
Mu mezi ya Mata na Gicurasi akarare ka Nyabihu,kibasiwe cyane n’ibiza ndetse binagira ingaruka nyinshi zirimo imfu z’abantu,abasizwe iheruheru nabyo,amazu yasenyutse n’ibindi. Ni muri urwo rwego hateguwe gahunda zidasanzwe zirimo kurwanya ingaruka ziterwa n’ibiza muri aka karere,harimo n’icyumweru cyo kurwanya ingaruka z’ibiza
Akarere ka Nyabihu ni kamwe mu turere twagezweho n’ingaruka ziterwa n’ibiza nyinshi mu Rwanda. Mu rwego rwo guhangana n’izi ngaruka ziterwa n’ibiza aka karere kakaba karihaye igihe kigera ku mezi atatu mu rwego rwo gukora ibikorwa bitandukanye mu kurwanya Ibiza hirya no hino mu duce tukagize. By’umwihariko,kuva kuwa 05/10/2012 kugeza kuwa 12/10/2012 kikaba ari icyumweru cyahariwe kurwanya ingaruka ziterwa n’ibiza muri aka karere nk’uko Mukaminani Angela,umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu yabidutangarije.
Muri iki cyumweru kigiye kuzasozwa kuri uyu wa 12/10/2012, bimwe mu bikorwa byibazweho gukorwa akaba ari ugucukura imirwanyasuri aho itari,gucukura ibyobo bifata amazi,gutera ibyatsi bifata ubutaka,kubungabunga imigezi n’inkengero zayo,gushishikariza abaturage kwitabira ibi bikorwa n’ibindi. Ibi tukaba twabitangarijwe na Mukaminani Angela,mu gikorwa cyo kurwanya isuri no kubungabunga inkengero z’imigezi cyabaye kuri uyu wa 08/09/2012 mu murenge wa Muringa.
Abaturage bashishikarizwa kwita ku bikorwa byo kurwanya isuri mu rwego rwo guhangana n’ingaruka zaterwa n’ibiza. Bimwe mu bikorwa byibandwaho hakaba harimo gucukura imirwanyasuri aho itari,ibyobo bifata amazi,gutera ibyatsi bifata ubutaka n’ibindi
Mu rwego rwo kurwanya by’umwihariko ingaruka ziterwa n’ibiza nka gahunda ikorwa mu gihugu hose,abaturage bakaba bashishikarizwa kurwanya isuri aho batuye,mu mirima yabo,ku mazu yabo n’ahandi. Bakirinda kuvogera inkengero z’imigezi basiga m 10 ziteganywa n’itegeko ku nkengero z’umugezi,hakaba ibimera by’umwimerere mu rwego rwo kubungabunga uwo mugezi.
Ibindi byibanzweho akaba ari ukubungabunga ibidukikije no kurwanya isuri ahahoze ishyamba rya Gishwati,aho hakozwe amaterasi ndinganire akoreshwa mu buhinzi nayo yafashije mu kurwanya isuri. Aho yakozwe n’umushinga uyakora,abaturage bakaba basabwa kuyafata neza no kuyitaho bayarwanyaho isuri kugira ngo abagirire akamaro. Uretse amaterasi yakozwe akoreshwa mu buhinzi,muri aka gace ka Gishwati kandi hanaterwa ibiti mu nzuri ndetse n’ahagenewe guterwa amashyamba,ibikorwa bikorwa n’umushinga PAREF utera ibiti muri Gishwati.
Agace ka Gishwati kakaba karashyizwemo umwihariko nk’agace kakunze kwibasirwa n’ibiza ndetse n’isuri ikabije igahitana ibintu,amatungo n’abantu. Aka gace kakaba karagabanijwemo ibice 3 kugira ngo karusheho kubungabungwa n’ikibazo cy’isuri gikemuke. Mu Gishwati hakaba harimo igice cyagenewe amashyamba,aho kizaterwamo ishyamba mu rwego rwo kuzahura ishyamba rya Gishwati.
Hakaba kandi igice cyagenewe ubuhinzi ahakozwe amaterasi ndinganire akoreshwa mu buhinzi,agafasha abaturage mu buhinzi bw’ibirayi n’ibigori. Uretse ibi bice,hanakozwe igice cya 3 kirimo inzuri,aho aborozi bororera. Abakora iyi mirimo yose mu bice 3 byagabanijwe ahahoze ishyamba rya Gishwati bakaba basabwa kubungabunga aho bayikorera,baharinda isuri n’ingaruka zayo. Abaturage bakaba basabwa uruhare rukomeye.
Kuba mu karere ka Nyabihu harakozwe gahunda zigiye zidasanzwe mu kurwanya Ibiza n’ingaruka zabyo biterwa n’uko muri aka gace hagiye hagaragara ingaruka zikomeye z’ibiza. Zimwe muri zo hakaba harimo imfu z’abantu,aho abantu bagera kuri 13 bahitanywe n’ibiza muri uyu mwaka,amazu 598 agasenyuka,andi 738 akaba yugarijwe naho ha 611.4 z’imyaka zitwarwa n’isuri. Abaturage bagera ku 2475 bakaba barasizwe iheruheru n’ibi biza muri aka karere. Umurenge wa Jomba ukaba ari umurenge wa mbere mu kugira ingaruka ziterwa n’ibiza muri aka karere.