Posted on 26 August 2012
Tags: Rwanda, Rwanda housing, Rwanda leaders, Rwanda people, Rwanda responsibilities, Rwanda Rwamagana
Abayobozi b’ibanze mu Karere ka Rwamagana bagiye kujya bishyuzwa amafaranga azajya aba yaratanzwe ku nyubako zubakwa bitemewe, nyuma zigasenywa kuko baba batazigaragaje kuva zitangira kubakwa, bikazatera abaturage igihombo.
Icyi cyemezo cy’inama y’Umutekano y’Akarere ka Rwamagana cyafashwe nyuma yo kubona ko muri ako Karere abayobozi barebera abaturage bakubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hanyuma byagaragara byaratinze abaturage bagasenyerwa kandi abayobozi b’ibanze batarigeze bababuza kubaka mu ntangiriro.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge muri Rwamagana bamenyeshejwe ko Inama y’umutekano y’Akarere ka Rwamagana ya tariki 23/8/2012 yemeje ko ahazongera kugaragara inyubako zigomba gusenywa hazajya hanarebwa abayobozi b’ibanze bayobora ako gace bakaryozwa igihombo umuturage usenyewe azaba agize.
Icyi cyemezo ariko kitarasobanura neza umuyobozi uzajya yishyuzwa ari uwo ku ruhe rwego nticyakiriwe neza na bamwe mu bayobozi b’ibanze twavuganye. Baravuga ko abayobozi bazajya bitana ba mwana ku muyobozi nyawe wari kubuza umuturage kubaka unakwiye kubiryozwa.
Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ati “Nizere ko kiriya cyemezo cyitazemezwa n’inama njyanama kuko cyaba kirimo urujijo n’akarengane. Ntibyazoroha kumenya ari inde ukwiye kubuza abaturage kubaka hagati y’abakuru b’umudugudu, abayobozi ku Kagari cyangwa ku Murenge ku buryo abayobozi twazajya twitana ba mwana.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge utashatse ko amazina ye atangazwa nawe aragira ati “Ubundi gusenyera abubatse bitemewe n’amategeko ni igihano gisanzwe guhabwa umuturage utubahirije ibyo amategeko ateganya. Guhana umuyobozi rero ni ukwirengagiza ko umuturage ushaka kubaka ari we ufite inshingano yo gusaba uburenganzira mbere yo kubaka. Ntibikwiye rwose gufata umwanzuro nk’uriya.”
Icyi cyemezo cy’inama y’umutekano y’Akarere gifashwe mu gihe mu duce twinshi twa Rwamagana hakomeje kugaragara abaturage bubaka mu buryo butemewe n’amategeko, abayobozi ku rwego rw’Akarere bakavuga ko ari abayobozi bo hasi mu midugudu no mu Tugari badakurikirana ngo bamenye uwatangiye kubaka buri munsi, bamukurikirane cyangwa babimenyeshe inzego nkuru hakiri kare.
Guverineri Uwamariya Odette uyobora Intara y’Iburasirazuba aherutse kumenyesha abayobozi b’Uturere ko bidakwiye ko abayobozi bazongera kujya batakaza umwanya n’ingufu z’igihugu mu gusenyera abubatse mu buryo butemewe n’amategeko kandi izo nyubako zubakwa abayobozi barebera.
Posted on 25 August 2012
Tags: aba, abantu, bantu, cyangwa, Gisagara, Ibuka, kuko, nbsp, Rwanda Genocide, Rwanda Gisagara, Rwanda people, Rwanda responsibilities, Rwanda Security, Rwanda suviovors, uko, umutekano
Uhagarariye Ibuka mu karere ka Gisagara aravuga ko umutekano w’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 mu Rwanda ukwiye kwitabwaho ku buryo bwihariye bitewe n’uko bakunze guhura n’ibibahungabanya kurusha abandi bivuye ku mibereho barimo.
Bwana Emmanuel UWIRINGIYIMANA uhagarariye umuryango Ibuka mu karere ka Gisagara aravuga ko aba bantu barokotse Jenoside bakunze guhura n’ibibazo bitandukanye bitewe n’uko bamwe babaye incike bakaba ntabantu babana bityo abajura bakababonera, cyangwa se abandi bakaba imfubyi zirera nabo bikaba uko cyangwa bakabaho bafite ubwoba kubera ko nyine bari bonyine.
Aragira ati”Biroroshye kugirango umujura cyangwa umugizi wa nabi atere umuntu wibana kuko aba azi ko ntawe bari kumwe, ibi rero bikaba bigaragara cyane ku bantu barokotse bagiye basigara bonyi. Mbona rero bishobotse umutekano wabo wakwitabwaho byihariye, muri buri gace bakamenya abantu babo bibana bakababa hafi”
Ibi kandi bwana Emmanuel yabivuze ahereye ku iyicwa ry’umukecuru riherutse kuba mu murenge wa Save, akavuga ko ahanini umugizi wa nabi yorohewe n’igikorwa cye kibi kuko umukecuru yari wenyine n’ubwo yari afite umwana w’umuturanyi uza ku muraza, uwamwishe akaba yaracunze umwana wamurazaga ataraza akaba aribwo aza.
Si uyu muyobozi wa Ibuka uvuga ko aba bantu bakeneye umutekano wihariye gusa kuko n’abaturage ubwabo baravuga ko ari ngobwa ko bitabwaho kurusha abandi kuko ngo bakekako akenshi basuzugurwa kuko batagira imiryango.
MUKARUTAMU Rose ni umupfakazi mu murenge wa Save aragira ati “Mbona byaba byiza usibye n’ubuyobozi n’abaturage bagenzi bacu badushyigikiye bakatuba hafi kuko hari igihe abantu batwoneshereza cyangwa nk’abana bakatwangiriza tugaceceka kuko tuba dukekako babikora baterwa n’uko babona turi abantu bari aho bonyine basuzuguritse. Biroroshye kandi ko abantu banyiba ntaha kuko ntawundi tubana. Bajye badufasha batube hafi rwose”
Umuyobozi w’akarere ka Gisagara bwana Leandre KAREKEZI nawe yavuze ko aba bantu bakwiye kwitabwaho inzego zo hasi zikamenya abantu bibana muri rusange bagacungirwa umutekano ku buryo bwihariye, kuri ubu ngo bikaba bimaze guhagurukirwa.
Posted on 15 August 2012
Tags: abaturage, akarere, dufite, hari, imiturire, kuko, Muhanga, muri, nbsp, Rwanda bad habitation, Rwanda housing, Rwanda leaders, Rwanda Muhanga, Rwanda program, Rwanda responsibilities, turere

Akarere ka Muhanga kaza ku mwanya wa mbere mu turere dufite abaturage batuye nabi mu ntara y’Amajyepfo ndetse kakaza no mu turere turi ku isonga mu dufite imiturire idahwitse ku rwego rw’igihugu cyose.
Ubuyobozi bw’aka karere bukaba busobanura ko kugeza magingo aya ibi biterwa ahanini n’uko inzego z’ibanze zitari gukora uko bikwiye kuko ngo hari utundi turere duteye nabi nka Muhanga ndetse tukaba twari dufite imiturire nayo itari myiza nyamara kugeza ubu bakaba barabashije gusohoka muri iki kibazo.
Hashize igihe akarere ka Muhanga gakomeje kuvugawaho iki kibazo cy’imiturire mibi kuko usanga hari n’abaturage bagiye bahitanwa n’inkangu biturutse kuri iyu miturire. Aka karere kandi kanaje no mu myanya ya mbere mu gihugu mu turere dukennye kurusha utundi. Ibi bikaba bifitanye isano n’iyi miturire.
Raporo igaragazwa n’intara y’Amajyepfo igaragaza ko muri iyi ntara abaturage batuye nabi kuburyo bashobora kuhasiga ubuzima hatagize igikorwa vuba na bwangu bagera hafi ku bihumbi 25, akarere ka Muhanga konyine kakaba kihariye abarenga icyakabiri cy’ababarwa mu ntara yose kuko gafite abaturage bagera hafi ku bihumbi 13 bagomba kwimurwa vuba na bwangu.
Umuyobozi w’aka karere Mutakwasuku Yvonne avuga ko ikibazo gihari ari imikorere mibi y’abayobozi b’inzego z’ibanze.
Mutakwasuku ati: “Nko mu murenge wa Kabacuzi twajyanyeyo amashanyarazi yadutwaye miliyoni 950, ni ukuvuga ngo imari twashoye yarahombye kuko twayabahaye tuzi ko hari icyo azabafasha gutera imbere, ikibazo singishyira ku baturage kuko iyo bakoreshejwe barakora, iyo tumaze imyaka itatu hari site ikaswe ngo yubakwe, bikarangira itubastwe hari ikibazo kiba kiri mu bayobozi”.
Nyamara abakora muri izi nzego zatunzwe agatoki ntibemeranya n’uyu muyobozi kuko bo bavuka ko ikibazo nyakuri gihari ari ukutabona ibikoresho bihagije.
Umuyobozi w’aka karere ariko avuga ko iki kibazo cy’amazi n’amabuye ari urwitwazo kuko muri gahunda yo guca nyakatsi hari aho abaturage bakuraga ibikoresho byo kwiyubakira muri kilometero zirenze umunani. Akaba ashingira no ku ngero z’utundi turere dufite imiterere mibi nk’iy’akarere ayoboye ariko bo bakaba bamaze gusohoka muri iki kibazo kubera ingufu abayobozi n’abaturage bashyizemo.
Posted on 23 June 2012
Tags: Rwanda, Rwanda cells, Rwanda good, Rwanda habitation, Rwanda Kigali, Rwanda leaders, Rwanda responsibilities
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda arasaba abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari tugize umujyi wa Kigali gukora uko bashoboye kugira ngo bace utujagari kugira ngo himakazwe imiturire ihamye ibereye umujyi wa Kigali.
Tariki ya 19/06/2012 ubwo hasozwaga itorero ry’abanyamabanga nshingabikorwa b’utugari two mu ntara y’amajyaruguru n’umujyi wa Kigali, ari naryo risoza muri rusange itorero ry’abanyamabanga nshingabikorwa b’utugari twose two mu Rwanda ryaberaga i Nkumba mu karere ka Burera, Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, yavuze ko mu mujyi wa Kigali hakigaragara imiturire mibi (utujagari) akenshi dukururwa n’abo bayobozi b’utugari.
Yabasabye ko badakwiye kuba nyirabayazana w’imiturire mibi y’akajagari mu mujyi wa Kigali.
Yagize ati “turifusa ko rwose utujagari ducika mu mujyi wa Kigali, gukingira ikibaba bigacika mu mujyi wa Kigali, gutuza abantu ha hantu hahanamye tukabicika ho, tukavugisha ukuri kugira ngo tugire umujyi mwiza”.
Minisitiri w’Intebe yakomeje avuga ko imiturire mu Rwanda hose ari ingorabahizi kuko gutura mu midugudu bitaragera ku rwego rushimishije. Abayobozi b’utugari bafite inshingano zo guteza imbere iyo miturire nk’uko yabibasabye.
Mu itorero, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari basesenguye inshingano zabo n’uburyo bwo kuzuzuza neza hifashishijwe indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, kandi ziganisha ku iterambere ry’umuturage by’umwihariko ndetse n’iterambere ry’igihugu muri rusange.
Abanyuze mu itorero bose bahawe impamyabumenyi yemeza ko ibyo bigiye mu itorero babifashe neza kandi bazabishyira mu bikorwa.
Abanyamabaganga nshingwabikorwa b’utugari bagera ku 2148 nibo banyuze mu itorero ryatangiye tariki ya 29/04/2012 rigasozwa tariki ya 19/06/2012. Bakaba barazaga mu itorero mu byiciro bakurikije intara bakorera mo.