Tag Archive | "Rwanda program"

m_01

Ngororero: Barasabwa kwihutira gushyira imirindankuba kumazu yabo

Tags: , , , , , , , , ,


Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero burasaba abatuye ako karere cyane cyane abafite amazu n’ibigo bihuriramo abantu benshi kwihutisha gahunda yo gushyira imirindankuba kumazu yabo.

Ibyo kwihutisha iyi gahunda bikaba bije nyuma y’uko byagaragaye ko mu Rwanda inkuba zisigaye zihitana abantu zikangiza n’ibintu cyane cyane mugihe cy’imvura nyinshi, ndetse Ngororero ikaba ifite ibiti n’amashyamba byinshi nabyo biri mubikurura inkuba.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Ngororero bwana Mazimpaka Emmanuel akaba asaba abaturage cyane cyane abafite amazu n’ibigo bihuriramo abantu benshi, nk’ibigo by’amashuli, amadini n’amatorero, amasoko, inyubako za leta nk’ibiro n’abandi kuba intangarugero muri icyo gikorwa bakirinda impanuka zaturuka kunkuba.

Ngororero: Barasabwa kwihutira gushyira imirindankuba kumazu yabo

Bamwe ntiborohewe n’ibiciro by’imirindankuba

 Nyuma y’uko abaturage bamenyeshejwe ko ibiciro by’iyo mirindankuba biri hagati y’amafaranga ibihumbi 50 n’ibihumbi 200, bamwe mubari bishimiye icyo gikorwa basanga ntabantu kugiti cyabo bashobora kuyigura.

Nkuko bamwe mubo twaganiriye ku ishyirwa mubikorwa ry’icyo cyemezo babidutangarije, ngo amikoro make ariho muri iki gihe ntiyemerera benshi kurekura amafaranga nk’ayo. Hakizimana Jean Pierre, umwe mubo twaganiriye akaba avuga ko ibiciro bamenyeshejwe bisa n’aho byagenewe abifite n’ibigo bikomeye, ariko ntihatekerezwe kubaturage kandi nabo bahura n’ingaruka ziterwa n’inkuba.

Icyakora, ngo ibiciro by’imirindankuba bigabanyijwe bigashyirwa hagati y’amafaranga ibihumbi 10 na 20, abenshi bayikoresha kandi byafasha mukwirinda.

Public, private institutions to join for 19th genocide commemoration activities

Musanze: Public, private institutions to join for 19th genocide commemoration activities

Tags: , , ,


Public, private institutions to join for 19th genocide commemoration activities

Participants during the meeting

Public and private institutions that existed before 1994 Tutsi genocide has been asked to organise 19th commemoration program and install monuments where possible.

This was revealed during the general meeting that was held on March 26th 2013 in Musanze district to prepare for the 19th genocide commemoration.

During the meeting, religious leaders and youth were asked to embrace commemoration activities basing on their energy.

Vincent Ndayambaje, vice mayor for social affairs in Musanze district said: “Every Rwandan is called on to participate in these activities including religious leaders.”

He told youth though they pay less attention to the government’s programs implementation, it should be different in times of genocide commemoration.

Primary and secondary schools in Musanze district were asked to take part in genocide commemoration so as to make youth and students understand more the effect of genocide.

Rusizi:Bifatanije n’abaturage ba Bugarama bahuye n’ibiza.

Tags: , , , , , , , , ,


Mu rwego rwo gufata mu mugongo abaturage b’imirenge ya Muganza na Bugarama yo mu Karere ka Rusizi bahuye n’ibiza mu mpera z’ukwezi k’ukwakira umwaka ushize wa 2012, bamwe mu bayobozi n’abikorera ku  giti cyabo bakomoka mu turere twa Rusizi na Nyamasheke  batuye mu mujyi wa Kigali bifatanije n’abaturage b’iyo mirenge mu gikorwa cy’umuganda, aho bateye ibiti ibihumbi 23, bakanabatera inkunga y’ibiribwa n’ibikoresho byo mu rugo bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni enye, imiryango 42 yo mu murenge wa Muganza yazahajwe cyane  n’ibyo biza.

Nyuma y’aho mu mpera z’umwaka ushize wa 2012, ubwo abo baturage bahuraga n’ibiza bakomeje gufashwa n’imiryango itandukanye cyane cyane abo  mu mirenge ya Muganza na Bugarama dore ko aribo bari bibasiwe  n’imvura nyinshi yasize iheruheru imiryango  igera ku 172 ndetse bamwe bakahasiga n’ubuzima, ni muri urwo rwego bamwe mu baturanyi n’imiryango nterankunga yihutiye kubatabara byihuse. Bamwe mu bayobozi n’abandi bikorera ku giti cyabo bakomoka muri tuno turere twa Rusizi na Nyamasheke bakorera mu mujyi wa Kigali nabo bakaba biyumvise mo uwo mutima w’impuhwe utabara.

 Babitewe mo inkunga na sosiyete y’itumanaho MTN, bakusanije inkunga igizwe  n’ibiribwa, ibiryamirwa n’ibikoresho byo mu rugo bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 4,200,000, bakaba bari baje kuyishyikiriza imiryango 42 yo mu murenge wa Muganza yazahajwe cyane n’ibyo biza, ndetse banifatanya n’abaturage b’iyo mirenge yombi mu gutera ibiti bigera ku 23000, kuri site ya Kibangira ahazimurirwa abo baturage bahuye n‘ibyo biza kikaba ari igikorwa cyabaye mu mpera z‘icyumweru kuwa gatandatu tariki 16/3/2013.

Mu jambo rye, Ministre muri Présidence ya Repubulika, Mdame Tugireyezu Venentie wari umushyitsi mukuru yavuze ko akaga bagize inzego zose zagakurikiraniye hafi ari nayo mpamvu baje kubafata mu mugongo akaba yanaboneyeho kubasaba kwitabira gutura mu midugudu.

Minisitiri Tugireyezu Venantie kandi yanabasabye gukomeza gushyira imbaraga zabo hamwe mu rwego rwo kurusha ho kwigira no kwihesha agaciro.

Mu izina ry’abatewe iyi nkunga Madame Nyiranzabandora Zainabu ntiyahishe umunezero batewe n’iki gikorwa aho yatangaje ko bashimiye byimazeyo urukundo babonanye abana b’uRwanda kuko ngo kuva bahura nibiza ntibigeze biheba nkabahuye nibyago kuko bakomeje kwitabwaho kugeza magingo aya.

aba baturage bahuye nibiza biteganyijwe ko bazimurirwa muri site ya kibangira mu rwego rwo gutura aheza no kubarinda Ibiza, izarangira neza itwaye akayabo ka Miliyari 15frws, ikazatunganywa mu gihe cy’imyaka  iri hagati y’itatu n’ine nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, bwana Nezyimana Oscar.

Abagore batishoboye

Iburengerazuba: Abagore batishoboye bahawe amatungo magufi

Tags: , , , , , , , ,


Abagore batishoboyeKu munsi mpuzamahanga w’umugore, inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’intara y’Iburengerazuba yageneye buri karere ko muri iyo ntara ibihumbi ijana byo kugura amatungo magufi yahawe abagore batishoboye. Abahawe ayo matungo bo mu murenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro bayishimiye kuko ngo azabafasha kurwanya indwara zituruka ku mirire mibi.

Mu karere ka Rutsiro ayo mafaranga yaguzwe ihene eshanu zahawe abagore batanu.

Umwe muri abo bagore bahawe ihene yitwa Uwizeyimana Epifaniya akaba atuye mu kagari ka Nkira, mu murenge wa Boneza mu kagari ka Rutsiro. Avuga ko izamuha ifumbire yo guhingisha imboga.

Yagize ati : “Mu rugo ubundi nabagaho mu buryo bw’ubukene none ngize amahirwe bampaye agahene, kazampa ifumbire mpinge imboga abana banjye babeho neza”.

Uwizeyimana arubatse akaba afite umugabo n’abana batatu. Ubusanzwe ngo nta tungo urugo rwabo rwari rufite kuko amafaranga babonaga bayikenuzaga mu bindi.

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu nama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’intara y’Iburengerazuba, madame Marine Nyambo wifatanyije n’abagore bo mu karere ka Rutsiro kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, akaba ari na we washyikirije izo hene abagore batishoboye bo mu murenge wa Boneza, yavuze ko kuba batanze ihene byatewe n’ubushobozi bwabonetse.

Ati : “Ntabwo twavuga ngo iri tungo rirahagije kugira ngo rizamure umudamu, ariko burya n’agato kava ku iguye. Iyo umuntu gufasha agufashisha icyo afite, hagize ikindi kigenda kiboneka abantu bakomeza gufashanya hagamijwe kuzamura abagore bakiri hasi”.

Igikorwa cyo koroza abagore batishoboye cyatekerejwe na komite nyobozi y’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’intara y’Iburengerazuba, nyuma yo kubona ko hari abagore bagifite amikoro macye kugira ngo na bo babashe kwiteza imbere, bityo abagore batishoboye bo muri buri karere bagenda bagenerwa ibihumbi ijana byo kuguramo amatungo magufi.

 

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucukuzi bw'amabuye aganira n'umugore agiye gufasha kwiteza imbere.

Gakenke: Buri muyobozi yafashe umugore utishoboye azafasha kugeza ateye imbere

Tags: , , , , , , , ,


Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucukuzi bw'amabuye aganira n'umugore agiye gufasha kwiteza imbere.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye aganira n’umugore agiye gufasha kwiteza imbere.

Mu rwego rwo guteza imbere abagore batishoboye ngo na bo bagere ku rwego nk’urw’abandi, buri muyobozi n’undi muntu wishoboye wo mu Karere ka Gakenke yafashe umugore utishoboye agomba gufasha kugira ngo atere imbere.

Iyi gahunda yatangijwe ku mugaragaro,   kuri uyu wa gatanu tariki 08/03/2013 mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wabereye mu Murenge wa Kivuruga, Akarere ka Gakenke.

Mu gaseke harimo utupapuro twanditseho amazina y’abagore batishoboye, buri muyobozi agatambuka  akajya imbere agatora agapapuro kamwe,  izina ry’umugore  atomboye akaba amubereye umubyeyi bise wo muri batisimu, utombowe agatambuka bagasuhuzanya maze bakibwirana.

Nk’uko Mukagacinya Immaculee, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Abagore ku rwego rw’Akarere ka Gakenke abisobanura,  ngo iyo gahunda igamije kuzamura imibereho y’abagore batishoboye, babagira inama zabafasha kwiteza imbere kandi bakaba bafite n’inshingano zo kubakurikiranira hafi  igihe cyose kugira ngo bave mu bukene.

Mukagacinya yakomeje avuga ko inama z’abo bantu bafatwa nk’ababyeyi bo muri batisimu zikenewe kuko ngo hari imwe mu miryango irwaza bwaki mu gihe ari yo yeza kurusha iyindi kubera kubura ababagira inama zabafasha kurya indyo yuzuye.

 

Uretse kubagira inama, abo bayobozi bafite kandi inshingano zo gukura abo bagore  mu bukene baboroza amatungo yabaha amafaranga n’ifumbire yo guhinga bakeza bityo bakazamura imiryango yabo.

Nyuma yo kubona umugore azafasha, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Imena Evode avuga ko azamukurikiranira hafi kandi inshingano zo kumufasha gutera imbere akazazigeraho.

Gahunda nk’iyi yabaye mu mirenge yose igize akarere ikazafasha kugabanya umubare w’abagore batishoboye bo muri ako karere.

 

m_02

Ruhango: Imvura iheruka I Kigali ikwiye kubera Abanyaruhango urugero-Mayor Mbabazi

Tags: , , , , ,


Ruhango: Imvura iheruka I Kigali ikwiye kubera Abanyaruhango urugero-Mayor Mbabazi

Imvura iherutse kugwa muri Kigali benshi bayifatiraho urugero rwo kwirinda Ibiza

Uyu muyobozi asaba inzego z’ibanze, abayobozi b’ibigo by’amashuri abayobozi b’ibigo nderabuzima n’abandi batandukanye kwirinda Ibiza hakiri kare kugirango bitangiza ibikorwa byabo.

Mbabazi yasabye izi nzego gushakisha imirindankuba hakiri kare ngo kuko hari ibigo usanga bitarayigura nyamara ari kenshi bagiye babikangurirwa.

Agira ati “ni kenshi twagiye tubashishikariza kwirinda Ibiza, harimo kugura imirindankuba, none se byabamarira iki muramutse mutunguwe ibyo mwubatse bikangirika”

Akarere ka Ruhango kari mu turere dukunze kugaragaramo Ibiza cyane cyane inkuba zikunze guhitana abantu ndetse n’imvura nyinshi ikunze gutwara ibikorwa remeza birimo ibigo by’amashuri.


m_01

Kamonyi: Abatuye umurenge wa Karama barishimira iterambere bagezeho kubera VUP

Tags: , , , , , , ,


Kamonyi: Abatuye umurenge wa Karama barishimira iterambere bagezeho kubera VUP Bamwe mu baturage b’umurenge wa Karama  babonye imirimo ibinjiriza amafaranga, hari n’abahawe inguzanyo ndetse n’abahawe inkunga y’ingoboka. Bahamya ko ibikorwa remezo bakoze  muri VUP, bituma badasigara inyuma mu majyambere.

Kuva gahunda y’icyitegererezo 2020 Umurenge (VUP), itangijwe mu murenge wa Karama mu mwaka wa 2009, abaturage bihatiye kuva mu bukene, babikesha inkunga bahawe muri iyo gahunda. Cyurinyana Julienne utuye mu mudugudu wa Ryagashaza, Akagari ka Bunyonga wahawe inguzanyo yo gukora umushinga, atangaza ko ku bw’inguzanyo yahawe abasha kuriha umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, kugaburira abana neza no kubambika.

Uyu mugore na bagenzi be 30 batse inguzanyo ya Miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda, bazayishyura bashyizeho inyungu ya 3% mu kwezi kwa Mata 2013. Amafaranganga bagujije bayakozemo umushinga wo korora inka no guhinga inanasi, kandi ngo babona iyo mishinga yombi irimo kubaha umusaruro ushimishije kuko batangiriye ku nka 6 none zabyaye inyana ebyiri, bakaba baraguze n’umurima wa hegitari 11.

Gahunda ya VUP yatanze akazi ku baturage bagera ku bihumbi bitatu, haba mu gukora imihanda, kubaka ishuri ry’inshuke n’ivuriro. Nyinawabasinga Odette, utuye muri Bunyonga, atangaza ko ibyo bikorwa bakoze byabafashije kubona amafaranga yo gukemura ibibazo by’ingo za bo; bikaba kandi byarabafashije gutera imbere.

 Aha aratanga urugero rw’ishuri ry’inshuke ryubatswe mu mudugudu wa Ryagashaza, ryafashije abana ba bo kubona aho biga hafi ; mu gihe mbere byabasabaga kujya ku bigo biri kure. Ibyo ngo bikaba byaratumaga benshi mu bana b’inshuke batitabira ishuri.

Uwineza Claudine, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirije, ushinzwe ubukungu n’imari n’iterambere, na we ahamya ko vup yakuye abatuye karama mu bukene, kuko mbere bari bafite ubukene bukabije ku buryo bamwe bari baratangiye gusuhuka bakajya gushaka imibereho ahandi.

Ngo ku bwa VUP, uyu murenge wari uwa 2 mu bukene muri 12 igize akarere, abaturage babonye inkunga bubaka imibereho ya bo.

Nyamasheke

Rwanda | Nyamasheke: Gutura ku midugudu bikwiriye gushyirwamo ingufu kurushaho

Tags: , , , , , ,


NyamashekeInzego zishinzwe imiturire mu karere ka Nyamasheke ziratangaza ko gahunda yo gutura ku midugudu ikwiriye gushyirwamo imbaraga kurushaho kugira ngo abaturage barusheho kuyitabira.

Ibi byaganiriweho kuri uyu wa kabiri, tariki ya 29/01/2013 mu nama yahuje urwego rw’akarere ka Nyamasheke rushinzwe imiturire n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge igize aka karere.

Nkundineza Juvenal ushinzwe imiturire mu karere ka Nyamasheke yakanguriye abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge igize aka karere ko bakwiriye gukora ibishoboka ku buryo umuntu wese ujya gutura mu mudugudu abona ibyiza byabyo.

Ikibazo cyo gutura ku midugudu kigaragara no mu mihigo y’akarere ka Nyamasheke ku buryo cyagarutsweho no mu nama yahuje abakozi bose b’akarere ka Nyamasheke yateranye ku wa 24/01/2013.

Uru rwego rutungwa agatoki ko mu gihe cy’amezi 7 arimo kurangira mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2012-2013 rugeze ku kigero cya 60% mu gihe akarere ka Nyamasheke kahize ko uyu mwaka uzarangira abaturage batuye ku midugudu bagera kuri 70%.

Mu ngamba zishyizwe imbere n’akarere ka Nyamasheke ni ukugerageza gukangurira abaturage uburyo bwo gutura ku midugudu ku buryo byibura 2% buri kwezi bajya biyongera ku basanzwe kugira ngo amezi 5 asigaye azarangire bageze ku muhigo.

Inzego zibishinzwe zitangaza ko ikibazo cy’imyumvire kiri ku isonga mu bituma ubwitabire bwo gutura ku midugudu butazamuka cyakora  na none zikavuga ko zigomba gukora ibishoboka kugira ngo abaturage bumve ibyiza by’umudugudu ndetse bafate ingamba zo kuwuturaho.

Ikindi kibazo kibangamira ubukangurambaga bwo gutura ku midugudu mu karere ka Nyamasheke ni aho hataba hazwi igiciro runaka cy’ikibanza ku hantu hemejwe nk’umudugudu ku buryo rimwe na rimwe abaturage bashobora guhendwa cyangwa se ugasanga ibiciro biri hejuru ku buryo batakwishoboza kwigurira icyo kibanza.

Uko biri kose, ngo abaturage bagomba kwishakamo ubushobozi bwo gutura hamwe kuko ari bwo bashobora kugerwaho n’ibikorwa remezo bitandukanye birimo amashuri, amavuriro, amazi meza n’amashanyarazi ndetse n’imihanda inoza imigenderanire n’ubuhahirane; byose bigamije impinduka nziza mu buzima bwabo.

 

 

 

Mu bibanza hamaze no gucibwamo imihanda

Rwanda | GISAGARA: SAVE IRIFUZWAMO UMUJYI

Tags: , , , , ,


Ahagomba kubakwa  umudugudu w’icyitegererezo mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara, hamaze gusizwa ndetse n’ibibanza byatangiye gucibwa, hakaba ikigambiriwe ari uko hazaba umujyi, amajyambere akarushaho kwiyongera muri aka karere.

Igice cyaciwemo ibibanza bigenewe kuzubakwamo inyubako zigendanye n’igihe muri uyu murenge wa Save, ni igice cyegeranye n’akarere ka Huye ahareba muri Rwabuye. Ibi rero ngo bikaba bitanga icyizereko abantu baturutse mu mujyi wa Huye no hafi yawo nabo bazahagura ibibanza maze ubushobozi bwaboneka hakazanubakwa umuhanda mwiza uva kuri ibi bibanza ugahura na kaburimbo ku muhanda wa Rwabuye.

Mu bibanza hamaze no gucibwamo imihanda

N’ubwo abantu bamwe bagifite impungenge ko Save itahindutse ikiri nk’iyakera, ahavugwaga ubujura, urugomo n’ibindi, bikabatera kwibaza ko kuhagura ibibanza byaba ari igihombo batazahatura, ariko ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko nta mpungenge abantu bakwiye kugira kuko ubu ari amahoro ndetse abamaze kubyibonera bakaba baratangiye no kubaza igihe ibi bibanza bizatangirwa.

Jean Claude Kabalisa umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, atangaza ko muri Save ibintu bigenda neza, ko hari umutekano mwiza ko abantu batagakwiye kuhatinya, akavuga ko amateka bahitirira ari ayakera atakiharangwa na gato. Aboneraho n’umwanya wo guhamagarira abaturage b’uyu murenge gushishikarira kwiteza imbere bakazanafata iyambere mu kugura ibibanza mu biri gucibwa ndetse bakanashishikariza bagenzi babo b’impande zose kuzamura aka gace.

Igikorwa cyo gushyira inkengero kuri ibi bibanza nacyo kiri kugenda neza nk’uko ibiro by’ubutaka mu karere ka Gisagara bubitangaza, ndetse mu gihe cyavuba ngo bikazaba byarangiye maze hakabo kubishyira ku isoko bigatangira kugurwa.

Musafiri Jean Pierre ukuriye ibiro by’ubutaka muri aka karere ka Gisagara, atangaza ko kuri ubu hamaze gushyirwa inkengero ku bibanza 300 muri 500 biri muri aka gace, 200 bisigaye nabyo bikazaba byarangiye mu mezi make ari imbere.

Ibi bibanza 500 biri mu kagari ka Rwanza muri uyu murenge wa Rwanza biteganyijwe kuzubakwamo umudugudu w’icyitegererezo, buri cyose gifite ubuso bwa metero kare 600, ni ukuvuga metero 20 kuri metero 30.

m_VUP applauded

Rwanda | Gakenke: VUP applauded in Mataba Sector

Tags: , , , , ,


Residents of Mataba sector in Gakenke district have commended the Vision Umurenge Program (VUP) testifying they are now able to pay tuition fees for their children and have more employment opportunities.

m_VUP applauded

Residents of Mataba sector during Ubudehe Program

 Ms. Liberata Mukantarama says that the Rfw50.000 that she was given as a beneficiary support was of much importance to her as she bought one pig with the money and thrived on the piglets that it reproduced and got rid of the grass thatched hut she was living in miserably.

She goes on to explain that with the piglets of her pig for the 2nd and 3rd time, she sold the piglets altogether and bought a cow which gives her milk and manure and now she is paying for her son’s university tuition fees in INES Institute of Higher Education in Musanze district.

Mrs. Scolastique Nirere another mother who was supported by VUP program says that 30 women formed a cooperative that weaves baskets, asked for a credit form VUP, paid it back worked hard and develop themselves and now they employ others.

Mr. Gregoire Turikunkiko explains the importance of VUP to them saying “any person who says VUP didn’t help should leave this area and let us who understand its importance live well.”

In general, many of the residents of Gakenke sector say that VUP has moved them from poverty and miserable lives, enabled them to build houses for themselves, made it possible for them to own livestock, boosted their agriculture productions especially in crop husbandry and are no longer in the poorest class and no more vulnerable.

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia