
Iyo nzu isakajwe amabati, amategura, shitingi, ibikenyeri, n’ibyatsi
Nubwo mu Rwanda hose haciwe nyakatsi bamwe mubatuye mu Karere ka Gicumbi baracyafite ikibazo cyo kuba munzu zidahomye ndetse zitanakinze, abandi bakabura amikora yo kubona ubwatsi busakaye inzu yose bagahitamo kongera gushyiraho ibyatsi kandi nyakatsi zitemewe.
Ibi n’ibyatangajwe na Emile Nyakagabo umuyobozi ufite munshingano ze kurwanya Nyakatsi mu karere ka Gicumbi mu nama y’umutekano yaguye yo kuwa 26/3/2012 yatangarije abari bitabiriye inama ko mu karere ka Gicumbi hakiboneka inzu zisakaje ibyatsi ndetse bamwe mubazikuwemo bakaba baba mu mazu adasakaye kandi atanakinze.
Mu kungurana ibitekerezo ku kibazo k’imibereho yabavanywe muri nyakatsi Emile Nyakagabo ushinzwe kurwanya nyakatsi yagaragaje imirenge yose ifite ikibazo cyo kutarangiza kubakira no gusakarira abavanywe muri nyakatsi.
Abayobozi b’imirenge bose bahawe ijambo bemera ko ikibazo cyo gusakarira bose bitaragerwaho ariko bituruka kuba bamwe baranze gushyiraho umusanzu w’amaboko yabo kandi bari mu cyiciro cy’abantu bagishoboye kwiha umuganda mu kubakirwa.
Yagize ati “ ubu hari abantu bari mu cyiciro cya B abo ni abantu bafite imbaraga ariko banze kwitabira igikorwa cyo kwihomera inzu kandi akarere karabahaye isakaro ibi bigatuma hari abajya gucumbika hirya mu miryango yabo kandi ari abantu bagombye gufatanya na Leta bakabona aho baba”.
Abandi n’abahise binjira mu mazu asakaye bakanga kwihomera ngo bategereje abazaza kubafasha.
Aha yagarutse ku murenge wa Byumba ufite umuturage wasakaje ibyatsi uruhande rumwe rw’inzu kubera kubura amikoro n’ubushobozi.
Umuyobozi w’umurenge wa Byumba Ngezahumuremyi Theoneste yatangaje ko uwo mugabo koko yasakaje ibyatsi uruhande rumwe bitewe n’amikoro make.
Yemera ko iyo nzu ihari ariko nyirayo akaba ntamikoro yo kuyisakara hose afite.
Umuyobozi w’umurenge wa Byumba avuga ko ubuyobozi bw’umurenge bwemereye uyu mugabo Gakuru kumuha isakaro kandi umuganda ukazabafasha gukemura ibyo bibazo byose ubafasha guhoma no kubasakarira.
Nyiri iyo nzu ni umugabo witwa Gakuru ufite umugore n’abana bane atangaza ko yagize ibibazo byinshi byo kuburana isambu se akaza kumuha umunani ariko aho yabaga mbere yari yarahagurishije noneho aza kubona ubushobozi bwo gusakara uruhande rumwe ikindi gice agishyiraho ibyatsi.
Avuga ko mu gihe cyo kubarura abantu batishoboye baba muri Nyakatsi we bamusimbutse bitewe nuko yari atarasakara bigatuma atajya mu mubare w’abazubakirwa.
Nubwo iki kibazo cyo kuzuza amazu y’abavanywe muri nyakatsi kitararangira neza umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Mvuyekure Alexandre yatunze agatoki inzego z’umurenge ko nazo zagize uburangare mu kurangiza iki kibazo kuko hari ahagaragara ko hakiri amabati mu bubiko bw’umurenge.
Aha yatanze urugero mu murenge wa Mutete ko bakibitse amabati mu bubiko umuyobozi w’umurenge nawe yemeye ko ayo mabati ahari ariko bagiye gusakara amazu yasigaye nubwo atazarangiza kuyasakara yose.
Uretse n’uyu muyobozi w’umurenge wa Mutete n’uhagarariye guca nyakatsi mu Karere ka Gicumbi Emile Nyakagabo yemeye ko mu bubiko bw’akarere hakirimo amabati ariko akaba yaratinye kuyatanga kuko Rwiyemezamirimo yavuze ko ashobora kuba yaratanze amabati menshi.
Munama bemeje ko abayobozi bagifite amabati mububiko bwabo bazayatanga akajya gusakara inzu zidasakaye.
Ikindi ni uko bagiriwe inama y’uko bashobora gushaka uburyo bwo gutwika amategura ahakiri inzu zitarabona amabati zigasakazwa amategura bityo buri muntu wese wavanywe muri nyakatsi akabona inzu yo kubamo.