Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste aratangaza ko imihigo y’ingo mu baturage ishobora gutuma aka karere kava mu bukene karimo mu gihe abaturage baba bakorera ku ntego z’ingo zabo kandi bagaharanira kubigeraho.
Habyarimana uyobora Akarere ka Nyamasheke akaba akangurira abaturage gukorera ku ntego kuko ari byo byabavana mu bukene ubwabo ndetse n’akarere ka Nyamasheke kakazamura igipimo cy’ubukungu kariho kuko kugeza ubu kari mu turere bikigaragara ko twugarijwe n’ubukene mu gihugu.
Akarere ka Nyamasheke gashyize imbaraga muri gahunda y’imihigo y’ingo ku buryo buri rugo ruba rufite imihigo y’umwaka igaragaza icyo umwaka uzarangira rugezeho.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste atangaza ko iyi gahunda ari ingirakamaro cyane kuko iyo umuturage akorera ku ntego bituma ahora atekereza aho ava n’aho agana, bityo agatekereza icyo azageraho mu gihe yihaye.
Iyi mihigo y’ingo ikaba ishoboza umuturage kuva ku rwego rumwe agera ku rundi.
Habyarimana avuga ko kugira intego ku baturage ari byo bizashoboza abaturage b’akarere ka Nyamasheke gutera imbere kuko iyo umuntu afite icyerecyezo ari byo bimushoboza gutera imbere.
Habyarimanana agira ati “Ikigaragara rero kikaba ari uko mu by’ukuri, kugira ngo abantu batere imbere bisaba ko baba bafite icyerekezo. Bisaba mbere na mbere ko bijya mu mitwe yabo. (Umuntu) akumva yuko aho ari agomba gutera imbere, agomba kugira aho agera. Yabona akazi akavuga ati ‘aka kazi nzakoreramo amafaranga aya n’aya ku kwezi… mu gihembwe… mu mezi atandatu… nzagera ku itungo ntari mfite, nzagera ku nzu ntari mfite.’ Iyo mihigo ni yo igenda idufasha kugira ngo mu byo bagenda bakora bakorere ku ntego biteza imbere.”
Uretse imihigo ijyanye n’umwaka, akarere ka Nyamasheke karangamiye gushyiraho gahunda izatuma urugo rugira imihigo y’imyaka itatu, bityo bikaba bishobora gutuma umuturage areba kure kandi akagira icyerecyezo kirambuye cy’ibyo azageraho muri icyo gihe cy’imyaka 3. Ibi ngo bikaba bishobora gutuma umuturage ahora iteka atekereza ku cyo gukora kugira ngo agere kuri za ntego yiyemeje.
Iyi mihigo kandi izajya isuzumirwa ku rwego rw’umudugudu, bikozwe n’abayobozi mu nzego z’utugari. Iri suzuma ry’ingo rikaba rikorwa buri gihembwe, umuturage akagaragaza intambwe yateye akurikije ibyo yari yariyemeje.
Akarere ka Nyamasheke karatangaza ko ubu gashaka gutera intambwe yo gufasha abaturage gutegura gahunda y’imihigo y’ingo mu gihe cy’imyaka 3, ku buryo buri mwaka umuturage azajya asuzumwa aho ageze muri iyo gahunda ngari yihaye.
Izi gahunda zijyanye no guhiga kw’ingo bikaba byitezwe ko nta kabuza zizagira impinduka nziza mu iterambere ry’abaturage b’akarere ka Nyamasheke, by’umwihariko urwego rw’ubukungu n’imibereho yabo.
Akarere ka Nyamasheke kari mu turere bigaragara ko tugifite abaturage benshi bugarijwe n’ubukene mu gihugu.
Mu bushakashatsi bwo mu mwaka wa 2010-2011, byagaragaye ko abaturage bagera kuri 63% b’aka karere bari munsi y’umurongo w’ubukene. Ibi bituma aka karere kaza mu turere two ku isonga twugarijwe n’ubukene mu Ntara y’Iburengerazuba ndetse no mu gihugu cyose muri rusange.
Ubukene bwa Nyamasheke bushingiye ku mateka akarere kanyuzemo
Nk’uko ubuyobozi bubigaragaza, ubukene bukabije bwo mu karere ka Nyamasheke ahanini bushingira ku mateka aka karere kanyuzemo kuko mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 habereye ubwicanyi bukabije; abantu benshi barapfa, ndetse imitungo bari bafite irasahurwa.
Abandi baturage b’aka karere ka Nyamasheke gaturanye na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo barahunze ku bwinshi kandi bahungana imitungo bari bafite ubwabo ndetse n’iyo bamwe muri bo bari basahuye, bakabyambukana muri Congo (banyuze mu Kiyaga cya Kivu) kandi “Muri abo bantu bose bahunze, nta wagize icyo agarukana”.
Nubwo byagenze gutyo ariko, nyuma y’uko jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ihagaritswe, bigaragara ko hagenda haterwa intambwe igaragara mu bikorwa bihindura ubuzima bw’abaturage b’aka karere ku buryo uko imyaka itashye abacyugarijwe n’ubukene muri aka karere bagenda bagabanuka.
Iyi mihigo y’ingo ikaba igiye kunganira gahunda zitandukanye za leta zashyizweho muri aka karere kugira ngo zifashe abaturage kwivana mu bukene, ariko na bo babigizemo uruhare.










