Tag Archive | "Rwanda province"

Uburasirazuba: Komite zishinzwe imiturire zakoze urugendo shuri mu midugudu y’icyitegererezo ya Nyagatovu na Kitazigurwa

Uburasirazuba: Komite zishinzwe imiturire zakoze urugendo shuri mu midugudu y’icyitegererezo ya Nyagatovu na Kitazigurwa

Tags: , , , , , , , , , ,


Uburasirazuba: Komite zishinzwe imiturire zakoze urugendo shuri mu midugudu y’icyitegererezo ya Nyagatovu na KitazigurwaAbagize komite zishinzwe imiturire mu turere twose tw’intara y’uburasirazuba, n’abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe ubukungu bakoreye urugendo shuri mu midugudu y’icyitegererezo ya Nyagatovu mu karere ka Kayonza na Kitazigurwa mu karere ka Rwamagana.

Urwo rugendo shuri rwateguwe mu rwego rwo kureba uburyo imidugudu ya Nyagatovu na Kitazigurwa yatunganyijwe, kugira ngo hazubakwe indi midugudu mu turere mu rwego rwo kurushaho kunoza imiturire, nk’uko byavuzwe na Mugabo Emmanuel ushinzwe ubukangurambaga bw’imiturire y’icyaro muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.

Si ngombwa ko imidugudu izubakwa mu turere igomba kuba iteye kimwe n’imidugudu ya Nyagatovu na Kitazigurwa, kuko imidugudu yo mu turere izubakwa hakurikijwe imiterere ya buri karere. Ikigamijwe ngo ni ukureba uburyo imidugudu itunganywa no kureba uburyo ifasha abayituyemo kugera ku iterambere ryihuse ugereranyije n’abatuye batatanye.

Hateganyijwe izindi ngendo shuri nk’uru zizakorwa mu zindi ntara kugira ngo imiturire yo mu Rwanda irusheho kunozwa. Ibyo ngo ni byo bizatuma u Rwanda rurushaho kugera ku iterambere rirambye, bikaba na bumwe mu buryo bwo gushyira mu bikorwa intego za gahunda ya kabiri y’imbaturabukungu aho u Rwanda rushyize imbere kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Imiturire ni inkingi y’iterambere kuko imiturire myiza iteza imbere imibereho myiza y’abaturage nk’uko Mugabo Emmanuel yakomeje abishimangira. Yongereyeho ko imiturire myiza igomba kurenga kubona icumbi ryiza, ikanashingira ku buhinzi n’ubworozi n’indi myuga yihutisha iterambere ry’abaturage.

Imiturire yo mu midugudu ngo yihutisha iterambere nk’uko Enock Byabashayija ushinzwe umushinga IDP (Intergrated Development Project) wubaka iyo midugudu yombi yabisobanuriye abashinzwe imiturire n’abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe ubukungu mu ntara y’uburasirazuba.

Yavuze ko byonyine kuba bororera mu kiraro rusange bituma buzuzanya muri byose, bakabasha gukoresha ingufu za biyogazi (biogas), bakabona ifumbire ku buryo bworoshye, ariko by’umwihariko bikorohera muganga w’amatungo gukurikirana inka z’abatuye mu mudugudu bose kuko azikurikirana ziri hamwe.

Yanavuze kwimurira abaturage muri iyo midugudu bigitangira abaturage basobanuriwe neza akamaro ko gutura mu midugudu ntibabyumva neza, ku buryo byabaye nko kubinginga. Ubu ngo hari ikibazo cy’uko abaturage bose batuye mu nkengero z’iyo midugudu bifuza kuyimurirwamo nyuma yo kubona ibyiza bya yo, ariko haracyashakishwa ubushobozi nk’uko Byabashayija akomeza abivuga.

Abari mu rugendo shuri bashimye uburyo iyo midugudu iteye gusa basigarana imbogamizi y’uko bigoye kubaka umudugudu uri ku rwego rw’iya Nyagatovu na Kitazigurwa nta yindi nkunga umuntu afite.

Abaturage bimurirwa muri iyo midugudu ni abari basanzwe batuye nabi. Umuturage wubakiwe mu mudugudu asabwa kwishakira ikibanza haba mu buryo bw’ingurane y’ubutaka cyangwa akakigura mu mudugudu, ubundi akubakirwa inzu n’umushinga wa IDP.

Abubakiwe mu midugudu ya Nyagatovu na Kitazigurwa bahawe ibyangombwa by’amazu ya bo ariko ntibemerewe kuyagurisha

Abubakiwe mu midugudu ya Nyagatovu na Kitazigurwa bahawe ibyangombwa by’amazu ya bo ariko ntibemerewe kuyagurisha

Tags: , , , , , , , ,


Abubakiwe mu midugudu ya Nyagatovu na Kitazigurwa bahawe ibyangombwa by’amazu ya bo ariko ntibemerewe kuyagurishaAbaturage batujwe mu midugudu y’icyitegererezo ya Nyagatovu mu karere ka Kayonza na Kitazigurwa mu karere ka Rwamagana bahawe ibyangombwa by’amazu ya bo ariko nta n’umwe muri bo wemerewe kugurisha inzu ye.

Iyo midugudu ituzwamo abaturage bari batuye nabi. Kugira ngo umuturage atuzwe muri umwe muri iyo midugudu asabwa kwishakira ikibanza mu mudugudu haba ku buryo bwo kugurana ubutaka n’umuntu ubufite mu mudugudu, cyangwa mu buryo bwo kubugura, nk’uko bivugwa na Enock Byabashayija ushinzwe umushinga wa IDP ari na wo wubakira abo baturage.

Byabashayija akomeza avuga ko abo baturage bahabwa ibyangomba by’amazu ya bo kugira ngo haramutse hagize umuturage ukeneye inguzanyo abe ashobora kugwatiriza iyo nzu muri banki. Yongeraho ko kuba abaturage batemerewe kugurisha izo nzu ari uko byagaragaye ko hari aho umuturage yubaga ari kubakirwa inzu mu gihe itaruzura akaba ari kuyishakira umukiriya uzayigura.

Ati “Mu mudugudu wa Kitazigurwa twagiye duhura n’ibyo bibazo ugasanga umuturage yamaze kumvikana n’umuntu uzamugurira inzu ye ndetse akanamuha n’amafaranga ya vansi (avance) kandi inzu itaruzura”

Niba umuturage yarubakiwe inzu kugira ngo atuzwe neza akarenga akayigurisha, ntacyo umushinga wa IDP waba uri gukora kandi ugamije ko abaturage batuzwa neza nk’uko Byabashayija akomeza abisobanura.

Abaturage ntibemerewe kugurisha amazu ariko bemerewe kuyagwatiriza muri banki

Ubwo abayobozi bashinzwe imiturire n’abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe ubukungu basuraga imidugudu ya Nyagatovu na Kitazigurwa tariki 29/04/2013, bibajije ukuntu babuza umuturage kugurisha inzu ye nyamara bakamuha uburenganzira bwo kuyigwatiriza muri banki.

Kwemerera umuturage kugwatiriza inzu muri banki bisa no kumwemerera kuyigurisha kuko aramutse abuze ayo kwishyura banki yahita iteza iyo nzu nk’uko umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu, Isae Habarurema yabivuze.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe ubukungu Sikubwabo Benoit, yavuze ko nta ngero z’abantu bajya gufata inguzanyo muri banki ziragaragara ku buryo izo mpungenge zabho. Yanavuze ko abaturage batujwe muri iyo midugudu bagiye babumbirwa mu matsinda ku buryo nibura buri muturage abasha kubona amafaranga 500 buri munsi, ibyo bikaba bitapfa gutuma hari uhura n’ikibazo cy’uko inzu ye yatezwa cyamunara.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Iburengerazuba arasaba abaturage gusobanukirwa no kwirinda abatubuzi

Tags: , , , , , , ,


Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Superintendant Mwiseneza Urbain avuga ko muri iyi minsi abajura basigaye bakorana ubuhanga bwimbitse, bityo buri wese akaba asabwa gusobanukirwa n’imyitwarire ndetse n’imikorere yabo kuko nta zindi nyungu zibaturukaho usibye gusa ko baba bagamije kwiba abaturage.

Abo batekamutwe bazwi ku izina ry’abatubuzi ngo bakunze gukora ubutekamutwe bwabo mu byerekeranye n’amafaranga, buri muturage akaba asabwa kwirinda umuntu wese uzaza amusanga nta gikorwa cy’ubucuruzi bakoranye, akamusaba ngo amuzanire amafaranga ngo arayamusubiza yabaye menshi.

Hari bamwe mu baturage ngo bashobora kwizera ko uwo muntu ashobora kuyabatuburira koko akaba menshi, ariko ngo byanze bikunze uwo muntu aba ashaka kubiba.

Supt. Mwiseneza avuga ko hari abantu bakunze kubeshya abandi ko bafite amadorali y’umukara (black dollars) ariko ngo bakaba babuze umuti wo kuyashyiramo kugira ngo ahinduke amadorali mazima. Ngo hari igihe basaba umuntu amafaranga yo kugura uwo muti bakamubwira ko bayagabana ariko ngo baba bari kumubeshya.

Hari abandi batekamutwe bashobora guhamagara umuntu kuri telefoni cyangwa se bakamwandikira ubutumwa haba kuri telefoni cyangwa kuri interineti bakamubwira ko amaze gutsindira amamiliyoni kandi nta tombora cyangwa se amarushanwa ayo ari yo yose wa muntu yigeze ajyamo.

Icyo gihe ngo abo batekamutwe bakubwira ko kugira ngo ubone ibyo watsindiye usabwa kubanza gutanga amafaranga runaka , cyangwa se bakagira n’andi mabwiriza bagusaba kubanza gukora.

Supt. Mwiseneza yasabye abaturage kwirinda umuntu wese waza abizeza inyungu zatuma bazamuka bagatera imbere mu gihe cyihuse cyane kandi batanabikoreye.

Ati : “Kuki ayo mafaranga bagusaba batayakura muri ayo bagomba kuguhemba?”

Supt. Mwiseneza avuga ko ubutekamutwe bukorwa mu buryo bwinshi kuko ngo hari n’undi mujura usanga yandikira umuntu kuri interineti akavuga ngo yamenye ko uri umuntu mwiza, akagusaba gushinga ishyirahamwe noneho ngo umuhe konti yawe agushyirireho amafaranga menshi afite kugira ngo uzayakoreshe muri iryo shyirahamwe kuko we ngo agiye kwitaba Imana. Uwo muntu ngo aba ashaka ko umubwira konti yawe n’indi myirondoro yose kugira ngo azabone uko akwiba amafaranga yawe ari kuri konti.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Iburengerazuba yasabye umuntu wese waramuka abonye umuntu nk’uwo cyangwa se akamukekaho ko ari umutekamutwe kwihutira kubimenyesha polisi cyangwa se izindi nzego zishinzwe umutekano kugira ngo habeho ubufatanye mu gutahura bene abo batekamutwe.

 

m_1

 Barasabwa guca burundu ikibazo cy’imirire mibi

Tags: , , , , , ,


Abayobozi batandukanye mu ntara y’Amajyaruguru barakangurirwa gukomeza gukangurira abaturage bagahinga ibihingwa bitanga ibyo kurya, hagamijwe guhashya ikibazo cy’imirire mibi ndetse no guhashya inzara muri rusange.

Tumwe mu turere tugize intara y’Amajyaruguru, twakunze kuza mu myanya mibi mu bijyanye no kugabura indyo yuzuye; nyamara iyi ntara aricyo gicumbi cy’igihugu mu bijyanye n’umusaruro w’ibiribwa.

Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime, avuga ko igihe imirire itameze neza, bigira ingaruka ku musaruro, kuko umuturage atabasha guhinga neza cyagwa se ngo yorore atariye.

Uyu muyobozi aboneraho gusaba abayobozi b’uturere dutandukanye gukangurira abaturage kugabura indyo yuzuye, bigishwa uburyo itunganywa.

N’ubwo bimeze bitya, mu ntara y’Amajyaruguru hafashwe ingamba zitandukanye, zirimo akagoroba k’abagore, aho ababyeyi bicara, bagahugurana mu bijyanye no kugabura.

Hari kandi akarima k’igikoni, na gahunda yo kugaburira abana hamwe indyo yuzuye mu mudugudu byibura rimwe mu cyumweru kugirango n’abatabizi babimenye.

ImiduguduyaRyambungiranakamugeniiratangaicyizerecy’ejoheza

Rwanda : Imidugudu ya Ryambungira na kamugeni iratanga icyizere cy’ejo heza

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


ImiduguduyaRyambungiranakamugeniiratangaicyizerecy’ejoheza

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Amajyaruguru Deogratias Kabagamba aravuga ko imidugudu ya Ryambungira na Kamugeni mu karere ka Musanze itanga icyizere cy’ejo hazaza heza, bitewe n’ibikorwa bitandukanye byashyizwe muri iyi midugudu yari ikennye kurusha iyindi.

Umudugudu wa Ryambungira mu murenge wa Shingiro na Kamugeni mu murenge wa Kimonyi yari ikennye cyane. Nyamara ibikorwa byo gutanga inka ku batuye iyi midugudu, kuhakora imihanda, kubaka za biogas n’ibindi ngo byaba byerekana ko iyi midugudu ishobora kuzaba yihagazeho mu bihe biri imbere.

Kuri uyu wa 14/08/2012 Kabagamba yagize ati: “iyi midugudu ishobora kuzaba iruta imwe mu mijyi mito tubona mu gihugu mu gihe ibikorwa byakomeza gutera imbere ku rugero rwiza”.

Mu bindi bikorwa biri gukorwa muri iyi midugudu muri gahunda y’amajyambere akomatanyije twavuga nko kuhatera ibiti bivangwa n’imyaka, kubaka za rondereza zo mu makoro, kuhubaka igikumba cy’inka ndetse n’ibindi.

Abayobozi batandukanye ku rwego rw’intara y’Amajyaruguru ndetse n’akarere ka Musanze, bavuze ko ibikorwa by’umushinga w’amajyambere akomatanyije (IDP) mu murenge wa Shingiro na Kimonyi bigenda neza, gusa akarere gasabwa gukomeza kubikurikirira hafi.


 

 

Abimukira bo mu Ntara y’Iburasirazuba basigaye bahita Dubayi kuko hahendutse

Rwanda : Abimukira bo mu Ntara y’Iburasirazuba basigaye bahita Dubayi kuko hahendutse

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Abimukira bo mu Ntara y’Iburasirazuba basigaye bahita Dubayi kuko hahendutse

Abaturage batari bake mu Rwanda ngo bagambiriye kwimukira mu Ntara y’Iburasirazuba kuko bamaze kumenya ko ubutaka muri iyo Ntara buhendutse, ndetse bamwe ngo basigaye bahita ko ari i Dubayi bakwiye kujya gushakira amakiriro.

Koko rero ngo muri iyo Ntara haracyaboneka ubutaka bwo guhinga ku kiguzi kiri hasi cyane y’uko ubutaka bugurwa ahandi mu gihugu. Ibi kandi ngo bigaragazwa n’imibare iri hejuru y’abimukira muri iyo Ntara kuko abayobozi b’Intara y’Iburasirazuba bavuga ko abaturage basaga 33.1% bose muri iyo Ntara ari abimukira baturutse ahandi mu gihugu, cyane cyane mu Ntara y’Amajyaruguru.

Aba bimukira ngo nibo bakurura bene wabo iyo basigaye bakababwira ko bimukiye mu Burasirazuba bahabona ubutaka buhendutse kandi bwera. Bamwe ndetse ngo bababwira ko bageze i Dubai. Umujyi wa Dubai usanzwe ari ihuriro rikomeye ry’ubukungu kuko uberamo ubucuruzi bukomeye.

Abazi abimukira muri iyo Ntara baravuga ko abenshi muri bo babaye abakungu kuko bahinga cyane kandi ubutaka bukaba bucyera neza, bityo ngo aho bageze bakaba bahashinga imizi bifuza no kuhagira amaboko bahazana abo baziranye.

Hari abavuga ko impamvu ubutaka bwo mu Burasirazuba buhendutse ari uko iyo Ntara isanzwe idatuwe cyane, kandi abenshi bayituye bakaba ari aborozi bafite inzuri nini bashobora kugurishaho uko bakeneye agafaranga kandi bakagira ubutaka basigarana.

Aba bimukira cyakora baratungwa agatoki kuba bari mu badindije gahunda yo guca Nyakatsi kuko bagenda bagondagonda inyubako zidakomeye, ndetse ngo hamwe na hamwe banagaragara mu bahungabanya umutekano dore ko baba batazwi na benshi, aho bashatse kwiyoberanya bikaborohera.

   

 

 

Uturere twa Kayonza na Rwamagana ngo turagenda biguru ntege mu gutuza abaturage mu midugudu

Rwanda : Uturere twa Kayonza na Rwamagana ngo turagenda biguru ntege mu gutuza abaturage mu midugudu

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Uturere twa Kayonza na Rwamagana ngo turagenda biguru ntege mu gutuza abaturage mu midugudu

 

 

 

 

 

 

 

Ngo hari Uturere twafashe umurongo mwiza mu guteza imbere imiturire mu midugudu

Umuyobozi wa gahunda ishinzwe guteza imbere imiturire myiza mu cyaro aranenga abayobozi b’Uturere twa Kayonza na Rwamagana ko bagenza biguru ntege gahunda yo gutuza abaturage mu midugudu kandi barahawe ibikoresho n’amafaranga byo gukoresha imirimo y’ibanze abaturage bakeneye ngo bubake mu midugudu.

Mu nama yahuje abayobozi b’ibanze mu Ntara y’Iburasirazuba kuwa 3 Kanama 2012 bagamije kureba uko gahunda ya leta yo gutura mu midugudu ishyirwa mu bikorwa, bwana Kampayana Augustin uyobora gahunda ishinzwe guteza imbere imiturire myiza mu cyaro yanenze ko mu Turere twa Kayonza na Rwamagana bataragira icyo bakora kigaragara kandi aribo bahawe ibikenewe mbere y’abandi mu Rwanda.

Ubu mu gihugu cyose harahugurwa abakozi muri buri Karere bazajya bakoresha imashini zibumba amatafari n’amategura ku buryo bworoshye kandi buhendutse. Uturere twa Kayonza na Rwamagana turi mu twahuguwemo abakozi mbere y’abandi mu gihugu, nyuma hakurikiraho utwo mu Ntara y’Amajyepfo, ubu hakaba hatahiwe Iburengerazuba.

Uturere twa Ngororero na Nyabihu twahuguwe nyuma ngo twamaze kuzuza inyubako nke za mbere mu gihe Kayonza na Rwamagana ngo bataragira inyubako n’imwe batangira no gushingira umusingi.

Muri iyi gahunda ngo buri Karere kahawe imashini zibumba amatafari n’amategura zingana n’umubare w’Imirenge buri Karere gafite, banahabwa amafaranga akabakaba miliyoni 8 (7,900,000 Rwf) yo guhemba abakozi bahuguriwe gukoresha izo mashini zibumba amatafari n’amategura. Kugera uyu munsi ariko ngo ntacyo abayobozi b’Uturere twa Kayonza na Rwamagana barabyaza ubwo bushobozi bahawe.

Kubwa Kampayana ati “Utu Turere dukwiye kutwambura ibyo bikoresho bigahabwa abafite ubushake bwo kubibyaza agaciro.

Kampayana Augustin n’abo bakorana muri iriya gahunda bavuga ko imwe muri ziriya mashini ngo yabumba amatafari 300 n’amategura 300 buri munsi, buri Karere kakaba gashobora kubona ibikoresho byakubaka inyubako 15 buri kwezi.

Bamwe mu bayobozi b’Uturere bari muri iyo nama ariko bavugaga ko ngo izo mashini zibumba amatafari n’amategura macye cyane kurusha ayo abazitanze bavuga. Aya make ariko nayo ngo ntarabyazwa umusaruro mu Turere tumwe na tumwe.

    

 

Ubuyobozi bw’inkeragutabara

Rwanda | Nyamasheke: Ubuyobozi bw inkeragutabara bwateye Coomsel inkunga ya miliyoni 3.

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , ,


Ubuyobozi bw’inkeragutabaraKuri uyu wa 05/06/2012, ubuyobozi bw’inkeragutabara bwateye inkunga y’amafaranga y’urwanda miliyoni eshatu koperative yitwa Cooperative pour la maintenance de la sécurite locale (Coomsel) igizwe n’inkeragutabara n’abaturage b’abasivili, kubera igikorwa cy’indashyikirwa barimo cyo kubaka igorofa muri santere ya Peru mu murenge wa Macuba wo mu karere ka Nyamasheke.

Nk’uko umuyobozi wa coomsel, Mbanjineza Jonathan abitangaza, ngo iyi nzu y’igorofa izaba igizwe n’amazu atatu agerekeranye izaba irimo ibyumba bizakorerwamo ubucuruzi hasi, iyo hagati izabamo ibiro bya koperative n’ububiko bw’ibikoresho byayo, naho iya nyuma izaba irimo icyumba mberabyombi kizajya gikorerwamo ibirori  bitandukanye, ibi bikazaba birushaho kwinjiza umutungo muri koperative.

Umuyobozi wa coomsel akomeza atangaza ko aho inyubako igeze ubu imaze gutwara miliyoni zisaga 36 z’amafaranga y’urwanda, inzu ya kabiri bari kubaka ubu ikazuzura neza bigeze ku mafaranga y’urwanda miliyoni 43.  Inzu ya gatatu ariyo bazagarukiraho izubakwa mu mwaka wa 2013, inyubako yose ikazatwara amafaranga angana na miliyoni 60 z’amafaranga y’urwanda.

General Major Ngendahimana Jérôme, umugaba w’inkeragutabara wungirije wari wasuye iyi koperative yabashimiye igitekerezo bagize cyo kwishyira hamwe kuko ngo iyo abantu bishyize hamwe ibyagaragaraga nk’ibidashoboka babigeraho, ndetse anabashimira ibikorwa bakora muri rusange.

Yavuze ko ubwo umugaba w’inkeragutabara Lieutenant General Freud Ibingira yasuraga inkeragutabara zo mu ntara y’iburengerazuba bamugejejeho gahunda bafite maze akabemerera inkunga ingana na miliyoni 3 akaba yabashyikirije sheki y’izo miliyoni kuri uyu munsi  wok u itariki 05/06/2012, akaba yanabijeje ko nibongera gukora n’ibindi bikorwa bifatika nta kabuza bazaterwa inkunga.

Coomsel igizwe n’abanyamuryango 85 barimo abagore 29 n’abagabo 56 bakora akazi ko gucunga umutekano ahantu hatandukanye n’indi mirimo yo mu masoko.

 

 

 

 

 

Rwanda | Intara y amajyepfo abashinzwe

Rwanda : Intara y’amajyepfo: abashinzwe imibereho myiza barasabwa kugira uruhare mu gusubiza abana bahoze mu bigo mu miryango

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Intara y amajyepfo abashinzweHashize amezi hafi atandatu hatangijwe gahunda yo gukura abana mu bigo barererwamo bakajya kurererwa mu miryango. Ingengo y’imari y’umwaka utaha izatangirana n’ukwezi gutaha kwa Nyakanga, izatangirana n’ibikorwa byo gufasha aba bana gushyirwa mu miryango. Ni muri urwo rwego abashinzwe imibereho myiza mu mirenge hamwe n’abashinzwe irangamimerere ndetse n’abayobora ibigo by’imfubyi bo mu Ntara y’amajyepfo bahawe amahugurwa abategura gufasha muri iki gikorwa kuva tariki ya 26 kugeza kuya 27 Kamena.

Aya mahugurwa yateguwe n’Inama y’Igihugu y’abana hamwe na komisiyo y’igihugu yo gusezerera abasirikare no kubasubiza mu buzima basanzwe, yeretse abari batumiwe mu mahugurwa ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku bana barererwa mu bigo ndetse na gahunda n’ingamba Leta y’u Rwanda yafashe mu kubashyira mu miryango akaba ari ho barererwa.

Abashinzwe imibereho myiza ndetse n’irangamimerere mu mirenge barasabwa kuzafasha muri iki gikorwa cyo gusubiza abana mu miryango basobanurira abaturage akamaro k’iki gikorwa ndetse bakanagira uruhare mu kumenya imiryango iziyemeza kwakira aba bana, bareba niba koko bakwiye kubakira.

Aba bakozi b’imirenge kandi nibo bazamenya niba abakiriye abana biyemeje kubagira ababo (adoption), cyangwa niba biyemeje kubarera kugeza bakuze bakabasha kwirwanaho. Ibi bizagaragarira mu masezerano aba babyeyi bazakira abana bazagirana n’aba bayobozi, hanyuma inyandiko zigashyingurwa mu biro by’imirenge.

Abashinzwe imibereho myiza banasabwa kuzakurikiranira hafi abana igihe bageze mu miryango yabo cyangwa ibarera, bakareba ko impamvu zari zatumye bakurwa cyangwa bava muri iyi miryango zidasubira.

Mukantabana Seraphine, Komiseri muri komisiyo y’igihugu yo gusezerera abasirikare no kubasubiza mu buzima basanzwe ati “Kera umwana wese yarererwaga mu muryango. Mu kazi mushinzwe ka buri munsi muharanire ko nta bana barererwa mu bigo by’imfubyi bazongera kubaho. Abafite ababyeyi bazasubizweyo ababyeyi babo babiteho, ababuriwe inkomoko bakirwe n’ababyeyi b’impuhwe, abakuru baremerwe, bafashwe kwitunga.”


 

Rwanda : Intara y’amajyepfo: Muri Nyakanga 2013, gutura mu midugudu bizaba biri ku rugero rurenga 70%

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari, ni we wavuze ko umwaka utaha w’ingengo y’imari, ni ukuvuga uzahera muri Nyakanga 2012 ukarangira muri Kamena 2013, uzarangira abaturage bo mu Ntara y’amajyepfo batuye mu midugudu ku rugero ruri hejuru ya 70%. Hari nyuma y’inama mpuzabikorwa y’Intara ayobora yabereye mu cyumba cy’Inama cya Hoteli Credo ku itariki ya 5 Kamena.

Nk’uko byagaragajwe muri iyi nama, mu Ntara y’Amajyepfo bateganyaga ko mu mpera za Kamena 2012, ingo 63% zizaba zituye mu midugudu. Uyu muhigo wagezweho, kubera ko ubu gutura mu midugudu byageze kuri 65%.

Gahunda yo guca nyakatsi ni yo yatumye uyu muhigo ubasha kugerwaho ku buryo bushimishije. Kuri ubungubu, hatangiye gahunda yo gushishikariza abantu bose kujya mu midugudu. Abatuye nabi bo, ni ukuvuga abatuye ahantu habi hashobora kuba hatuma bagwirirwa n’ibiza, bo bagomba kwimuka.

Guverineri Munyantwari ati: “muri abo batuye nabi, hari abasanganywe inzu ntoya ku buryo isakaro ryazo ritazakwirwa ku nzu bazubaka mu midugudu. Ab’abakene tuzashaka uko tubunganira. Abifite bo nta kibazo baduteye.”

Gahunda yo gushishikariza abantu gutura mu midugudu izaherekezwa no gukomeza kugeza ibikorwa remezo nk’amashanyarazi n’amazi mu midugudu ku buryo bizatuma abasanzwe batuye hanze yayo bitabira kuyituramo.


 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia