Tag Archive | "Rwanda rain"

Rulindo : ubuyobozi bwiyemeje gufasha abaturage bahuye n’ibiza kubona aho gutura .

Rulindo : ubuyobozi bwiyemeje gufasha abaturage bahuye n’ibiza kubona aho gutura .

Tags: , , , , , , , ,


Rulindo : ubuyobozi bwiyemeje gufasha abaturage bahuye n’ibiza kubona aho gutura .Ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo, bugiye gufasha abaturage bahuye n’ibiza kwimuka bagatuzwa ahagenwe ku midugudu, kimwe n’abandi bumva bakwimuka aho batuye kubera impungenge baba bahafitiye.

kubera ikibazo cy’imisozi  aka karere gatuyemo, abaturage bose barasabwa kuba maso no kumenya ahantu hose haba hari ikibazo mu bijyanye n’imiturire. Ni muri urwo rwego ubuyobozi busaba abaturage kumenya no kwerekana ahantu hose haba haturuka amazi y’ibisure.

Ayo mazi ngo usanga akenshi aturuka mu misozi ,agasohokera hagati mu butaka.

Aya mazi ashobora gusenya no guhanantura imisozi n’amazu aho usanga n’amazu yitwa ngo yubatse ahakwiye guturwa ashobora kuba yatwarwa, cyane cyane nko mu midugudu. N’ubwo abaturage basabwa kwimuka bagatura ku midugudu,ngo ntibyatuma birara,kuko naho ibisure byahagera.

ubuyobozi bw’aka Karere bukaba buvuga ko abaturage bose batuye ahantu hadakwiranye no guturwa bakwimukira mu midugudu.

Gusa ariko n’ubwo umuyobozi w’aka karere Kangwagye Justus,asaba abaturage bose bagomba kwimuka ko bakwimuka vuba na bwangu ,abaturage bo baravuga ko kuri ubu ikibanza kibona umugabo kigasiba undi, kubera ko muri iki gihe baturage bakeneye ibibanza ari benshi.

Nyuma y’uko iyi nvura ihitanye uyu mubare utari muke w’abantu,Ubuyobozi bw’Akarere bukaba bwarafashe ingamba z’uko abaturage bose batuye ku misozi y’ibihanamanga bagomba kwimuka bagatura ku midugudu,gusa ikibazo kikaba ari uburyo hakorwa igurana ry’ubutaka ku baturage.

Kuri iki kibazo kijyanye n’ingurane umuyobozi w’akarere ka Rulindo akaba avuga ko hagiye kubaho kunvikanisha abaturage bagomba kwimuka n’abagomba kuguranira bagenzi bagenzi bityo ikibazo kigakemuka.

Yagize ati “Abaturage bazaguranira bagenzi babo nabo bature aheza kuko niko gahunda imeze,naho ku birebana n’ingurane hagati yabo ubuyobozi buzabibafashamo,kuko barasa nk’abagorana.”

Uyu muyobozi kandi agira inama abaturage y,uko bashobora no kuba bakwiteranya ubwabo bakaba bagura ubutaka bwa Leta,bityo bakaba babuturamo nta nkomyi.

Imiturire mibi ya bamwe mu batuye akarere ka Rulindo, ikaba yarabaye imwe mu mpamvu zatumye abantu bagera ku  10 bapfa mu Mirenge itandukanye bazize invura idasanzwe yaguye muri aka karere.

 

Red Cross gives iron sheets to displaced families

Kirehe: Red Cross gives iron sheets to displaced families

Tags: , , , , , , , ,


About 24 families in Gahara sector in Kirehe District have been given iron sheets for roofing after their houses were recently destroyed by heavy rainfall with storms, leading to a disastrous situation. Red cross Rwanda donated this on 24th.March.2013.

Red Cross gives iron sheets to displaced families

304 iron sheets were given to 24 families

 The heavy rainfall that fell on the 11th of February 20134 destroyed about 87 houses including 2 cells offices, village offices and schools in Gahara district. The ministry of Disaster Management and Refugee Affairs (MIDIMAR) interfered on the 14th.Feb.2013 and gave necessary materials to the displaced.

The Kirehe district administration with the support of Red Cross then decided to step in and give iron sheets to 24 families as well as help residents in the community work to build for those whose houses were destroyed by the rain.

Red Cross gives iron sheets to displaced families

The mayor of Kirehe district talking to the people

 Hirariya Nyirahabimana a recipient of iron sheets just like most others says she is grateful for being able to rebuild her house that was destroyed in the rain.

For Fustine Kayiranga who had tried everything to rebuild his house but failed due to financial constraints is grateful for the offer of the iron sheets and is hopeful at the prospects of having a home again.

The mayor of Kirehe district Protais Murayire reminded the displaced people who were given iron sheets to always make strong the roofs and to tie them tightly not to be taken away by strong winds.

The 24 families were given about 304 iron sheets out of 999 needed iron sheets to give all the displaced people homes. Red Cross and Kirehe district say the remaining will also be provided in time for all people to have roofs over their homes.

imvura yacyerereje ibikorwa byo kubakira

Rwanda | Rubavu: imvura yacyerereje ibikorwa byo kubakira abatuye Kanembwe

Tags: , , , , , ,


imvura yacyerereje ibikorwa byo kubakira

I kanembwe amwe mumazu atuwemo n’abavuye k’umusozi wa Rubavu

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu butangaza ko imvura ikomeje  kugwa muri aka karere yabangamiye igikorwa cyo kubakira abatishoboye batujwe Kanembwe.

Mu urugendo Minisitiri w’intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi yakoreye mu karere ka Rubavu taliki ya 15/09/2012 yasabye ko imiryango igera ku 122 itishoboye iri muri burende Kanembwe yubakirwa mu gihe cy’ukwezi ikaba yavuye muri Burende naho Minisitere y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi igatanga amabati hamwe na MINALOC.

Kugeza ubu ubwo twasuraga ibikorwa byo kubakira abaturage bakiri muri burende taliki ya 2/11/2012, amazu 6 niyo amaze kuzura aho yubakwa n’abakorerabushake ba Croix Rouge y’u Rwanda ariko bakaba barabangamiwe n’imvura ikomeje kwibasira aka karere.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bwagowe no kubona igitaka cyo kugeza Kanembwe naho kihegereye ngo ntibyari koroha kubumba amatafari kandi n’ibiti bitaboneka, gusa ngo hakoreshejwe uburyo bwo gukoresha imashini zibumba amatafari agahita akoresha zitwa idraform, nabwo ariko imvura igwa yabangamiye iki gikorwa.

Minisiteri y’imicungire y’ibiza nayo yatanze amabati 4500 mu mabati arenga ibihumbi 8000, akarere kakaba kagitekereza ubundi buryo kakoresha kugira ngo iyi miryango ishobore kuva muri burende, aka karere kakaba gatangaza ko iki gikorwa gishobora kuzarangira gitwaye amafaranga Atari munsi ya miliyoni 170 mu gutunda itaka no kubaka.

Kanembwe hatujwe imiryango irenga 1200 yakuwe k’umusozi wa Rubavu uretse ko hatujwe nabamwe bakuwe Gishwati, abatishoboye barimo kubakirwa ariko kubera ukuntu habaye hanini harategurwa no kubakwa amashuri n’ivuriro abahatuye bagomba gukoresha.

 

 

RWANDA : GISAGARA SAVE ABO IBIZA BYASENYEYE

RWANDA | GISAGARA: SAVE ABO IBIZA BYASENYEYE BARASABA INKUNGA NGO BONGERE BABONE AHO BABA

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , , ,


RWANDA : GISAGARA SAVE ABO IBIZA BYASENYEYEKubera imvura nyinshi n’umuyaga bimaze iminsi mu turere dutandukanye harimo n’aka Gisagara, habayeho kwangirika kw’ibikorwa bitandukanye birimo n’amazu yari atuwemo. Abasenyewe n’ibi biza bo mu karere ka Gisagara umurenge wa Save bo barasaba ko ubuyobozi bwabafasha bakabona inkunga ya bagenzi babo mu miganda maze bakongera bakubaka kugirango babone aho kuba.

Muri uyu murenge wa Save akagari ka Gatoki, umuyaga n’imvura byasenyeye abaturage, amazu amwe aragwa burundu naho andi arasakambuka ku buryo atabasha kongera guturwamo adakozwe. Imiryango yahuye n’ibi bibazo kugera ubu yabaye ishakiwe aho gucumbika mu baturanyi mu gihe ubuyobozi bugishaka ibisubizo.

NTAWUMENYUMUNSI Pascal, umwe mu basenyewe aravuga ko kuri we ari igihombo gikomeye kandi ko kugera ubu nta bundi bushobozi afite bwo kubaka kandi inzu ye yasenyutse akiyubaka, yiteguraga no kuyikoreramo ubukwe mu gihe cya vuba.

Aragira ati “Inzu yanjye nari maze kuyisakara ndetse naratangiye no guteramo umucanga mo imbere, yari imaze kuntwara byibura nk’amafaranga agera ku 500.000 y’ u Rwanda, none ubu byanyobeye kuko nta bushobozi mfite bwo kongera kwiyubakira ariko nk’ubuyobozi budufashije tukabona inkunga y’isakaro, abaturage nabo bakadufasha mu muganda tukongera tukubaka byadufasha cyane”.

Nk’uko Pascal yabivuze rero,  n’abandi bagenzi be bahuye n’iki kibazo baravuga ko bibagoye cyane kuzongera gushykira aho kuba ariko ngo ubuyobozi nibubibafashamo n’abaturage bakemera kubafasha mu gikorwa cy’umuganda ngo bizaba ari igikorwa cyiza kizabafasha kongera kubona aho batura.

Ubuyobozi bw’aka kagari ka Gatoki nabwo buravuga ko butagamije gutererana aba baturage, kandi ko kuva ibi biza byanabasenyera bitabiriye kubabarura kugirango bubakorere ubuvugizi mu murenge nawo ugeze ikibazo ku rwego rw’akarere.

CYUZUZO Innocent umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gatoki yagize ati:

“Ibibazo by’aba baturage twabimenye, ndetse twanabaruye amazu yasenywe n’ibiza, imiryango tuyishakira aho icumbika mu baturanyi bagiye bafite nk’andi mazu batabagamo, hanyuma kandi turabakorera ubuvugizi ku murenge nawo ubigeze ku karere mu rwego rwo kubafasha kubona isakaro ariko ibindi byose kongera kuzamura amazu, ndetse no kuzashyiraho ayo masakaro bizakorwa n’abaturage mu muganda, nk’uko n’ubundi abatishoboye n’abandi bagize ibyo bibazo twagiye tubafasha”.

Ubuyobozi bw’aka kagari kandi bwaboneyeho no kongera gushishikariza abaturage gutera ibiti bigamije kurwanya isuri ndetse n’umuyaga by’umwihariko cyane ko nk’amazu yavuyeho ibisenge byagiye bitwarwa n’umuyaga kubera ko uduce aherereyemo nta biti biharangwa.

Amazu yangijwe n’ibiza yose hamwe muri aka kagari ka Gatoki aragera ku 9, agera kuri 4 muri yo yaguye burundu naho andi 5 avaho ibisenge.

 

Rwanda | Nyamasheke: Urubura rwibasiye amazu n’imyaka y’abaturage mu murenge wa Karengera.

Tags: , , , , , ,


Kuri uyu wa kabiri tariki ya 25/09/2012, mu murenge wa Karengera, mu kagari ka Miko, mu tugari twa Nyabwinshi na Kabisheshe, imvura ivanze n’urubura yaguye mu masaha ya saa munani n’igice z’amanywa (14h30) maze yangiza amazu asaga 50 n’imyaka itandukanye y’abaturage.

Amakuru dukesha umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karengera, Niyitegeka Jérôme, ngo amazu 53 niyo yangiritse ku gisenge kubera urubura rwayaguyeho.

Akomeza atangaza ko uru rubura rwangije imyaka y’abaturage ariyo urutoki rungana na hegitari 26, imyumbati ku buso bungana na hegitari 38, amatunda ahinze ku buso bwa hegitari 16 n’imboga ziri ku buso bwa hegitari 30.

Hangiritse kandi ibigori biri kuri hegitari 25, ibishyimbo ku buso bwa hegitari 32, icyayi kiri ku buso bwa hegitari 21, hegitari 20 z’ibijumba n’ibiti bya Avoka bigera kuri 300.

Nyuma y’ibi biza, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karengera yasuye abaturage maze arabihanganisha.

 

 

 

 

 

Rwanda | Ngoma: Ibihe by’imvura ntibiburana n’ amakimbirane ashingiye ku kudafata amazi yo kumazu

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , , ,


Nubwo ubuyobozi bwo mu kagali ka Cyasemakamba  ho mu murenge wa Kibungo butangaza ko amakimbirane hagati y’ abaturanyi ashingiye ku kudafata amazi ava ku mazu agenda agabanuka,hari abaturage bavuga ko aya makimbirane agihari.

 

Mu minsi mike imvura iguye imanza zatangiye kuvuka zishingiye ku kudafata amazi yo kumazu aho bamwe barega abandi ko amazi bayayoborera mu rugo rwe.

 

Urubanza ruherutse ni urwumusaza Venant utuye mu kagali ka Cyasemakamba aho umuturanyi we bakunda kwita Fisi yamuregaga ko ayoborera amazi mu gipangu cye.

 

Hari n’undi mugabo  witwa Kayinamura nawe utuye muri aka kagali avuga ko yakomeje kurega umuturanyi we ko amuteza amazi yo kunzu ye mu rugo.

 

Uyu mugabo avuga ko ikibazo cye uwahoze ari umuyobozi w’akarere ka Ngoma Niyotwagira Francois  ubwo yeguraga kubuyobozi ,yasize ataragikemura nubwo yari yabisabwe n’ umuyobozi w’ intara y’ iburasirazuba.

 

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akagali  ka Cyasemakamba  Kamanzi Lucien ibi bivugwamo,atangaza ko kubera ubukangurambaga bagiye bakorera abaturage babumvisha amabwiriza ya leta yo gufata amazi,ibibazo nkibi byagabanutse.

 

Yagize ati” Abaturage tubakangurira  gahunda ya leta ivuga ko buri muturage agomba gufata amazi ava kunzu ye acukura icyobo kiyafata ,cyangwa akagira ikigeza n’umureko ayo mazi ajyamo. Kugeza ubu ibyo izo manza ntizari ziherutse.”

 

Ikibazo cy’ amazi ava ku mazu cyagiye gishwanisha abantu ndetse bikaba n’ intandaro y’ amakimbirane mu baturanyi.

 

Nyuma y’aho leta ifatiye umwanzuro kuri iki kibazo ishyiraho amabwiriza yo gufata amazi kuri buri muntu ndetse n’ ibigo bya leta n’ ibyigenga,aya makimbirane yagiye agabanuka.

 

 

 

Rwanda | Ngoma: Ibihe by’imvura ntibiburana n’ amakimbirane ashingiye ku kudafata amazi yo kumazu

Tags: , , , , , ,


Nubwo ubuyobozi bwo mu kagali ka Cyasemakamba  ho mu murenge wa Kibungo butangaza ko amakimbirane hagati y’ abaturanyi ashingiye ku kudafata amazi ava ku mazu agenda agabanuka,hari abaturage bavuga ko aya makimbirane agihari.

Mu minsi mike imvura iguye imanza zatangiye kuvuka zishingiye ku kudafata amazi yo kumazu aho bamwe barega abandi ko amazi bayayoborera mu rugo rwe.

Urubanza ruherutse ni urwumusaza Venant utuye mu kagali ka Cyasemakamba aho umuturanyi we bakunda kwita Fisi yamuregaga ko ayoborera amazi mu gipangu cye.

Hari n’undi mugabo  witwa Kayinamura nawe utuye muri aka kagali avuga ko yakomeje kurega umuturanyi we ko amuteza amazi yo kunzu ye mu rugo.

Uyu mugabo avuga ko ikibazo cye uwahoze ari umuyobozi w’akarere ka Ngoma Niyotwagira Francois  ubwo yeguraga kubuyobozi ,yasize ataragikemura nubwo yari yabisabwe n’ umuyobozi w’ intara y’ iburasirazuba.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akagali  ka Cyasemakamba  Kamanzi Lucien ibi bivugwamo,atangaza ko kubera ubukangurambaga bagiye bakorera abaturage babumvisha amabwiriza ya leta yo gufata amazi,ibibazo nkibi byagabanutse.

Yagize ati” Abaturage tubakangurira  gahunda ya leta ivuga ko buri muturage agomba gufata amazi ava kunzu ye acukura icyobo kiyafata ,cyangwa akagira ikigeza n’umureko ayo mazi ajyamo. Kugeza ubu ibyo izo manza ntizari ziherutse.”

Ikibazo cy’ amazi ava ku mazu cyagiye gishwanisha abantu ndetse bikaba n’ intandaro y’ amakimbirane mu baturanyi.

Nyuma y’aho leta ifatiye umwanzuro kuri iki kibazo ishyiraho amabwiriza yo gufata amazi kuri buri muntu ndetse n’ ibigo bya leta n’ ibyigenga,aya makimbirane yagiye agabanuka.

 

 

Rwanda : Gufata amazi hakoreshejwe ibyobo si umuti urambye

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Byagiye bigaragara ko amazi aturutse ku bisenge by’amazu agira uruhare mu kuzisenya, akagira uruhare mu gusenya inzu zegeranye ndetse n’ibikorwa remezo. Ibi byatumye abantu bose basabwa gucukura ibyobo bifata amazi iwabo. Ibi ariko ngo byaba ari umuti utarambye kuko bishobora kuzatera ibindi bibazo mu bihe bizaza.

Bimenyimana Eraste, umukozi ushinzwe iby’ubwubatsi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire (RHA) avuga ko ubundi inzira nyayo y’amazi yakagombye kuba iyajyana mu nzuzi aho kuyinjiza imbere mu butaka.

Ubundi, ngo iyo amazi ayobowe mu butaka, agenda yinjiramo buke bukeya akagenda ahindura imiterere yabwo ku buryo ngo ubutaka bwari busanzwe bukomeye bushobora kuzagera aho bukoroha. Mu gice cy’ubutaka bwubatseho amazu menshi, haboneka bene ibi byobo byinshi. Hari n’igihe bigera aho bikuzura hagacukurwa ibindi iruhande rw’ibya mbere. Uwatekereza ko aya mazi ashobora kuzatuma ubutaka yagiye yinjiramo buke bukeya buzagera aho bukoroha cyane bukaba bwashwanguka ntiyaba yibeshye.

Abantu bamwe bati « buriya mu Koyovu cy’abakire hazagera aho hashwanyuke, amazu arigite, nk’uko byagenze muri Brésil mu minsi yashize, bitewe n’amazi ayoborwa mu butaka bwaho ». Abandi bati « ibyobo bifata amazi mu misozi ihanamye bizagera aho bitume iyo misozi igwa ».

Ibyo ari byo byose, n’ubwo inkangu igenda iritura imisozi imwe n’imwe mu Rwanda itaba yatewe n’ibyobo bifata amazi, ahubwo ahantu iyo misozi iherereye, no kubera imvura nyinshi rimwe na rimwe, nta n’uwabura kugira impungenge z’aya mazi ayoborwa mu butaka aho kuyoborwa mu nzuzi.

N’ubwo nta n’ahavugwa ko kugwa kw’inyubako zo muri Brésil byatewe n’amazi yayobowe mu byobo bifata amazi, izi mpungenge zifite ishingiro. Bimenyimana ati : « umuti urambye wo kurwanya ko amazi yangiza ibikorwa remezo ndetse n’inyubako ni ukubaka za ruhurura ziyayobora mu migezi, nyamara zirahenze ». None hazakorwa iki ?

Ibyo ari byo byose ubuyobozi bw’igihugu bushinzwe ibikorwa remezo, ibidukikije ndetse no gukumira ibiza bwari bukwiye gushaka umuti w’iki kibazo hakiri kare.


 

Rwanda | Kabare: Imvura yasenyeye imiryango irindwi

Tags: , , ,


Imiryango irindwi yo mu murenge wa Kabare mu karere ka Kayonza yasenyewe n’imvura yaguye tariki 10/05/2012. Amazu atandatu yagiye yangirika ibikuta ariko asigara ahagaze, indi imwe iragwa burundu. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabare, Dusingizumukiza Alfred yavuze ko abari batuye muri iyo nzu yasenyutse burundu bahise bajya gucumbika mu baturanyi.

Uyu muyobozi yongeyeho ko kuba ayo mazu yangiritse byatewe ahanini n’uko yubakishijwe amatafari ya Rukarakara, kandi imvura ikaba imaze icyumweru cyose igwa hafi buri munsi muri uwo murenge, ari nako ikomeza gushegesha ayo mazu.

Ati “Urabona imyubakire yo mu cyaro, iyo imvura iguye rimwe byanze bikunze hari uburyo yangiza inzu kubera ko iba yubakishije rukarakara, noneho utekereze ko yari imaze icyumweru cyose igwa hafi buri munsi”

Uretse ayo mazu yangiritse ngo hari n’imyaka yangiritse uretse ko batararangiza kubarura ahantu hose ngo barebe ibyangiritse uko bingana. Dusingizumukiza avuga ko ubu ari gutabariza abo baturage, akavuga ko yamaze gutanga raporo mu buyobozi bwo hejuru kugira ngo abo baturage bafashwe.

Ni ku nshuro ya gatatu imvura isenya amazu mu karere ka Kayonza mu gihe kitageze ku mezi abiri. Mu kwezi kwa kane abaturage bo mu mirenge ya Ruramira na Mukarange na bo basenyewe n’imvura ivanze n’umuyaga, ibisenge by’amazu ya bo biraguruka. Icyo gihe nibwo  n’igisenge cy’ibiro by’intara y’uburasirazuba cyangiritse kubera iyo mvura yari ivanze n’umuyaga yari yibasiye uduce twinshi mu ntara y’uburasirazuba.

 

 

 

 

 

Ibiza bituruka ku

Rwanda | Ibiza bituruka ku mvura nyinshi bikomeje kwiyongera mu Karere ka Nyabihu

Tags: , , , ,


Imvura nyinshi ikomeje kwibasira  uturere two mu burengerazuba bw’ u Rwanda muri ibi bihe. Tumwe muri two harimo Nyabihu, Musanze, Rubavu, Ngororero n’utundi. Akarere ka Nyabihu, Musanze na Rubavu tutibagiwe na Ngororero, mu bihe by’imvura dukunze kwibasirwa n’ibiza, bitera ingaruka nyinshi.

Rwanda | Ibiza bituruka ku

imfu z’abantu, gukurwa mu byabo, gusenyuka kw’amazu no gusigwa iheruheru ni bimwe mu ngaruka z’ibiza

Zimwe mu ngaruka nyinshi ziterwa n’imvura nyinshi yibasiye akarere ka Nyabihu muri iki gihe cy’itumba ndetse ikaba ikinakomeje.harimo imfu z’abantu . Twababwira ko Ibiza biherutse kuba muri Mata/2012 byahitanye abantu bagera  kuri 2.  Harimo uw’imyaka 13 n’uw’imyaka 18,bombi bo mu Karere ka Nyabihu. Uretse imfu z’abantu,amazu ya bamwe yagiye asenyuka,aho habaruwe muri mata/2012 amazu agera kuri 86 yasenyutse ndetse n’andi 89 yari yugarijwe n’amazi ku buryo nayo yashoboraga gusenyuka.

Gusa iyi mibare y’amazu yabaruwe asenyuka ikaba igenda iiyongera kuko bitewe n’imvura ikomeje kugwa,urugero nk’iyaguye mu ijoro ryo kuwa 3 Gicurasi 2012 nayo yangije ibintu byinshi,harimo amazu yasenyutse mu gace ka Mukamira,ahitwa Rurengeri no mu nzira zerekeza mu isantire yitwa Byangabo iri mu karere ka Musanze. Uretse gusenyuka kw’amazu,gusiga iheruheru abaturage,kuvanwa mu byabo n’ibindi hari n’izindi ngaruka iyi mvura nyinshi igwa I Nyabihu iteza.

Ibiza bituruka ku

Kwangirika kw’imyaka bitewe n’isuri, inkangu zifunga imihanda nyabagendwa, impanuka nabyo ni ingaruka ziterwa n’imvura nyinshi igwa mu burengerazuba

Muri izo ngaruka harimo amasuri yangiza imigezi n’ibiyaga. Urugero nk’ikiyaga cya Karago ubu cyafatiwe ingamba z’uburyo cyabungwabungwa kirindwa amasuri ariko nubwo zifatwa amasuri akaba akikigeramo bitewe n’ibiza by’imvura nyinshi. Izindi ngaruka zikaba ari ugutwarwa no kurengerwa kw’imyaka imwe n’imwe y’abaturage amahegitari menshi. Iyo myaka ikaba yiganjemo ibirayi,ibishyimbo,icyayi,amashu,imboga,ibiti , zitandukanye n’iyindi.  Ibidukikije bitandukanye nabyo bikaba bihangirikira.

Izindi ngaruka zikomeye zagiye ziterwa n’ibiza bitewe n’imvura,harimo kwangirika kw’ibikorwa remezo nk’imihanda. Urugero nk’umuhanda Ngororero-Mukamira, ukunze kwibasirwa n’inkangu mu murenge wa Rambura ,n’ubu tubivuga kuri uyu wa 04 Gicurasi 2012 ukaba warongeye gufungwa  n’inkangu y’umusozi wamanutse ukawugwamo,bityo bikaba bibangamira ingendo zawukorwagamo aho abashoferi bahererekanya abagenzi.

Kuri izi ngaruka kandi hiyongeraho impanuka zikunze kuba bitewe n’ubunyerere bw’imihanda,amazi menshi aba ayirimo,ibyondo n’ibindi. Muri iki gihe hakaba hakunze kugaragara impanuka zimwe na zimwe mu muhanda Rubavu-Musanze. Impungenge zikaba zakomeza kuba nyinshi igihe imvura y’umurengera izakomeza kugwa kuko mu butaka bw’imisozi y’ibirunga n’amakoro ingaruka zaba nyinshi,bitewe n’uko buhita bumanukanwa byoroshye n’amazi;bigatera amasuri,inkangu,ibyo byose bikazana ingaruka nyinshi zirimo izo tumaze kubona. Imirenge ikunze kwibasirwa cyane n’ibiza mu Karere ka Nyabihu akaba ari Bigogwe,Karago,Jenda na Mukamira.


Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia