Mu gihe hirya no hino mu gihugu barimo guharanira kugirango Abacitse ku icumu bazajye kwibuka ku nshuro ya 19 bafite aho bacumbika, mu karere ka Ruhango ho hari abemerewe amacumbi none imyaka igiye kuba ibiri batarayabona.
Imiryango umunani y’Abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ituye mu murenge wa Ruhango, iravuga ko ibabazwa cyane n’uko igiye kongera kwibuka ababo bazize jenoside ku nshuro ya 19 batagira aho bacumbika,
Iyi miryango yemerewe kubakirwa amacumbi mu gihe cya mezi abiri guhera tariki ya 13/03/2012 kugeza tariki 13/05/2015.

Aya mazu yagombaga kubakwa mu mezi 2 none bimaze gufata umwaka n’igice
Ariko ibi siko byagenze kuko ubwo twasuraga aya mazu 8 ari mutugari umunani tugize umurenge wa Ruhango, twasanze amwe yaraguye ataruzuzwa, icyakora hari izindi 3 zisa nkizuzuye ariko nazo ubona zubatse ku buryo budasobanutse ugereranyije n’agaciro k’amafaranga yagombaga gukoreshwa kuri buri nzu.
Buri nzu yari yagenewe gutwara amafaranga akabakaba muri miliyoni 2 n’ibihumbi 200, gusa iyo ubonye izuzuye usanga ntaho zihuriye n’agaciro kagenwe.
Kuko nta nzu nimwe igira igikoni, ubwiherero ndetse nazo ubwazo ukabona nta minsi zisigaje zitaragera hasi.

Inzu zitwa ko zuzuye nta misarane n’ibokoni zigira
Mukangango Beata ni umwe mu bemerewe aya macumbi yubakiwe mu kagari ka Musamo, ari munzu zitwa ko zuzuye, avuga ko yabwiwe n’ubuyobozi ko agomba kwinjira munzu ye ngo ikazuzuzwa ayibamo, ndetse anategekwa gusinya ariko ntiyamenye icyo yasinyiye ngo kuko bamubwiraga ko asinyira umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari kuko adahari.
Uyu mukecuru yagize ati “ mwana wa narebye kubyanga kandi kuva narabuze abanjye sinagiraga aho mba kuko nacumbikaga, nuko ndabyemera. Ariko do singira aho ntekera, nshaka kwiherera nkabura uko mbigenza ureba uko ngana uku, iyo imvura iguye mba nziko intwarana n’iyi nzu”
Mukankundiye Veridiana we acumbikiwe mu kagari ka Buhoro, aba mu nzu y’ibyumba 2 na salon, icyumba kimwe akibanamo n’ihene n’akanyana k’inka ye, ikindi kikabamo inka nkuru naho salon ikararwamo n’abana.

Uyu mukecuru ararana n’inyana n’ihene
Inzu yemerewe ntiruzura kuko Rwiyemezamirimo yayitaye igeze hagati. Uyu mukecuru avuga ko atamenya aho abariza. Icyakora ngo agerageza kubaza ku murenge bakamubwira ko Rwiyemezamirimo yataye amazu ataruzura ngo barimo kumukurikirana.
Aba babyeyi twaganiriye, bavuga ko ibi babaza cyane ariko ngo iyo icyunamo kigeze, barushaho kubabara cyane.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Ruhango, buvuga ko iki kibazo bukizi ngo bukaba burimo gukurikirana, uyu Rwiyemezamirimo aho bwanamugejeje mu nzego z’ubugenzacyaha kugirango yuzuze amasezerano ye nk’uko bitangazwa na Nsanzimana Jean Paul umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge.
Amizero Ntaganzwa Eric, ni rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo kubaka aya mazu, avuga ko impamvu yatumye atuzuza aya mazu, ngo yayapatanye mu gihe cy’imvura bituma yangirika cyane, ariko aremera ko bitazarenza ukwezi kwa Mata uyu mwaka atuzuye.
Gusa abakurikiranira hafi iyubakwa ry’aya mazu, basanga aya mazu atazapfa kuzuzwa vuba kuko rwiyemezamirimo ashigajemo amafaranga make ugereranyije n’ayo yapatanye. Aya mazu yose yagombaga gutwara amafaranga ari hejuru ya miliyoni 17 ubu akaba asigajemo miriyoni zitagera kuri 2.
Ubwo amasezerano yo kubaka aya mazu yasinywaga, hashyizweho komite y’abantu 5 bazajya bakurikirana Rwiyemezamirimo ndetse bakaba ari nabo bamusabira amafaranga bitewe n’ibikorwa, ariko ngo siko byagenze kuko uyu Rwiyemezamirimo amafaranga yagiye ayafata mu buryo butari mu maszerano.
Gusa uyu Rwiyemezamirimo, avuga ko komite yahawe nta mbaraga cyangwa ubushake yigeze igira mu byo yari yashinzwe ngo kuko bamwe byageze aho aranababura.