
Abaturage bo mu murenge wa Kamegeri mu karere ka Nyamagabe baratangaza ko ingamba zagiye zifatwa hagamijwe guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi kigaragara mu bana ziri kugenda zitanga umusaruro, kuko abana bari baragezweho n’ibimenyetso by’imirire mibi ubu bari kugenda bakira.
Ibi babitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 05/02/2013 mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’ubukangurambaga mu kurushaho guhangana n’imirire mibi mu bana bo mu murenge wa Kamegeri.
Izi ngamba zafashwe n’ubuyobozi bw’akarere n’umurenge ndetse n’abafatanyabikorwa ni ugushyiraho igikoni rusange muri buri mudugudu, ababyeyi bagahurira hamwe bakigishwa gutegura indyo yuzuye, ndetse abafite abana bagaragaza imirire mibi bagahabwa amatungo magufi nk’inkwavu n’inkoko ngo babashe kugira ikibunganira mu mikoro yabo hagamijwe kubona amafunguro yuzuye.
Bankundiye Séraphine, umwe mubari bafite abana bagaragaza imirire mibi aragira ati : “naje hano mu gikoni (rusange) mfite umwana uri mu mirire mibi ubwo bampa inkoko ebyiri zo gutera amagi. Ubu amagi ndagurisha ndetse ngaha n’umwana, iyo nagurishije amagi ngura nk’urukwavu kandi n’inyama nkazirya.”
Akomeza avuga ko abajyanama babegereye bakabahugura ku buryo bwo gutegura amafunguro yuzuye bityo bakabishyira mu bikorwa abana babo bakaba barakize.
Kuva mu kwezi kwa Kamena umwaka wa 2012 mu murenge wa Kamegeri ngo hari abana 32 bagaragaza imirire mibi ariko ngo hamwe n’ingamba zagiye zifatwa kuri ubu hasigaye abana 16 ariko nabo batagaragaza ikibazo gikabije kuko bari mu ibara ry’umuhondo, bityo ngo bakaba bamaze gutera intambwe ishimishije n’ubwo urugendo rugikomeje nk’uko Ntakirutimana Eliab, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyarusiza mu murenge wa Kamegeri abitangaza.
“tugeze kure ariko atari kure cyane kuko twakagombye kugera kuri zero, ni ukuvuga nta mwana n’umwe dufite ugaragaza imirire mibi”, Ntakirutimana.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage wari witabiriye uyu muhango, Byiringiro Emile, yasabye ababyeyi guharanira kwita ku mirire y’abana babo baharanira ko iba myiza kandi nabo batiyibagiwe, bakanaboneza urubyaro kuko uko babyara benshi ariko bagira ibyago byo kurwara bwaki no kubaho nabi kandi bikanagira ingaruka ku babyeyi.
Muri uyu muhango wo gutangiza icyumweru cy’ubukangurambaga ku kurwanya imirire mibi abana bahawe igikoma, ababyeyi 23 bafite abana bagaragaza imirire mibi cyangwa se abo yigeze kugeraho bahabwa inkwavu, hanatangwa utuyunguruzo tw’amazi (filters) 50 kugira ngo abajyanama b’ubuzima bage bahesha abana imiti amazi asukuye.
Muri iki cyumweru, ikigo nderabuzima cya Nyarusiza kirateganya gusura ibikoni mu midugudu yose, ndetse hakaba hari n’ibiribwa bizashyikirizwa ibyo bikoni ngo bigishirizeho ababyeyi gutegura indyo yuzuye.