Mu cyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge kimaze gusozwa, abaturage b’akarere ka Gisagara bahawe inyigisho nyinshi zitandukanye, ariko icyagarutsweho bongeye gusobanurirwa ni uko nta bwiyunge bushoboka abantu batishyize hamwe, ngo abagize nabi n’abagiriwe nabi bagire umwanya wo guhura baganire, habeho gusaba imbabazi no kuzihabwa.
Umuryango International Alert, umufatanyabikorwa muri aka karere ka Gisagara ukaba ufasha abaturage mu bikorwa by’ubumwe, urongera guhamagarira abaturage kwishyira hamwe, bitari gusa kugirango bagere ku bumwe n’ubwiyunge ahubwo kuko hejuru y ‘icyo bazanafatanya mu bikorwa bigamije kubateza imbere.
Umuyobozi wa Internatonal Alert mu Rwanda no mu Burundi madamu BAZIGAGA, arongera kwibutsa abaturage ba Gisagara ko igihe cyose umuntu adafite icyo akora, akabaho azerera gusa ari bwo azanabona umwanya w’amacakubiri, ariko ngo abantu bishyize hamwe bagashakisha icyo bakora baboneraho kurenga ibibazo iki gihugu cyagize bakabona agaciro ko kubana ko biruta guhora bacanamo. Icyo rero basabwa ni ukwishyirahamwe abahemutse bakemera amakosa yabo kandi bagasaba imbabazi, abahemukiwe nabo bakagerageza kubirenga bakababarira n’ubwo bitoroha.
Uyu muryango International Alert, ufasha abaturage binyuze mu matsinda y’ubumwe n’ubwiyunge, uranakomeza gusaba abaturage bo muri aka karere, kuyagana kuko hari byinshi bungukiramo birimo kuruhuka ku mutima binyuze mu biganiro bahabwa, ndetse no muri gahunda zo kwiteza imbere barafashwa kuko bigishwa gukora imishinga mito mito ibafasha kuzamuka.
Ubuyobozi bw’aka karere ka Gisagara nabwo bwunga mu ry’uyu muryango, buvuga ko ari ngombwa ko abaturage bazamuka bakarenga amateka mabi yaranze iki gihugu, bakababarirana ndetse bakanagerageza gukorera hamwe kugirango bashakishe ibibateza imbere.
Bwana Leandre KAREKEZI umuyobozi w’aka karere aragira ati “Birakwiye ko turenga amateka mabi yaranze iki gihugu, ntiduheranwe n’agahinda n’urwango, ahubwo dukwiye kwiyunga, tugashyirahamwe, tukubaka, kandi tugaharanira kwiteza imbere tubinyujije mu mashyirahamwe atandukanye”.
Akarere ka Gisagara kari mu turere twabayemo ubwicanyi bukabije mu gihe cya Jenoside, ari nayo mpamvu abaturage bako uyu munsi bahamagarirwa cyane gushyira hamwe, no kutareka hari uwakongera kubacamo ibice.









