Tag Archive | "Rwanda road"

Rwanda | Kamonyi Abaturiye

Rwanda | Kamonyi: Abaturiye n’abakoresha imihanda y’itaka bahangayikishijwe n’ivumbi

Tags: , , , , ,


Kugera mu duce dutandukanye tw’akarere ka Kamonyi, hakoreshwa cyane cyane imihanda y’itaka. Muri iki gihe cy’impeshyi, ibinyabiziga bicamo, bitumura ivumbi ryinshi, rigahumanya ibikoresho by’abahaturiye ndetse n’abagenzi bakahagirira ibibazo.

Rwanda | Kamonyi AbaturiyeUwamurera Laurence, umwe mu batuye ku nkengero z’umuhanda Ruyenzi-Gihara wo mu murenge wa Runda, atangaza ko kuva impeshyi yatangira, ivumbi rihora rituma mu rugo rwabo, ku buryo nta gikoresho na kimwe kiba gisa neza. Iryo vumbi rikwirakwira hose, yemwe ngo n’iyo bapfunduye inkono batetse rihita  rijya mu biryo.

Nk’abantu batuye ku muhanda,  iryo vumbi ryatumye abana babo barwara Giripe kuko nta na rimwe bahumeka umwuka mwiza. Umwe muri bo ati: “buri gihe iyo impeshyi ije, tuba twiteguye kurwara no kurwaza abana”.

Abaturiye uwo muhanda kandi ngo bagira n’ikibazo cyo kwanika imyenda iyo bayimeshe. Ngo ivumbi riyitumukiraho , ikongera ikandura nta wayambaye.

Abacururiza mu mabutiki na bo ntiborohewe n’iryo vumbi kuko rigera hafi ku bintu byose maze bigahindana. Bavuga ko bibasaba isuku idasanzwe. Rukundo ucururiza mu gasanteri ka Gihara ati “ mu byo ducuruza ,hari ibyo duhanagura ivumbi buri munsi, hari ibyo tuvana kuri etajeri bigashyirwa mu makarito, yewe hari n’ibyo tutagicuruza, nk’amata, ifu, n’ibindi.”

Abagenzi bakoresha uwo muhanda na bo babangamirwa n’iryo vumbi, dore ko ahanini bakoresha moto. Umwe mu bakozi b’ikigo nderabuzima cya Gihara, ukoresha uwo muhanda buri munsi, avuga ko buri munsi agera ku kazi yabaye ivumbi gusa ku buryo yongera agakaraba.

Uretse uwo muhanda wa Ruyenzi-Gihara, indi mihanda y’itaka igaragaramo ivumbi ryinshi ni umuhanda wa Kamonyi-Rukoma, Kamonyi-Kayenzi, Bishenyi-kigese-Rugarika, Nkoto-Rugarika, Musambira-Nyarubaka n’uwa Rugobagoba-Mugina.

Ingendo nyinshi zikorerwa muri iyo mihanda, zifashishwa moto. Bamwe mu bamotari bahisemo gushaka amakoti afite ingofero batiza abagenzi bagiye gutwara kugira ngo ivumbi ritabanduriza imyambaro ariko ntibibura.

 

 

 

Rwanda | Ngoma Baranenga

Rwanda | Ngoma: Baranenga abayobozi kutita ku mihanda ngo ikorwemo imiganda

Tags: , , , ,


Abakoresha umuhanda  uhuza uturere twa Ngomana Kirehe  ugaca mu  mirenge y a Mutenderi –Gahara baranenga uburyo umurenge wa Mutenderi wo muri  Ngoma  badakora umuganda muri uyu muhanda ukaba waramezemo ibyatsi n’isuri ikaba yarawishe.

Rwanda | Ngoma  Baranenga

Muri aba bakoresha uyu muhanda higanjemo abamotari  bakorera muri uyu muahnda Mutenderi- Gahara,bavuga ko biteye isoni kugenda mu muhanda warenzwemo n’ibyatsi kandi ari umuhanda uhuza uturere,isuri nayo ngo yarawumazekuko  uyu muhanda wuzuyemo ibyobo.

Uyu ni umwe muri bo arasobanura uko bimeze: “twebwe byaratuyoboye, tubona ikibazo kiriku bayobozi batapanga umuganda ngo  abaturage bakore umuhanda. Uyu muhanda watwaye miriyo nyinshi reta ubwo iherutse kuwukora none reba nanone urongeye upfuye  gutya! Kirehe yoirawukora neza sinzi icyo Ngoma ibura.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buherutse   gutangaza ko nta muturage ukwiye kureberera ibikorwa remezo byangirika  kandi abaturage ari bo bifitiye akamaro.

Bityo  akarere kakanguriye  abaturage gufata iya mberere mu gusana ibikorwa remezo mu gihe cyose babonye byangijwe n’imvura, isuri cyangwa  ikindi kintu.

Leta itanga amamfaranga menhi yubaka ibikorwa remezo kugirango bifashe abaturage mu bikorwa byabo bya buri munsi. Uyu muhanda wangiritse uherutse kubakwa   na Leta maze utangwaho amamiliyari atari make .


Rusizi Abana bo mu

Rwanda :Rusizi: Abana bo mu muhanda ngo kuwujyamo si uko ari ibirara

Tags: , , , ,


Mu karere ka Rusizi abana bo mu muhanda baratangaza ko kuwujyamo atari uko ari ibirara bikunze kuba ku muhanda ngo ahubwo ari ibibazo bitandukanye bibibatera.

Rusizi Abana bo mu

Aba bana bavuga ko buri wese agira uko yakira akanatwara ibibazo by’ubuzima abamo kandi ko muri bo ntawe upfa kwikura mu rugo nta kibazo yagize.

Emmanuel afite imyaka 15 amaze imyaka 2 ku muhanda, avuga ko afite ababyeyi ariko batandukanye umwe ashaka ahandi, akaba yaravuye iwabo kuberako ise yirukanye nyina maze mukase akajya umufata nabi yajya kwa nyina naho ntahabonere amahoro kuko nyina yahoranaga umunabi aterwa no kuba yarirukanywe na se wa Emmanuel.

Abandi bana benshi bagiye bavuga ko kuza ku muhanda byagiye biva ku bukene bw’imiryango yabo bakaba baraburaga ibyo kurya maze bagahitamo kujya ku muhanda bagashakisha imibereho.

Hari kandi n’abahari kuko batagira ababyeyi maze bakaba barananiwe kumvikana n’ababarera bagahitamo kujya barara ingangi nk’uko babivuga.

Kuri iyi mihanda aba bana bahaba bashakisha amaramuko ariko kubera n’ibibazo byinshi bahura nabyo abenshi bahungira mu biyobyabwenge maze bakanashoka ingeso mbi zirimo ubujura n’ibindi.

Iyo rero bamaze gukorera amafaranga bajya guhaha ibyo barya, bajya mu ma resitora bakagura bimwe biba byagiye bisigazwa n’abakiriya ku masahani maze iby’umuntu umwe bakabigura ku mafaranga ijana.

Abana bo ku muhanda kandi barabanirana ku buryo iyo umwe yabonye amafaranga undi atayabonye aguriza uwo wayabuze undi nawe kandi akihutira kwishyura igihe ayabonye.

Aba bana barasaba abantu ko bajya bareka kubafata nk’ibyo ntazi kuko bataba bazi ikibazo bagize kandi nihagira nugira ubufasha abafashe kuko hariya ku muhanda ngo nabo ntibahaba bishimye.


Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia