Posted on 23 April 2013
Tags: Ngororero, Rwanda Advocacy, Rwanda Genocide, Rwanda Ngororero, Rwanda Problem, Rwanda properties, Rwanda resolution, Rwanda suviovors, Umuyobozi

Bimwe mubibazo abarokotse jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 94 bo mu karere ka Ngororero umuyobizi w’akarere Ruboneza Gedeon avuga ko bigiye kwihutishwa ni ibirebana n’imitungo cyane cyane itimukanwa, kurangiza imanza no kubakira abagituye ahantu hadatunganye.
Ruboneza avuga ko kuba hakiri ibibazo nkibyo bitarakemuka nyuma y’imyaka 19 atari uburangare ahubwo biterwa n’ubushobozi akarere gafite ndetse ibindi bikaba bigomba kunyura mumanza nazo zikaba zidahita zirangira.
Mayor Ruboneza arizeza abarokotse ko ibibazo byabo bigiye gukemurwa
Indi mbogamizi akarere gafite mukurangiza ibibazo nkibyo ni umubare munini w’abatishoboye bakeneye ubufasha, bityo bakaba bafashwa gahoro gahoro bitewe n’ubushobozi buhari.
Kubirebana no kurangiza imanza no kwishyura imitungo, Niyonsenga Jean d’Amour uhagarariye abarokotse mu karere ka Ngororero avuga ko hari abanga kwishyura iyo mitungo kandi bafite ubushobozi, bisa no guhimana.
Niyonsenga kandi, avuga ko kuba abangije imitungo batishoboye bazakoreshwa imirimo ifitiye igihugu akamaro, leta ikwiye kugira icyo izajya igenera abagombaga kwishyurwa iyo mitungo bavanye mubyinjijwe mumirimo ikorwan’abagombaga kwishyura.
Kuri iki kibazo, ubuyobozi bw’akarere ndetse n’ubwa Ibuka bakaba baremeye kubikorera ubuvugizi. Kuba hakiri ibibazo by’abacitse kwicumu bitarakemurwa ni kimwe mubyo abarokotse bavuga ko bidindiza gahunda yabo yo kwiyubaka.
Posted on 29 June 2012
Tags: abana, abo, ayo, babo, bana, imfubyi, Imiryango, imitungo, Jenoside, ngo, Rwanda, Rwanda adoption, Rwanda children, Rwanda families, Rwanda kayonza, Rwanda properties
Imiryango yakiriye abana b’imfubyi za Jenoside irasabwa kutigwizaho imitungo abo bana basigiwe n’ababyeyi babo yitwaje ko ibarera. Imitungo y’abana b’imfubyi za Jenoside ikunze gukoreshwa nabi, ngo ni amasambu n’amazu.
Tariki 22/06/2012, akarere ka Kayonza kibutse abarwayi n’abakoraga mu nzego z’ubuzima bishwe mu gihe cya Jenoside. Kagimbura Ndeze Jean Baptiste uhagarariye imiryango ifite abayo biciwe i Rwinkwavu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko bimaze kugaragara ko hari imwe mu miryango yagiye yigwizaho imitungo y’abana b’imfubyi ikayikoresha nabi kandi ari yo igomba kuzabeshaho abo bana mu minsi iri imbere.
Yasabye ko imiryango yagiye ikora amakosa nk’ayo yakurikiranwa kugira ngo imitungo y’abo bana b’imfubyi igaruzwe mu maguru mashya, anashishikariza indi miryango ifite abana irera kwirinda gukora amakosa nk’ayo.
By’umwihariko icyo kibazo ngo gikomereye abana bagiye basigara badafite umubyeyi n’umwe, kuko ari bo bagomba kwiyubakira ubuzima bwabo bw’ahazaza. Imitungo bagiye basigirwa n’ababyeyi babo ngo ni yo igomba kubafasha, haba mu kurihira amashuri barumuna babo, no kwiteza imbere mu buryo busanzwe nk’uko Kagimbura akomeza abivuga.
Cyakora nubwo ngo hari aho icyo kibazo cyagaragaye, nta mibare ntakuka y’imiryango yaba yarakoze ayo makosa yari yamenyekana. Gusa abayobozi b’inzego z’ibanze barasabwa kujya bakurikirana neza imiryango yakiriye abana b’imfubyi za Jenoside kugira ngo hamenyekane niba iyo miryango itarabakiriye igamije kubarira imitungo.
Posted on 12 May 2012
Tags: abacitse, abarokotse, abatutsi, genocide, icumu, imitungo, Intara, kuko, muri, Rwanda AVEGA, Rwanda Genocide, Rwanda properties, Rwanda survivors, yakorewe

Abarokotse genocide yakorewe abatutsi mu mwaka w’ 1994, barasanga kwishyurwa imitungo kubyabo byangijwe mu gihe cya Genocide byarushaho gutuma ubumwe n’ubwiyunge bugerwaho mu Rwanda.
Ibi abarokotse genocide bo mu kagali ka Birenga umurenge wa Kazo akarere ka Ngoma, babitangaje mu ntangiriro z’uku kwa gatanu 2012 ubwo guverineri w’intara y’iburasirazuba Odette Uwamariya yifatanyaga n’abaturage b’aka kagali mu muganda wo kubakira abacitse ku icumu rya genocide yakorewe abatutsi amazu yasenyutse agiye kubagwaho.
Nkuko umwe muri bo abisobanura ngo imibereho mibi kubarokotse genocide ishobora kubangamira ubumwe n’ubwiyunge kuko iyo ubuzima bubananiye kandi wenda hari uwari ufite urugo rukomeye bituma yibaza byinshi ku cyatumye amera atyo.
Yabivuze muri aya magambo” Ibaze nk’umuntu uba munzu irara imuvira kandi yari afite inzu imeze neza bakayisenya.Turasaba leta ko yadufasha imitungo yacu ikishyurwa kuko nibyo bizatuma abatishoboye benshi bagabanuka kuko natwe twari ufite imitungo.”
Uku kutishyurwa ku bangirirjwe ibyabo muri genocide byagarutsweho n’uhargarariye AVEGA mu murenge wa Kazo Nyiradende Ignacienne aho yasabye ko ubuyobozi bwabafasha mu kwishyura imitungo yabo ku bayangirije.
Muri uyu muganda umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba Uwamariya Odette yavuze ko leta itazatererana abacitse ku icumu ahubwo ko izabafasha uko ishoboye. Mu gushyigikira kubakira abacitse ku icumu Uwamariya mu izina ry’intara yatanze cheki y’amafaranga ibihumbi 600 y’ u Rwanda.
Mu Rwanda ubwo hacibwaga imanza za Gacaca hanabaruwe imitungo yangiritse ndetse n’abayangirije bategekwa kuyishyura.Abarokotse genocide mu Rwanda bavuga ko igikorwa cyo kwishyurwa kigenda gahoro.