Tag Archive | "Rwanda people"

Imiterere y’akarere ibanagamira gahunda yo kuvana abantu mu manegeka

Rutsiro: Imiterere y’akarere ibanagamira gahunda yo kuvana abantu mu manegeka.

Tags: , , , , , , ,


Imiterere y’akarere ibanagamira gahunda yo kuvana abantu mu manegeka

Kuba akarere ka Rutsiro ari akarere k’imisozi miremire kandi ihanamye ngo bituma abantu batuye ahantu habi habatera kugira impanuka, batabona aho bimurirwa kubera kubura amahitamo.

Ibi ni ibitangazwa n’ushinzwe imicungire y’ibiza mu karere ka rutsiro Aimable Rutagisha, aho avuga ko n’ubwo kuvana abantu mu manegeka cyangwa ahantu hameze nabi bigenda neza ngo hari aho babura amahitamo bitewe n’imiterere y’akarere.

Aimable yagize ati” kwimura abantu ahantu hameze nabi twarabikoze kandi bigenda neza ariko kubera imiterere y’akarere hari aho usanga haragenewe imidugudu n’abantu bahatuye ukabona birabangamye ariko ukabura amahitamo y’aho wabimurira”

Cyokora n’ubwo avuga ibi ngo iyo babonye hameze nabi cyane bafata abaturage bakabacumbikishiriza mu yindi miryango n’ubwo ngo bidakunze kubaho cyane muri aka karerere.

Umwe mu baturage batuye ahantu habi, mu mudugudu wa Nduba akagari ka Congo -Nil mu murenge wa Gihango inzu ye iri mu nsi y’umukingo munini umaze iminsi utengutse ariko Imana igakinga akaboko, yavuze ko igihe amaze ahatuye nta kibazo yari afite ariko aho uwo mukingo utengukiye ngo yatangiye kumva afite ikibazo kuko ngo hari igihe wazagwira inzu cyangwa abana.

Yagize ati” mbere nta kibazo nari mfite ariko ubu bitewe n’uko umukingo watengutse natangiye kumva mfite ikibazo kuko umukingo ushobora kugwira inzu cyangwa abana”

Ushinzwe imicungire y’ibiza abajijwe niba uyu mugabo kimwe n’abandi bakwimurwa yavuze ko bigoye kuko kubona aho babimurira bikunze kuba ingorabahizi kuko ngo ushobora kumwimura aho asanzwe atuye ugasanga aho umujyanye ariho habi kurushaho.

Ubu muri rutsiro abantu bimuwe mu manegeka bamaze kugera ku kigero cya 96 ku ijana ndetse ngo 4 ku ijana gasigaye ngo ni hahantu habangamiwe n’imiterere y’akarere aho babauze ahandi ababashyira.

1024px-GisagaraDist

GISAGARA: Ingeso yo gusabiriza ikwiye gucika burundu mu bafite ubumuga

Tags: , , , , , , ,


1024px-GisagaraDist

Abafite ubumuga mu karere ka Gisagara barasabwa kureka umuco wo gusabiriza, bakagana amakoperative yabashyiriweho aho bashobora gukora imirimo itandukanye igendanye n’ubushobozi bafite.

Mu gihe hirya no hino mu gihugu hakigaragara abantu bafite ubumuga bafite ingeso yo gusabiriza, mu karere ka gisagara naho hari abakigaragara bafite iyi ngeso kandi abatuye aka karere bakemeza ko akenshi atari uko baba badafite imibereho, ahubwo ko ari ingeso n’imyumvire ikiri hasi.

Mukesharugo Asterie utuye mu murenge wa Ndora ati “Erega hari n’uwo usanga adafite ubumuga bwamubuza gukora, ariko ugasanga arasaba, jye rwose hari n’abo mbona baba bafite imiryango ibitaho, bataha bakarya bakaryamaariko ingeso ikanga”

Umuhuzabikorwa w’inama y’ igihugu y’abafite ubumuga mu karere ka Bakundukize Elysé yasobanuye ko uku gusabiriza ku bantu bafite ubumuga hari ahakirimo ikibazo cy’imyumvire, aho usanga kubera ubumuga bafite batakigirira icyizere, bakumva ko byarangiye ntacyo bashoboye kandi ngo hari byinshi byabafasha kubaho.

Akomeza avuga ko abafite ubumuga ubu babumbiwe mu makoperative bakaba bakora kandi bagaterwa inkunga, ariko kandi n’abagifite imyumvire ituma basabiriza bagakomeza kwigishwa.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara bwana Léandre Karekezi nawe avuga ko ibibazo byose by’abafite ubumuga akarere katabyirengagiza kandi ko kabafasha kugirango babashe kujya mu buzima busanzwe nk’abandi .

Ati “Akarere kita ku bako bafite ubumuga ntikazanarekeraho kubafasha, kugirango iyi ngeso yo gusabiriza icike, dukomeza kubahugura kandi tukanabafasha gukora imishinga ibateza imbere”

 

Barasabwa kwita ku nka bahawe kugirango zizagere no ku bandi1

Gisagara: Barasabwa kwita ku nka bahawe kugirango zizagere no ku bandi

Tags: , , , , , , ,


Barasabwa kwita ku nka bahawe kugirango zizagere no ku bandi Barasabwa kwita ku nka bahawe kugirango zizagere no ku bandi1

Abatuye akarere ka Gisagara bamaze korozwa inka barasabwa guha agaciro gahunda ya gira inka maze bose bakibuka ko iryo tungo rigomba kugera no kubandi, bakarifata neza kugirango ryororoke.

Korozanya hagati yabo ngo ntibabikora gusa kuko ari gahunda ya leta, abatuye Gisagara bahamya ko ari n’umuco mwiza umaze kuzamura imibanire yabo ikindi kandi iyi gahunda ikaba inabafasha gutera imbere.

Mushumba Matiyasi na Karori Rugina umuturanyi we yoroje inka mu mwaka ushize, baravuga ko byabyukije umubano uhamye hagati yabo ndetse ubu bose bakaba bamaze kuzamuka mu iterambere kubera iyi gahunda.

Karori ati “Uyu muvandimwe anyoroza nta tungo nagiraga, nta murima weraga kubera kutagira ifumbire mbega ntacyo nagiraga nari umwe utunzwe no guca inshuro no gufunguza ngo ndebe ko nagaburira abana ariko ubu ndahinga nkeza kandi ubu ni n’umuvandimwe tubana hafi tunafashanya n’ibindi kandi twahujwe no korozanya”

Ibi kandi ni ibyemezwa na Mukamana Constance utuye mu murenge wa kansi worojwe muri uku kwezi kwa 10 tuvuyemo, aho avuga ko n’imirire ye n’abana be yari mibi kubera ko nta mata babonaga ariko ubu akaba yizera ko bigiye guhinduka kandi akanatera imbere bivuye kuri iri tungo.

Ati “Inka norojwe n’ababikira ba hano i Kansi yarangobotse cyane kuko nari umuntu uri aho ntagira itungo, abana batajya babona amata, mbega nari umukene pe, ariko ubu ndabibona ko ubuzima bwanjye bugiye guhinduka rwose, nzatera imbere nta kabuza”

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza Uwingabiye Donatille, nawe ashimangira ko iyi gahunda ifite uruhare runini mu mihindukire y’ubuzima bw’abaturage burushaho kuba bwiza, ariko kandi akabibutsa ko kugirango iyi gahunda izagere kuri bose bagomba kubigiramo uruhare.

Ati “Kugirango ntihazagire ucikanwa n’iyi gahunda y’umukuru w’igihugu ya gira inka, buri muturage worojwe agomba gufata neza inka ahawe kugirango izatange indi maze nawe agire uwo yoroza utaragerwaho, ndetse no mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, abafite inka zikamwa bagakamira abatarazibona”

Muri gahunda ya Gira inka mu karere ka Gisagara muri uyu mwaka w’imihigo biteganyijwe ko hazatangwa inka 410, kuri ubu hakaba hamaze gutangwa izigera kuri 237 mu karere hose.

 

m_Kugana ishuri ngo niwo muti ku bibazo bitandukanye by’abasigajwe inyuma n’amateka

Kugana ishuri ngo niwo muti ku bibazo bitandukanye by’abasigajwe inyuma n’amateka

Tags: , , , , , , , ,


m_Kugana ishuri ngo niwo muti ku bibazo bitandukanye by’abasigajwe inyuma n’amateka

Dr. Mukabaramba Alvera, umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), arasaba ubuyobozi bw’akarere ka Burera guhwitura abashigajwe inyuma n’amateka bakagana ishuri ngo kuko ibibazo byabo bitandukanye bizakemuka ari uko urubyiruko rwabo rwize.

Dr. Mukabaramba abwira ubwo buyobozi ko abashigajwe inyuma n’amateka bagomba kuzamuka kimwe n’abandi banyarwanda nta numwe usigaye inyuma. Bakajya hamwe n’abandi kandi nabo bakagana ishuri bakagera no muri za kaminuza.

Agira ati “Mubarebe uko mushoboye. Murebe! Ari uvuyemo (mu ishuri) afite ikihe kibazo? Abuze iki kugira ngo akomeze kwiga? Mugomba kubasubiza ku ishuri. Mugakomeza n’iriya gahunda y’imyuga. Kandi n’uwo muri kaminuza baramurihira, MINALOC itanga amafaranga.”

Akomeza avuga ko abashigajwe inyuma n’amateka bafite ibibazo bitandukanye bituma badindira ntibatere imbere nk’abandi banyarwanda. Ngo ibyo bibazo bizakemuka ari uko urubyiruko rwabo rugannye ishuri.

Agira ati “Ibi bibazo byose dufite byabo tuzashobora kubikemura ari uko urubyiruko rwabo rwize. Rugahindura imyumvire…”

Urubyiruko rw’abashigajwe inyuma n’amateka rwo mu karere ka Burera rugana ishuri ariko nyuma rukarivamo rutaragera no mu mashuri yisumbuye, rukajya kwibera iwabo aho rumwe ruhita rushinga ingo.

Tariki 03/10/2014, ubwo Dr. Mukabaramba yasuraga imiryango 12 y’abashigajwe inyuma n’amateka ituye mu murenge wa Gahunga, mu karere ka Burera, yasanze yarubakiwe amazu, ifite ibigega bifata amazi ndetse yaranagabiwe inka.

Iyi mirayngo nayo yamweretse ko yishimira uburyo yakuwe mu mashyamba y’ibirunga, aho yabaga mbere, ikaza gutuzwa hamwe n’abandi banyarwanda. Aho ihamya ko bitabwaho ku buryo bushoboka.

Gusa ariko ikavuga ko munzu ituyemo nta sima irimo ndetse ngo nta n’amashanyarazi bafite. Aho basaba ko ibyo nabyo byabagezwaho.

Dr. Mukabaramba yabwiye abo bashigajwe inyuma n’amateka ko ibyo bibazo bafite nabyo bizakemuka. Gusa yabasabye kwishakamo ibisubizo bakikuramo guhora bategereje inkunga gusa.

 

m_1024px-GakenkeDist

Gakenke: Babangamiwe no gukorera mu isoko rinyagirwa

Tags: , , , , , , , , ,


m_1024px-GakenkeDist

Abarema isoko ry’aho bita Muryabazira mu murenge wa Cyabingo mu karere ka Gakenke babangamiwe n’imvura ibanyagirira muri irryo soko kuko n’iyo babonye aho bihengeka ngo bugame batabona aho bashyira ibintu byabo kuburyo byinshi bihangirikira bikabatera igihombo.

Mubyo bifuza ni uko ahantu bakorera hakorwa kuburyo batanyagiranwa hamwe n’ibintu byabo bityo bikabafasha kudakomeza guhura n’ibihombo batateganyije, bakarushaho kwiteza imbere n’imiryango yabo kuko bahamya ko iryo soko rihuriramo imbaga y’abantu baturetse impande zitandukanye baje kwihahira ibijumba.

Umwe mubakunze kurema iryo soko azanyemo ibijumba Veneranda Kamukundiye utuye mu murenge wa Cyabingo avuga ko kuba bakorera ahantu hatuma ibicuruzwa byabo byangirika mugihe imvura iguye bibateza igihombo kuburyo haramutse hakozwe kuburyo batanyagirwa byabagabanyiriza igihombo.

Emmanuel Munyarugendo, ucuruza ubuconshyo asobanura ko iyo imvura iguye bituma bahomba kuko uretse no kuba ibicuruzwa byabo bihangirikira binatuma banura (bataha) hakiri kare bitandukanye n’igihe imvura itaguye kandi mugihe bagezemo nta munyarwanda ukwiye gukora anyagirwa nkuko abisobanura.

Ati “muri iyi viziyo (vision) tugezemo nta munyarwanda ukwiye gukora ari kunyagirwa, twagombye kubona ubuvugizi isoko ryacu bakaryubakira  bikadufasha kwiteza imbere”

Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke nabwo bwemera ko koko icyo kibazo bukizi kandi bakaba hari byo barimo guteganyiriza abantu bakunze kurirema.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Odette Uwitonze asobanura ko ari ikibazo kizwi kandi isoko ryo muryabazira atariryo soko ryonyine rifite ikibazo kuko hari n’andi agera ku munani basangiye ikibazo gusa kuhakora bikaba bijyana n’ubushobozi uko bugenda buboneka.

Ati “ubungubu muri bije (budget) y’uyu mwaka tugiye kubaka isoko rya Kivuruga niryo riteye impungenge kuko ni rinini cyane ugereranyije n’andi masoko twari dufite noneho hariya muryabazira ko n’agasoko gato ariko twatekereje ko muri bije y’uyu mwaka naho twakubaka aga point de vente”

Ngo batangiye gushishikariza abantu bakora muri gahunda ya VUP, aho kugirango barye inkuga bagenerwa bayimare bazarebe uburyo bakusanya amafaranga bafashwe bubakirwe aho gucururiza babone amazu yo gucururizamo bikabafasha kwinjiza amafaranga kuko kizaba ari igikorwa gihoraho kandi cyunguka nkuko nabyo bisobanurwa n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere.

biteganyijwe ko miliyoni zigera ku 120 ziramutse zibonetse ,muri iryo soko hakubakwa akantu (point de vente) yabafasha mubucuruzi bwabo.

 

m_Abatuye mu kajagari barashishikarizwa kuvugurura bagana mu miturire iboneye

Muhanga : Abatuye mu kajagari barashishikarizwa kuvugurura bagana mu miturire iboneye.

Tags: , , , , , , , , , ,


m_Abatuye mu kajagari barashishikarizwa kuvugurura bagana mu miturire iboneye m_Abatuye mu kajagari barashishikarizwa kuvugurura bagana mu miturire iboneye

taliki ya 27 Nzeri nibwo hatangijwe icyumweru cy’imiturire muri muhanga, aho bimwe mu bikorwa by’umuganda i Muhanga byibanze ku guhanga imihanda nka bumwe mu buryo bugaragaza imiturire iboneye.

Ni muri urwo rwego mu mudugudu wa Ntenderi , akagari ka Mbiriri hahanzwe umuhanda hakanasizwa ibibanza bizubakwamo amazu y’abanyarwanda birukanwe Tanzaniya.

Nk’uko bitangazwa na Bimenyimana Eraste, umukozi mu kigo cy’igihugu cy’imiturire RHA, Rwanda Housing Athority, ngo insanganyamatsiko isi yose igenderaho uyu mwaka muri iki cyumweru cy’imiturire, ni ukurwanya akajagari mu miturire, aka kajagara kakaba karangwa no gutura mu manegeka, gutura mu buryo budakurikije igishushanyo mbonera, ndetse no gutura ahatagera ibikorwa remezo nk’amazi meza amashanyarazi n’imihanda.

m_Abatuye mu kajagari barashishikarizwa kuvugurura bagana mu miturire iboneye

Mu Rwanda hashyizweho gahunda yo gutuza abantu mu midugudu nka bumwe mu buryo bwo kunoza imiturire, ari nayo mpamvu, Bimenyimana asaba abaturage gutekereza uko batura neza ku midugudu kuko ariho hagerwa n’ibikorwa by’iterambere, « gutura hamwe bituma ubuzima bugenda neza yewe n’aborora bituma veterineri abageraho neza, hamwe akabasuzumira amatungo, n’abaturage rero iyo batuye hamwe byoroshya ubuzima kuko abantu bamenyana ».

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Yvone Mutakwasuku avuga ko muri Muhanga usanga hari abagituye mu kajagari yemwe no mu mujyi biragaragara muri bimwe mu bice byawo, akaba avuga ko iki ari cyo gihe cyo guhindura imiturire abantu bagatura neza.

Uyu muyobozi avuga ko nko muri karitsiye yya Ruvumera usanga batuye nabi kandi ari mu mujyi, agira ati, « nk’ubu turimo tugana mu gihe cy’imvura usanga tuba duhangayitse ngo imvura irabatembana, cyangwa ugasanga amazi ava ku mazu ya bamwe agasenyera abaturanyi ».

Uyu muyobozi avuga ko abubaka bagomba gukuikiza amabwiriza y’ahagenerwa kubaka n’aho gutura cyangwa ahakorerwa indi mirimo.

 

m_Abaturage barakangurirwa kwitabira umuganda

Ngoma: Abaturage barakangurirwa kwitabira umuganda

Tags: , , , , , ,


m_Abaturage barakangurirwa kwitabira umuganda

Abasenateri bifatanije n’abatuye akarere ka Ngoma umurenge wa Gashanda bishimiye ubwitabire bw’abaturage mu muganda banavuga ko uretse  agaciro k’umuganda mu bukungu ngo uba ari n’umwanya wo gusabana hagati y’abawitabira no guhabwa amakuru agezweho ku buzima rusange bw’igihugu.

Senateur Mushinzimana Appolinaire wari ukuriye istinda ry’abasenateurs 13 yabivuze  ubwo bifatanyaga  n’abaturage b’umurenge wa Gashanda mu karere ka Ngoma mu muganda usoza ukwezi kwa Nzeli.

Abaturage bavuga ko umuganda ubafitiye akamaro haba mu buhahirane no kugenderana hagati y’imirenge kuko nko gukora umuhanda mu muganda rusange byoroheje kugeza kawa ku ruganda ruri mu kagari ka  Mutsindo, ahatunganyirizwa kawa isarurwa mu mirenge itanu yo muri ngoma.

Ahobamuteze Ferdinand ukuriye koperative y’abahinzi ba kawa avuga ko umuhanda ujya ku ruganda batunganirizaho kawa wasibuwe, bituma uzabafasha kugeza umusaruro ku ruganda ku gihe kandi bituma kawa irushaho kuryoha iyo itunganijwe ku gihe.

Yagize ati”Ubundi hari ubwo wasangaga kubera uyu muhanda wari mubi, hari aho imodoka zageraga zikananirwa bigasaba ko abakozi bacu bajya kuzizana, bikaba byatinza umusaruro bigatuma udatunganywa ugisoromwa kandi Ibi bituma kawa itakaza uburyohe. Ariko ngo Kubera umuganda ukorwa ku mihanda bizeye ko bizatuma barushaho kuba indashyikirwa.”

Yasiko Yoshika, umuyapani kazi uba mu karere ka Ngoma ni umwe mu bitabiriye umuganda,  Avuga ko aha agaciro umuganda dore ko ngo no mu buyapani bawukora.

Senateur Appolinaire Mushinzimana watanze ikiganiro nyuma y’umuganda agaruka ku gaciro gahabwa umuganda mu Rwanda, akaba akangurira abanyarwanda kuwugira umuco dore ko ahamya ko abatawitabira bahomba.

Yagize ati ”Niba utaje mu muganda ntiwabonanye na bagenzi bawe ngo muganire. Ntiwanamenya ubutumwa abayobozi batandukanye batanga kugirango bamenye ese ni ayahe mahirwe ari mu gihugu cyacu ,ndavuga ku kuba bakwiteza imbere.”

Mu bindi byagarutsweho mu biganiro byatanzwe nyuma y’umuganda harimo ko abaturage bakwiye gushishikarira gahunda ya mutuelle de santé, kwimakaza isuku mu ngo zabo kuvugurura imiturire bitabira kubaka ku midugudu n’ibindi.

 

Abagororwa ngo bakwiye gufatwa nk’abataratawe kuko nabo ari abanyarwanda.2

Muhanga : Abagororwa ngo bakwiye gufatwa nk’abataratawe kuko nabo ari abanyarwanda.

Tags: , , , , , , , , , ,


Abagororwa ngo bakwiye gufatwa nk’abataratawe kuko nabo ari abanyarwanda. Abagororwa ngo bakwiye gufatwa nk’abataratawe kuko nabo ari abanyarwanda.1 Abagororwa ngo bakwiye gufatwa nk’abataratawe kuko nabo ari abanyarwanda.2

Nyuma y’uko gereza ya Muhanga ifashwe n’inkongi y’umuriro ibyumba by’abagabo bigakongoka, nta gikoresho na kimwe basigaranye cyabafasha mu buzima uyu munsi.

Ni nayo mpamvu itsinda ry’abagore b’ibyiringiro bo mu karere ka Muhanga bagize igitekerezo cyo kubashyikiriza inkunga irimo imyenda n’amasabune kugirango abakennye cyane muri iyi gereza batakigira utwambaro babashe kubona icyo bambara.

Umuyobozi w’abagore b’ibyiringiro mu karere ka Muhanga Mme Nyinawumuntu Jacqueline, avuga ko impamvu yatumye basura gereza bakanayigenera inkunga, ari uko gereza bayifata nk’urugo rw’abaturanyi, agira ati, « gereza ni urugo rumwe mu baturanyi kandi harimo n’abagore, kandi bagize ibyago byo guhisha ibikoresho byabo ariyo mpamvu twahisemo kubegera kuko nyuma yo gufungwa, bazasubira mu buzima busanzwe kandi bakeneye kujyana ibyiringiro mu bundi buzima ».

Abagore by’ibyiringiro ngo bafite mu ndangagaciro zabo guhumuriza abari mu kaga n’ibibazo ari nayo mpamvu bahamya ko kuba hafi y’umuntu ufunze, byamufasha gukomera no kwiyunga n’imana na bagenzi babo, ndetse no kurema ibyiringiro mu miryango.

Aba bagore bagera kuri 85 bahamya ko bashingiye ku mpano bageneye aba bafunze ngo idahagije bakaboneraho no gushishikariza abandi bifite n’ibigo kujya bazirikana imfungwa n’abagororwa kuko baba bafite ibibazo byinshi kandi bamwe muri bo batishoboye.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Yvone Mutakwasuku na we uri muri aba bago b’ibyiringiro ariko akaba anayoboye akarere, avuga ko akurikije ubuhamya bw’umwe mu bafunzwe imyaka 15 akaza gufungurwa akabasha kwiteza imbere, bishoboka ko n’abandi bafunze bakwigirira icyizere bakarushaho gukomera kuko nyuma y’ubuzima barimo ngo bazasohoka kandi babasha kwiteza imbere.

Ibi ariko ngo bazabigeraho nibemera guhinduka kurusha kwikomeraho.

Gisagara Nyuma yo kuva muri ntuye nabi

Gisagara: Nyuma yo kuva muri ntuye nabi ibikorwa by’iterambere biri guhindura imibereho yabo

Tags: , , , , , , , , , ,


Abaturage bavuye muri ntuye nabi bagatuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo wa Mbeho mu kagari ka Bwiza mu murenge wa Kansi ho mu karere ka Gisagara, baratangaza ko ubu bishimira ko begereye  ibikorwa remezo birimo umuriro w’amashanyarazi, amazi meza, amashuri n’amavuriro.

Gisagara Nyuma yo kuva muri ntuye nabi

Umuhigo wo gutuza abantu ku mudugudu ni umwe mu yo umurenge wa Kansi wesheje ku kigereranyo cya 77.8%.

Nubwo hakiri abaturage badatuye mu mudugudu,umubare munini w’abatuye uyu murenge batuye mu mudugudu.

Bamwe mu baturage bari batuye nabi ubu bakaba baratujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Mbeho mu kagari ka Bwiza baravuga ko ubu ibikorwa remezo bakesha kwegerana n’abandi mu mudugudu  bimaze guhindura ubuzima bwabo.

Nyiraneza Agnès ati “Ubu twegereye iterambere abana bari hafi y’amashuri, twageze ku mashanyarazi babasha gusubira mu masomo neza, amazi meza aratwegereye ndetse n’ivuriro rituri hafi, ubu turasa neza ntaho bihuriye n’igihe twari mu mibande”

Aba baturage ariko bagaragaza ko uyu mudugudu utegereye cyane isoko bityo ko byaba byiza habonetse isoko cyangwa centre y’ubucuruzi bazajya bahahiramo batagiye kure.

Akimpaye Verena ati “Tubonye isoko hafi byadufasha ntiturinde gukora ingendo kandi twarasanze iterambere”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kansi,Rutaburingoga Jerome,avuga ko ibikorwa remezo bitasanga buri wese aho atuye yitaruye ari natyo mpamvu abantu bagomba kumva ibyiza byo gutura ku mudugudu.

Yongeraho kandi ko muri uyu mwaka,bafatanyije n’abikorera bafite bafite umuhigo wo kubaka inzu zisaga 40 z’ubucuruzi ngo bikazaba kimwe mu bisubizo by’ikibazo cyo kubura aho abaturage bahahira.

Ati « Mu mihigo twasinyanye n’abafatanyabikorwa, harimo kubaka amazu y’ubucuruzi azafasha gukemura iki kibazo cyo kubura aho abantu bahahira hafi kandi nyine ibikorwa by’iterambere ntibyahagaze ahubwo biri mu ntangiriro byegerezwa abaturage, nta mpungenge rero »

Nyuma yo gusanga imwe mu mpamvu yo kutegera abandi ku mudugudu ari amikoro make,Hategekimana Hesron,umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, asanga abasigaye badatuye ku mudugudu baharanira  kuzamura ubushobozi bityo nabo bagashobora kwegera abandi.

Uretse gutuza umubare munini w’abaturage ku mudugudu ngo mu mwaka w’imihigo 2013-2014,muri uyu murenge wa Kansi nyuma y’igihe gito hageze amashanyarazi, ingo zigera kuri 314 zirawucana.

 

Nyagatare Imiturire y’akajagari ikwiye gucik

Nyagatare: Imiturire y’akajagari ikwiye gucika

Tags: , , , , , , , , ,


Nyagatare Imiturire y’akajagari ikwiye gucik

Kampayana yanasuye amwe mu mazu kugira ngo arebe ko harimo isuku.

Kampayana Augustin na Mayor wa Nyagatare Sabiti Fred

Kampayana Augustin na Mayor wa Nyagatare Sabiti Fred.

Kwirinda imiturire y’akajagali nibyo byasabwe abaturage b’akarere ka Nyagatare kuri uyu wa 27 Nzeli ubwo hatangizwaga icyumweru cy’imiturire.

Abaturage b’akarere ka Nyagatare bakaba bishimira ko batakiba muri Nyakatsi, batuye heza bakegerezwa n’ibikorwa remezo.

Akarere ka Nyagatare nk’akarere gashya kagitangira guturwa, gakunze kugaragaramo imyubakire y’akajagari.

Kampayana Augustin umuyobozi ushinzwe imiturire muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu avuga ko ahanini iyi miturire y’akajagari ituruka mu mutwe. Uyu muyobozi asaba abaturage kwirinda akajagari kuko kadindiza iterambere. Ngo ahantu hakwiye gukorerwa icyo hagenewe. Agira ati “ Ngo umuntu yarahagurutse yubaka ahagenewe ishuli, yubaka mu muhanda, yubatse ahazajya irimbi? Aho muteganya urwuri ni urwuri, ni ahateganywa umurima ni uko.” Ngo imitwe y’abantu iyo bashyizemo akajagari bagahoramo, Kuri we ngo ni inshingano ya buri wese guharanira gutura neza agategereza ibikorwa remezo bikamwegerezwa.

Iyi miturire mibi abaturage b’akarere ka Nyagatare bo bavuga ko atari iy’akajagari gusa.

Mundeke Emmanuel wo mu mudugudu wa Ryeru akagali ka Ryeru umurenge wa Rwempasha avuga ko mbere bari batuye nabi ariko ubu bitakiri uko, Yishimira ko batakiba muri nyakatsi aho bavirwaga ubu bakaba baba mu mazu asobanutse.

Kampayana Augustin umuyobozi ushinzwe imiturire, avuga ko uretse gutura neza hakwiye no kubaho gutura heza. Ngo n’ubwo umuntu yakena ku buryo utabona isima ushyira ku nzu ngo kuyikurungira ntibyamunanira.

yasuye inzu iri mu mudugudu wa Ryeru akagali ka Ryeru y’umwe mu banyarwanda birukanywe Tanzaniya. Yashimye ko igaragaramo isuku n’ubwo itari yamara icyumweru ituwemo. icyumweru cy’imiturire mu karere ka Nyagatare ngo kizibanda kukuganiriza abaturage ku ngaruka zo kubaka mu kajagari. Muri izi ngaruka ngo harimo gusabwa gukuraho inzu yubatswe mu buryo butemewe bitaba ibyo ubuyobozi bukayikuraho.

Abaturage kandi baributswa ko nta handi hemerewe kubakwa uretse mu mudugudu no muri centre z’ubucuruzi gusa.

 

Related sites

jaguar cars jaguar, jeep, kia