Byagaragaye ko hari abana barererwa mu bigo by’imfubyi nyamara bafite ababyeyi, baba ababo bwite cyangwa abo mu muryango wabo bashoboraga kubitaho. Abashinzwe imibereho myiza mu mirenge yo mu Ntara y’amajyepfo babona hari ingamba zafatwa kugira ngo aba bana ntibazongere kuboneka.
Hari abana batoragurwa. Abangaba akenshi baba babyawe n’ababyeyi babona batabasha kubarera kubera ko ari abakene, bagahitamo kubajugunya kugira ngo batorwe n’umugiraneza uzabasha kubarera. Kandi burya, uwakurikirana neza yasanga ba nyina baba bacungira hafi uko abana babo bakura, bakaba baba bazi n’aho bari.
Hari abana batoragurwa mu muhanda, nyuma bakazajyanwa mu bigo by’imfubyi. Hari igihe aba bana baba baravuye mu miryango yabo bahunga ubukene cyangwa amakimbirane cyangwa na none kutabona ibyo kurya.
Abashinzwe imibereho myiza rero biyemeje gushishikariza ababyeyi bose gufata abana bose nk’ababo no kubana mu buryo bwemewe n’amategeko, bakagirana ibiganiro mu ngo kuko kutaganira ari byo bivamo amakimbirane atarangira ashobora kumenesha abana. Kuboneza urubyaro na byo bazabishishikariza abaturage bayobora kugira ngo ikibazo cy’ubukene kitazatuma bananirwa kurera abo babyaye. Ngo bazanashishikariza abantu gukora imishinga ibyara inyungu mu rwego rwo kurwanya ubukene.
Kubera ko hari igihe abana bananirwa kuba iwabo bitewe n’ibibazo bahabona, rimwe na rimwe bikamenyekana amazi yarenze inkombe, aba bashinzwe imibereho myiza mu mirenge yo mu Ntara y’Amajyepfo biyemeje kuzashyiraho inteko z’abana bahuriramo bakavuga ibibazo bafite. Ibi ngo bizafasha mu kumenya ibigomba gusabwa ababyeyi.









