Tag Archive | "Rwanda population"

Rwanda s population

Rwanda’s population increases by 29.6 per cent

Tags: , , , , , ,


Rwanda s populationThe newly released provisional results of the 4th Population and Housing Census of Rwanda have showed that Rwanda’s population has hit 10,537,222 people in 2012 compared to the previous 8,128,553 Census results of 2002.

This implies an increase of about 29.6 per cent and an average annual growth rate of 2.6%. The 2012 census was conducted this August 15th 2012, by the National Institute of Statistics in all 30 districts across the country.

The statistics released on November 29, indicated that at the provincial level, the Eastern Province had the highest population of about 2,600,814 people, while Kigali City with 1,135,428 people has the lowest population.

At the district level, Gasabo and Nyagatare are the districts with the highest population with 530,907 and 446,944 people respectively, whilst the districts with the least population are Nyarugenge (284,860) and Rulindo (288,452)

While the national average annual population growth is 2.6% during the inter-censual period (2002-2012), it is higher in the Eastern Province (4.3%) and Kigali City (4.0%) and lowest in the Northern Province (1.o%).

The sex composition of the population, as measured by the sex ratio, indicates that, at national level, there are 93 men per 100 women in 2012 whilst this ratio was 91 in 2002. In Kigali City however, there are more men than women; with 106 men per 100 women.

The population density has increased from 321 persons per sq.km in 2002 to 416 in 2012 at national level; the highest in East African Region and quite high compared to other countries globally.

 

Experts have warned the government of Rwanda to take measures on this rate of growth- which they argue is not equivalent to the available resources in the country if this increase of population continues at the same rate.

 

One of the major policies that the government has taken is encourage Rwandans to adapt family planning measures, land consolidation and building knowledge based economy in its development vision 2020.

 

Huye Abatuye rwabuye

Rwanda | Huye: Abatuye rwabuye ntibarumva impamvu yo kuhimuka

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Zimwe mu ngo zijya zibasirwa n’amazi ziri mu gishanga cya Rwabuye

Zimwe mu ngo zijya zibasirwa n’amazi ziri mu gishanga cya Rwabuye

Nyuma y’uko tuvuye mu bihe by’imvura bitoroheye ibice bitandukanye by’igihugu, byagaragaye ko hari ahenshi hibasiwe n’ibiza biturutse ku miturire y’abaturage muri rusange, aho hakaba harimo n’igishanga cya Rwabuye mu karere ka Huye.

Mu rwego rwo gukumira ibiza hashingiwe ku miturire abaturage batuye mu mudugudu wa Rwabuye mu kagari ka Gatobotobo Umurenge wa Mbazi, ngo kubera gutura mu gishanga bikaba byaragiye bigira ingaruka z’uko abaturage baterwa n’amazi mu mazu yabo ngo barasabwa kwimuka bakava muri iki gishanga cya Rwabuye.

Abaturage batuye aka gace ariko bo ntibumva kimwe n’ubuyobozi ibirebana n’ikibazo cyabo kuko bo basobanura ko ngo impamvu ituma baterwa n’amazi mu ngo zabo, atari uko batuye mu gishanga, ahubwo ngo biterwa n’uko imiyoboro ijyana amazi kugeza ubu yazibye ugasanga amazi abura aho anyura agasembera mu ngo z’abaturage.

Aba baturage batuye mu mudugudu wa Rwabuye ni bamwe mu baturage bakunze kwibasirwa n’amazi, igihe yabaye menshi usanga batanguranwa no kuyayobora ahandi bakoresheje udusuka ndetse bakanifashisha amabase mu rwego rwo kuyirukana. Aba baturage basaba ko Akarere ka Huye kagerageza kububakira imiyobora itunganye kandi ihagije kuko kugeza ubu ihari ntikora.

Ku ruhande rwabo ngo iyi miyobobora n’uko isaba amikoro arenze ubushobozi bwabo, ngo niyo mpamvu bifuza ko akarere kabafasha gutunganya iyi miyoboro aho kubabwira ngo bimuke. Iyo witegereje aya mazu aherereye mu mudugudu wa Rwabuye isibye no gutura nabi ndetse bakaba bari no mu gishanga, aba baturage mu myubakire yabo  ntishobora gutuma babasha no gufata amazi aturuka ku mazu yabo.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye ngo nta zindi nzitwazo zigomba kubaho kuko aba baturage bagiye basabwa kwimuka ku bw’umutekano wabo n’ibyabo bihononekarira igihe cy’imvura maze bagakomeza gutanga inzitwazo z’uko ari imiyoboro ngo kandi iyo iza kuba yo gusa ntibyari kubananira kuyikora.

BAVUGIRIJE Juvenal ushinzwe imiturire mu karere ka Huye yagize ati “Aba baturage ibyo bavuga si byo, iyo impamvu ituma bakunze kwibasirwa n’ibibazo by’amazi menshi iba umuyoboro wazibye, baba barayizibuye maze ikibazo kigakemuka. Gusa twe twasanze intandaro y’ibi byose ari imiturire mibi no gutura ahantu hatabugenewe, akaba ari yo mpamvu tubasaba kwimuka kuko twe twabonye ari wo mwanzuro”

Iki gikorwa cyo kwimura abaturage ngo kimaze umwaka umwe hafi ibiri, ariko kikaba cyaratangiriye ku baturage batuye ku muhanda kuko batuye nabi mu buryo bugaragara.

Igikorwa cyo kubarura ingo n’amazu byubatse mu gishanga byaratangiye kandi bagiye banakorana inama n’aba baturage ndetse nabwo inama zarangira hakavugwa kuri iryo barura, ngo ku ruhande rw’Akarere ntacyo batakoze ngo aba baturage bimuke, nyamara kugeza ubu ntibarimuka kandi barahawe igihe cyo kwitegura kwimuka gikwiye.

Mu myanzuro yafashwe n’ubuyobozi bw’Akarere kuri aba baturage batuye umudugudu wa Rwabuye ngo ni umwe kandi ntugomba guhinduka kuko iki kibazo bakiganiriyeho igihe kinini kandi hakorwa n’amanama ngo abaturage bagomba kwimuka bagashaka ahandi mu rwego rwo gutuza neza abaturage.

Mu rwego rwo gutuza abaturage neza kandi heza Guverinoma y’u Rwanda ishyize ingufu mu gutuza abaturage mu midugudu kandi  bagatura ahantu haberanye n’imiturire. N’ubwo abaturage usanga iteka baba batumva guhita bimuka ariko Leta muri politiki yayo haba hagamijwe gutuza abaturage ahantu hadashobora guteza ibibazo kandi bagatuzwa mu buryo burambye.

 

Igihingwa k ibihumyo

Rwanda : Igihingwa k’ibihumyo kigiye gutezwa imbere mu ntara y’amajyaruguru

Tags: , , , , , , ,


Abaturage bo mu karere ka Burera barashishikarizwa guteza imbere igihingwa cy’ibihumyo kuko kizatuma barwanya ikibazo cy’imirire mibi kandi kikabaha n’amafaranga kuko mu ntara y’amajyaruguru hagiye kubakwa uruganda rukomeye rutunganya ibivuye ku bihumyo.

Rwanda | Igihingwa k ibihumyo

Ku wa kane tariki ya 12/07/2012 ubwo hafungurwaga ku mugaragaro uruganda rukora imigina y’ibihumyo ruri mu murenge wa Kagogo mu karere ka Burera, Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, yavuze ko inganda nk’izo zikwiye kuba henshi muri ako karere ndetse no mu ntara y’amajyaruguru.

Agira ati “amafaranga mukura mu bindi bikorwa binyuranye, azunganirwa n’akayabo muzakura muri iriya mishinga y’ibihumyo. Ntabwo muzaba muyapfushije ubusa…kuko isoko rirahari rwose, isoko ryiza rizabaha amafaranga mesnhi cyane”.

Mu ntara y’amajyaruguru, mu karere ka Gicumbi, ku bufatanye n’Ababiligi, hamaze kubakwa uruganda rutunganya ibintu bitandukanye bikomoka ku bihumyo. Abaturage barashishikarizwa guhinga ibihumyo kuko bafite isoko nk’uko Guverineri Bosenibamwe abihamya.

Igihingwa k ibihumyo Nyuma yo kureba imikorere y’urwo ruganda rwa Koperative CAEG-Umugende (Cooperative des Agri-Eleveurs de Gitare), Guverineri w’intara y’amajyaruguru yashimye banyirarwo avuga ko bakwiye kwigisha abandi nabo bakagira inganda nk’izo.

Yasabye ubuyobozi bw’akarere ka Burera kwifashisha ba nyir’urwo ruganda kugira ngo bajye bajya gusobanurira abandi baturage muri ako karere akamaro k’igihingwa cy’ibihumyo ndetse banabasobanurira uburyo bihingwa n’uburyo bakora imigina yabyo.

Muri urwo ruganda rwafunguwe ku mugaragaro, harimo amamashini atandukanye buri yose ifite umumaro wayo kugira ngo umugina wera ho ibihumyo ubashe gukorwa. Ayo mamashini kandi amenshi muri yo akoresha umuriro.

Sezibera Caleb umuyobozi wa CAEG-Umugende yatangarije Kigali Today ko bafite imashini eshatu zikora neza kandi zigaragara hake mu  Rwanda. Uko ari eshatu zifite agaciro ka miliyoni zirenga icyenda mu mafaranga y’u Rwanda. Bazihawe n’umushinga wa RSSP (Rural Sector Support Project) nk’uko abitangaza.

Akomeza avuga ko aho uruganda ruhagaze ubu, kuva mu mwaka wa 2008, rumaze gutwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 32. Batewe inkunga mu buryo butandukanye biturutse mu karere ka Burera ndetse no mu muryango w’ivuga butumwa witwa MOUCECORE (Mouvement Chrétien pour l’Evangélisation, le Councelling et la Réconciliation).

Bihingwa ku butaka buto bigatanga amafaranga menshi

Igihingwa k ibihumyo Sezibera Caleb avuga ko nyuma yo kubona ko ubutaka bwo guhinga ho bugenda burusha ho kuba buto mu Rwanda, bashatse uburyo bwo gushaka igihingwa kidasaba ubutaka bunini maze bahita mo guteza imbere igihingwa k’ibihumyo.

Ibihumyo bihingwa ku butaka buto kandi ntabwo bisaba ibintu byinshi kugira ngo ubone umugina wera ho bihumyo. Muri urwo ruganda  rwa Koperative CAEG-Umugende bifashisha ibitiritiri by’ibigori, ibigorigori, ibisigazwa by’ibishyimbo bahuye n’ibindi nk’uko Sezibera abisobanura.

Yongera ho ko umugina ugomba gufatwa neza, hicwa za mikorobe zitandukanye ziba ziwurimo, hifashishijwe umwuka ushyushye. Iyo umugina utarimo za mikorobe wera ibihumyo mu gihe mu gihe kiri hagati y’amezi atatu n’ane.

Sezibera avuga ko ibihumyo bifite intungamubiri kandi bigatanga n’amafaranga. Kugira ngo ibihumyo bize ku mugina, batera mo umuti witwa “Micelium”. Akuma kaba karimo uwo muti kagura amafaranga y’u Rwanda 500 kandi kagakoreshwa mu migina 100.

 

Uruganda rukora imigina yera ho ibihumyo rwa Koperative CAEG-Umugende rufite ubushobozi bwo gukora  imigina 500 ku munsi. Umugina umwe bawugurisha amafaranga y’u Rwanda 500.

 

Rusizi Umunsi ngarukamwaka

Rwanda | Rusizi: Umunsi ngarukamwaka wahariwe abatuye isi

Tags: , , , ,


Nk’uko bisanzwe igihugu cy’uRwanda  cyifatanya n’isi yose  mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga  ngaruka  mwaka  wahariwe  abatuye  isi  by’umwihariko  mu  karere  ka Rusizi  uwo  muhango  ukaba  warizihirijwe  mu  murenge  wa  Giheke ku itariki ya 11 Nyakanga 2012.

Rusizi Umunsi ngarukamwaka Insanganya  matsiko  y’uyu mwaka  wa  2012  ikaba igira iti “serivisi  z’ubuzima  bw’imyororokere  kuri  buri  wese”. Iyi  nsanganya matsiko  ngo  yatoranyijwe  kubera  ibibazo  by’ubumuga  ndetse  n’impfu  zituruka  ku  buzima  bw’imyororokere  igihe  butabungabunzwe  neza.

Ni muri  urwo  rwego  ishami  ry’umuryango  w’abibumbye  ryita  ku  baturaye isi  (UNFPA) rifite  intego   igamije kumvisha  umugore  wese  ko  yatwara  inda  abishaka, umwana  wese  akagira  ubuzima  buzira  umuze ngo n’urubyiruko rukagira  amahirwe  mu kwiteza  imbere.

Dr  Munyakazi  Alphonse  waje  ahagarariye  umuyobozi     w’ishami  ry’umuryango    w’abibumbye  ryita  ku  mibereho  y’abaturage  (UNFPA) mu magabo  ahinye  y’icyongereza,  arasaba   abaturage   bose  kimwe n’abayobozi  mu nzego zitandukanye kugira  uruhare  muguharanira  ko serivisi zubuzima bw’imyororokere  zagenda neza  hagamijwe  kwirinda  ipfu zahato  nahato  zikigaragara  mubana bapfa  bakiri  bato n’abagore  bapha bari  kubyara aha akaba yanabasabye    abayobozi  kurushaho  gukangurira abaturage  kwita  kuri gahunda  yo kuringaniza ibyaro kuko  bifasha  mugukumira  izopfu zibasira ababyeyi n’abana.

Rusizi Umunsi   ngarukamwaka  Kuruhande  rwa ka Rere ka Rusizi  Emmanuel  Ndamuzeye  akaba  anashinzwe  ubuzima  muri  ako karere , aratangaza ko bazagerageza   kwegereza   abaturage  ibikorwa  remezo  bizabafasha  kubona  serivisi nziza zijyanye n’igihe  .Abaturarage bitabiriye uyumunsi  barawishimira  aho banatanze n’ubuhamya bw’uko bamaze  kuringaniza ibyaro babyara abo bashoboye kurera  bamwe mubaringanije bakomeje gutangaza ko byabagiriye umumaro aho ngobasigaye babasha kwihaza mubiribwa no kwizigamira kubera umuryango muto.

Gusa mu bigaragara byanashimwe  ni uko  umuvuduko  w’ubwiyongere  bw’abaturage  ngo wagabanutse  mu Rwanda aho uwabyaraga abana batandatu ubu abyara batanu gusa ngo hari  abagifite imyumvire ikiri hasi imwe ishingiye ku madini atandukanye akaba ari yo mpamvu ngo basanga inzira ikiri ndende, arikop bagashima intambwe yatewe.

 

 

 

 

Rwanda | Huye Ababunza ibicuruzwa

Rwanda | Huye: Ababunza ibicuruzwa mu mugi bahawe aho gukorera bananirwa kuhaguma

Tags: , , , , ,


Hashize amezi agera kuri abiri ababunza ibicuruzwa mu mugi wa Butare batijwe aho kuba bakorera mu gihe isoko rindi bashobora kuzabonamo ibibanza riri kubakwa, ariko n’ubwo aha hantu bagombaga kuhakorera nta misoro bishyuzwa, ntibabura kuhava bakongera gucuruza bagendagenda nk’uko babimenyereye.

Rwanda | Huye Ababunza ibicuruzwaAho bahawe ikibanza cyo gukoreramo ni ahitwa mu Rwabayanga, inyuma y’ahahoze isoko rya kera. Uretse abacuruza imyenda n’inkweto, na bo bakeya cyane, abandi bamaze kubaka aho bazajya bakorera, maze nyuma y’igihe gito bisubirira mu muhanda, ngo babitewe no kutabona icyashara.

Musabyimana Olive, ni umwe mu bacuruza imbuto bagendagenda mu mugi wa Butare. Yagize ati “hano tuhaza mu gitondo, ariko iyo bumaze gucya tubona nta mafaranga turabona, turemera tukishora mu muhanda, n’ubwo abalocal defense batatworoheye kuko batwambura ibicuruzwa byacu maze inyungu twari twiteze ikavamo igihombo”.

Mugenzi we witwa Mukamana Clementine we acuruza imyenda. We yirirwa aho mu Rwabayanga ategereje abaguzi, ariko iyo bigeze saaa kumi n’imwe na we ngo arahava akajya gushakisha amafaranga mu mugi. Yagize ati “nirirwa hano kuko mfite umwana mutoya nkaba ntakwirirwa mukwepakwepana abalocal defense, ariko na none bitageze nimugoroba ngo njye kuzunguza imyenda mu mugi ntabwo mu rugo twabaho”.

Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Huye, Niwemugeni Christine, avuga ko aba babunza ibicuruzwa bemeye bagahama hamwe abantu bagera aho bakamenya aho babashakira. Ngo impamvu bataza kubashaka ni ukubera ko batemeye kuhahama. Ngo ni yo mpamvu rero batazigera bareka gusaba abashinzwe umutekano gufasha mu gikorwa cyo gutuma aba bacuruzi bemera gucururiza ahantu hazwi.

 

Rwanda | Kamonyi Abaturiye

Rwanda | Kamonyi: Abaturiye n’abakoresha imihanda y’itaka bahangayikishijwe n’ivumbi

Tags: , , , , ,


Kugera mu duce dutandukanye tw’akarere ka Kamonyi, hakoreshwa cyane cyane imihanda y’itaka. Muri iki gihe cy’impeshyi, ibinyabiziga bicamo, bitumura ivumbi ryinshi, rigahumanya ibikoresho by’abahaturiye ndetse n’abagenzi bakahagirira ibibazo.

Rwanda | Kamonyi AbaturiyeUwamurera Laurence, umwe mu batuye ku nkengero z’umuhanda Ruyenzi-Gihara wo mu murenge wa Runda, atangaza ko kuva impeshyi yatangira, ivumbi rihora rituma mu rugo rwabo, ku buryo nta gikoresho na kimwe kiba gisa neza. Iryo vumbi rikwirakwira hose, yemwe ngo n’iyo bapfunduye inkono batetse rihita  rijya mu biryo.

Nk’abantu batuye ku muhanda,  iryo vumbi ryatumye abana babo barwara Giripe kuko nta na rimwe bahumeka umwuka mwiza. Umwe muri bo ati: “buri gihe iyo impeshyi ije, tuba twiteguye kurwara no kurwaza abana”.

Abaturiye uwo muhanda kandi ngo bagira n’ikibazo cyo kwanika imyenda iyo bayimeshe. Ngo ivumbi riyitumukiraho , ikongera ikandura nta wayambaye.

Abacururiza mu mabutiki na bo ntiborohewe n’iryo vumbi kuko rigera hafi ku bintu byose maze bigahindana. Bavuga ko bibasaba isuku idasanzwe. Rukundo ucururiza mu gasanteri ka Gihara ati “ mu byo ducuruza ,hari ibyo duhanagura ivumbi buri munsi, hari ibyo tuvana kuri etajeri bigashyirwa mu makarito, yewe hari n’ibyo tutagicuruza, nk’amata, ifu, n’ibindi.”

Abagenzi bakoresha uwo muhanda na bo babangamirwa n’iryo vumbi, dore ko ahanini bakoresha moto. Umwe mu bakozi b’ikigo nderabuzima cya Gihara, ukoresha uwo muhanda buri munsi, avuga ko buri munsi agera ku kazi yabaye ivumbi gusa ku buryo yongera agakaraba.

Uretse uwo muhanda wa Ruyenzi-Gihara, indi mihanda y’itaka igaragaramo ivumbi ryinshi ni umuhanda wa Kamonyi-Rukoma, Kamonyi-Kayenzi, Bishenyi-kigese-Rugarika, Nkoto-Rugarika, Musambira-Nyarubaka n’uwa Rugobagoba-Mugina.

Ingendo nyinshi zikorerwa muri iyo mihanda, zifashishwa moto. Bamwe mu bamotari bahisemo gushaka amakoti afite ingofero batiza abagenzi bagiye gutwara kugira ngo ivumbi ritabanduriza imyambaro ariko ntibibura.

 

 

 

m_Bubakiwe inzu yo gucururizamo

Rwanda | Mbazi: Bubakiwe inzu yo gucururizamo kugira ngo bave ku muhanda

Tags: , , , , , , , ,


Abacuruzi bo mu murenge wa Mbazi wo mu karere ka Huye bari basanzwe bacuruza ibikorwa by’ubukorikori hamwe n’imbuto bamaze kubakirwa inzu yo gucururizamo kugira ngo bareka gucururiza ku muhanda.

m_Bubakiwe inzu yo gucururizamo

Mbere yo kubakirwa iyi nzu, aba bacuruzi bari basanzwe bacururiza ibicuruzwa byabo ku muhanda Kigali-Butare aho wasangaga banitse ibicuruzwa byabo hasi ahantu hadasakaye.Ibi ngo byatumaga badakora neza  umurimo wabo ndetsen’ibicuruzwa byabo ntibigire umutekano.

Guza ngo ibi bibazo bahuraga nabyo byarakemutse  nyuma yo kubakirwa n’akarere inzu bazajya bacururizamo.Ugukunda Josiane, umwe mu bacururiza imbuto muri iyi nzu  yagize ati “ ikintu nabanje no gushima ni uburyo bw’umutekano wabyo[ibicuruzwa].Urabona ko n’imineke n’ubwo yapfa ariko ntabwo yapfa nk’iri ku zuba.”

Gukora umurimo wabo neza kandi no kurinda umutekano w’ibicuruzwa byabo ngo ni byo byatumye ubuyobozi bw’akarere buhitamo kububakira iyi nzu.

Umuyobozi w’akarere ka Huye, Muzuka Eugene asanga mbere batarabashaga gukora neza kazi kabo  ati: “ mbere wasangaga mu by’ukuri ibikorwa byiza bakora, bacuruza cyane cyane ibihangano binyagirwa kimwe n’imbuto bacuruzaga, biba ngombwa rero ko tububakira inzu.”

Iyi nzu yubatse mu murenge wa Mbazi hafi y’umuhanda Kigali-Butare ikaba izacururizwamo n’abari basanzwe bacururiza ku muhanda baturutse muri Mbazi na Ruhashya.

 

Ingamba nyinshi zarafashwe mu

Rwanda | Nyabihu:Ingamba nyinshi zarafashwe mu rwego rwo kwimakaza imirire myiza n ubuzima buzira umuze

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Ingamba nyinshi zarafashwe mu

Uturima tw’igikoni twashyizwemo ingufu ndetse hanakorwa amahugurwa ku bafite inshingano zijyanye n’ubuzima mu rwego rwo kurushaho kububungabunga

Indyo yuzuye n’isuku mu ngo, ku mubiri,n’ahandi hose hahurira abantu ni isoko y’ubuzima bwiza ku baturage. Ni muri urwo rwego mu karere ka Nyabihu hashyizweho gahunda zo guteza imbere urwego rw’ubuzima hafatwa ingamba kugira ngo uru rwego rube ku rufatiro rurushijeho kuba rwiza hirindwa imirire mibi,indwara ziterwa nayo,iziterwa n’umwanda n’isuku nke, n’ibindi.

Gahunda y’agakono k’umudugudu iratanga umusaruro mu mirire myiza mu ngo

Gahunda y’agakono k’umudugudu iratanga umusaruro mu mirire myiza mu ngo

Ni muri urwo rwego mu midugudu yose igize aka karere uko ari 473 muri gahunda y’imirire myiza hashyizweho ishuri ry’agakono k’umudugudu aho ababyeyi biga bakanakurikirana amasomo y’uko bategura indyo yuzuye bagaburira abo mu rugo rwabo ndetse n’abana by’umwihariko.Aya masomo akaba akurikirandwa n’ababyeyi kandi akaba agira akamaro mw’iterambere ry’imirire y’ingo nk’uko Dusenge Pierre ushinzwe ubuzima mu karere ka Nyabihu yabitangaje mu mpera z’ukwezi kwa Kamena ubwo akarere ka Nyabihu kamurtikaga uko kesheje imihigo.

Uretse gahunda y’agakono k’umudugudu,hanubatswe uturima tw’igikoni 316 mu turima 267 twari twiyemeje kubakwa,abaturage bakaba baritabiriye cyane gahunda y’uturima tw’igikoni,nyuma yo gusobanurirwa akamaro katwo muri gahunda y’imirire mu rugo. Akarima k’igikoni kakaba gafasha mu kubona imboga zitandukanye zifasha ababyeyi mu gutegura indyo yuzuye,zikungahaye mu birinda indwara kandi zikaba zisoromwa hafi y’urugo zigifite umwimerere wazo.

Muri gahunda y’imikurire y’abana,mu mirenge 12 igize akarere ka Nyabihu abana bapimwa ibiro kandi hakanakurikiranwa imikurire yabo. Abajyanama b’ubuzima 1792 bari bagombaga guhugurwa barahuguwe ku birebana n’imirimo yabo ya buri munsi no kurushaho kubungabunga ubuzima.

Imihigo hagati y’abayobozi b’ibigo nderabuzima n’akarere ku bijyanye no kwita ku buzima bw’abaturage no gukora akazi kabo neza nayo yarasinywe kandi ikorerwa amasuzuma nk’uko Dusenge Pierre ushinzwe ubuzima mu karere yabigarutseho.

Hamwe n’izo ngamba zafashwe mu karere ka Nyabihu, urwego rw’ubuzima rukaba rugenda rurushaho gutera imbere nk’uko Dusenge yabigarutseho.

 

 

                                                                                  

 

Rwanda | Butaro Abasigajwe

Rwanda | Butaro: Abasigajwe inyuma n’amateka bahawe umurima wa hegitari 2

Tags: , , , ,


Imiryango 39 y’abasigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Butaro ho mu karere ka Burera yahawe umurima wa hegitari ebyiri kugira ngo babone aho bahingwa ibyo kubatunga kuko mbere nta mirima bari bafite.

Rwanda | Butaro AbasigajweAbo basigajwe inyuma n’amateka babaga ho mubuzima bubi, mu mazu ya nyakatsi. Mu mwaka wa 2011 bimuwe aho babaga batuzwa mu mazu yubakishije amabati ari mu kagari ka Nyamicucu, mu murenge wa Butaro mu karere ka Burera.

Ubwo bamaraga gutuzwa muri ako gace basabye ko akarere ka Burera kabaha imirima kugira ngo babashe kujya babona aho bahinga ibibatunga.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko bwamaze kuguririra abo basigajwe inyuma n’amateka umurima ungana na hegitari ebyiri urihafi y’aho batuye. Bawuhinga mo mu buryo bw’amakoperative bagasarurira hamwe nk’uko ubwo buyobozi bubitangaza.

Bamwe muri abo basigajwe inyuma n’amateka bavuga ko byaba byiza buri wese ahawe agace k’umurima ke akakigenga ho.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko buzakomeza kubafasha kugira ngo imibere ho yabo ikomeze kumera neza kuko ari abanyarwanda nk’abandi kandi bakaba batagomba gusigara inyuma mu iterambere.

Muri uko gukomeza gufasha abo basigajwe inyuma n’amateka, hari mo no kubafasha kuzamuka mu myumvire aho tariki ya 28/06/2012 iyo mirya ngo uko ari 39 yasezeranye k’ubushake imbere y’amategeko nyuma y’igihe kire kire yari imaranye ibana itarasezeranye.

Ibyo byagezwe ho kubera ko ubuyobozi bw’umurenge wa Butaro bwabegereye bukabasobanurira ibyiza byo kubana basezeranye, bakabasha guhindura imyumvire nk’uko Munyampirwa Maximilien, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Butaro abisobanura.

 

Rwanda | Nyamasheke: Ishyirahamwe Dusasirane ryatewe inkunga ya matora n’amafaranga ibihumbi 300

Tags: , , , , , ,


Abagore bafite ubushobozi, cyane iyo bishyize hamwe. Aya ni amagambo yakunze kugarukwaho mu gikorwa cyo gutanga matora 35 mu Ishyirahamwe Dusasirane ryo mu Kagari ka Karengera Umurenge wa Kilimbi, Akarere ka Nyamasheke hagamijwe guca nyakatsi yo ku buriri. Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Kamena 2012 ku nkunga y’Abamisiyoneri bo muri Suwede binyuze mu Itorero ADEPR.

Nk’uko Madamu Mukakabogora Anastasie uhagarariye Inama y’igihugu y’abagore mu Murenge wa Kilimbi abitangaza, ngo iri shyirahamwe ryavutse mu mwaka ushize wa 2011 rigizwe n’abagore 43 rigamije guca burundu nyakatsi zo ku buriri no kwimika umuco w’isuku ku myambaro no ku mubiri.

Umunyamuryango atanga umusanzu ungana n’amafaranga 2000 buri kwezi, bityo buri wese akaba amaze kugurirwa matela ifite agaciro k’amafaranga 15 000 ndetse n’igitenge kigura 7000Frw.

Uko kwishyira hamwe kwabo kwatumye Madamu NYIRAHABIYAMBERE Lydia uvuka mu Murenge wa Kilimbi akaba atuye i Kigali ashima icyerekezo bafite kijyanye n’iterambere maze yiyemeza kubashakira umuterankunga kugira ngo abatize umurindi. Uyu Madamu Lydia wabashyikirije inkunga ya matela 35 n’amafaranga 300 000 yashyizwe kuri konti yabo bagenewe n’abamisiyoneri, avugako abishyize hamwe Imana ibasanga. Yanashimangiye ko abagore batakiri insinangufi kuko bafite uruhare runini mu iterambere ry’Igihugu.

Kabanda Joachim ushinzwe iterambere ry’umuryango ari nawe wavuze mu izina ry’Ubuyobozi bw’Akarere, yashimye intambwe abagore bamaze gutera n’ubushake bafite mu kugaragaza uruhare rwabo mu mibereho myiza n’iterambere ry’Igihugu. Yashimiye na none Itorero ADEPR ubufatanye n’Akarere mu gufasha abaturage kwikura mu bukene.

Yasabye abagore bagize iri shyirahamwe gukomeza ubufatanye kandi bakagura amarembo bakagera no ku bandi. Yabasabye kandi gushishikariza n’abagabo kwifatanya n’abagore mu bikorwa nk’ibi, kuko ari na byo bizarushaho gukomeza umuryango no gukemura ibibazo biboneka mu ngo.

Yabahamagariye kurenga gahunda yo gusasirana bagatangira gutekereza no kuyindi mishinga, kandi bakitabira na gahunda za Leta nko kurwanya imirire mibi bakora akarima k’igikoni, isuku mu rugo, kujyana abana mu mashuri ku gihe no kubaha uburere bwiza.

Muri uyu Murenge wa Kilimbi gahunda ya dusasirane ikorwa mu Tugari twose ubu imiryango isaga 460 ikaba imaze guhabwa matela, igikorwa kikabagikomeje.

 

 

 

 

 

Related sites

jaguar cars jaguar, jeep, kia