mu karere ka Ngororero nabo bambuye VUP amafaranga asaga miliyoni 47 z’amanyarwanda.
Ubundi ayo mafaranga abaturage baba baragurijwe ngo abafashe mu mishinga iciriritse yo kubateza imbere baba bagomba kuyishyura kugira ngo azakoreshwe mukuguriza abandi baturage.
Ndayisenga Simon uhagarariye ibikorwa bya VUP mu karere ka Ngororero avuga ko abenshi mu baturage bafata ayo mafaranga nk’inkunga y’ingoboka ihabawa abatindi nyakujya maze nabo ntibishyure.
Abitangariza inama njyanama y’akarere, Ndayisenga yagaragaje ko ari inzitizi ikomeye idindiza gahunda za VUP mukugera kubantu benshi kandi akarere kagaragaza ko gafite abaturage bakeneye inguzanyo nkiyo maze asaba ubufasha bw’akarere mukwishyuza abo baturage.
Mu karere ka Ngororero, VUP ikorera mu mirenge ya Muhororo, Kageyo, Ndaro, Matyazo na Muhanda ariko abahabwa inguzanyo bose bagaragaza ubushake bukeya mu kwishyura.
Posted on 27 September 2012
Tags: Rwanda, Rwanda elctricity, Rwanda kayonza, Rwanda payment, Rwanda people, Rwanda Problem

Abasigajwe inyuma n’amateka batuye mu mudugudu wa Kiyovu mu kagari ka Musumba mu murenge wa Nyamirama wo mu karere ka Kayonza, bamaze amezi arenga umunani badacana umuriro w’amashanyarazi kandi warashyizwe mu mazu batujwemo.
Abo baturage batujwe mu mazu yubatswe kijyambere muri gahunda y’imiturire mu midugudu. Bavuga ko mbere y’uko batuzwa muri ayo mazu bari batatanye, bamwe batuye mu murenge wa Kabarondo abandi batuye mu wa Nyamirama. Bose ngo baje gutuzwa mu mudugudu wa Kiyovu uranabitirirwa kuko ubu ngo witwa “umudugudu w’abasigajwe inyuma n’amateka”
Ubwo batuzwaga muri ayo mazu, ngo bahawe umuriro w’amashanyarazi w’ubuntu basabwa ko igihe uzaba washizemo buri muryango uzirwariza ukishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 56 y’ifatabuguzi kugira ngo ukomeze kubona amashanyarazi.
Kuva mu kwezi kwa mbere kwa 2012, nta muturage n’umwe muri uwo mudugudu ugicana amashanyarazi kuko ayo bari baherewe ubuntu yashize. Bavuga ko nta bushobozi bafite bwo kwishyura ifatabuguzi kuko nta kintu na kimwe bafite bakuraho amafaranga yo kwishyura nk’uko Rurinda Paul abivuga.
Agira ati “Kuva baduhaye umuriro twacanye iminsi itarenze ukwezi, ubu twabuze amafaranga y’ifatabuguzi none twaraparitse ubu ducana peterori, kandi na yo ntibitworohera kuyibona”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamirama, Bizimana Claude, avuga ko ubuyobozi bw’uwo murenge bwamaze kubarura ingo ziri muri uwo mudugudu. Avuga ko hari gahunda yo kugeza ikibazo cy’abo baturage ku buyobozi bw’akarere ka kayonza kugira ngo buzavugane n’ikigo cya EWSA gisonere abo baturage kuko bigaragara ko batishoboye.
Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka batuye muri uwo mudugudu bavuga ko uretse aho amazu ya bo yubatse nta kandi gasambu bagira bakoreramo ubuhinzi. Cyakora ngo hari abahawe amasambu nk’ingurane z’aho bari batuye. Ibyo ngo byakorewe abimuwe mu murenge wa Kabarondo.
Uretse guca inshuro no gukorera abandi baturage, abasigajwe inyuma n’amateka bo muri uwo mudugudu bakora umurimo wo kubumba. Gusa ngo na byo ntacyo bibamariye kuko bavunika cyane bajya gucukura ibumba kure, nyamara ugasanga inkono babumbye imwe itarenza amafaranga ijana y’u Rwanda kandi na zo zikabura abaguzi.