Posted on 28 November 2012
Tags: Rwanda, Rwanda kayonza, Rwanda problems, Rwanda prostitutes, Rwanda resolution
Bamwe mu bakora umwuga w’uburaya bishyurwa amafaranga make ku yo bagombaga kubona kubera ubujiji bushingiye kukutamenya gusoma, kwandika no kubara. Ibi byemezwa na Nyirakamana Sifa wakoraga umwuga w’uburaya mu karere ka Kayonza, ariko ubu akaba ari mu nzira zo kubuvamo.
Nyirakamana avuga ko amaze imyaka igera kuri itandatu akora uburaya mu karere ka Kayonza, akavuga ko hari bamwe mu ndaya baba batazi kubara. Ibyo ngo bituma rimwe na rimwe umukiriya w’indaya ayishyura amafaranga atuzuye, cyangwa akayiha menshi ntimenye umubare w’ayo igomba kumusubiza.
Agira ati “Harimo abatazi kubara, ukamuha nk’inoti ya bitanu wenda uri bumwishyure inoti y’igihumbi ntamenye ayo aribukugarurire cyangwa se akanavuga ngo ni aya ngaya anyishyuye yose kandi atari yose, ugasanga n’ubundi bibyaye cya kibazo”
Ikibazo cy’ubujiji bushingiye ku kutamenya gusoma, kwandika no kubara, ngo kiza cyiyongera ku bindi bibazo byinshi abakora uburaya bahura na byo bibangiriza ubuzima cyangwa bikaba byanabutwara.
Hari itsinda ry’abagore bagera kuri 27 bakoraga uburaya mu karere ka Kayonza ariko ubu biyemeje kubureka. Ubu bariga gusoma, kwandika no kubara, ndetse bakanakora udushinga duciriritse twabafasha kwiteza imbere bakava mu buraya. Bagira inama bagenzi ba bo bakiri mu buraya kubuvamo kugira ngo bashake ikindi cyabateza imbere kitari ugucuruza imibiri ya bo.
Posted on 25 September 2012
Tags: Rwanda cooperative, Rwanda Entrepreneurship, Rwanda prostitutes, Rwanda Rubavu, Rwanda study, Rwanda trip
Abakora umwuga wo kwicuruza uzwi ku izina ry’uburaya mu murenge wa Kamembe akarere ka Rusizi batangaza ko bagiye kubireka, ni nyuma yo gusura abashoboye kuva muri uyu mwuga bo mu karere ka Rubavu, babatangarije ko badashobora kuwusubiramo kuko bamenye ibanga ryo kwikorera.
Abakora umwuga wo kwicuruza bo mu murenge wa kamembe baherekejwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kamembe taliki ya 22/09/2012 basuye abavuye mu mwuga wo kwicuruza mu karere ka Rubavu umujyi wa Gisenyi bagamije kwiga ibyo bakora kugira ngo barenge ingeso yo kwicuruza.
M’ubutumwa abavuye mu mwuga wo kwicuruza mu karere ka Rubavu bagaragarije abavuye mu karere ka Rusizi, bavuga ko bamaze kumenya ibanga ryo kwikorera no kwinjiriza igihugu kuruta uko bicuruza ndetse bakanduriramo indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Bamwe bashoboye gutanga ubuhamya bavuga ko kwihuriza mu matsinda bagashobora gukoresha neza inguzanyo byatume bashobora kwigurira ibibanza ndetse no kugira igishoro. Ubu bakavuga ko bahamagarira abakora akazi ko kwicuruza kukareka bagakora akazi kinjiriza igihugu kandi kabaha agaciro, bakareka kwicwa n’imbeho n’abahisi n’abagenzi.
Abakora umwuga w’uburaya bafashijwe n’umuryango Ihorere munyarwanda usanzwe ufasha abakora umwuga wo kwicuruza ubahamagarira kwitabira imishinga ya Nshore nunguke na Hanga umurimo kugira ngo bashobore kwiteza imbere.
Rukazambuga Gilbert ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi avuga ko umurenge wa Kamembe n’umujyi wa Gisenyi hari ibyo bahuriyeho byinshi kandi bakwiye gufatanya gukorera hamwe, birimo no gufasha abakora umwuga w’uburaya kuwuvamo cyane cyane ko uturere twa Rusizi na Rubavu duhana imbibe na Congo.
Utu turere tukaba n’uturere tubarirwamo imibare minini y’abakora umwuga w’uburaya aho akarere ka Rusizi kabarirwamo indaya 600 z’abagore n’abakobwa naho akarere ka Rubavu kakabarirwamo indaya 500, bigaragaza ko bihungabanya n’umutekano w’imibanire y’ingo kubera abagabo bajya muri izi ndaya.